Rwanda: Ngo ba MEYA bakorera KAGAME n’ITEGEKO NSHINGA!
Uyu munsi nzinduwe no gusubira i Gabiro aho abayobozi bakuru bacu bari bateraniye mu minsi ishize nk’uko basanzwe babigenza, dore ko iyo nama bise “umwiherero” yari iya 12 kandi ikaba ari inama ngarukamwaka; bishatse kuvuga ko hashize imyaka 12 abo bayobozi bahura bakungurana ibitekerezo ku buryo bayoboye abaturage!
Mu magambo akarishye, umuntu yakwita kwisararanga kuko ntawamusubizaga, Kagame yabajije abayobozi b’intara icyo kuba umuyobozi w’intara bivuze. Bose uko ari batanu bararuciye bararumira! Ntibyatinze yahise yadukira abayobozi b’uturere ati “kuba meya bivuze iki?”. Ba meya nabo ngo cwe! Ariko uko gucweza kwabo ntikwamaze igihe kuko yakomeje kubahata ibibazo, ni uko umwe muri bo arabaserukira, umenya ari umusajya nawe, arihanukira aka Semuhanuka ararikocora maze agira ati:
Gusa mu gisubizo cye hagaragaramo ukuri gusanzwe kuzwi kuko yatweretse ko ba meya bakorera Kagame aho gukorera abaturage. Ati :”tugafasha abaturage kugera ku ntego wadushinze nyakubahwa”, Kagame nawe ntiyamuvuguruje yahise avuga ngo YES. Yaje no kongera gushimangira ko inshingano za meya ziri mu itegeko nshinga aho yavuze ati: “Meya nzi no muri iyo constitution uvuga ni meya ukorera abo ayobora. That is my reading of the constitution”. Nk’uko nabivuze haruguru rero itegeko nshinga nta nshingano n’imwe riha ba meya. Icyo rivuga kirebana na ba Meya ni ubutegetsi bwegerejwe rubanda(décentralisation) rikavuga ko uturere n’umujyi wa Kigali ari ubutegetsi bwegerejwe rubanda, rikarangiza rivuga ko itegeko rizagena imikorere n’imiterere by’uturere n’umujyi wa Kigali. Nta kindi itegeko nshinga rivuga kirenze aho.
Kagame ati: “You are blind, you don’t see what you need to be seen that is wrong, therefore you don’t disserve to lead people”. Bivuze ngo “Muri impumyi, ntimubona ibikwiye kubonwa ko ari bibi, ku bw’ibyo rero ntimukwiye kuyobora rubanda”.
Ikibazo rero nakunze kwibaza kigira giti: “Ese Perezida, mu kabaza abagererwa be ibibazo bingana kuriya, aba ashaka mu by’ukuri ko bamuha ibisubizo nyabyo cyangwa aba ashaka ko bamuha ibisubizo yifuza we ubwe ko bamuha?” Njye ariko simbitindaho kuko mbona ko hatabuze abantu bafite ibisubizo by’ibibazo ababaza ariko bakicecekera kuko bazi neza ko ibyo bisubizo bitamunyura kandi bakaba bazi neza ko kumuha ibisubizo adashaka byabaviramo akaga (gutakaza akazi, gufungwa, kwicwa, n’ibindi). Ariko rero uwakumva Kagame avuga ngo “Mujye mutega cyane amatwi ababanenga kurusha abashimagiza”, wagira ngo imvugo niyo ngiro aka ya slogan ya FPR mu kwamamaza Kagame muri 2010! Ibi simbivuga ku busa gusa kuko imvugo ya Kagame muri uriya mwiherero itajyanye n’ibikorwa, akaba ariyo mpamvu umutwe w’iyi nyandiko nawise kuriya.
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2FIMG%2Fjpg%2FMu_1-2.jpg)
“Kuba meya ni uku [Meeting our constitutional obligations by supporting our people to attain the goals that you’ve set for us your excellence]”. Ku batumva uru rurimi rw’amahanga, uyu meya yabwiye shebuja ko “kuba meya ari ukuzuza inshingano meya ahabwa n’itegeko nshinga mu gufasha abaturage kugera ku ntego bahawe[ba meya] na Perezida wa repubullika”. Aba ararikocoye da, shebuja asa n’uguwe neza maze mu kumwikiriza yiva imuzingo ati: “Yes, but in practice not in theory, meaning therefore “results”. Perezida rero yamwikirije amubwira ngo nibyo, yongeraho ko bitagomba guhera mu magambo ahubwo bigomba kuba ari ibikorwa bigaragara. Ngayo nguko!
