Ibaruwa ifunguye ku bayobozi bakuru ba Kiliziya y’u Rwanda

Publié le par veritas

Ese Kiliziya gatolika mu Rwanda yigisha ijambo ry'Imana cyangwa yigisha ijambo rya Kagame?

Ese Kiliziya gatolika mu Rwanda yigisha ijambo ry'Imana cyangwa yigisha ijambo rya Kagame?

Maze gusoma inkuru zasohotse muri „Inyenyeri news“(The Untold Stories: Rwanda Catholic Church Silent on the Third Term of Kagame? Umurungi) na Shikama(RWANDA-BURUNDI:«Musenyeri Évariste NGOYAGOYE yihanangirije kandi yamagana Petero NKURUNZIZA kuri manda ya gatatu. Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE utegeka KABGAYI se nawe yaba yiteguye kwamagana no kwihanangiriza Paul KAGAME ushaka gutegeka u Rwanda ubuziraherezo??? Udahemuka). Byatumye nandikira Kiliziya Gatolika ku madresse nashoboye kubona: Diyosezi ya Cyangugu, Byumba, Nyundo, Ruhengeri. Inkuru nabandikiye iteye gutya mu magambo avunaguye:

Ibaruwa igenewe Kiliziya Gatolika

Bantu bakuru ba Kiliziya Gatolika, Abanyarwanda benshi nanjye ndimo dusanga mwirengagiza ibibi byose bibera mu Rwanda guhera muri 94 kugeza ubu. Abantu barapfa, barahunga, bari mu byo bise ubudehe kandi banafite ubwoba bw, ubutegetsi buriho bwiganjemo n, abatazi Ikinyarwanda. Urupfu rw, Abanyarwanda  Kagame adukoraho namwe ntirubasiga, urugero ni nka Padiri Evariste Nambaje twari tuziranye kuko yazaga muri Autriche tukabonana.

Mwibuke abo kiliziya Gatolika yahombye muri 94 biturutse ku ntambara  twatejwe na Kagame. Abasenyeri bishwe bunyamaswa i Gakurazo, Ababikira babatobora inda, abapadiri b, abanyamahanga baramanikwa.  Abapadiri bose ba  Byumba  bishwe nta numwe utaranyigishije kwa Mansuwi, urugero ni nka Hitimana Jozefu na Nkiriyehe. Abafurere nka Ndimukihe Aloys na Rukashungirwa Stani  bo bari ni inshuti zanjye. Mwibuke Kibeho yatangiye mu Rwanda mu myaka ya za 80 , buri munsi habaho  ibonekerwa bikarangira nyuma y, urupfu rwa Habyarimana kuri 15.05. 1994.

Bantu bakuru ba Kiliziya Gatolika amasengesho nta bwo yonyine ahagije, mugomba kumenya ayo ariyo, igihe muyavugira, aho muyavugira, icyo muyavugira n, abo mubwira. Muravugira rero mu Rwanda. Igihugu cyarazambye  kigwa mu irimbi  biturutse kuri Kagame. Yikorera ibyo yishakiye mukaruca mukarumira. Agatsiko gakoma amashyi  ngo ntabwo gashaka kumurekura mukabyumva mukinumira.

Kubona amashyaka ya opozisiyo yandikira Papa na ST. Egido ngo bayihuze na Guvernoma bagirane ibiganiro kandi ari mwebwe mwabigizemo uruhare, harimo kubyibazaho.  Kubona Cardinal Laurent MONSENGO PASINYA yamagana Kabila ko atagomba guhindura Itegeko Nshinga,  kubona Musenyeri Evariste NGOYAGOYE  avuga ko amasezerano ya Arusha agomba kubahirizwa uko yakabaye, ariko Kiliziya Gatolika y, u Rwanda  ikaba ntacyo ivuga ku bibera mu Rwanda, bitubera kwibaza uruhare mufite mu guhuza no  kuzana amahoro mu Banyarwanda.

Mbere ya 59 Kiliziya Gatolika yagize uruhare runini mu kwunga Abanyarwanda no gutegura Demokarasi, abatarabishakaga bakanahunga ngo ntibabana n, Abahutu, banegura ibyo Kiliziya yababwiraga, ubu nibo bayifitemo ijambo.  Nibo bayiyobora ku buryo bizwi ko nta muhutu wigeze uba musenyeri kuva muri 94.  Misago wenyine uturuka iwacu ku i Rebero yishwe mu ma satanu ku ya 12. Werurwe  kugeza na n, ubu ntibyumvikana. Abatutsi bakabeshya ngo Kiliziya yakoreraga Abahutu, nyamara abize amateka ya Kiliziya Gatolika  mu Rwanda bashobora kwemeza ko Abatutsi bayungukiragamo kurusha Abahutu. Urugero ruzwi nuko Abahutu boherezwaga mu maseminari ngo ntibazabyare, Abatutsi bakiga mu mashuli ahanitse yanatumaga bajya mu mahanga.

