Abayobozi i Kigali baremeza ko Mitali yahungiye i Burayi kandi ko umubare nyakuri w'amafaranga yanyereje arenze kure miliyoni 50!

Publié le par veritas

Mitali Protais

Mitali Protais

Bamwe mu bakozi ba Guverinoma babwiye Izuba Rirashe ko Ambasaderi Mitali yahunze koko, kandi ko yahungiye i Burayi. Mitali yahunze kuri uyu wa gatanu, mu gihe byari biteganyijwe ko agaruka mu Rwanda ejo wa gatandatu (tariki 4 Mata 2015) ngo atange ibisobanuro ku birego byo kunyereza umutungo.

Ishyaka PL aherutse gusimburwa ku buyobozi bwaryo, rimukurikiranyeho kurigisa amafaranga miliyoni zisaga 50 z'ishyaka. Umuyobozi w'agateganyo w'iri shyaka akaba na Perezidante w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatile, avuga ko usibye izo miliyoni zisaga 50, hari n'andi bikekwa ko yanyereje.

Uyu mudamu wemeza ko na we yamaze kumenya iby'ihunga rya Mitali, amaze kubwira Izuba Rirashe ati: "Hari ayo twabonye yagiye abikuza, anyereza, aretira kuri konte y’ishyaka, twarabimweretse nyine nawe yari abizi, atangira kugenda yishyura buhoro buhoro. Usibye ayo yaretiye bigaragara kuri konte, hari n’andi twari tugishakisha kuko audit [isuzuma ry'ikoreshwa ry'umutungo] irimo irakorwa, turacyashakisha andi dukeka ko yanyereje"

Mitali Protais yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopia muri Nyakanga 2014. Igihugu yahungiyemo ntikiramenyekana.

