Nigeze numva ikiganiro Kagame yagiranye n’umunyamakuru wo muri Amerika, ariko icyo kiganiro cyarangiye numiwe! Kagame n’uwo munyamakuru baganiriye byinshi ariko bageze ku birebana n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibisubizo bya Kagame bita umurongo maze akajya asubiza umunyamakuru asa n’aho ari kumubwira ati “Mbaza ibi, maze ibindi ubireke”! Aho gusubiza ikibazo umunyamakuru yari amubajije, Kagame yabwiye uwo munyamakuru ati :”ibyo nta mwanya twabitaho rwose, ahubwo mbaza ibirebana na economic growth, gender equality n’ibindi”.
Ibi bisubizo Paul Kagame yatangaga bitandukira umurongo w’ikiganiro yagiranaga n’uwo munyamakuru nta kindi byari bigamije uretse gushaka kurata ko ngo u Rwanda rwazamutse mu bukungu ku buryo buteye ubwoba, ko amajyambere ari munangi, ko u Rwanda ari rwo rwa mbere ku isi rufite abagore benshi mu nteko ishinga amategeko n’ibindi n’ibindi. Gusa nashimishijwe n’uko uwo munyakuru atayobejwe na Kagame, akaba yarakomeje kumubaza no kumwibutsa ko atasubije ikibazo cye!
Aya magambo arata ubukungu, iterambere n’amajyammbere by’u Rwanda nta munyarwanda utayazi, ndetse ababa mu gihugu n’iyo ntero bagira mu kanwa. Ikibazo cyose ubajije bagisubirisha amajyambere igihugu cyagezeho. Iyi mvugo ya Kagame rero n’abambari be umenya batazongera kuyivuga cyangwa se no mu gihe bayikoresheje bakazajya babanza kuyisasira(diluer). Muti gute?
Muri wa mwiherero w’abayobozi tumaze iminsi tuvugaho , Kagame ntaho yaduhishe ku birebana na ya majyambere ye, yatweretse ko ahubwo ibintu byadogereye. Uretse no kuba yari ababajwe n’uko hari byinshi bitakozwe, Kagame afite impungenge zitagira uko zingana zo kumenya ahubwo niba na bicye byakozwe bizashobora kubungabungwa bikaramba! Izi mpungenge za Kagame ntizishingiye ku busa, nyiri ubwite yamaze kubona ko ibintu byageze iwa ndabaga. Ibyo bikaba binashimangirwa n’ibyo Russ Feingold, wari ambasaderi w’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari yavuze igihe yegura.
Uyu Russ Feingold wari warabaye umuzindaro n’umuyoboro wa politiki ya FPR, umenya yaraje kugera aho akabona isura ye izahangirikira maze akiyemeza kwitandukanya n’iriya ngoma ngome. Ibyo Russ Feingold yabikoze muri cya kinyabupfura kiranga abazungu mu gihe yeguraga ku mirimo ye. Mu ijambo yavuze asezera yibukije ko niba urubuga rwa politiki rukomeje kunigwa mu Rwanda nk’uko bimeze ubu, na ya majyambere bavuga azasenywa! Ni ubwa mbere uyu munyamerika yari avuze ijambo ridasingiza FPR. Iyo mvugo ye igaragaza ko yari amaze kwibohora ya ngoyi yari imuziritse maze ururimi rwe rukagobodoka akavuga ibintu mu kuri nyako. Kagame nawe yagaragaje impungenge ze ku ibungabungwa ry’ibikorwa bike byubatswe.
Tuvuze ku ba mbari ba Kagame, aba bo ntibaramenya ko ibintu byahindutse, ahubwo bo baracyibereye mu zasabwe barata amajyambere yagezweho Kagame nyir’ubwite atabona! Muri uwo mwiherero, inshyanutsi y’umunyamakuru (Umusajya) yarihanukiriye ati: “nyabune perezida ntimuheranwe gusa n’ibitagenda neza nabyo bike, ngo mwibagirwe ko nibura 70% by’ibikorwa by’amajyambere byakozwe kandi ko ahantu hose mugiye babibashimira!” Mu nyandiko yanjye y’ubushize kuri veritasinfo nibajije impamvu uwo munyamakuru afata ijambo ashaka gusubiza ibibazo, byabazwaga abayobozi kandi atari umwe mu bayobozi babazwaga.
