Habayeho umugabo akitwa Ngunda. Uwo mugabo yari icyago, yari ishyano, yari igisahiranda; uko yaryaga ni nako yahingaga. Umunsi umwe ubwo yari ageze mu rugo yasanze umugore we, akaba umukobwa wa Gacumu yabyaye. Nuko Ngunda atera kwa Gacumu kwaka ibihembo.kwa sebukwe bamuhaye ibigega 2 byuzuye amasaka maze agenda abihekenya inzira yose, ariko inyota ntiyareka agera iwe, asanga umushumba adahirira inka ze, amusaba amazi yo kunywa. Nuko Ngunda igikenya yicara ku kibumbiro, arakinywa, aragikamya kimwe. Ajya mu kindi kibumbiro, na cyo aragikonoza; arigata ibyondo byo mu isoko. Ngunda amaze kunywa amazi yose yo mu bibumbiro no mu iriba, ajya mu ibuga araryama, agarika umwogo w’inda. Umushumba amanukana inka ze, aroye mu kibumbiro, asanga humye kera. Arakunyarukira akoza agacumu mu ibondo rya Ngunda, bya bizi yanyoye na bya bishaka yatemaguye birahomboka, byose biva mu nda ya Ngunda, bimanuka ku musozi, biwucamo ibikuku. Nuko icyo gihangange gipfa cyishwe n’inda nini. Ngunda afatwa mu bitekerezo by’abanyarwanda nk’umuntu utarabayeho ariko muri iki gihe abanyarwanda bafite undi mugabo uzavugwa mu mateka y’u Rwanda kuburyo abazabyumva kera bazibwira ko ari igitekerezo nka Ngunda, uwo mugabo ntawundi ni « Rwabujindiri rurya ntiruhage » ! Itandukanyirizo riri hagati ya Ngunda na Rwabujindiri ni uyu wa nyuma arya ntahage ariko kandi ntatore n’agatege, arya byose, ibiribwa n’ibitaribwa !
Mu gihe Ngunda yakezaga ubutegetsi bwariho, Rwabujindiri we yabufashe bwose kugeza nubwo avuga ko mu gihe atazaba abufite igihugu kizahirima! Rwabujindiri yambuye abaturage utwabo kuva kubuzima bwabo kugeza ku byo batunze byose n’imirima (ubutaka) yabo irimo. Byageze n’aho buri munyarwanda ahabwa urupapuro rw’uko ubutaka bwe yabwambuwe akaba abutunze nk’intizanyo yahawe na Rwabujindiri aribyo bise kwandikwaho ubutaka ! Rwabujindiri yariye iby’abanyarwanda arabimara none ubu atangiye no gusatira iby’abanyamahanga, akaba yarahereye ku itangazamakuru mpuzamahanga ngo kuko ritamusingiza! Nyamara uko Ngunda yishwe n’agacumu k’umushumba niko n’uyu Rwabujindiri azicwa n’umwambi w’igishirira, awurashwe na bene nyina, ikimenyetso akaba ari uko atangiye kwibasira inyungu z’abazungu kandi aribo bamushyize kubutegetsi kandi na bene nyina akaba abageze kubuce abaniga!
N’ubwo abadage bagerageje kumwitwaraho neza, ntibyamubujije guhambiriza station ya radiyo yabo ya Deutsche Welle iri i Kinyinya, ikaba yarafunze imiryango yayo mu Rwanda ku italiki ya 28/03/2015! Abanyarwanda n’abanyamahanga bakomeje kugira impungenge z’ibyemezo bikaze bya leta ya Rwabujindiri byo gufunga ibinyamakuru bibiri bikomeye mu Rwanda no ku isi yose mu gihe kitageze no ku mwaka! Ibinyamakuru byo mu Rwanda biketsweho kudasingiza Rwabujindiri cyangwa bikavuga ukuri Rwabujindiri adashaka kumva bucya abanyamakuru b’ibyo bitangazamakuru batabwa mu gihome nabyo bigahita bifungwa, uwo muco akaba ariwo Rwabujindiri ashaka gushyira no ku itangazamakuru mpuzamahanga.
Mu minsi yashize ishami rya radiyo ya BBC Gahuza rivuga mu kirundi n’ikinyarwanda ryahagaritswe ku minara ya FM mu Rwanda ndetse n’urubuga rwa BBC mu Rwanda kuri interineti rurafungwa ! Impamvu yo gufunga radiyo BBC Gahuza mu Rwanda ikaba itumvikana kuko mu Rwanda bavuga ko mu Bwongereza ngo banyujije kuri televiziyo ya BBC filime mbarankuru yitwa « Rwanda’s untold story » (ibitaravuzwe ku Rwanda), iyo nkuru y’iyo filime ikigera kuri Rwabujindiri imubwira ko iyo filime yerekaniwe kuri televiziyo mu Bwongereza itamuvuga neza, yahise ategeka ko radiyo ya BBC Gahuza ifungwa ku minara ya FM yo mu Rwanda, ibyo bintu byombi bikaba ntaho bihuriye ! None se Rwabujindiri agiye gutegeka uko itangazamakuru ry’Ubwongereza?