Izuba rirashe
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U
Mitali we urakoze cyane. Hunga izi mpyisi zishe papa wigendere. Ukore uko ushoboye utuvuganire aho hanze kandi ubane neza n'abahutu. Arega hano mu RWANDA bose bazahunga....NDAVUGA ABA BASAJYA bavuye UGANDA!!
Répondre
A
Wowe Chiba ninde ukubwiye kuzana Kayumba kuri runo rubuga! Yarabahunze mumuhe amahoro SVP! Ubwo rero urahurudutse ngo iyo Kayumba abariwe uba Prezida abahutu baba barahanaguwe ku isi!! Niko ujya usoma raporo zikorwa zivuga umubare wabahutu bamaze kwicwa kuva PFR yafata ubutegetsi i Kigali? Muzabeshye abahinde! Uri kwivunira ubusa utanga ibisobanuro bidafashe kuko
abicanyi bamaze abahutu barazwi kandi bitinde bitebuke bazagezwa imbere y'ubucamanza
mpuzahanga butari buriya bwa Arusha!!
Répondre
C
Ariko rero mbona bamwe batemera ukuri, nonese ko wenda twavuga abafungiye ubusa? Ni gute twaha reason igisambo cyanagambaniye uwarokotse imihoro?.biriya bihugu bicumbikira ibisambo ngo ni impunzi za politike kandi bibye nabyo mwa basomyi mwitonde..urugero benshi birirwa bafata KayumbA ngo Nka gahuzampunzi ariko mwibeshya nabi iyo Kayumba aza kuba ariwe prezida nta muhutu n'umutwa uba akiri mu Rwanda.Ndakwanze ntivamo ndagukunze..Rwanda sinzi icyo wakoze....nonese hari uwandushije kurengana? Haba ku bwa Habyara rero tworoshye kwangana nta mpamvu.ejo uzumva ko Mitali yigobptoye abagizi banabi benshi bamukomere amashyi...inzigo ni mbi.ariko urukundo ruruta byose
Répondre
F
Banyarwanda,Banyarwandakazi,nshuti z'u Rwanda,Mpunzi z'Abanyarwanda, Mu rukundo rw'impunzi ya mbere akaba n'umwami wacu Yezu Kristu wazutse kuri iyi Pasika(05/04/2015),ndabasuhuza cyane,mbasaba no gushyira hamwe ngo mwirengere kandi dushakire hamwe uko amahoro ,ubumwe , ukuri,ubutabera,ugukora,ubumuntu n'ubukristu byagaruka mu banyarwanda no mu Rwanda rw'inyabutatu. Kuva kera na n'ubu Abanyarwanda ntibasiba guhunga igihugu bubatse kandi cyabo. Ubuhunzi bumwe bwatangiye mu gihe cy'ingoma ya cyami y'abatutsi ubwo abami bagabaga ibitero mu bihugu bidukikije navuga: Kabare(mu Buganda),i Karagwe(muri Tanzaniya) i Bunyabungo(muri Kivu y'amajyepfo muri Congo) i Cibitoki(Burundi) n'ahandi bigatuma abanyarwanda bahunga abandi bagafatwaho iminyago bakajyanwa mu bikorwa by'ubuhake aho bafatiwe Ubundi buhunzi bwaterwaga n'inzara nka Ruzagayura n'intambara ya Rucunshu byatumwe abanyarwanda bajya Uganda Tanzaniya gushakisha amaramuko, Hari n'abigize impunzi ;navuga abatutsi bagannye i Murenge(aribo bihinduyemo abanyamurenge),i Bwegera,Masisi (muri Kivu y'amajyepfo)n'ahandi bagiyeyo bashakisha inzuri z'inka zabo bazibonye bigumirayo Izindi mpunzi z'abatutsi n'abagaragu b'abahutu ni izo muri 1959 zahunze igihe LONI n'abarwanashyaka biganjemo abahutu basezereye ingoma ya gihake na gikoronize y'ubwami bituma umwami w'umututsi Kigeli V Ndahindurwa ahunga yanze gusangira ubutegetsi n'abahutu cyangwa atinyako bazihimura ku mabi n'urugomo ingoma zimwe z'abatutsi zabagiriye Mu mwaka 1990,ubwo FPR-inkotanyi umutwe w'abarwanyi wiganjemo abatutsi n'abaganda utereye u Rwanda impunzi nyinshi z'abahutu zaravutse:nkaba navuga impunzi z'i Nyacyonga z'i Byumba. Nyuma yaho FPR-Inkotanyi ziciye Prezida Habyalimana Juvénal w'u Rwanda na prezida Ntaryamira Cyprien mu ndege bari kumwe n'ibyegera byabo ku itariki ya 06/04/1994,u Rwanda rwagiye mu cyunamo rugirwa ruharwa. FPR-inkotanyi yateje umwiryane n'urwicyekwe mu banyarwanda bituma abahutu n'abatutsi bamarana banikora mu nda kugeza magingo aya.Amateka nyakuri y'ubwicanyi n'inzangano hagati y'abahutu n'abatutsi arandikwa kandi azandikwa.Icyo nabasaba ni ugufata ari ukuri naho ay'amarangamutima mukayamagana.Gusiba ubwoko mu mpapuro ukabugumana mu mutima no mubikorwa ubeshya ngo ndi umunyarwanda ni icyaha gikomeye Nyuma y'aho FPR-inkotanyi ifatiye ubutegetsi ikoresha imbunda n'ibisasu bya kirimbuzi,hafi