Rwanda : Ese Kagame yaba aribwo akibona ko ubutegetsi bwe bwamunzwe?

Publié le par veritas

Amajyambere Paul Kagame yagiye arata hose yabaye inyanga akaba ari kumuvugisha amangambure!

Amajyambere Paul Kagame yagiye arata hose yabaye inyanga akaba ari kumuvugisha amangambure!

Hari ibibazo najyaga nibaza nkabura ibisubizo, rimwe na rimwe nkagerageza kwisubiza kandi nkaba narakekaga ko ibisubizo niha byaba ari byo. Nta munyarwanda n’umwe utabona ko ubutegetsi bwa Kagame bwamunzwe, cyakora wagira ngo Kagame we nibwo akibibona ! Ubwo butegetsi urebye bwamunzwe n’ibintu binshi birimo :Ruswa-Icyenewabo-Kuvugirwamo kw’abayobozi cyane cyane abayobozi b’abahutu-Kutavuguruzwa kwa FPR n’ibindi.

Mu mwiherero wa 12 w’abayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda, mu ijambo Kagame yawuvugiyemo yatutse abagererwa be karahava abaziza ko ntacyo bashoboye, ko ari abaswa n’aho bakwiga amahuri angana iki ! Nye maze kumva iryo jambo rya Kagame naribajje nti : «ese uyu nibwo akimenya ko ubutegetsi bwe bwagezemo imungu, bukaba bugiye guhenanguka bukamugwa hejuru ? »

Njye ndibaza impamvu Kagame aza kubariza abagererwa be ibirebana n’akazi kabo mu cyitwa umwiherero kandi atari wo. Ni ukugira se ngo yereke abanyarwanda ko ari umuyobozi mwiza ubitayeho kurusha abo bategetsi bandi ari kuvuma ? Uriya se ni mwiherero nyabaki warimo n’abanyamakuru kandi witwaga uw’abayobozi bakuru b’igihugu ? Iyo uba umwiherero nta n’inyoni yari kumenya icyahavugiwe, ariko siko byagenze, ahubwo bahuruje za camera ngo bafate amashusho ya nyakubahwa ari kuvurunga abagererwa be mu isayo. Byageze n’aho ibibazo yabazaga izo ngirwa bayobozi bisubizwa n’umunyamakuru nk’aho ari we babazaga. Ibyo ni ibyo bita gushyanuka ariko uwabikoze yari azi icyo akora (Yenda nzabigarukaho ubutaha).
Ikindi gitangaje ni ukuntu Kagame abwira ijambo abagererwa be b’injiji nk’uko abyivugira kandi akaba yifuza ko abanyarwanda bose baryumva, yarangiza 90% byaryo akabivuga mu rurimi ry’amahanga nk’aho nta kinyarwanda azi. Izi njiji ze cyane cyane ba barimukazi buzuye mu nteko ishinga amategeko ndetse n’abandi, benshi ntibarengeje amashuri yisumbuye, nayo mashuri bafite, bayize mu rurimi rw’igifaransa, yarangiza akababwira mu cyongereza ; ese mama hari n’abasemuzi ? Kagame rero njye mbona yaramennye amazi ku ibuye kuko ubutumwa yatanze benshi batabwumvise. Ba baturage se bo yenda kwereka ko ari umuyobozi mwiza witaye ku nyungu za rubanda bo batoyemo iki ? Ntacyo. Gusa babashije kumva ko ijambo yarivuganye uburakari bukabije. Muri make, ririya jambo ntiryarebaga abayobozi bose muri rusange ahubwo Kagame yabwira abasajya bagenzi be ko aribo bazambije ibintu, abandi bararengana.

1.Ruswa n’icyenewabo.

