Burundi: Agahenge karangiye imyigaragambyo yakomeje

Publié le par veritas

Aha ni ku Musaga kamwe mu gace ka Bujumbura imyigaragambyo yatangiriyemo

Aha ni ku Musaga kamwe mu gace ka Bujumbura imyigaragambyo yatangiriyemo

14H46: Imyigaragambyo yasatiriye n'utundi turere tw'igihugu ntabwo ari i Bujumbura gusa, mu duce tumwe na tumwe tw'umujyi wa Bujumbura habaye imirwano yashyamiranyije abigaragambya n'abapolisi , aho iyo mirwano ivugwa cyane ni mu gace ka Musaga, naho mu tundi duce ingabo z'igihugu zikaba zagiye imbere y'abigaragambya zibarindiye umutekano abapolisi bajya kure yabo.
 
Kuri uyu wa mbere taliki ya 04/05/2015 mu gitondo cya kare abaturage bigaragambya i Burundi bazindukiye mu mihanda nyuma y'agahenge k'amasaha 48 bari bahaye Nkurunziza n'ishyaka rye rya CNDD FDD ngo babe bafashe icyemezo cyo gukuraho manda ye no kubona akanya ko gushyingura abantu babo bishwe n'abapolisi mu myigaragambyo yo mu cyumweru gishize. Muri iki gitondo abigaragambya bazindutse bafunga umuhanda munini uri ku Musaga kandi hakaba humvikanye n'urusaku rw'amasasu.
 
Uko iminsi ishira niko Nkurunziza ari kugenda atakaza ububasha bumwe na bumwe, ibyo bigaragazwa ni uko kuva yatangazwa nk'umukandida bigoye kugira ngo ahindure gouvernement kuko ubu yatangiye igihe cyo kwiyamamaza, iyo bitaba ibyo aba yarafashe icyemezo cyo kwirukana ministre w'ingabo w'icyo gihugu umusaba kubaha itegeko nshinga n'amasezerano y'Arusha kandi atabikozwa, uwo mu ministre akaba avuga ko n'abaturage bafite uburenganzira bwo kwigaragambya kandi ishyaka CNDD FDD ryo rivuga ko abo bigaragambya ari ibyihebe! Abantu benshi harimo n'abo mu ishyaka rye, bagiye bagira inama Nkurunziza yo kutaziyamamaza agahita abirukana ku mirimo bafite!
 
Abantu banyuranye bakomeje kwibaza niba aya matora yo mu Burundi ashobora kuba cyangwa niba azasubikwa kuko ibikorwa byinshi byo kuyategura byarahagaze kandi hasigaye iminsi micye cyane ngo abe! Ese Nkurunziza ashobora gusohoka akajya hanze agakoresha inama zo kwiyamamaza? Ese itora rizaba ntakwiyamamaza kubayeho? Ese niba itora ridashoboye kuba kandi Nkurunziza akaba azaba arangije manda ye bizagenda bite?
 
Ibi bibazo byinshi abantu bibaza nibyo biganisha ku bitekerezo impuguke y'umubirigi Filip Reyntjens yashyize ahagaragara by'ukuntu mu Burundi ibintu (scenarios) bishobora kugenda. Muri iki gihe, igihugu cy'u Burundi kiri kugana ahantu hatazwi cyane ko mu myigaragambyo iri kuba hari gukoreshwa amasasu ku bapolisi barasa abaturage ariko n'abigaragambya nabo, bakaba bihishemo abantu bari kugaba ibitero ibitero bya grenade ku bapolisi b'i Burundi nk'uko byagenze kuwa gatanu w'icyumweru gishize hagapfa abapolisi 2!
 
Ni ukubikurikiranira hafi.
 
Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :