Ibaruwa ifunguye ku bayobozi bakuru ba Kiliziya y’u Rwanda
Maze gusoma inkuru zasohotse muri „Inyenyeri news“(The Untold Stories: Rwanda Catholic Church Silent on the Third Term of Kagame? Umurungi) na Shikama(RWANDA-BURUNDI:«Musenyeri Évariste NGOYAGOYE yihanangirije kandi yamagana Petero NKURUNZIZA kuri manda ya gatatu. Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE utegeka KABGAYI se nawe yaba yiteguye kwamagana no kwihanangiriza Paul KAGAME ushaka gutegeka u Rwanda ubuziraherezo??? Udahemuka). Byatumye nandikira Kiliziya Gatolika ku madresse nashoboye kubona: Diyosezi ya Cyangugu, Byumba, Nyundo, Ruhengeri. Inkuru nabandikiye iteye gutya mu magambo avunaguye:
Ibaruwa igenewe Kiliziya Gatolika
Bantu bakuru ba Kiliziya Gatolika, Abanyarwanda benshi nanjye ndimo dusanga mwirengagiza ibibi byose bibera mu Rwanda guhera muri 94 kugeza ubu. Abantu barapfa, barahunga, bari mu byo bise ubudehe kandi banafite ubwoba bw, ubutegetsi buriho bwiganjemo n, abatazi Ikinyarwanda. Urupfu rw, Abanyarwanda Kagame adukoraho namwe ntirubasiga, urugero ni nka Padiri Evariste Nambaje twari tuziranye kuko yazaga muri Autriche tukabonana.
Mwibuke abo kiliziya Gatolika yahombye muri 94 biturutse ku ntambara twatejwe na Kagame. Abasenyeri bishwe bunyamaswa i Gakurazo, Ababikira babatobora inda, abapadiri b, abanyamahanga baramanikwa. Abapadiri bose ba Byumba bishwe nta numwe utaranyigishije kwa Mansuwi, urugero ni nka Hitimana Jozefu na Nkiriyehe. Abafurere nka Ndimukihe Aloys na Rukashungirwa Stani bo bari ni inshuti zanjye. Mwibuke Kibeho yatangiye mu Rwanda mu myaka ya za 80 , buri munsi habaho ibonekerwa bikarangira nyuma y, urupfu rwa Habyarimana kuri 15.05. 1994.
Bantu bakuru ba Kiliziya Gatolika amasengesho nta bwo yonyine ahagije, mugomba kumenya ayo ariyo, igihe muyavugira, aho muyavugira, icyo muyavugira n, abo mubwira. Muravugira rero mu Rwanda. Igihugu cyarazambye kigwa mu irimbi biturutse kuri Kagame. Yikorera ibyo yishakiye mukaruca mukarumira. Agatsiko gakoma amashyi ngo ntabwo gashaka kumurekura mukabyumva mukinumira.
Kubona amashyaka ya opozisiyo yandikira Papa na ST. Egido ngo bayihuze na Guvernoma bagirane ibiganiro kandi ari mwebwe mwabigizemo uruhare, harimo kubyibazaho. Kubona Cardinal Laurent MONSENGO PASINYA yamagana Kabila ko atagomba guhindura Itegeko Nshinga, kubona Musenyeri Evariste NGOYAGOYE avuga ko amasezerano ya Arusha agomba kubahirizwa uko yakabaye, ariko Kiliziya Gatolika y, u Rwanda ikaba ntacyo ivuga ku bibera mu Rwanda, bitubera kwibaza uruhare mufite mu guhuza no kuzana amahoro mu Banyarwanda.
Mbere ya 59 Kiliziya Gatolika yagize uruhare runini mu kwunga Abanyarwanda no gutegura Demokarasi, abatarabishakaga bakanahunga ngo ntibabana n, Abahutu, banegura ibyo Kiliziya yababwiraga, ubu nibo bayifitemo ijambo. Nibo bayiyobora ku buryo bizwi ko nta muhutu wigeze uba musenyeri kuva muri 94. Misago wenyine uturuka iwacu ku i Rebero yishwe mu ma satanu ku ya 12. Werurwe kugeza na n, ubu ntibyumvikana. Abatutsi bakabeshya ngo Kiliziya yakoreraga Abahutu, nyamara abize amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda bashobora kwemeza ko Abatutsi bayungukiragamo kurusha Abahutu. Urugero ruzwi nuko Abahutu boherezwaga mu maseminari ngo ntibazabyare, Abatutsi bakiga mu mashuli ahanitse yanatumaga bajya mu mahanga.
Ibinyamakuri nka Shikama, umukozi wayo wanditse agira ati: Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE wa Kabgayi se we yaba yiteguye kwihanangiriza no kwamagana Paul KAGAME kuri manda ya gatatu? Byerekana ko Abanyarwanda bababaye kandi bakagira ngo Kiliziya Gatolika ijye imbere yamagane Kagame watabye u Rwanda akaba anashaka gukomeza.
Ndabibasabye mufatanye n, abandi Banyarwanda (harimo bene wanyu, bakuru banyu,barumuna banyu na bashiki banyu) kubohora u Rwanda rwacu rufite uruhare runini ku Isi mu kwamamaza ijambo ry, IMANA.
Mag. Rwamapfa Jean Baptiste
Heckenweg 6, A-8010 Graz, Autriche