Kagame we ubwe yiyemereye ko ikibazo cya Ruswa gihari kandi kigoye. Gusa sinemeranywa nawe kuko asa n’aho avuga ko ari abayobozi b’uturere barangwa n’iyo ruswa. Siko bimeze ahubwo se ba meya barya angahe ko ari imbuzakurahira ! Ruswa yamunze inzego zose z’igihugu na FPR ubwayo, nta muntu n’umwe ucyita ku nyungu z’igihugu ahubwo buri wese akora ashaka gukuramo aye. Abayobozi baciye bugufi nibo bafatwa ngo bariye ruswa nyamara ba KIBAMBA bo hejuru barya ruswa itubutse ntawe ubafata. Kutabafata si uko batazwi ahubwo ni uko ari bantu bakomeye muri FPR ku buryo ntawe ubatunga n’urutoki. Muzabigenzure, hahanwa umupolisi wo mu muhanda wahawe 5.000, uwo niwe ushyirwa ku karubanda ngo yariye guswa agafungwa ngo berekane ko bafite ingamba zikomeye zo kurwanya Ruswa.

Urugero twatanga aha ni ururebana n’urugomero rw’amashanyarazi rwo mu Gishoma ngo rwabuze uburangira ngo kubera ko umushinga waba warizwe nabi. Ibisobanuro bahaye Kagame ni ukumubeshya bikomeye. Simpamya ko umushinga uba warizwe nabi ahubwo mu gutanga isoko ryo kuwubaka haba harabayemo amanyanga akabije. Mu Rwanda iyo rwiyemezamirimo ahawe isoko, aba agomba gutanga nibura 20% y’amafranga yateganyirijwe iryo soko. None se watanga 20% y’ayo mafranga noneho iryo soko watsindiye ukazarikora rikarangira ? Ni uko Kagame bakamubwira ko umushinga wizwe nabi kandi entrepreneur amafranga yaramushiranye atarawurangiza.

Icyenewabo ntigisigara inyuma cyane cyane mu gutanga akazi muri leta, iyo nta muntu wo hejuru ukuzi, nta kazi ubona. Iyo witegereje neza mu Rwanda, usanga imyanya myiza yose yihariwe n’abantu bavuye i Bugande, indi ikurikiyeho ugasanga ni iy’abatutsi gusa, abahutu benshi bakoreshwa nk’udukingirizo two kwereka amahanga ko ubutegetsi busangiwe. Abandi bahutu bafite akazi ni akazi technique gasaba ubwenge cyanngwa ingufu nabwo bakagahabwa iyo habuze umututsi ukwije ibisabwa !

Ibi nta kindi bibyara uretse gukoresha abantu batabishoboye nk’uko bimeze ubu mu Rwanda, abo bantu akaba aribo bazambije igihugu kuko nta musaruro wabategaho. Ntawe utanga icyo adafite !

2.Kuvugirwamo nk’abayobozi cyane cyane ab’abahutu

Nk’uko nari maze kubivuga haruguru, abahutu bahabwa imyanya y’ubuyobozi kugira ngo FPR ibeshye amahanga ko amoko yose yo mu Rwanda asangiye ubutegetsi. Mu nkuru mperutse kwandika kuri Veritasinfo, nagaragaje uburyo abayobozi b’abahutu nta bubasha bwo gufata ibyemezo bafite. Icyo gihe natangaga urugero rwa Minisitiri Mussa Fazil witotomberaga uburyo abagororwa badafungurwa kandi bararangije ibihano byabo. Mu by’ukuri, niwe wagombye kubazwa impamvu abo bantu batarekurwa kuko biri mu nshingano ze, nyamara byabaye ngombwa ko minisitiri Busingye aba ariwe umuha amabwiriza y’uko agomba kubigenza maze ubona ariruhukije !

Système ya FPR yubatse ku buryo butangaje. Ibyemezo bifatwa n’abayobozi bakuru muri FPR ndetse n’abasirikari. Ibyo byemezo nibyo babwira abayobozi bireba ko ari byo nabo bagomba gufata. Abo bayobozi rero bafata ibyemezo uko babibwiwe maze bikitwa ko ari bo ubwabo babyifatiye nyamara byajya he byo kajya ! Kubera rero ko baba babifashe batabyemera, no kubishyira mu bikorwa biragorana kubera umwete muke abo bayobozi babishyiraho cyane cyane ko akenshi biba bibangamiye abaturage bayobora. Ni aho rero usanga bamwe bahatirwa kwegura bikitwa impamvu zabo bwite kubera ko batabashije gukora neza ibyo FPR ibashakaho. Gukora muri ubwo buryo uri umuyobozi rero biragoye. Nyamara wakumva Kagame ashaka ko abo bayobozi baba accountable ukumirwa! Biragoye kwirengera ingaruka z’icyemezo utifatiye. Ubona nibura abo babahatira gufata ibyemezo ari nabo babishyiraga mu bikorwa ? Bo baba accountable kuko baba barakoze ibintu bazi neza kandi ari bo bifatiye icyemezo.

