Abayobozi i Kigali baremeza ko Mitali yahungiye i Burayi kandi ko umubare nyakuri w'amafaranga yanyereje arenze kure miliyoni 50!
Bamwe mu bakozi ba Guverinoma babwiye Izuba Rirashe ko Ambasaderi Mitali yahunze koko, kandi ko yahungiye i Burayi. Mitali yahunze kuri uyu wa gatanu, mu gihe byari biteganyijwe ko agaruka mu Rwanda ejo wa gatandatu (tariki 4 Mata 2015) ngo atange ibisobanuro ku birego byo kunyereza umutungo.
Ishyaka PL aherutse gusimburwa ku buyobozi bwaryo, rimukurikiranyeho kurigisa amafaranga miliyoni zisaga 50 z'ishyaka. Umuyobozi w'agateganyo w'iri shyaka akaba na Perezidante w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatile, avuga ko usibye izo miliyoni zisaga 50, hari n'andi bikekwa ko yanyereje.
Uyu mudamu wemeza ko na we yamaze kumenya iby'ihunga rya Mitali, amaze kubwira Izuba Rirashe ati: "Hari ayo twabonye yagiye abikuza, anyereza, aretira kuri konte y’ishyaka, twarabimweretse nyine nawe yari abizi, atangira kugenda yishyura buhoro buhoro. Usibye ayo yaretiye bigaragara kuri konte, hari n’andi twari tugishakisha kuko audit [isuzuma ry'ikoreshwa ry'umutungo] irimo irakorwa, turacyashakisha andi dukeka ko yanyereje"
Mitali Protais yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopia muri Nyakanga 2014. Igihugu yahungiyemo ntikiramenyekana.
Izuba rirashe