abanyarwanda bose bahunze igihugu;bamwe baza kugaruka ku bw'inzara,kubwo kujya kurwanira imyanya y'ubutegetsi no gutwara ibintu by'abahunze,abandi bagaruka mu gihugu cyabo kuko bari bahafite ibikorwa baranacyubatse,abandi bagaruka kubwo kugira ubuzima n'amagara mabi, abandi bagarurwa ku ngufu n'ubwoba FPR-inkotanyi zimaze gusenya no kugambanira izo mu mu makambi yazo yaba muri Congo,muri Uganda,mu Burundi na Tanzania Kubera ubwicanyi ubwoba, n'intambara byabaye mu Rwanda no muri Congo umubare munini w'impunzi z'abahutu watikiriye muri ayo mabi. yabanjirijwe n'iyicwa ry'abategetsi b'abahutu. Ndagaya abahutu bafatanije n'agatsiko gato k'abatutsi bashakaga ubutegetsi biraye mu batusti b'inzirakarengane bakabica urubozo bataretse n'abahutu bari babogamiye ku batutsi. Uku gukunda ubutegetsi n'ibintu bikurura imyidyane byatumye abanyarwanda benshi bigumira mu buhungiro hanze y'igihugu. Kuva muri Nyakanga 1994 ntamunsi w'ubusa abanyarwanda baticwa abandi bagahunga igihugu kubera abacanshuro n'abayobozi babi bacyuzuyemo. Singaruka ku kwicwa kwa Abamusenyeli n'abihayimana b'idini rya Gaturika i Gakurezo,Seth Sendashona,Colonel Lizinde Théoneste(muri Kenya),Karamira Froduard,Kabera Assiel,Karegeya Patrick,Rwigara Assinapol(+2015) infungwa n'abaturage b'abere n'abandi ,n'abandi,n'abandi bicwa n'aba afandi. Ejo 05/04/2015) ni ho inkuru yo guhunga kwa Minisitiri wari wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Etiyopiya bwana Mitali Protais kwabaye impamo. uko guhunga gukurikiye ukundi guhunga kw'abanyarwanda benshi batandukanye bahungishwa n'impamvu zitandukanye zirimo gutinya kwicwa cyangwa gufungwa n'ubutegetsi,zirmo gukora ibyaha byo kwiba no gushaka guhirika ubutegetsi buriho,zirimo kujya kwishakira ubutunzi hanze,zirimo kujya kwivuza uburwayi hanze,zirimo kujya kunekera ubutegetsi buriho hanze,zirmo gutinya ko intambara yazongera kuvuka mu gihugu,zirimo kubura ubucamanza na demokrasi n'izindi n'izindi Gufungirwa akarengane cyangwa icyo uri cyo n'abo muvugana nabyo bari gutuma abantu bahunga. Abanyarwanda b'impunzi bibumbiye mu mutwe wa FDRL bashaka gutaha mu Rwanda igihugu ababyeyi babo bubatse batuma abandi banyarwanda n'abanyamahanga barwigaruriye bahungisha imiryango yabo hanze y'igihugu Iri hunga,ubujura,inzangano,gufungirwa ubusa,urwicyekwe n'ubwicanyi mu banyarwanda,inzigo ,kubohoza ibyabandi,intambara no guhabwa akato no gushyirwa mu majywe ku Rwanda n'abanyarwanda bigomba guhagarara Ni yo mpamvu Urugaga rw'Impunzi z'Abanyarwanda [Front des Réfugiés Rwandais (FFRwa)] imenyesha Abanyarwanda ,Abanyarwandakazi n'inshuti z'u Rwanda zose guhaguruka mugutanga umusanzu wo kugarura ubumwe,amahoro,ubwisanzure n'isura nziza mu banyarwanda mu Rwanda n'aho Abanyarwanda bari bananyura
Pasika nziza
Bikorewe mu Buhungiro Coordination du Front des Réfugies Rwandais
Répondre
K
Komera ; ka lefu kakugereho . Nangwa nawe ntugiye imbokoboko . Ari uwibye ubutegetsi bw'igihugu ngo yibereho neza n'umugore we n'abana be ; ari n'uwifatiye uduhumbi akajya kwishakira ubuzima ahandi ; umubi ninde ? Bienvenue mu bigarasha ! Genda wiruhukire sha ! Uzi kumara ubuzima bwose ubeshya abaturage ibitari ku mutima wawe !
Répondre
M
Burya koko ngo umugabo mbwa aseka imbohe....uyu si we wari wikoreye Kizito ngo ni umugambanyi.....
Répondre
F
Iyo nibutse abavandimwe ,umuryango n'abakunzi bishwe n'interahamwe ndetse na FPR,nkareba akarengane gakorerwa abahutu n'abatutsi batishimiye ingoma ya kagame paul,kumva ibivugwa mu Rwanda no hanze kubwicanyi bukorwa na FPR na kagame Paul:barishe mu Burundi(Ndadaye),banyereza abagande batagira ingano(abo kuruhande rwa prezida Obote),bateza genocide mu Rwanda no muri Congo kinshasa,barica muri Kenya nubu bagikomeje ,bicira muri Kenya(Seth sendashonga),bica muri Afrika yepfo Patrice karegeya,bica mu bubiligi nahandi kandi imigambi yo kumena amaraso iracyabarimo.