Ibi ntabwo bireba abayobozi gusa, ahubwo n’abaturage byabagezeho, nta burenganzira umuturage agifite ku bamuyobora cyane cyane ko ataba yaranitoreye uwo ashaka. Nta jambo umuturage agifite ku buryo ayobowemo nyamara ukumva bamubwira ngo naze ajye gutora ; atora se atora iki ko uzatorwa FPR iba yaramugennye kera ! Umuturage nawe rero yamaze kumenya imikorere ya FPR, iyo baje kumubwira kujya gutora abanza kubabaza ati «Hemejwe ko dutora nde? ».

Ikibabaje cyane ni uko muri uriya mwiherero hari uwabwiye Kagame icyo kintu cya ba Kibamba bategeka abayobozi icyo bagomba gukora, Kagame aho kumwumva ahubwo yamwutse inabi ! Aha rero  niho mpera nibaza nti « Ese Kagame mwa kuriya kubaza abagererwa be yari akeneye mu by’ukuri ibisubizo nyabyo ku bibazo yibaza » ? Kagame, ibyo bibazo watinze kubibaza, ubu amazi yarenze inkombe !

3.Kutavuguruzwa kwa FPR

Kuba mu Rwanda nta rubuga rwa politiki ruhari ahubwo u Rwanda rukaba ruyobowe n’ishyaka rimwe ariryo FPR ayandi yose akaba ari amashyaka ayigaragiye, nibyo bituma nta rindi jwi ryazamuka riva mu bayobozi cyangwa se muri rubanda ngo rivuge uko ryumva ibintu kwaba gutandukanye n’ukwa FPR. Iyo urwo rubuga ruhaba, ibyo Kagame ari kwibaza ubu ntaba ari kubyibaza. Abanyarwanda si ibicucu bo bavuze ko : umutwe umwe wifasha gusara gusa ! Iki ni nacyo kibazo kinini gikomereye u Rwanda n’abaruvuka.

Tutagiye kure reka duhere kuri uwo mwiherero. Kagame yateye ubwoba abayobozi bose bari bawurimo maze akajya ababaza ibibazo nabo bakicecekera. Guceceka si ikindi ni ubwoba bwo gutinya kubwiza ukuri Kagame. Iyo mu Rwanda haba hari urubuga rwa politiki, hari kuba hari n’amashyaka ya opposition. Ayo mashyaka niyo yari gusubiza Kagame ibibazo yarimo yibaza, byaba na ngombwa bakanamugaragariza uruhare rwe bwite muri ibyo bitagenda. Nyamara we yagiye aho yigaragaza nk’umumalayika. Kuva rero nta rubuga rwa politiki ruri mu Rwanda, ibyo Kagame yibaza nta gisubizo azabibonera, kuko n’uwagerageza kuvuga ukuri, abo ba KIBAMBA ba FPR barara bamuhitanye. Cyakora Kagame arakomeye, umuntu ubaza abantu ibibazo aho kumusubiza bakifata ku itama ? Njye ndi we nari kugira ubwoba kuko uko guceceka kuba guhishe byinshi. Kagame ntiyibeshye ko bacecetse kubera ko bakozwe n’ikimwaro ahubwo bifitemo ukuri FPR idashaka cyangwa itatinyuka kumva, bityo bakicecekera.

Umwanzuro

Byaba bitangaje aribwo Kagame yamenya ko abagererwa be bamubeshya. Ya mihigo se ba meya bahoraga bamuhigira ba muri imbere yabonaga ari ukuri atari amakabyankuru yabaga ayuzuyemo? Ejobundi siwe warimo atonganya abayobozi ngo ntiyumva ukuntu hari abaturage bakirwaye amavunja, ibyo se ntibyagombaga kumwereka ko nta kigenda?

