RDC : Ibitero bya FARDC kuri FDLR n’intambara cyangwa ni ubwicanyi ?
Kuwa kabiri taliki ya 24 Gashyantare 2015 nibwo hazindutse humvikana urusaku rw’amasasu y’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyepfo mu misozi iri hafi y’umujyi wa Uvira, ingabo za Congo zikaba zivuga ko zafashe abasilikare 40 ba FDLR bamburwa intwaro naho abasilikare 3 ba FDLR bagwa muri ibyo bitero. Kuwa gatanu taliki ya 27 Gashyantare 2015, ingabo za Congo zikaba zaragabye ibitero kuri FDLR muri Kivu y’amajyaruguru hafi ya pariki y’ibirunga, ingabo za FDLR zikaba zaranze kurwana zihita zigira muri Pariki y’ibirunga. Biragoye kwemeza ko ibi bitero by’ingabo za Congo iri kugaba kuri FDLR byakwitwa intamba kuko havugwa intambara igihe hari imbande ebyiri zihanganye ziri ku rwana,nyamara FDLR ikaba yaranze kurwana na FARDC!
Amakuru aturuka mubasilikare bamwe b’inkotanyi andi akaba atangwa n’abarwanyi bo mu mitwe inyuranye iri muri Congo yashinzwe na Kigali, ni uko abasilikare b’umutwe udasanzwe w’inkotanyi (Force spéciale) bacengeye igisilikare cya Congo banyuze mu barwanyi b’imitwe yitwaje intwaro iri muri Congo mu rwego rwo gusubiza abo barwanyi mu ngabo za Congo kugira ngo bareke ibikorwa by’ubunyeshyamba, abenshi muri izo ngabo za FPR bakaba barinjiye muri FARDC bitwa abarwanyi ba M23 batahutse. Abo basilikare ba FPR binjiye muri Congo nibo bari mu ngabo ziyobowe na Mandevu ziri mu gikorwa cyo guhiga abanyarwanda bari muri Congo.
Urugero twatanga ku bitero biri kugabwa kuri FDLR muri Congo ni uko kuwa kabiri taliki ya 24/02/2015 ingabo za Congo zagabye igitero ku gasozi kitwa Mulenge kari hafi ya Uvira zishaka kugota ngo zifate abasilikare ba FDLR; ingabo za Congo zageze kuri ako gasozi FDLR yaragiye kera, izo ngobo za Congo zica abaturage 3 zibita abasilikare ba FDLR zifata n’abagore babiri b’impunzi z’abanyarwanda. Izo ngabo za Congo zahise zigaba igitero ku gasozi ka Nyundwe, zisanga FDLR yahavuye kera, zirakomeza zigaba igitero ku gasozi ka Kanyovu zisanga FDLR yagiye kera, kuwa kane taliki ya 26/02/2015 ingabo za Congo zigaba igitero ku gasozi ka Lulingwe zisanga FDLR yarahavuye kera, amakuru atangwa n’abaturage bari muri ako karere bakaba bavuga ko FDLR yasubiye ku gasozi ka mbere ka Mulenge yambaye imyenda y’ingabo za Congo, ubwo bikaba bisaba ko ingabo za Congo zongera gusubira inyuma zigatangira zikajya kwirukana FDLR ku dusozi twa mbere yasubiyeho, gutyo gutyo! Ng’uko uko imirwano yifashe muri Kivu y’amajyepfo, none se ibi twabyita intambara? Congo ko ishaka ko FDLR iva muri Congo ahubwo ikaba ihungira muri Congo bizagenda gute?
Leta ya Congo na Kigali byateguye neza ibi bitero maze bakora intambara y’itangazamakuru (guerre médiatique) kugira ngo batere ubwoba impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo kugira ngo zishyire mu maboko y’inkotanyi ku ngufu ariko ntacyo bishobora gutanga kuko abanyarwanda barabisobanukiwe neza, ni muri urwo rwego mwagiye mubona amakuru ashyushye cyane avuga ko ngo FDLR bayambuye intwaro nyinshi cyane harimo n’iziremereye ngo ndetse n’ibirindiro byayo birafatwa kandi ibyo byose ntabyo FDLR ifite! Ugasoma mu binyamakuru byo mu Rwanda ngo ingabo za FARDC ngo zishe Général Major Damascène Ndibabaje wa FDLR uzwi ku izina rya Musare kandi uwo mu Général ataba muri FDLR, ngo bafashe Major wa FDLR utagira izina n’ibindi!