Igisubizo nta kindi ni uko bivugwa ko uwo munyamakuru ari umutoni wa Kagame kubera ko yirirwa ahitisha inkuru zishimagiza FPR mu kinyamakuru cye “The independent”. Uyu munyamakuru ariko ntibyamworoheye kuko Kagame yamweretse ko imvugo nk’izo ntaho zihuriye n’ukuri, ahubwo ko ari icengezamatwara rya politiki rigamije kwerekana ko FPR ari ishyaka rikwiye koko u Rwanda. Kagame mukumusubiza yagize ati “Genda uzabyandike mu kinyamakuru cyawe, nzabisomera aho”. Mu by’ukuri iyo mba uwo munyamakuru nari kumwara maze ngaceceka!
Ntibyagarukiye aho kuko uwo musajya yarakomeje asa n’ushyogozanya na Kagame. Kagame niho yongeye gushimangira ko ya majyambere ari ntayo. Yagize ati “Iyo 70% uvuga y’ibyakozwe, ingana n’impungenge mfite z’ukuntu iyo 30% isigaye itarakorwa, naho iyo 30% y’ibitarakozwe ingana n’impungenge mfite z’uko n’ibyakozwe bitazabungwabungwa”. Ibi ni ukuri kwambaye ubusa. Erega ushobora gusanga iyo 70% yakozwe ifite agaciro gake cyane ugereranyije na 30% itarakozwe!
Ikindi gitangaje ni uko Paul Kagame yavuze ko n’ibyo byakozwe, ababigizemo uruhari ari abantu bake cyane. Aha ndemeranya nawe 100%. Muti gute? Ayo majyambere baririmba uwayagaburamo ibice bibiri wasanga ibyo avuga ari byo. Amajyambere yagezweho na leta n’ayagezweho n’abikorera. Mu majyambere leta yaba yarakoze, abantu bake nibo bayagizemo uruhari kubera ko hari itsinda rifata ibyemezo rigategeka abandi kubishyira mu bikorwa cyane cyane abahutu nk’uko nabigaragaje mu nyandiko maze iminsi nandika. Umuturage nawe nta jambo agira ku bikorwa bimukorerwa bityo akabifata nk’aho atari ibye.
Kagame ibi arabizi akaba ari nayo mpamvu yibaza niba koko ibyo bikorwa bizaramba! Naho mu majyambere yagezeho n’abikorera, ntibigoye kubyerekana. Ayo mazu yose yazamuwe i Kigali(gusa) ni ay’abantu bamwe batoneshejwe na FPR bonka igihugu bakikura, bakaba barakize bakaminuza naho abandi bakaba barahindutse nk’abagaragu babo. None se iyo Kagame avuga ngo ayo majyambere abayagizemo uruhari ni bake aho aba abeshye nihe? Kagame azi neza ko ari aho ipfundo rizingiye, ipfundo ry’impungenge ze ko ibyakozwe bitazabungabungwa.
Umwanzuro
Mu kwanzura reka mbabwire iyi nkuru y’impamo nzi. Umupadiri wera wabaga muri Kongo yitegereje urugendo rurerure abagore bakoraga bajya kuvoma amazi, maze agahinda karamwegeka. Agiye mu mu biruhuko (vacances) iwabo ashobora gukusanya udufaranga two gukora umushinga w’amazi meza kugira ngo aruhure abo bagore. Umushinga warakozwe amazi meza agera hafi ya buri wese. Nyuma y’amezi nk’atandatu, abantu babyutse mu gitondo basanga impombo zazanaga ayo mazi zose bazirimbaguye, barazicoca zirashwanyagurika!
Muzi ari bande bamennye izo mpombo? Ni ba bagore padiri yagiriye neza. Muti bazimeneye iki ? Anketi yakozwe yagaragaje ko abo bagore bazimennye kubera ko batari bakibonana ngo baganire, buri wese yari yarabaye imfungwa y’urugo rwe ! Mu kujya kuvoma ayo mazi, niwo mwanya abo bagore babonaga wo kuganira bagaturana agahinda buri wese akavuga ibye maze bakaruhuka ku mutima.
Mu kwanzura rero navuga ko amajyambere umuturage atagizemo uruhare ngo abazwe icyo yaba akeneye kandi yifuza, ayo majyambere ntashobora kuramba, wa muturage azayasenya kuko atabona icyo amumariye. Uwatekereje mu mwanya we buri gihe akemura ikibazo kidahari cyangwa kitihutirwa. Uko niko Kagame na Rupiyefu ye bayoboye abaturage. Ku mpungenge za Kagame ngira ngo mubwiye bumwe mu buryo zashira niba koko yivuza kubona ibisubizo. Bitari ibyo rero namubwira nti « Kenyera zikubone cyangwa zikurye !».
Me KUBWIMANA Jacques