Kagame rero niba aribwo akibona indwara y’ubutegetsi bwe, njye ndabona yaratinze, nawe yagombye kubibazwa iyo tugira igihugu gifite demukarasi. Aha niho honyine ntemeranywa n’inkuru ya Padiri Nahimana Thomas aho agira ati “Noneho nemeye ko Perezida Paul Kagame ari umunyabwenge bitangaje kandi ndahamya ko  atari impumyi(blind) nk’uko bamwe babikeka ahubwo akaba abona neza (aware) ikibazo gikomeye ubutegetsi bwe bufite”.

Nibyo koko Kagame si impumyi kandi yamaze kubona neza ikibazo ubutegetsi bwe bufite ariko sinemera ko ari umunyabwenge bitangaje. Iyo biba byo yagombye kuba yarumvise abamubwije ukuri akanga kukumva kandi barahari cyangwa se akaba yarabibonye hakiri kare rubanda itarahababarira bigeze aha! Padi, nzemera ko Kagame ari umunyabwenge bitangaje nashyira mu bikorwa inama zitandukanye wamuhaye cyangwa se nagira icyo akora mu gukemura ibyo bibazo ubutegetsi bwe bufite nk’uko maze kubigaragaza.

Banyarwanda mukomere.

Me KUBWIMANA Jacques
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
ABANYARWANDA BATANGIYE KUBA IBYIHEBE KUBERA AGAHINDA

