18H50:Umunyamakuru wa radiyo mpuzamahanga y'abongereza BBC Gahuza uri i Bujumbura aremeza ko Général Major Godefroid Niyombare wari uyoboye komite y'abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza na komoseri wa polisi Léonard Ndendakumana bataratabwa muri yombi naho abandi 4 barimo Général Major Cyrille Ndayikuriye,komiseri wa polisi Zeno Ndabaneze, komiseri wa polisi Hermenegilde Nimenya (ku ifoto hasi) bafatiwe mu mujyi wa Bujumbura. Pierre Nkurunziza ubwo yari ageze mu Kamenge yinjiye mu mujyi wa Bujumbura yakiriwe n'abantu bagera kubihumbi 2 ariko nta numwe wamubonyeho kubera ikibazo cy'umutekano. Yagombaga kuvugira ijambo kuri radiyo ariko ibyo siko byagenze ahubwo iryo jambo barisomeye kuri radiyo ryanditse. Imyigaragambyo nayo yakomeje kandi abayiteguye bavuga ko itazahagarara mu gihe Nkurunziza yakomera ku cyemezo cye cyo kwiyamamariza manda ya gatatu, hari abantu 3 bishwe muri iyo myigaragambyo.
13H55: Imyigaragambyo yongeye kuba mu mujyi wa Bujumbura kuri uyu wa gatanu nk'uko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru by'abafaransa AFP. Iyo myigaragambyo yatangiriye mu gace k'umujyi wa Bujumbura kitwa Musaga, abari mu myigaragambyo batangira ibikorwa byo gufunga imihanda igipolisi cy'u Burundi gihita kiboherezamo amasasu menshi kirabatatanya ariko n'ubwo bimeze gutyo abaturage bakomeje kwitabira iyo myigaragambyo!
13H30: Ikinyamakuru "Jeune Afrique" kiremeza ko Général Godefroid Niyombare wagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza yatawe muri yombi. Jeune Afrique ikaba ikesha iyo nkuru y'itabwa muri yombi rya Niyombare ibiro ntaramakuru by'abongereza " Reuters" nabyo byahawe ayo makuru na Gervais Abayeho, umuvugizi wa perezida w'u Burundi, akaba yasobanuye ko Niyombare atitanze ahubwo yahagaritswe ku ngufu. J.A Itangaza kandi ko abahoze ari abakuru b'igihugu cy'u Burundi aribo : Jean Baptiste Bagaza- Pierre Buyoya-Sylvestre Ntibantunganya na Domitien Ndayizeye bandikiye ibaruwa umuryango w'ibihugu by'Afurika y'iburasirazuba EAC ku italiki ya 11/05/2015 bawumenyeshako kandidatire ya Pierre Nkurunziza mu matora yo mu 2015 inyuranyije n'itegeko nshinga kandi ikaba ishobora guhungabanya ibyagezweho n'amasezerano y'amahoro y'Arusha.
Abasilikare bari bivumbuye kubutegetsi bwa NKurunziza bamanitse amaboko bemera ko igikorwa cyabo cyo guhirika ubutegetsi cyaburijwemo, bakaba biyemeje gushyira intwaro hasi bakishyira mu maboko y’ubutegetsi. Imiryango itegamiye kuri leta (société civile) yagaragaje ukwifata gukomeye ku gikorwa cyo guhirika ubutegetsi ariko ubu yongeye guhamagarira abarundi gusubira mu mihanda mu kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza dore ko ari nayo ntandaro y’ibiri kuba byose mu Burundi, ariko ubutegetsi bwa Nkurunziza bwashyizeho amategeko nk'ayo mu gihe cy'intambara bwitwaje ko hari abasilikare babwivumbuyeho.
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 15/05/2015 mu gitondo cya kare, nibwo Général Major Godefroid NIYOMBARE yatangarije radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI ko igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza cyatangajwe na komite ayoboye. NIYOMBARE yagize ati : «twiyemeje kwitanga, ndizerako batatwica». Kuva yavuga ayo magambo ntamuntu uzi aho aherereye. Amakuru anyuranye akaba yemeza ko abayobozi bakuru 3 muri abo bari bagiye guhirika ubutegetsi bafatiwe mu nzu iri hafi y'ikiyaga cya Tanganyika, bikaba bikekwa ko bashakaga guhungira muri Congo.
Nkurunziza yavuze ijambo ryerekana intsinzi avuga ko abamwivumbuyeho bihutira kumusaba imbabazi kandi ko umukwabu ugomba gukorwa mu gihugu cyose mu rwego rwo kubungabunga umutekano. Imiryango itegamiye kuri leta ikaba yiyemeje guhamagarira abarundi gusubira mu mihanda kugira ngo bamagane manda ya gatatu ya Nkurunziza, Vital Nshimirimana, umwe mubayobozi b’iyo myigaragambyo yagize ati :
«Mu bisanzwe ntabwo imiryango itegamiye kuri leta ishyigikira igikorwa cyo guhirika ubutegetsi hakoreshejwe imbaraga, ariko twabonyeko abarundi benshi bakiranye ibyishimo igikorwa cyo guhirika leta, ibyo bikaba bigaragaza ko abarundi bakeneye impinduka muri iki gihe. Twahagaritse imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza kuko haraswaga ibisasu biremereye mu mihanda ya Bujumbura. Tukaba twongeye guhamagarira abarundi kongera guhaguruka bagakomeza imyigaragambyo».
Ishyaka rya FNL kugeza ubu rikitwaje intwaro mu gusaba impinduka mu Burundi ryo ryamagana abashatse guhirika ubutegetsi, rikavuga ko ari amayeri y’ishyaka rya CNDD FDD ryakoresheje mu kuburizamo imyigaragambyo no gusenya itangazamakuru ryigenga abarundi banyuzamo ibitekerezo byabo binenga ubutegetsi bwa Nkurunziza.
Biragaragara ko n’ubwo Nkurunziza yashoboye gutsinda abagerageje ku muhurika kubutegetsi afite ikibazo cyo kwerekana ko ubutegetsi bwe budashingiye ku gitugu cy’agatsiko k’abasilikare bamushyigikiye cyane ko ubu yashyizeho amategeko mu gihugu ameze nk’ayo mu gihe cy’intambara (Etat d’urgence).
Ubwanditsi.