IMANA YONYINE NIYO IZAFUNGURA IMFUNGWA ZO MU RWANDA !

Publié le par veritas

IMANA YONYINE NIYO IZAFUNGURA IMFUNGWA ZO MU RWANDA !
Byakunze kuvugwa ko abahutu bagizwe abayobozi na FPR nta bubasha namba bahabwa, abantu bamwe bakabikerensa bakagira ngo ni amakabyankuru. Ariko iyo wumvise impaka zagiwe mu mwiherero w’abarebwa n’ikibazo cy’imfungwa mu Rwanda, uhita ubona ko nta muhutu w’umuyobozi uyobora by’ukuri  ahubwo aba afite umututsi umuha amabwiriza y’uburyo agomba kuyobora. Urugero rwa Minisitiri Fazil na minisitiri Busingye rurabyerekana.

Nk’uko tubikesha radiyo Ijwi ry’Amerika, programu y’ikirundi n’ikinyarwanda, mu Rwanda haherutse kuba umwiherero w’abayobozi bose bafite aho bahurira n’ikibazo cy’imfungwa ziri mu magereza y’u Rwanda. Birumvikana ko ku ikubitiro hari minisiteri y’ubutabera iyobowe na Busingye, hakaba minisiteri y’umutekano mu gihugu iyobowe na Musa Fazil Harerimana, hakaba Urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza ruyobowe na Rwarakabije, hari Ubushinjacyaha, Urukiko rw’ikirenga n’abandi bose bafite aho bahuriye n’imfungwa zo mu Rwanda.

Nk’uko byumvikanye mu majwi yanyujijwe kuri radiyo Ijwi ry’Amerika, Minisitiri Musa Fazil yagaragaje ko nta bubasha afite ku bakozi b’Urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza. Nyamara urwo rwego rubarizwa muri ministeri y’umutekano mu gihugu, bityo bikaba bitumvikana ukuntu minisitiri w’umutekano mu gihugu yitotombera ko urwo rwego rudafungura abafungwa barangije ibihano byabo.

Iki rero ni ikimenyetso ko ibyo bavuga ko nta muhutu wahawe ubuyobozi na FPR ugira ijambo, bamuha intebe y’ubuyobozi ariko bakamwima ububasha bwo gufata ibyemezo bijyanye n’inshingano ze. Igitangaje ni uko iyo hagize ibipfa, uwo muhutu w’ingirwamuyobozi niwe babaza ngo byapfuye areba he, ngo naze yisobanure haba mu nama y’abaminisitiri cyangwa se bakamuteza ya ngirwa nteko ishinga amategeko, bikarangira bamusabye kwegura kuko yabuze ibisubizo by’ibibazo bamubaza. Ibyo bisubizo se yabikura he ko ataba azi aho ibyemezo byafatiwe, ko we aba yarimwe ububasha bwo gufata ibyemezo birebana n’inshingano yahawe !

Nunze mu rya wa muhanzi ati « Mbwira abumva », mbona minisitiri w’umutekano yarerekanye uko ibintu bikorwa muri FPR. Mu by’ukuri ntiyumva impamvu icyemezo cyashingiweho mu gufunga umuntu, batagishingiraho bamufungura ! Gusa nyine iyaba yari umuyobozi wemerewe gufata ibyemezo, ntiyakabaye acyibaza icyo kibazo kuko aba yaratanze amabwiriza ajyanye nacyo kandi akubahirizwa na Rwarakabije n’urwego ayobora kubera ko Fazil akuriye Rwarakabije. Aha naho ariko ntitwumve ibintu nabi. Ntabwo ikibazo kiri kuri Rwarakabije, kuko nawe ni umuhutu udafata ibyemezo ahubwo ikibazo kiri ahandi. Baca umugani ngo « Bavuga ibigondamye imihoro ikarakara ». Mu by’ukuri iriya mvugo ya Musa Fazil yagombye kurakaza Rwarakabije kuko niwe wari kuba atunzwe agatoki na Fazil ariko siko byagenze ; Minisitiri w’ubutabera Bwana Busingye niwe warakaye maze abwizanya uburakari Musa Fazil.