Ibinyamakuri nka Shikama, umukozi  wayo wanditse agira ati: Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE wa Kabgayi se we yaba yiteguye kwihanangiriza no kwamagana Paul KAGAME kuri manda ya gatatu?  Byerekana ko Abanyarwanda bababaye kandi bakagira ngo Kiliziya Gatolika ijye imbere yamagane Kagame watabye u Rwanda akaba anashaka gukomeza.

Ndabibasabye mufatanye n, abandi Banyarwanda (harimo bene wanyu, bakuru banyu,barumuna banyu na bashiki banyu) kubohora u Rwanda rwacu rufite uruhare runini ku Isi mu kwamamaza ijambo ry, IMANA.

Mag. Rwamapfa Jean Baptiste
Heckenweg 6, A-8010 Graz, Autriche
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Murasetsa! Abasenyeri ba za diocèses ni abayobozi nkabandi kandi bubaha ubutegetsi kuko ubutegetsi bwose bushingiye ku Mana. Ko mutigeze mwamagana mwene wanyu se Nsengiyumva Vincent kandi ko yari muri comite Central ya MRND! Hari uwababwiye se ko Mgr Mbonyintege yaba ari commissaire muri FRP? Muri ibicucu gusa!
Répondre
M
Murasetsa! Abasenyeri ba za diocèses ni abayobozi nkabandi kandi bubaha ubutegetsi kuko ubutegetsi bwose bushingiye ku Mana. Ko mutigeze mwamagana mwene wanyu se Nsengiyumva Vincent kandi ko yari muri comite Central ya MRND! Hari uwababwiye se ko Mgr Mbonyintege yaba ari commissaire muri FRP? Muri ibicucu gusa!
Répondre
S
Aliko Muransetsa Muragira ngo Musenyeri w'iKabgayi akore iki ko kuli we nugusenga cyane Imana ikazabakiza Umusazi ugiye kumara Abanyarwanda nkuko Ben Rutabana yabivuze Ubwo se mwiyibagije abihaye Imana balimbuye uko bangana cyangwa muragirango n'abasigaye abalimbure nanjye ntacyo navuga nakwicecekera mwese mwilirwa mushora abandi ngo babuze Kagame kwiyamamaza aliko nta numwe muli mwe wajya kubivugira hano i Rwanda ,ahubwo nimudusabire imana izamudukize yonyine naho ubundi turacyacyeneye kubaho n'ubwo tuliho nabi,ubwo se wibwira ko Musenyeli w'i kabgayi yishimye azi neza ko baliya Basenyeli na bamwe mu Bapadili bamwe biganye abandi bakaba bali n'inshuti,mujye mushyira mu gaciro.
Répondre
N
Ni aba basenyeri ntacyo babwiye Kagame hari abandi bazamubwira , dore NKURUNZIZA w'i Burundi aho bamugeze :

Mu rugendo umurwi wa ONU ujejwe amahoro n’umutekano kw’isi bagize mu gihugu c’Uburundi, babonanye n’abatari bake harimwo umukuru w’igihugu, mu nyuma bakaba batanze ikiganiro, ku banditsi n’abamenyeshamakuru. Muri urwo rugendo bagize ku va mu gatondo ko kuri uyu wa13 Ntwarante gushika ku muhingamo, abo bari muri iyo nama ya ONU, abashoboye kubonana nabo bakaba bashimye imibonano bahawe. Yaba umushikiranganji w’intwaro yo hagati mu gihugu canke mu biro vy’umukuru w’igihugu, bakaba bashima urwo rugendo, mu gihe hasigaye igihe gito kugira amatora mu Burundi , aho hari na vyinshi bivugwa ku bijanye n’ikiringo ca gatatu c’umukuru w’igihugu, ndetse hakaba hari n’ abamaze kuvuga ko bazoca bihereza amabarabara, bakiyamiriza ico kiringo, hamwe umukuru w’igihugu yohirahira akitoza.