Inkuru itangaje ikomeje kuvugwa n'abaturage bo muli Nyabugogo ivuga ko kuwa gatatu tariki ya 5/3, ubwo Perezida Kagame yahanyuraga umuturage umwe yaje nk'iya Gatera yitwaje umutalimba (fer à béton) agatangira guhondagura imodoka ya Perezida! Ubwo nyine yahise atabwa muli yombi ubu ntawe uzi irengero rye. Igikomeje gutangaza abantu si uko yaba yarafashwe kandi ibye bishobora kuba byararangiye, ahubwo ni uko iki gikorwa cye kigaragaza ko hari abanyarwanda bashavuye kuburyo badatinya kwiyahura, kugira ngo bumvikanishe ikibazo cyabo baterwa n'ubutegetsi bw'igitugu. None se uyu muturage wo muri Nyabugogo, iyo ashobora kubona ya "explosif" biyambika bagaturikana nayo, yari kuzuyaza kuyambara? Biteye ubwoba...
Répondre
J
Urwanda ruhishije hanze imitungo myinshi harimo n'indege. Nibagarure mu Rwanda ayo mafranga abitse hanze mu bindi bihugu; bagurishe ziriya ndenge n'iyindi mitungo yibwe abaturage maze mwirebere amajyambere. Ese kuki abaturage bicwa n'inzara kandi Kagame yahishije imitungo myinshi hanze ??? kandi iyo mitungo irimo yunguka buri munsi !!!! Njye ndasanga iriya mitungo ari nkaho yabaye Peteroli izanira agafaranga gatubutse Urwanda. Abaturage rero aho gukomeza baka kandi barya ruswa cyangwa bicwa n'inzara , nibifashije umutungo w'igihugu ubitse hanze. Niba bidashobotse naho bafate Kagame azane uwo mutungo kuko byose n'iby ' igihugu n'abaturage. Kandi na none Abaturage bazi neza ibihugu iyo mitungo ibitsemo .
Répondre
N
Ese Jules imitungo uvuga n'iyihe? wibagiwe yafashe igihugu kirimwo ubusa , wibagiwe ko BNR yasanze iri vide amafranga mwarayasahuriye m'utuvera, icyakora mwara abaswa, aho kuyabika en dollars muyatwara uko yakabaye, mwibagirwa hanze batazayemera, none umugabo arisuganyije ihugu kibaye igihugu ngo nagarure imitungo y'igihugu , niba ntayo wasahuye yasanze n ababyeyi bawe, kuki sinzi imyaka yawe. Ariko mbere yo kugira ibyo wishyuza wibuke ko igihugu mwasize mugisahuye.
M
Padiri ariguhakwa kuri Kagame kuko ashaka kujya murwanda, nihahandi he ntacyo bizahindura. Kagame numunyabwenge nyabaki kandi arigushakira igisubizo kibibazo yateje kubantu azineza yuko ntakintu babikoraho? Ikibazo cyubutegetsi bwa Kagame ni Kagame udashaka guhindura imyumvire yugukoresha ikinyoma kandi akaba atagishoboye kugira icyo abihinduraho. Nagute ushobora kwemera kubuyobozi bwawe bushingira kukubesha, kwica, kwiba hanyuma ukumva yuko icyogihugu kizagura icyiza kigeraho. Iyo umuntu abibye imbuto mbi asarura ibintu bibi.
Répondre
M
Ntabwo Padri Thomas ahakwa kuri Kagame SVP!! Ubanza ikinyarwarwa kimaze kubashiramo! Kera abanyarwanda twari tuzi kuzimiza ukanegura umuntu cyangwa ukamucyaha udakoresheje imvugo imukomeretsa cyane cyane iyo wabonaga ubwira umuntu ukuze kandi wubashywe! None muragira ngo Padri atukane nk'umushumba
w'ihene? Oya ntabwo ariko aba Padri barerewe Nyakibanda batojwe! Kuba rero Thomas
atatukanye ntabwo aribyo byerekana ko ahakwa kuri Kagame SVP! Tujye twiyubaha!!!
N
Intore zirababaje pee! Nkuyu uzanye Kikwete kuri iyi miyoborere ya Kagame arashaka kugera kuki? Kujijisha gusa! Iyi miyoborere y'umututsi Paul Kagame ikojeje isoni abatutsi bose! Mwigeze mwumva kuri leta zayobowe n'abahutu aho ubutegetsi bunyereza abaturage uretse kuri iyi leta? Mwigeze mubona ubutegetsi bwica abaturage bukabashyira mu bigunira bukajugunya mu mazi? mwigeze mubona umuperezida ufata ijambo agatukana uretse iyi ntore yitwa Kagame? Nkunze ko abatutsi bavuga ko bishwe n'abahutu, none se abatutsi Kagame ari kwica nabo muzavuga ko bishwe n'ubutegetsi bw'abahutu? Ngaho ni mumbwire uko imiryango y'abatutsi nka Rwisereka, karegeya, semadwinga, Kayumba Nyamwasa, Kizito Mihigo, Ntamuhanga, Tom Byabagamba , Rusagara, Rwigara n'abandi ntarondoye bishimiye Kagame kuko ari umututsi nkabo? Umwicanyi ntagira ubwoko ,intore nimushyire ubwenge ku gihe naho ubundi Kagame azica abahutu nk'uko asanzwe abigenza , nabarangiza azabikuza!
Répondre
M
Ibiri kubera i Kigali ni agahoma munwa murebe ikinyamakuru Umuseke aho bafashe abayobozi n'abalimu ba za universités ziri mu Rwanada bakabambika imyenda ya gisilikare ngo ubwo bari mu nama yo kuvugurura gahunda y'inyigisho mu ma shuli dore ko muri iki
gihe usaga urangije université usanga arushwa ubwenge n'umwana warangije CERAI
bikaba bituma ku isoko ry'akazi abanyarwanda badatambuka kubera gahunda mbi
y'amasomo atangwa!! Dore icyo bita koza ubwonko gufata abasivile ukabambika imyenda
ya gisilikare uti nimuze mu itorero ry'intore mutange ibitekerezo ntabyo uzabakuramo kuko
psychologiquement ils se sentent ridiculisés, ko basuzuguwe ko bari mu mwanya utari
uwabo. Abashinzwe iyi gahunda rero baravomera mu rutete kuko nta musaruro ushora
gutangwa naba banyabwenge basuzugrwa kariya kageni! Niba bashaka ko buri
munyarwanda abona formation militaire kuki badahera k'urubyiruko rurangije amahuli
y"isumbuye ngo byemezwe n'itegeko ko buri musore n'inkumi bafite 18 ans bagomba
gukora service civique ya gisilikre. Kwambika abasaza nka Kambanda imyenda ya
gisilikare ni siyasa irimo ubuswa bukabije kandi ni ukugora bariya basaza n'abakecuru. Iyi
complexe abayobozi b'u Rwanda bafite yo kumva ko ntacyo umunyarwanda ashobora
gukora ataranyuze mu masomo ya gisilikare ntaho bizageza u Rwanda ahubwo tôt ou tard
ni bombe à retardement muri kwitegurira! No mu bihugu byateye imbere bene izi gahunda
naho ziba! Muri kwaya gusa!!!
K
Ngwije wa cyohe wa kivume, ngo nta leta y'abahutu ngo yishe? Ntimwica nako ngo murakora?AMABYI Gusa
K
Hoshi mugende Son excellence Kagame niwe warukwiye kugirango ahagarike amabi y'abicanyi b'ibinterahamwe zashinyaguriraga ikiremwamuntu zicaga zigakorera amabi ababyeyi bacu na bashiki bacu harakabaho Kagame n'ingabo za RDF zakuye u Rwanda ahaga
Répondre
M
Wowe Bene wivanga amasaka n'amasakaramentu! Humuka sha. Ko wita abantu interahamwe wowe uri iki? Nta zina ugira? Ihangane mu minsi micyeya Kagame wirirwa wogeza azakubatiza izuba riva!! Niko sha ngaho jya mu muhanda ujye wirirwa ubyina ko Gikwete atarwanye na Kagame!! Ibibazo by'u Rwanda byatewe namwe abanyarwanda
ntimugashake kubigereka ku bandi iyi ngeso mugomba kuyicikaho urumva? Niko sha arihe
muzehe Rujugiro, Kayumba, Rudasingwa, Furuma, Micombero, Karegeya, Rwigara, Kizito,
Mushayidi, Rwisekera, Kabuye, Rusagara, Byabagamba, n'abandi bicwa bagahambirwa mu
magunira bakaroha muri Rweru!! Listi ni ndende!! Niko sha aba ni interahamwe cyangwa ni
abatutsi kera twitaga imfura? Ndagira ngo nkubwire ko wivanemo iby'ubuterahamwe kuko
bigaragarira bose ko u Rwanda rwatewe na Sekibi mwirirwa mwogeza ko yabarokoye ko
yabakamiye kandi aho bukera agiye kubatsemba! Muhumuke naho ubundi umwega
arabahanagura ku isi dore aho nibereye!!!!!!!!!!
B
Hali nikindi twabwira Interahamwe ziyi site:
Harya mwamenye ko Président Kikwete avuye mu Rwanda ?
Mwamenye ko atarwanye na Kagame ?
Ngirango ibi byabateye isoni ni pfunwe niyo mpamvu nta comments zanyu zagaragaye.
Répondre
K
Si inkuru y'imbarirano ahubwo ni ukuri kwambaye ubusa kugenda kugaragara guhera Kagame-FPR ntutsi yafata imbunda guhera 1990 igamije kurangizaho abahutu.
Ba Seth Sendashonga,ba Pasteur Bizimungu,ba Coloneli Kanyarengwe Alex,ba coloneli Lizinde Théoneste,...ba Mugenzi Juste,ba Twagiramungu Fauste,..ba coloneli Nsekalije Aloys....Jenelali Cyiza Augustin .n'anadi n'abandi ntibanye icyo aribo n'impfu zibategereje bagambanira bene wabo ngo FPR ntutsi izabaha ubutegetsi.Batumye abahutu benshi bicwa,bafungwa bamburwa ibyabo birukananwa mu gihugu biyubakiye.
Ba Rucagu rucabiranya,ba serafine mukantabana semuhanuka mukantamenya,ba makuza makuba ,,,ba fazili ,ba rugira ,ba mbwa ,ba batimenya ,ba ndakema gahutu,ba mutimamukewomurutiba,ba rwarakabije bicisha urubyiruko,abasaza,abategarugore ,abana,Rwanda rwejo ,imfungwa,impunzi z'abahutu bagomba guhagurukirwa ndetsen'abana babo n'inshoreke zabo kuko nibo bica kurusha inkotanyi.
Ni mujye mutumenyesha aho bohereje abana babo tubirinde
Nubwo nabo bazicwa ngo iwiyishe ntaririrwa ahubwo tugomba gushishikarizwa no kurengera ibisigazwa by'abahutu aho biri hose.
Abahutu bize n'abanyemali bose mukotanyi yabamaziho ,urubyiruko rubakomokaho rurazima abasigaye bo kujijisha birirwa mu mabuno y'ibizungerezi birwaye agakoko.
Ijo hazaza nkuko sekibi yabyivugiye mu mateka bazajye babaririza uko umuhutu yasaga.sekibi ibi azabigeraho cyangwa umuhunguwe abigereho kuko ariwe uri gutegurwa kumusimbura.