Yabanje kumwuka umunabi ashaka kumwemeza ko ibyo ari kuvuga ari ukubeshya, maze Fazil yihagararaho amwemeza ko ibyo avuga ari ukuri kuko abagiye gukora anketi mu magereza ari byo babonye. Aha rero niho chef wa Fazil (Busingye) yahise atanga itegeko ati abo banga gufungura abarangije ibihano byabo nimubirukane. Musa Fazil yabaye nk’usubijwe ubwo yahise avuga ngo « ubwo nta mabwiriza yandi yagombye kuhaba ! » Aha rero Busingye yari amaze gutegeka Fazil icyo gukora, Fazil nawe ati ubwo nta mabwiriza yandi ntegereje nzabirukana abazaba badafungura abarangije ibihano byabo. Muranyumvira namwe ibya ba bayobozi b’abahutu!

Ese ni nde ufungirwa muri gereza ?

Iyo tuvuze gereza ntituba tuvuze za Cashot zo kuri police ahubwo ni za prisons mu rurimi rw’igifransa. Hari inzego eshatu z’abantu bafungirwa muri Gereza :

-Aba mbere ni abantu bakekwaho kuba barakoze ibyaha bitandukanye. Aba bajyanwa muri gereza iyo urukiko rwemeje ko baba bafunzwe by’abateganyo mbere y’uko urubanza rwabo rucibwa. Hagomba rero icyemezo cy’urukiko kimufunga by’agateganyo.

-Aba kabiri ni abafunzwe by’agateganyo n’inkiko gacaca kubera kwanga gutanga amakuru bazi kuri génocide. Hagomba icyemezo cy’urukiko gacaca kimufunga kikanagena uko igihe azafungwa kingana. Icyo gihe nticyashoboraga kurenza amezi 3.

-Aba gatatu ni abakatiwe burundu n’inkiko ndetse n’inkiko gacaca. Aba bo bajyanwa muri gereza kugira ngo bajye kurangirizayo igihano bahawe. Hagomba matolewo y’urubanza rwaciwe burundu n’urukiko. Iyo tuvuze urubanza rwaciwe burundu tuba tuvuga urubanza rwamaze  kuba itegeko kuko rutagishoboye kujuririrwa.

Ese hasabwa iki ngo gereza yakire abo bafungwa?

Izo mfungwa zose zijyanwa kuri gereza n’inzego zishinzwe umutekano.Izo mfungwa zishyikirizwa abanditsi ba gereza (Greffiers) ari nabo batunganya dossier ya buri mfungwa mbere yo kuyijyana mu cyumba igomba gufungirwamo. Iyo dossier rero igomba kuba irimo icyemezo cyemeza ifungwa ry’uwo muntu. Nta muntu n’umwe ugomba gufungwa muri gereza nta cyemezo cy’umucamanza. Iyo greffier wa gereza atabonye icyemezo cy’umucamanza cyangwa cy’urukiko, ntiyemerewe gufunga uwo muntu. Aha nakwibutsa ko pariki itagifite uburenganzira bwo kohereza umuntu muri gereza.

Iyo rero greffier wa gereza abonye icyemezo cyo gufunga umuntu by’agateganyo cyatanzwe n’urukiko, uwo muntu ahita akorerwa dossier maze agafungwa. Iyo abonye matolewo y’urubanza rukatira umuntu igihano, mbere yo kumukorera dossier no kumufunga, greffier abanza kureba niba urwo rubanza ari urubanza rwamaze kuba itegeko: urubanza rutagishoboye kujuririrwa. Iyo asanze hakiri amahirwe ko urwo rubanza rwajuririrwa, ntafunga uwo muntu bamuzaniye kuko urubanza ruba rutaraba itegeko. Cyakora iyo inkiko gacaca zafungaga umuntu, yahita ajyanwa muri gereza n’ubwo urubanza rwabaga rutaraba itegeko. Yajuriraga ari muri gereza mu gutinya ko yatoroka ubutabera.

Umuntu afungurwa bigenze bite?

Buri cyemezo cy’urukiko, cyaba igifunga umuntu by’agateganyo cyangwa se ikimifunga burundu kigena n’igihe cy’icyo gifungo. Icyo gihe cyagenwe n’urukiko iyo kirangiye, gereza igomba guhita irekura ya mfungwa niba nta kindi cyemezo cy’urukiko kimufunga gihari. Aha rero ntihagombye gutera ikibazo kuko ba greffiers ba gereza ni nabo bita ku madosiye y’abagororwa, baba bazi igihe buri wese azafungurirwa. Mu kurekurwa kw’imfungwa ntibisaba ko urukiko rubifataho ikindi cyemezo, oya.