Abacanshoro babatutsi bakomoka muri Somaliya soudan, eritréa,ouganda,burundi,congo ethiopie barangije amahugurwa muri Israel none ngo baje mu Rwanda na Ouganda kwica no kwigarurira ibya abagande n'abahutu bavunikiye mu gihe kirekire

Abayahudi nka Bill Clinton n'abanyayisiraheli barashaka gutsembatsemba abirabura nkuko ba sekuruza babo batsembatsembyeho abaturage bab'amarendiye(amerindiens)muri Amerika yubu.kubona ubu umumerindiye kwisi ntibyoroshye.

Muribuka ko muri za 1996 ntacyo Bill Clinton wikundira clitoris atakoze ngo Afrika y'abirabura bashyireho umutwe w'ingabo z'abatutsi ngo wo gutabara.abaprezida bo mu bwoka bwa bantou ntibabihaye agaciro.Nyamara gaciro-gacinya kagame na kaguta na kanembe kabira babonye ingufo zo kurema uwo mutwe ku mugaragaro.mbibutseko hari hashize imyaka irenga 20 nta prezida w'Amerika ukandagiza akarenge ku mugabane wa Afrika.Mu gushyiraho uwo mugambi mubisha wo kuzarangizaho ubundi bwoko Bill clinton yazaga mu Rwanda kenshi,yabyinjizemo na Bush ngo bashyigikire ingoma ntutsi ibafasha kwiba umutungo wa Congo no kurangizaho abakongomani.

intwari izanyarukira muri za kivu zombi ngo yirebere uko abasomaliya biturira mu bintu byabakongomani bishwe n'abahunze.

None Israel igiye kubanyuza mu RWanda na Ougande ngo bakomeze uwo mugambi wo kurimbura ubundi bwoko ngo ukore igihugu kinini cy'abatutsi bazatsembatsembaho ubwoko bwa bantou,boshima n'impunyu ngo hasigare ubwoko bwabahamite tutsi.

uyu mugambi watangiriye i buganda bahirika Adi amamin dada,bsyiraho agakingirizo obote kakuweho n'umuhima Kaguta museveni afatanyije n'impunzi z'abatutsi.Muri centrafrika Bokasa bamugira umwicanyi ruharwa hajyaho abafitanye ubucuti n'abatutsi(umututsikazi uhagarariye abagore muri afrika yabarizwaga muri iki gihugu),Tanzania y'umuhima Nyerere muzi ko ariwe wenyina mu baharaniye ibyigenge by'Afrika utarishwe nkabagenzibe Kwame Nkrumah,Jomo Kenyata,Patrice Lumumba....

John Garang wo mu bwoka bwa bantu muzi uko Museveni yamwicishije avuye mu buganda mu nama y'imishyikirano.Umuhutu Habyarimana Juvénal muzi ibyamubayeho.

anaprezida ba batutu b'i Burundi Ndadaye,Ntibantunganya,Ntaryamira ndetse na Nkurunziza muzi uko abatutsi babagize mu gihe abapreizada babatutsi nka Bagaza na Buyoya bigaritse ingogo bakomeje no kwiyamamaza mu miryango mpuzamahanga.Savimbi na Mobutu bamwe mu ntwari za Bantou muzi uko bishwe.

None se ngirwa banyapolitiki nyarwanda ni iki mumariye abanyarwanda ndetse n'abanyafurika ba birabura.Politiki si ukurwanira imyanya mu ndoto ngo muzatorwa mutanashobora no gushakisha abayoboke mugihugu ;ngo mutegereje ko abaturage bazajya baza kubashakisha aho muturamwe nk'inturo zo muru bingo aho mu mahanga.Mwaragowe pe.

Birababaje kumva ko umuntu ngo ashake kuyobora igihugu umuturanyi nka Kenya ,Congo,Burundi akicirwa abantu ntashobore no kujya kumusura mu kababaro cyangwa ngo anamwohereze telegrame yo kwifatanya nawe mukababaro.!!!!!ni agahinda,shame to Rukokoma Twagiramungu,shame to Nyamwasa et Rudasingwa,Soni kwa padri Thomas,soni kwa Rusesabagina,urababaje Murayi,urababaje Habyarimana Innocent,FDu-inkingo n'abandi nimuhaguruke mutabare munatabarize abanyarwanda n'abirabura muhereye mu bihugu bya Afrika