Nk’umuntu wize amategeko, iki gisubizo cy’uyu mu meya cyatumye nibaza niba itegeko nshinga ryacu riha aba meya inshingano. Kwibaza iki kibazo ntibiva ku busa kuko ubusanzwe itegeko nshinga rigena gusa imirongo migari inzego z’igihugu zigenderaho maze rigaha rugari andi mategeko akaba ariyo azagena ingingo ku yindi(en detail). Urebye itegeko nshinga ry’u Rwanda nta hantu na hamwe riha meya inshingano, umenya n’ijambo Meya nta nahamwe ryanditse mu itegeko nshinga! Uyu mu meya rero niba yarabivuganye igihunga cy’uko shebuja ashobora kumumerera nabi simbizi ariko amenye ko yatubeshye.

Inshingano za Meya rero nabwira Kagame na wa mu meya we ngo bajye kuzishaka mu itegeko rigena imiterere n’imikorere by’uturere. Iyo usomye iryo tegeko usanga ko meya afite inshingano ebyiri z’ibanze arizo: kuba ahagarariye leta (si Kagame) mu karere ndetse akaba ari nawe uyobora cyangwa ugenzura imirimo ya buri munsi y’akarere. Meya ariko kandi agira n’inshingano zihariye ahabwa n’itegeko zikaba zigera kuri 20.
Mu butegetsi bwegerejwe rubanda, abaturage nibo bitorera ababayobora, nibo babaha inshingano hakurikijwe ibyo bakeneye, abaturage bakagira uruhare mu bikorwa bibakorerwa ndetse bakabasha no kugenzura niba abo batoye bakora koko ibyo babatoreye, basanga baratezutse ku nshingano zabo bakabasimbuza abandi. Ijambo ry’umuturage ni ingenzi kandi ni ingirakamaro. Nyamara mu Rwanda siko bimeze. Nta muturage ugira ijambo ku bayobozi b’uturere dore ko bataba baranabitoreye ahubwo FPR iba yabategetse abo batora, bityo abo bayobozi bakumvira FPR kurusha umuturage kuko mu by’ukuri FPR niyo iba yaramutoye.
Ni uko umuturage agasigara ari ikigarasha nacyo gicitse, agacurwa bufuni na buhoro n’abo bayobozi kugira ngo bashimishe FPR na Kagame. Nta muyobozi ukorera umuturage n’ubwo Kagame ashaka kuba ari byo yumvikanisha ariko siko bimeze. Nta muturage ugishwa inama ku bikorwa by’akarere, byose abona bimwituye hejuru nk’urugogwe ati “bikore niwanga urafungwa, urakubitwa…”. Abigize ba kagarara bo Rweru barayishoka da ! Ngibyo icyo kuba meya bivuze.
Nk’uko tubibonye rero nta hantu na hamwe meya ahabwa inshingano n’itegeko nshinga ndetse ntaho nabonye biteganyijwe ko Kagame aha aba meya intego bagomba kugeraho ahubwo bagombye kuzihabwa n’abo bayobora akaba ari nabo bahabwa raporo y’ibyo abo bayobozi bagezeho aho kuyiha Kagame n’abambari be. Cyakora rero dukome urusyo dukome n’ingasire. Mbivugiye iki? Ni uko muri za nshingano 20 zihariye za ba meya harimo iya nyuma ivuga ngo “Gukora izindi nshingano yahabwa n’inama njyanama y’akarere cyangwa n’abandi bayobozi bamukuriye”. Ese mama aha niho Kagame yaba ahera aha abameya intego bagomba kugeraho? Nzabikoraho indi nyandiko ubutaha izaba imeze nk’isomo ryo mu ishuri bityo ikaba ishobora kuzagorana kumvywa. Cyakora nzakora uko nshoboye buri wese agire icyo akuramo.
Umwanzuro
/http%3A%2F%2Fwww.izuba-rirashe.com%2Ffichiers_site%2Fa2497net%2Fcontenu_pages%2FGuverinoma%2Fgabiro7.jpg)
N’ubwo aya magambo atagombye kumvywa asohotse mu kanwa k’umukuru w’igihugu, ariko ahatse ukuri kwayo. Nabwira Perezida Kagame nti: iyo ni ingaruka yo kwima abaturage ijambo no kubavutsa inshingano zabo nk’abanyagihugu yo kwihitiramo abayobozi uhereye kuri wowe perezida ukagera kuri nyumbakumi. Burya abaturage bazi ubwenge bitangaje, baba banifitemo abantu b’abahanga, uwabasubiza uburenganzira bwabo, bakwitorera abayobozi beza babandi batazahindukirana ngo bababwire ko ari impumyi nk’uko Kagame abigenzereza abo yishyiriyeho we ubwe cyangwa bashyizweho na Rupiyefu ye.
Mubane n’Imana
Me KUBWIMANA Jacques