Kuki hari  abatarekurwa kandi bararangije ibihano byabo?

Mu bisanzwe, birashoboka ko umuntu yarangiza igihano cye ntahite arekurwa ako kanya kubera impamvu ebyiri:

-Iya mbere iva ku burangare bwa ba greffiers ba gereza. Cyakora ubu burangare bwo ntibwagombye guteza ikibazo kuko n’imfungwa ubwayo inyuze kuri kapita wayo yakwibutsa greffe ko yarangije igihano cyayo maze greffe ikayifungura cyangwa se umwunganizi we mu mategeko akibutsa gereza ko umukiriya we afunze binyuranyije n’amategeko. Mu busanzwe bahita bamufungura.

-Impamvu ya kabiri yaterwa n’uko umuntu yaba yarakatiwe ibihano bitandukanye, kurangiza igihano gito muri byo ntibivuga ko ahita arekurwa, ahubwo afungurwa ari uko arangije igihano kinini mu byo yari yarakatiwe. Aha ni mu bihe bisanzwe.

Mu bihe bidasanzwe rero twavuga ifungwa ritakurije amategeko ryabayeho nyuma y’intambara aho abantu barundwaga mu magerereza nta madosiye akozwe cyangwa se abafunzwe n’ubushinjacyaha by’agateganyo muri gereza ariko dossiers zabo ntizishyikirizwe inkiko ngo zizifateho ibyemezo. Aha niho hari ikibazo cyakomereye ubutabera mu Rwanda. Hagiye hashakwa imiti itandukanye kuri ibyo bibazo ku buryo byari byaragabanutse. Ikibazo cyaje gukomezwa n’inkiko gacaca, nizo  zongeye kurunda abantu mu magereza bamwe badafite dossier zuzuye.

Twakwibutsa ko ba greffiers ba gereza batakaje bwa bubasha bari bafite kubera kuvugirwamo no kotswa igitutu n’abayobozi batandukanye ku buryo uwafungwaga n’inkiko gacaca wese bahitaga bamushyira muri gereza n’ubwo ibyangombwa twavuze haruguru bifunga umuntu byabaga ari ntabyo cyangwa se bifite inenge.

Icyagombye gukorwa ni iki?

Ikibazo gihari ni uko ibintu byose baba babigize politiki n’aho iyaba yari amategeko akurikizwa ikibazo kugikemura byari byoroshye cyane:

-Abadafite amadosiye bagombye guhita bafungurwa ako kanya kuko bafunzwe binyuranyije n’amategeko. Ndibuka nkiri umushinjacyaha, twashatse gufungura bene abo bantu, procureur aratubuza, ngo hejuru babyanze. Byabaye ngombwa kurindira itangazo rya perezida wa Repubulika kugira ngo abo bantu bafungurwe. Mutekereze namwe kubona perezida wa Repubulika ari we wibutsa ba procureur n’inkiko ko abantu bafunzwe binyuranyije n’amategeko! Ni ukuvuga ngo banze ko amategeko akemura ikibazo, bagiharira politiki. Birababaje kuba umuntu nta dossier afite, aho kumufungura, bakamubaza igihe yafungiwe kugira ngo bayikore (bahimbe).

-Abafunzwe n’ibyemezo bifite inenge cyane cyane iby’inkiko gacaca, byo ni agatereranzamba. Gusa nakunga mu rya Fazil mvuga nti :”niba hari icyemezo kigaragaza imyaka umuntu yakatiwe, nibakigendereho mu kumenya niba yararangije igihano cye maze bamufungure”.

Gusa, hari icyo kwishimirwa, Fazil yatamaje ubutegetsi bwa Kigali mu gihe yerekanaga ko yimwe ububasha bwo gufungura izo nzirakarengane, ni uko shebuja Busingye nawe ahita amuha amabwiriza y’uko agomba kubigenza. Uwanga mazimwe abandwa habona. Naho “inkoko bayibajije impamvu inywa amazi, maze ikareba hejuru yasamye”, maze nayo iti “mba ngira ngo akabi kabone bose”.