pasika nziza musabe Umwami Yesu watuvukiye kurinda impunzi zo muri Congo no gukuraho utumana kwicana tuniba rubanda
Répondre
M
Ntibisanzwe ko umutegetsi ahunga ibinyamakuru bishyigikiye leta iriho bikaba ari byo biba ibya mbere gutangaza inkuru. Ngaho Rushyashya, Umuseke n'ibindi. Mwitege ahubwo mission uyu mugabo agiyeho, utuzi n'udufu yikoreye ...
Répondre
B
Ntibisa koko Milimo we.uyumuntu impunzi nizimutagatange zishake mubazi abavandimwe be aho baherereye.mubaze neza ntimutage inkuru zihwihwisa,mubimenye neza mwandikire ubutegetsi bwaho abalizwa ko umuntu nako inyamaswa muntu ko yahunze muti ntawamenya icyimugenza.ubwo natwe abo yiciye abantu turahali dushore imanza tuzi neza aho abalizwa.aliko uwahemuka yahemukira abahutu koko.kubona umuntu yica abahutu kumugaragaro agatsemba yahunga akabura abishyira hamwe ngo bamurege.intandaro yokurega Kagame ikavaho kuko bakwitana bamwana.nkokubona SAFARI,GASANA,KAYUMBA,RUDASINGWA,GAHIMA Bahunga nubu bakaba bali kwisonga yabagishaka ubutegetsi koko.abahutu nimwe BIGARASHA ABANDI BARAREGANA.nimuhaguruke murege abobantu bagishaka gutegeka baramaze abantu kumugaragaro.ubwo MITARI muremera ko yahunze se.yewe abahutu ntimuli abapfu ahubwo mulibyatsi.uburero araje mugitondo aduhire ngo Kagame yamaze abantu.aliko na Kagame yaragowe bakobwa bakowe.ese ko kwica alibyiza kubabikora ,bajya kubica bakiruka,abobicanyi biruka bajyahe.Mana yangize umunyarwanda warampemukiye nawe,sinarinkwiliye kuba umunyarwanda,gira isoni zokwitwa umunyarwanda,nkagira agahinda kabanyarwanda.mwararwiyambitse kwisi nimugende.
I
EJO NAWE, ARABA YASHINZE ILINDI SHYAKA LYA POLITIKE. ATANGIRE ARWANE IYO KULI INTERNETT.
Répondre
M
Byigaragaje Ko Batangiye Kujya Ahagaragara Ahubwose Ko Muvuga Mitali Abandi Ko Mutabavuga Ndetse Muhereye Kuri Kagame Ikibabaje Buriya Bagiye Kumuhiga Bamwice Kuko Afite Amabanga Menshi Y'ubwicanyi Bukorwa Niyi Ngoma. Twarumiwe
Répondre
B
Nimumureke yijyendere n'ubundi ntacyo yaramariye u Rwanda. Za ministères zose zali zaramunaniye. Yali umuswa bikabije. Noneho akubitiyeho no kuba ni igisambo.
Muzumva ejo bundi yihaye nawe gutuka Kagame......
Répondre
M
Mitali ni umusilimu . Ndetse yatwaye make.Uruzi n'iyo atwara miliyoni nk'uduhumbi 200 . Bo se ayo bibye abo bishe bayishyujwe nande ?
Répondre
B
Niba koko Mitali yahunze byihutirwa urukiko rwakatiye Kizito ni rusubirishemo urubanza rumushinja kugambanira ighugu kuko umutangabuhamya ukomeye ariwe Mitali bigaragara ko yamushinje i binyoma agamije indonke ze zo kugira ngo arebwe neza n'ubutegetsi abone uko anyererana za milioni za PL! Ari Mitali ari na Kizito ninde
mugambanyi ukwiriye kiriya gihano! Ubutabera nibuhabwe agaciro mu Rwanda naho
ubundi abanyenda nini n'ibisambo byirirwa bibeshya abaturage bagiye kuzamalira mu
uburoko inzirakarengane!!!!!!!!!!!!!!!! Genda Rwanda warababaye!!!
J
Ufite ubwoba wese yemerewe guhunga ntawakwemera gupfa areba. Icyo ngayira uriya Mitali si ibirego o yibye kuko yari afite n'ubushake bwo kwishyura ndetse yarabitangiye.

Namugayiye induru ubwo umugabo Kizito yari amaze gufungwa azira kuririmba. Miatali protais uriya yahabaye imbwa avuga amagambo mabi asesereza Kizito Mihigo. Burya Mitali iyo nza kuba wowe mba nararumize kuko abaministri bose ntibamotse ngo batere ibyatsi umugabo uguye nka Kizito Mihigo. Ariya magambo mabi azagukurikirana akomeze aguteshe agaciro. Ubutaha imbere ya karengane niba bikunaniye kukamagana basi ujye wicecekera urumire bunguri. N inama si itegeko.

Burya uko umugabo aguye siko...amavi akoboka