Mw’ishirahamwe mpuzamakungu ONU rero, bakavuga ko bazoguma hafi y’Uburundi, kandi bagafasha kugira intambwe Uburundi bugezeko mu gutsimbataza amahoro, ntisubire inyuma, ndetse ntihahave haba n’imishamirano, abarundi ngo basubire kuryana, kandi bari bageze ku ntambwe nziza. Francois Delattre aserukira igihugu c’Ubufaransa mw’ishirahamwe mpuzamakungu ONU yari arongoye abari muri urwo rugendo, akaba yavuze ko amasezerano ya Arusha ategerezwa kubahirizwa urudome ku rundi, mu ntumbero yo gutsimbataza amahoro mu Burundi. Uwo aserukira igihugu c’Ubufaransa kandi, akavuga ko amatora meza, ataho yegamiye kandi abera ku mugaragaro ariyo bipfuza ko aba mu Burundi.

Ku bijanye n’ivyo hari abatumvikana kuri zimwe mu ngingo zo mu masezerano ya Arusha hamwe n’ibwirizwa nshingiro, aho bamwe bavuga ko umukuru w’igihugu ashobora kwitoza ubugira gatatu, abandi bakavuga ko ibiringo vyiwe bibiri bikwiye, uwuserukira igihugu ca Reta zunzubumwe za Amerika muri ONU Samantha Power, akaba yabariye abamenyeshamakuru ko Reta zunzubumwe z’Amerika zihagaze hahandi, ko atamukuru w’igihugu n’umwe arekuriwe kurenza ibiringo bibiri nk’uko biri mu masezerano y’i Arusha yatumye intambara zari zigisibije mu Burundi zihagarara. Samantha Power ndetse akavuga ko yanavyibaririye n’umukuru w’igihugu. Eka si we gusa, na Ismael Abraão Gaspar Martins aserukira igihugu ca Gabon muri ONU, akaba yasavye umukuru w’igihugu kurya umutima amenyo, afate ingingo ikomeye ku neza y’igihugu.

Tukabamenyesha ko abo bari mu kanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano kw’isi, bari babonanye n’abakuru b’imigambwe, urwaruka ruserukira urundi mu migambwe, abari mu mashirahamwe ataho yegamiye mu vya poritike, aho nabo nyene ibibazo vyagarutse vyari bijanye ahanini n’ikiringo ca gatatu ca Petero Nkurunziza, itegurwa ry’amatora babonamwo amahinyu, hamwe n’imyitwarire mibi bagiriza urwaruka rw’Imbonerakure z’umugambwe CNDD FDD, mu banyagihugu.
Répondre
G
Ntabwo dukwiye kunyura ku kuri tukureba. Monseigneur Mbonyintege ntabwo aragiye IINTAMA zÁBANYRWANDA, ahubwo aragiye intama zi ubwoko bwe. ari ari nizo nita INTAMA zimwe murizo zahinduye amazina zibera ibirura biri kunywa amaraso yi intama nyazo. gutera impuhwe ngo Intare ireke kuniga no kwica ishya, impara ni izindi nyamaswa zifite intege nke mu ishyamba ni ugusetsa imikara. Nti ukitiranye Akorera Imana na abayirwanya ku mugaragaro.
Répondre
N
Wapi, ubwoba bw'abasenyeri mu Rwanda ntabwo bwatuma batinyuka kubwiza ukuri Paul Kagame! Ntabwo kiliziya mu Rwanda ikigisha ijambo ry'Imana ahubwo yirirwa yigisha Paul Kagame!! Ubwo bwoba bwatashye abitwa ko baragiye ubushyo bw'intama z'Imana nibwo bugiye kuzatuma abantu bapfa bagashira kuburyo umuntu uzarokoka ari i Gitarama azajya ajya kurahura umuriro i Kigali!! Ni ukumirwa gusa !!
Répondre
M
Mukureyo amaso. Abihaye Imana mu Rwanda ntacyo bashobora gukora kuko kuva 1994 barahahamuwe, baterwa ubwoba ndetse bamwe muribo barishwe abandi barahunga. Ibyo kuragira intama z'Imana ntibikibaho ahubwo ikiriho bafatanije n'ikirura kigamije kurimbura izo ntama! Ariko mwabajije Padri Thomas ko azabibasobanurira neza dore
ko we yigeze no gukora muri komisiyo y'amatora muri 2003! N'aya madini arara aririmba
burya bose bakorera ikirura ntabwo baragiye intama z'Imana! Ibintu byose mu Rwanda
byabaye mess (akavuyo)!!!!!