Radiyo y’abadage ya Deutsche Welle iri i Kinyinya nayo yarahambirijwe !
Kugira ngo ashobore kugenzura itangazamakuru ryose no kugira ngo abone uko ategeka itangazamakuru kumusingiza, Rwabujindiri yashyizeho amategeko adasobanutse yo kugenzura itangazamakuru mu Rwanda, ariko kubera kurya akataribwa, Rwabujindiri yitwaza ayo mategeko akarengera akajya no gutegeka abanyamahanga ibyo bagomba gukora! Radiyo y’Abadage izwi ku izina rya Deutsche Welle yari i Kinyinya kuva mu mwaka w’1963 yaketsweho guha umurongo radiyo ikunzwe cyane n’abanyarwanda yitwa « Radiyo Impala » ndetse Rwabujindiri akeka ko radiyo y’abadage yaba ifatanya na radiyo ya BBC mu ishami ryayo rya Gahuzamiryango mu kumvikanisha neza ibiganiro byayo ku mirongo migufi mu Rwanda no mu karere ; kubera izo mpamvu Rwabujindiri yategetse ko Deutsche Welle ifatirwa ingamba zo guhindura gahunda zayo itabikora igafunga mu Rwanda ndetse no mu karere kose !
Radiyo Deutsche Welle yakoreraga ku mirongo ya FM no ku mirongo migufu mu Rwanda (ondes courtes), ibiganiro byayo byanyuraga mu ndimi z’amahanga zitandukanye. Yitwaje amategeko mashya y’itangazamakuru, Rwabujindiri yashyize amananiza kuri radiyo ya Deutsche Welle , asaba ko iyo radiyo igomba kongera kwiyandikisha, ubusanzwe radiyo Deutsche Welle yatangaga umusoro wa buri kwezi uhanye na miyiyoni 3,3 by’amadolarari ya Amerika ariko mu rwego rwo kuyica intege uwo musoro Rwabujindiri yasabye ko wongezwa, ndetse radiyo ya Deutsche Welle isabwa gushyira muri gahunda zayo ibiganiro bivuga ibyiza leta ya Rwabujindiri yagezeho mu ndimi zose ikoresha! Ayo mananiza yose yashyizwe kuri Deutsche Welle, Rwabujindiri yayanyujije mu kigo yashyizeho kitwa RURA. Abadage bavuze ko ibyo byose leta ya Rwabujindiri isaba badashobora kubyubahiriza, ubwo impamvu yo guhambiriza iyo radiyo iba irabonetse, radiyo ya Deutsche Welle ikaba yaravuye mu Rwanda ku italiki ya 28 Werurwe 2015 ikaba yarimuriye ibikorwa byayo n’ibyuma byayo mu gihugu cya Tanzaniya!
RURA yahawe amabwiriza yo kongera imisoro ku binyamakuru mpuzamahanga bikorera mu Rwanda mu rwego rwo kubica intege ngo bive mu Rwanda kuko bibangamira inyungu za Rwabujindiri n’agatsiko kamugaragiye. Ibinyamakuru mpuzamahanga byongererewe amafaranga yinyongera ku misoro bitanga buri kwezi kandi ayo mafaranga yongereweho akaba adashyirwa mu isanduku ya leta ahubwo akaba ajya mu mifuka y’agatsiko kagaragiye Rwabujindiri kandi ibyo bigakorwa kuburyo nabya binyamakuru bitanga ayo mafaranga yinyongera bimenya ko atajya mu isanduku ya leta kugira ngo byivumbure bigende !
Incamake y’amateka ya radiyo Deutsche Welle mu Rwanda
Radiyo Deutsche Welle yashinzwe mu Rwanda mu mwaka w’1963 ikaba yari imaze imyaka 52 ikorera mu Rwanda kandi muri icyo gihe cyose imaze mu Rwanda ntamakuru yigeze itangaza ku gihugu afite aho abogamiye mu makimbirane yose yabaye mu gihugu, nta mvugo ihamagararira abanyarwanda intambara cyangwa itera amacakubiri yigeze inyura kuri radiyo ya Deutsche Welle. Nyuma y’umwaka umwe u Rwanda rubonye ubwigenge (1962) nibwo umuhanga w’umudage(ingénieur) mubyerekeranye na radiyo witwa Walter Berger wari ufite imyaka 21 y’amavuko yasabye isosiyeti yitwa “Chaîne internationale de l'Allemagne de l'Ouest” yari imaze kugirana amasezerano na leta ya Repubulika ya mbere y’u Rwanda yo gushinga radiyo Deutsche Welle mu Rwanda i Kinyinya, kuza gukorera i Kigali.