Me KUBWIMANA Jacques

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Ni iki se gishya Gakuru akosoye kubyo uwanditse iyi nkuru yavuze? Ikigaragara cyo ni uko abantu baheze muri gereza kuko amategeko adakurikizwa , hakaba hari abanyabubasha bihishwe inyuma y'ubwicanyi bukorerwa abanyarwanda, abo banyabubasha nibo Fazil yabazaga icyakorwa !! Hari ikindi se utubwiye gisumba ibyo ? Niba Fazil atayobora RCS ni kuki Busingye yamubwiye ngo niyirukane abatarekura abantu bafunze ntamadosiye?
Répondre
G
Ibyo muvuga sibyo namba, kuko ntakuntu umuntu yarekurwa ngo nuko adafite dossier ahubwo nubwo ataba afite dossier bisaba ko hakorwa iperereza ryimbitse harebwa aho uwo muntu yari atuye, hagacukumburwa umwirondoro we wuzuye nyuma agakorerwa dossier shya ari nayo yaherwaho noneho arekurwa.

Ibi rero birasaba imbaraga zidasanzwe kuko birasaba igihe n'amafaranga kugira ngo iryo perereza rikorwe. simpakana ko hatari abafunzwe bidasobanutse kuko nibo benshi ariko kandi kurundi ruhande ntituzi ngo ninde wafunzwe bidakurikije amategeko, kuko binashoboka cyane ko na dossiers zitwa ko zitaboneka zaba zararigitishijwe nabantu runaka cg zarahishwe. niyo mpamvu rero kuba umuntu adafite dossier ntibivuze ngo nahite ataha kuko nabyo ubwabyo ntabwo bihuje n'amategeko turimo tuvuga.

niba umuntu yarafunzwe binyuranyije n'amategeko ntibivuze ngo anarekurwe binyuranyije n'amategeko. kuba byonyine wamara imyaka itanu cg 15 ufunze uzira ubusa nta na dossier warangiza mugitondo ngo sohoka utahe ntaninyandiko runaka ibyemeza nabyo byaba ari akarengane. twibukiranye ko iyi ufunguwe utahita ubona ibyangombwa gutya gusa kuko bisaba kugaragaza aho wari uri muri icyo gihe cyose kandi ibi ntubivugisha umunwa gusa usobanura ahubwo utanga inyandiko zibigaragaza.

Leta yu Rwanda rero yaguye mu umutego wo gufunga mu akavuyo aribyo birimo kugenda biyigaruka, naho mwe muvuga ngo abantu nibahite bataha namwe murigizankana kuko noneho niho mwatangira gusakuza cyane aho umuntu yarekurwa sans papier. Leta ifite umutwaro uremereye kandi utawubona nuko yigizankana. mu amategeko iyo ufunzwe ukarekurwa gutyo gusa nabyo bihanwa n'amategeko.

Yaba Mussa Fazil, Busingye Jonston, Muhumuza Richard , Gasana Emmanuel na Sam Rugege ntanumwe ufite urufunguzo kuri iki kibazo yemwe na H.E Paul Kagame ntarwo afite kuko iki kibazo kirakomeye kuburyo burenze. H.E Kagame abyutse ati abadafite dossier bose batahe byaba ari igitugu kirenze kandi kitabaho, wenda icyo yavuga nk'uyoboye igihugu ni ugushyira igitutu kuri izi nzego zose bireba kwihutisha gushaka dossiers no kuzuza izifite ibibazo no gukora dossiers kubitwa ko batazifite hanyuma umwanzuro ukabona ukaza.

Sinivanga cg ngo mvugire Leta, gusa iki kibazo nticyoroshye namba. bavuga ngo ukamanika wicaye wajya kukamanura ugahagarara. ngayo nguko
M
Niko se Gakuru we uri conseiller muri Présidence ushinzwe ibyerekeye kubahiriza amategeko? Dossiers zitagaragaza igihe ufunzwe yafatiwe, igihano yahawe, irangizarubanza, imyirondoro idasobanutse ni bande bazikora, abo nibo bakozi bateje imbere u RWANDA? Nta parike, nta rukiko, nta RCS bibaho U Rwanda mwarugize akavuyo gusa! Izi nzego ntabwo zikora ahubwo zishishikajwe no guhotora abanyarwanda. Amaraso arasama. Igihe kizagera mubibazwe byanze bikunze.
G
Simvugira RCS cg izindi nzego ariko iyi nkuru uwayanditse ntasobanukiwe nimikorere y'inzego z'ubuyobozi bumwe na bumwe