amafaranga,akazi,ibyubahiro bimaze iki ko nibakwirenza cyangwa ugapfa utazagarura abo wicishije cyangwa wagambaniye.
Mu gihe indege zirirwa zitunda intore ntutsi zizijyana guhiga abahutu mu mahanga ku isi hose aho babundaraye nk'inkoko zirwaye muryamo,urubyiruko rw'abahutu ruba rwozwa ubwonko mu Rwanda barushija kuvukana icyaha cy'ubwicanyi gihanishwa kwicwa cyangwa gufungwa burundu.
mukangurire buri wese kumenya icyo aricyo n'ibimutegereje.kwirukira mu matora siko ka mpala ni mubanze mukumire kurangizwa kwabazabatora yaba mu gihugu yaba hanze.ubu mu gihugu rubanda nyamwinshi rusigaye ari rubanda nya muke naho nyamuke atangiye kuba nyamwinshi ngo ibone uko itazatsindwa na rimwe amatora.
Ni mubarure aho igisigazwa cyose kiri mugihe inshingano cyangwa mucyishinganishe bitabaye gutyo murashira nka bwa bushwiriri mba nambura sebahinzi.
Mbere yo kujya mu matora nimutegure imitego,ibinyoma,intore,intozo,abagambanyi mwatezwe kandi mubamenyeshe abanyarwanda n"amahanga.
Ni muve mu myobo mwihishemo kuko sekibi aho muri hose intore ze ziba zibari inyuma.
kuki mwe mutabanza ngo muzirukane cyangwa muzirukanishe.
ni mutangaze amayeli n'aho ziherereye nuko zikora abantu babone uko babatera ingabo mu bitugu
Répondre
A
Ibi uvuga byo muri FPR byakurikiranye n'abayivuyemo kandi bayishinze bari muri RNC (FPR iri hanze) dore nawe IMANDWA ZA RNC ZABUSANYIJE IMIRINDI!!