Ingabo za ONU ziri muri Congo monusco zamenye hakiri kare ko igisilikare cya Congo cyacengewe n’inkotanyi, Monusco isaba Congo gukura izo ngabo z’inkotanyi zacengeye mu ngabo za FARDC bahereye ku basilikare bakuru, maze ingabo za Congo zigahabwa ubufasha na monusco; Congo ikaba yarasanze ubwo busabe bwa monusco ari agasuzuguro, monusco nayo isanga kuba Congo itubahiriza ibyo isabwa ari agasuzuguro, ihagarika inkunga yagombaga guha ingabo za Congo.
Amakuru ava muri monusco yemeza ko intasi zayo zamenye ko izo ngabo z’inkotanyi zacengeye mu ngabo za Congo zifite gahunda yo kwica impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo ku bwinshi no kwivugana abasilikare b’igihugu cya Tanzaniya n’Afurika y’epfo bari mu mutwe udasanzwe wa monusco ushinzwe kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo. Kubera iyo mpamvu monusco yafashe ingamba zo kwikingira no kurengera abasivili.
FDLR iri kubyinisha muzunga FARDC n’Inkotanyi!
Mu bitero ingabo za Congo FARDC zifatanyije n’inkotanyi ziri kugaba kuri FDLR biri gufata ubusa! Congo ifite gahunda yo gufata abasilikare benshi bashoboka ba FDLR naho inkotanyi zifatanyije na FARDC zikaba zifite gahunda yo kwica abanyarwanda bose bari muri Congo ariko muri iyo migambi yose nta numwe uri kugerwaho kuko FDLR yanikiye inkotanyi muri tekiniki ya gisilikare!

Kuwa gatanu taliki ya 27/02/2015 ingabo za Congo zirimo Force spéciale za Paul Kagame zagabye igitero kubasilikare ba FDLR hafi ya pariki y’ibirunga muri Kivu y’amajyaruguru, izo ngabo za Congo zafashe abaturage 7 zivuga ko ari abasilikare ba FDLR, kandi ingabo za FDLR zarahise zanga kurwana na FARDC zikigira mu ishyamba rya pariki y’ibirunga! Ingabo za Congo zakomeje kurasa ibisasu ziri mu modoka kandi zidashobora kugenda mu mashyamba! Muri ibyo bitero byose uwitwa Sayinzoga ushinzwe ikigo cyo koza ubwonko abanyarwanda bavuye muri Congo giherereye i Mutobo aracyahanze amaso mu kirere ngo ategereje ingabo za FDLR zishyize mu maboko y’inkotanyi, ariko yarahebye!
Tekiniki ikomeye yo kurwana ingabo za FDLR zikoresha kandi ikaba yaratesheje umutwe ingabo za Congo na Kagame ni uko zanze kurwana zigahunga Inkotanyi na FARDC zikirirwa ziruka imisozi zigacoka, ubu zikaba zimeze nkizataye umutwe kuko zitabona abo zirwana nabo. Kagame na Kabila kimwe n’ababatera inkunga bose bibwira ko FDLR imeze nka M23, ko ifite ibigo bya gisilikare cyangwa uturere yigaruriye, nyamara siko bimeze, FDLR iri hose muri Congo, ikaba idashaka kugira ubutaka bwa Congo yigarurira kuko igihugu cyayo ni u Rwanda, ntabwo rero wayigabaho ibitero uvuga ko wayambuye ibigo n’udusozi itigeze ifata, ibyo nibyo byatesheje umutwe Congo!
Ibitero bya FARDC n’inkotanyi bishobora gufata indi sura!

Iyi ntambara y’itangazamakuru ihishe gahunda yo kwica impunzi nyinshi muri Congo bikavugwa ko ari FDLR bishe, aha akaba ariho imiryango inyuranye ya ONU, abanyarwanda bari hirya no hino ku isi ndetse na monusco bahanze amaso kuko impunzi nizongera kwicwa nk’uko byakozwe mu myaka yashize bishobora kuzagwa nabi leta ya Joseph Kabila ariko igihangayikishije cyane ni uko inkotanyi ziri mu ngabo za Congo zishobora gutinyuka kwica ingabo za monusco zirimo abatanzaniya n’abo muri Afurika y’epfo nk’uko zabihawe mo inshingano kugira ngo ibyo bihugu bikure ingabo zabyo muri Congo maze intambara igahindura isura , ingabo za ONU zikarwana na FARDC ishyigikiwe n’inkotanyi za Paul Kagame!
Niba se ibitero biri kugabwa kuri FDLR ariko ntirwane kandi ntibashobore kuyifata amaherezo azaba ayahe ko ikomeje kuguma muri Congo? Ikimaze kugaragara ni uko ibitero bya gisilikare ntacyo bigomba gukemura ku bibazo by’umutekano muke w’akarere, nta nubwo bishobora kurimbura FDLR nk'uko bamwe babyifuza; ikigomba gukorwa ni uko amahanga yafunguka amaso agashyira igitutu kuri leta ya Paul Kagame, akemera ibiganiro bimuhuza n’abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe, u Rwanda rugatekana, abanyarwanda bakabona gusubira mu gihugu cyabo mu mahoro, naho ibindi byose bizakorwa hatarimo ibiganiro bizafata ubusa! Gusa rero Kagame nakomeza kwinangira bizamukururira intambara yo ku mukura kubutegetsi kugira ngo akarere kose kagire amahoro nk'uko byagendekeye abandi banyagitugu bose!
Ni ukubitega amaso.
Ubwanditsi