1. RCS nubwo ibarizwa muri MININTER ntibivuze ko Minister Fazil agomba guha amabwiriza y'akazi RCS
2. RCS ni urwego rwa Leta rufite amategeko n'amabwiriza arushyiraho, bisobanuye ko bafite imikorere yabo bwite igenwa n'itegeko
3. Kugirango umuntu afungurwe bisaba ko Ubushinjacyaha n'urukiko babigiramo uruhare. akaba ari nabyo RCS ishingiraho ikurekura
4. Iyo ubushinjacyaha bwitambitse muri dossier yawe nubwo waba urangije igihano ntibishoboka ko urekurwa keretse uko kwitambika kuvuyeho cg urukiko rugatesha agaciro ibirego bishya by'ubushinjacyaha.

Ntabwo rero Fazil yaza ngo abwire Rwarakabije ngo rekura kanaka cg ngo Rwarakabije abwire ubuyobozi bwa gereza ngo nimurekure kanaka. benshi baheze muri gereza rero bahezemo kuko dossiers zabo zitambitswemo n'ubushinjacyaha, abandi baheramo kuko dossiers zabo zituzuye (Dossiers zitagaragaza igihe wafatiwe, igihano wahawe, amarangizarubanza, cg imyirondoro idasobanutse)

Ahubwo wenda icyo twanenga inzego runaka cg Leta nuko abagororwa bafite ibyo bibazo usanga inzego bireba zigenda buhoro cg ntabushake zifite bwo kurangiza ikibazo. rimwe na rimwe ugasanga hari umuntu witambitse muri dossier yawe kandi akomeye cg hakazamo nibindi bibazo politike.

Aha rero muri ibi bibazo biri muri za dossiers niho abantu bategerwa ubundi bagakubitwa izakabwana, ariko amategeko yo arasobanutse ahubwo kugirango abo bireba bashyiremo agatege barenganure abarengana nicyo kibazo. ubundi gereza ikandikira parike iyisaba ibyangombwa runaka palike iti turacyashakisha tuzabasubiza, urukiko rwasabwa ko harekurwa abarangije ibihano ruti palike igomba kubanza kugaragaza ko itagikurikiranye abo bantu. byagera kwa Minister Fazil ati natwe hari ibyo twakomeje gusaba ariko ntiturabibona.

Twibukiranye ko umuntu kugirango afungwe ari palike isaba urukiko binyuze mu kuregwa, naho RCS yo ikakira abamaze gukatirwa. bivuze ko rero no kurekurwa nubundi palike igomba kuhaba hamwe n'urukiko. iyo rero ntabyangombwa byawe byoherejwe kuri gereza n'inzego z'ubutabera ushobora gusaziramo ntakabuza.

Mugire amahoro
Répondre
M
Aka ni akaga! FPR yatobye u RWANDA irugira mu kitumva ingoma! Nta mategeko aba mu RWANDA n'ayo bisyiriyeho ntibayubahiriza! Gatsinda banga urunuka ukuli.Muzarebe nta raporo nimwe ivuga ibikorerwa mu RWANDA abiyita abayobozi bajya bemera! Kuva kuri Kagame ukageza kuri nyumbakumi barushnwa guhohotera ikiremwa muntu! Uyu Ministri Busingye arakora ibyo yategetswe
n'abamukuriye kuko bitagenze gutyo byamubera nka mugenziwe yasimbuye kandi nta murusha
kumenya amategeko! Ni mubareke bakomeze bijandike mu kutubahiriza amategeko mpuza mahanga!
Byose birandikwa kandi bazabiryozwa! FPR na chef wayo bikoreye amateka atazibagirana mu
RWANDA! Bazabibazwa. Amaraso arasama!!!!!!
Répondre
K
ndabona iyi nkuru imeze nk'isomo ry'ubutabera Me Jacques agejeje ku ntore za FPR! Imiyoborere yazo imaze kuziyobera nazo ubwazo, zishyiriyeho amategeko none yazibereye ihurizo! Ubona inkotanyi zaravuye mu ishyamba ariko ishyamba ryo rikaba ryaranze kuzimo! Abantu batinyuka no kuvuga ko ngo itegeko nshinga zishyiriyeho ngo naryo ryarazibereye ihurizo! Ni izo gusabirwa ariko loni ya gatatu izasanga zaramaze abanyarwanda igihugu kirimo ubusa nkurikije ubwicanyi izi nkenya ziri gukorera abanyarwanda buri munsi!
Répondre