Burundi: Abigaragambya bahaye Nkurunziza amasaha 48 yo kwisubiraho
Ihuriro ry’abigaragambya badashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza basabye Abarundi kureka kujya mu muhanda mu gihe cy’iminsi ibiri kugira ngo Perezida uriho abanze atekereze neza ku cyemezo cyo kuziyamamaza mu matora azaba ku ya 26 Kamena.
Abigaragambya baravuga ko bashyizeho agahenge k’iminsi ibiri kuva ku wa gatanu kugeza ku cyumweru, bagasaba Nkurunziza kubyaza umusaruro ayo masaha 48 atekereza ku ngaruka manda ya gatatu izagira ndetse bagasaba ko byagera ku wa mbere yamaze kwisubiraho.
Ibi byatangarijwe abanyamakuru na Pacifique Nininahazwe, umwe mu bari imbere mu miryango idashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza. Yagize ati “Bitabaye uko, ku wa mbere, tuzajya mu mihanda n’imbaraga nyinshi, kandi ntituzavamo, kugeza ubwo azareka umushinga we.” Iyi minsi, ku wa gatandatu no ku cyumweru, ngo izakoreshwa mu gushyingura abaguye mu myigaragambyo imaze iminsi i Bujumbura mu buryo bw’icyubahiro kandi ngo ni n’akaryo ku bigaragambya ko gutegura imyigaragambyo yo mu cyumweru gitaha.
Iyi myigaragambyo y’abadashyigikiye manda ya gatatu kuri Perezida Nkurunziza, imaze iminsi itandatu, abaturage b’abasivile batandatu bayiguyemo, abandi 66 barakomeretse nk’uko bitangazwa n’umuryango wa Croix Rouge i Burundi. Kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Bujumbura imyigaragambyo yakomeje, ariko mu mutuzo nta bintu by’ubugizi bwa nabi byatangajwe. Ubutegetsi mu Burundi buvuga ko abapolisi bagera kuri 50 bamaze gukomerekera muri iyi myigaragambyo.
Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’abakozi aho mu gihugu cy’Uburundi, Gaspard Nzisabira, yasabye Leta n’abigaragambya kujya mu mishyikirano ngo kuko amaherezo niho bishya bishyira. Yagize ati “Imyigaragambyo ifite ingaruka mbi ku buzima bw’inganda n’abikorera ndetse no ku bukungu bw’igihugu.”
Inkuru ya Jeuneafrique yashyizwe mu kinyarwanda n’umuseke
Ese igihugu cy'Uburusiya nicyo kiri gutuma Nkurunziza yinangira ? icyo gihugu cyaburijemo umwanzuro w'Ubufaransa ku Burundi!