Otto Wesemann wari umuyobozi wa Deutsch Welle asinya amasezerano na perezida Grégoire Kayibanda hagati y'u Rwanda na DW mu 1963.
Muri uwo mwaka w’1963 leta yari iyobowe na Perezida Grégoire Kayibanda yagiranye amasezerano na chaîne internationale de l'Allemagne de l'Ouest gukorera ibikorwa byayo by’itangazamakuru i Kigali mu Rwanda. Amazerano akaba yarashyizweho umukono n’igihugu cy’Allemagne de l’Ouest (u Budage bw’i Burengerazuba) na leta y’u Rwanda y’icyo gihe. Igihugu cy’u Budage bw’Uburengerazuba (icyo gihe u Budage bwari bugizwe n’ibihugu bibiri) bwemeye ko bugomba gufasha mu ishyirwaho ry’itangazamukuru mu gihugu, ni muri ubwo buryo Radiyo Rwanda yavutse kandi ikomeza gushyigikirwa n’u Budage binyuze kuri radiyo ya Deutsche Welle aho u Rwanda rwakomeje gukoresha iminara n’umurongo byayo byanyuraga ku nsakazamajwi za Deutsche Welle ziri i Kinyinya (imirongo migufi /ondes courtes).
Umuhanga w’umudage mu bya radiyo Walter Berger yoherejwe i Kigali mu mwaka w’1963 kuza guhuza imirongo ya radiyo zombi (radiyo Rwanda na radiyo Deutsche Welle), nyuma y’imyaka ibiri gusa ku italiki ya 24/10/1965 radiyo Deutsche Welle yatangiye gukora neza mu Rwanda ikoresha ikoranabuhanga rya State of the art ryari rigezweho muri icyo gihe mu myaka y’1960.
Ubusanzwe radiyo Deutsche Welle ikorera mu nzu (studio) iri i Cologne mu gihugu cy’u Bubudage, amajwi yayo akagera i Kigali afite umuvuduko muto cyane (yacitse intege) noneho ibyuma bya radiyo Deutsche Welle biri i Kinyinya mu i Kigali bikayongerera imbaraga zigatuma asakara muri Afurika yumvikana neza ndetse akagera no kuyindi migabane. Kubera amananiza ya Rwabujindiri, radiyo Deutsche Welle yafunze imiryango yayo mu Rwanda ku italiki ya 28/03/2015 yimukira mu gihugu cya Tanzaniya, biteganyijwe ko n’ibyuma by’iyo radiyo biri i Kinyinya bisakaza amajwi kuyindi migabane bizaba byavuye mu Rwanda bitarenze umwaka utaha w’2016!
Walter Berger watangije radiyo Deutsche Welle mu Rwanda yababajwe cyane n’amananiza leta ya Rwabujindiri yashyize kuri radiyo ya Deutsche Welle kugeza naho iyo leta yiyemeza guhagarika imirongo ya Deutsche Welle mu Rwanda. Guhagarika radiyo Deutsche Welle mu Rwanda ni igihombo kubanyarwanda kandi u Rwanda rukaba rukomeje gutakaza ingufu z’ibyiza rwagezeho kuri leta zabanjirije iya Rwabujindiri. Amananiza leta ya Kigali ikomeje gushyira ku bitangazamakuru mpuzamahanga, akaba ari nayo mananiza iyo leta ikomeje gushyira ku bashoramari bakorera mu Rwanda kuburyo muri iki gihe abashoramari bari guhunga u Rwanda umusubizo bakigira mu bindi bihugu!
Nkuko Ngunda yari igihangange cyane afite n’imbaraga nyinshi ariko kurya ibigega bibiri by’amasaka bikaba byaramuviriyemo kugira inyota yatumye akamya ikibumbiro k’inka zashokeragamo, bigatuma umushumba amutera agacumu mu rubavu ibye bikaba birarangiye, na Rwabujindiri niko ubuhangange bwe buzarangira! Azakomeza gukama igihugu nabura icyo akurura agihirike! Ubu radiyo itahiwe gufungwa ku minara yo mu Rwanda ni RFI (radiyo mpuzamahanga y’abafaransa), mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa kane taliki ya 2 mata 2015, Rwabujindiri yavuze ko radiyo RFI yatabarije umuryango wa Rwigara Assinapol wari umaze kwicwa, ngo RFI ikaba ikurikirana umunsi kuwundi ibintu byose bibera mu Rwanda, kuri we icyo akaba ari icyaha gikaze kuburyo nayo izafungwa!
Iyi mikorere ya Rwabujindiri yo kwibasira no gushoza intambara ku itangazamakuru mpuzamahanga izatuma ava kuri iyi si adatsinze urwo rugamba kuko ububasha afite ku isi bungana n’imbaraga z’urushishi rwashaka guhirika inzovu!
Ndamyuwera Marc
Umusomyi wa Veritasinfo