Burundi : Ministre w’ingabo arasaba ko amasezerano y’amahoro y’Arusha yubahirizwa!
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 02/05/2015 Ministre w’ingabo z’igihugu cy’u Burundi yavuze ko ingabo z’igihugu nta ruhande zibogamiyeho, akaba yasabyeko ibyo kubuza abaturage uburenganzira bwabo bemererwa n’itegeko nshinga ry’igihugu bihagarara ; ibyo ministre w’ingabo akaba yabivuze mu masaha make nyuma y’aho mugenzi we ushinzwe umutekano mu gihugu yari amaze gutangazako ho hagiye gufatwa ibyemezo bikaze byo kurwanya abigaragambya mu gihugu.
Ministre w’ingabo yihanangirije abashaka kwica itegeko nshinga babuza rubanda rusanzwe uburenganzira bemererwa n’iryo tegeko, akaba asaba ko ibyo bikorwa bibangamiye abaturage bihagarara bidatinze, ibyo Général Major Gaciyubwenge akaba yabivuze mu gihe yasomeraga abanyamakuru itangazo yateguye ryo kwamagana ibyo bikorwa ariko yirinda gusubiza ibibazo bamubazaga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, Ministre w’umutekano mu gihugu, Gabriel Nizigama, akaba yamenyesheje ko agiye gukaza ibyemezo byo kuburizamo imyigaragambyo y’abatemera manda ya gatatu, akaba yavuze ko iyo myigaragambyo ari igikorwa cy’iterabwoba bitewe ni uko muri iyo myigaragambyo hatewemo ibisasu bya grenade mu mujyi wa Bujumbura bigahitana abapolisi babiri ; akaba yavuze ko igipolisi cy’u Burundi kigiye gukorana n’igisilikare mukuburizamo iyo myigaragambyo. Kugeza ubu aba baministre bombi bajyaga batangira hamwe ubutumwa bwabo bwo kwamagana iyi myigaragambyo; ariko abajyanama ba hafi ba ministre w’ingabo babwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko abasilikare bakuru bo mu ngabo z’u Burundi, basabye ministre w’ingabo kutazohereza abasilikare mu gikorwa cyo kurwanya abaturage bigaragambya, bamwibutsa ko ingabo zigomba kutagira uruhande zibogamiraho, basaba ministre w’ingabo kwitandukanya n’ibikorwa bya mugenzi we ushinzwe umutekano.
Ministre w’ingabo z’u Burundi Général Major Pontien Gaciyubwenge akaba yibukije abakora ibikorwa bya politiki kwirinda imyitwarire iteye isoni no kwirinda ibikorwa bishyira igihugu mu icuraburindi risa niryo cyanyuzemo mu bihe byashize, aho yibukije intambara yabaye mu gihugu (1993-2006) yahanganishije igisilikare cyari kigizwe ahanini n’ubwoko bw’abatutsi n’imitwe y’inyeshyamba z’abahutu, iyo ntambara ikaba itaribagirana mu mitima y’abarundi kubera amateka ya vuba y’ubwicanyi bwabaye hagati y’ayo moko yombi nanubu ibikomere by’ubwo bwicanyi bikaba bitarakira.
/http%3A%2F%2Fwww.google.fr%2Furl%3Fsource%3Dimglanding%26ct%3Dimg%26q%3Dhttp%3A%2F%2Fwww.info-afrique.com%2Fwp-content%2Fuploads%2F2015%2F04%2Farrestation-manifestation-burundi.jpg%26sa%3DX%26ei%3DLk1FVeDtA8HqUtefgLgN%26ved%3D0CAkQ8wdqFQoTCOC8sKeLpMUCFUG1FAod1w8A1w%26usg%3DAFQjCNG2vlERpuCVYTsMQQ4XzyR3i7vECA)
Nk’uko iyi nkuru yatangajwe n’ibiro ntangazamakuru by’abafaransa AFP igashyirwa mu kinyarwanda na « veritasinfo », biragaragara ko ministre w’ingabo yashyize ahagaragara ririya tangazo ahereye ku bikorwa by’igipolisi cy’u Burundi kimaze iminsi irindwi gihanganye n’abarundi bigaragambya bamagana manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza, icyo gipolisi kikaba kibuza abaturage kwerekeza mu mujyi rwagati ku rubuga rw’ubwigenge kugirango bigaragambye uko babyifuza, polisi ikaba yarabujije abo baturage ubwo burenganzira bwo kwigaragambya hakoreshejwe imbaraga z’umurengera.
Ministre w’ingabo z’u Burundi yavuze ko nta muntu numwe mu gihugu ushobora gutegeka ingabo uko zigomba kwitwara, uko zigomba kwifata cyangwa se kuzitegeka gukora ibikorwa binyuranyije n’amasezerano y’amahoro y’Arusha n’itegeko nshinga. Amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu mwaka w’2000, niyo yatumye intambara yari mu gihugu ihagarara. Ayo masezerano akaba ateganya ko inzego za gisilikare n’izishinzwe umutekano zitagomba kugira uruhande zibogamiraho, izo nzego zikaba zitagomba guha uburenganzira amashyaka amwe ngo zibwime ayandi, izo nzego zikaba zitagomba kandi kugira ishyaka cyangwa ubwoko zibogamiraho.
/http%3A%2F%2Fwww.google.fr%2Furl%3Fsource%3Dimglanding%26ct%3Dimg%26q%3Dhttp%3A%2F%2Fwww.igihe.bi%2FIMG%2Fjpg%2Fsecurite-2.jpg%26sa%3DX%26ei%3DbU1FVbiEJ8e5UZqxhNgM%26ved%3D0CAkQ8wdqFQoTCPju2MWLpMUCFcdcFAodmhgByw%26usg%3DAFQjCNGDrMkQaUSrcu0w7PYsp_yqubMS2w)
Kuva ibikorwa byo kwigaragambya byatangira, abasilikare bageragezaga kujya hagati y’abaturage bigaragambya n’abapolisi bahanganye nabo kugira ngo hatavuka imirwano. Kugeza ubu abigaragambya bamagana manda ya gatatu bemeza ko ingabo z’igihugu cy’u Burundi nta ruhande zibogamiyeho, ndetse abasilikare bakagerageza kurinda abaturage ibikorwa byo kubahohotera bikorwa n’abapolisi babogamiye ku ishyaka rya CNDD FDD nk’uko abigaragambya babivuga. Général Gaciyubwenge yamaganye umuntu wese ku giti cye cyangwa umuryango uwo ariwo wose ukwirakwiza ubutumwa bwa rutwitsi bwuzuyemo amacakubiri ashingiye ku moko, kuko ubutumwa nk’ubwo bushobora guhungabanya amahoro n’ubumwe by’igihugu, akaba yahamagariye abanyepolitiki kubahiriza iryo hame no kubaha itegeko nshinga nta kindi yongereyeho!
Imyigaragambyo yatangiye mu Burundi ku italiki ya 26 Mata, nyuma y’umunsi umwe ishyaka CNDD FDD rimaze gutorera Nkurunziza kuba umukandida waryo mu itora rya perezida riteganyijwe mu kwezi kwa Kamena. Abadashyigikiye ukwiyamamaza kwa Nkurunziza watowe nk’umukuru w’igihugu mu mwaka w’2005 akongera gutorwa mu mwaka w’2010, bavuga ko ukwiyamamaza kwe kunyuranye n’itegeko nshinga ndetse n’amasezerano y’amahoro y’Arusha, biteganya ko umukuru w’igihugu adashobora kwiyamamariza manda zirenze ebyiri.
Inkuru ya AFP yahinduwe na veritasinfo.