Mu RNC bigeze iwa ndabaga!! guterana amagambo hagati ya Kayumba na Rudasingwa nibyo bigezweho!!,intandaro si iyindi ni ubusambo buri ruhande rushinja urundi!! ku ruhande rwa Kayumba rurashinja REDCOM (izina ry'umwuga rya Rudasingwa) ko yikubiye ishyaka akaba ariyobora nk'uko ayobora abana n'umugore be!! ndetse akanamushinja kurigisa amafaranga bahawe n'Interahamwe Kabuga yo gushinga RTLM nshya ndetse no kumarira umutungo w'ishyirahamwe mu ndaya!! REDCOM nawe no kwishongora kwinshi amushinja ko yariye wenyine amafaranga yakusanyijwe bahamba Karegeya!!! none aho bigeze ni uko ubungubu ishyirahamwe rigeze mu marembera nyuma y'igihe risukuuma kuko ryasenyutse rigitangira!!
Ngo imandwa z'abatindi zigira iyazo mirindi!! kuva kera narabivuze ko ibisambo bibiri bitajya imbizi mubyita gusebanya none iryo navuze riratashye bidateye kabiri !!
Répondre
K
wibagiwe kumenyesha abasomyi ko Rudasingwa ashaka kwisubirira i Kigali kwa sekibi agasiga Kayumba nyamwa mu mahanga ateganyako yakumvikana na sekibi cyangwa akamurusha amanyanga akazamusimbura mu matoa ya 2017 cyangwa nyuma yo kumwigugana mu kavuyo yatangije mu karere k'ibiyaga bigari