Mfitanye igihango na FDLR kandi « Amakoma ava ahakomeye » (Colonel Wilson IRATEGEKA)
Guhera kuwa kabiri taliki ya 24 Gashyantare 2015, ingabo za Congo FARDC zatangiye kugaba ibitero kuri FDLR zihereye muri Kivu y’amajyepfo, Kivu y’amajyaruguru na Maniyema. Amakuru aturuka muri Congo akaba akomeje gukura umutima abanyarwanda bari hirya no hino ku isi cyane ko ibyo bitero biri gukorwa mu ibanga rikomeye ingabo z’umuryango w’abibumbye zibirebera bityo ibyo guhohotera ikiremwamuntu bikaba bishobora gukorwa n’ingabo za Congo nta nkomyi cyane ko izo ngabo bizwi ko zacengewe n’inkotanyi za Paul Kagame kugeza kuri 25% ! Kubera ibyo bitero kimwe n’ibindi bibazo abanyarwanda bibaza, Viritasinfo yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi wa kabiri wa FDLR (2ème Vice-Président des FDLR) Colonel Wilson IRATEGEKA kuri uyu wa gatatu taliki ya 04 werurwe 2015, dore ibisobanuro yaduhaye !
1.Veritasinfo :Kuva aho ibyo bitero bitangiriye ubu ingabo za FDLR zihagaze zite ? Impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo zimerewe zite?
Col.Wilson Irategeka: Ingabo za FDLR zimaze imyaka hafi 15 ziba mu mirwano yo kurengera impunzi kubera ibitero by'ingabo za Paul Kagame. Icyo zirwanira rero zirakizi uretse ko ziraswaho zo ntizisubize kubera igikorwa cyo kurambika intwaro hasi FDLR yemeye kuri 30/12/2013, ikiyemeza kuyoboka inzira ya politike. Birumvikana rero ko impunzi z'abanyarwanda zimerewe nabi cyane, kuko abari bashinzwe kubarinda batagifite ibirwanisho. Baratakambira amahanga ndetse n'abandi bose banyotewe n'amahoro ngo babatabare.Ubu haravugwa inkambi ya Kirama yarashweho urufaya rw'amasasu y'ingabo za FARDC yari ifite impunzi zikabakaba ibihumbi 45000.
2.Veritasinfo : Leta ya Congo iratangaza ko imaze gufata ingabo za FDLR zigeze ku 100, ibinyamakuru binyuranye bikavuga ko abo bafashwe ari abaturage ; ayo makuru avuguruzanya urayavugaho iki?
Col.Wilson Irategeka : Nk'uko nabikubwiye FARDC irarwana n'abatarwana. Uretse n'uko Ingabo zacu zarambitse intwaro hasi, n'iyo zijya kuzigira nta mpamvu yo kurwana na FARDC kuko icyo tugamije si ukurwanira ku butaka bwa Kongo, ahubwo tugamije gutaha iwacu i Rwanda, tugataha mu cyubahiro kandi twemye, hamaze kuba ibiganiro na Leta y'u Rwanda n'Amashyaka atavuga rumwe nayo. Kubera rero kurwanya abatabarwanya, birumvikana ko hari abo bafashe bacye cyane ndetse biyongeyeho impunzi zisanzwe.
3.Veritasinfo: Ingabo za Congo zivuga ko FDLR yanze kurwana kubera ko ifite intege nke, FARDC ikaba ivuga ko izakomeza kubakurikirana kugeza mutsinzwe burundu, mu bona ibitero Congo ibagabaho bizatsinda FDLR?
Col.Wilson Irategeka : Ingabo za FDLR impamvu zitirirwa zirwana nayivuze haruguru. Ariko buri wese azi ibigwi byazo, cyane ingabo za Paul Kagame zahanganye nazo imyaka hafi 15. Abarota rero gutsinda FDLR ku masasu basubize amerwe mu isaho kuko urwanira ukuri adatsindwa. Hari uwagize ati:"aho kwica Gitera bazice ikibimutera".
4.Veritasinfo: Abantu benshi bakomeje kwibaza niba FDLR igishobora gukoresha inzira z’ububanyi n’amahanga (diplomatie) mu kumvikanisha ikibazo cyayo, niba ataribyo ubu iyo nzira yifashe ite ? Ese FDLR ikorana ite n’impuzamashyaka ya CPC ?
Col.Wilson Irategeka : FDLR mu rugamba rwa politike yiyemeje byumvikane neza ko iyi nzira ikiyikomeje mu rwego rwo guhindura ibitagenda mu gihugu cyacu. Ni inzira itoroshye ariko ukuri guca mu ziko ntigushye. Turarwanira ukuri rero kandi ntituzasubira inyuma kabone n'iyo barasa gute, dore ko na Mandela yafunzwe imyaka makumyabili n'irindwi ntiyatezuka, bituma Afrika y'Epfo igera aho igeze ubu. Ku bijyanye n'uko FDLR ikorana n'Impuzamashyaka CPC, navuga ko habaye ukutumvikana hagati y'Umukuru w'Agateganyo wa FDLR, Gen Byiringiro Victor n'Umukuru wa CPC, Bwana Faustin Twagiramungu bigatuma hazamo agatotsi mu mikoranire. Ahaba abantu ntihabura uruntu runtu, ariko hakaba n'abagabo b'umutima bo gukemura ibibazo bivutse. No muri iki kibazo cyavutse rero barahari, turizera ko nabyo birangira vuba hakaba imikoranire izira amakemwa, kandi icyo kibazo kiri munzira yo gukemuka.
5.Veritasinfo: Hari inyandiko iri kunyura kuri interineti ivuga ko wavuye muri FDLR ubu ukaba warafashe inzira werekeza i Kigali, uravuga iki kuri iyo nyandiko ?
Col.Wilson Irategeka : Niba ari umuntu utari Intore wabyanditse, navuga ko yaba ari"Umuta mutwe". Gusa bisanzwe bizwi ko iyo ariyo mvugo y'umwanzi cyangwa se abakorana nawe mu gushaka gusenya Amashyaka atavuga rumwe nawe cyangwa se guharabika uwo babona ababereye ikibazo mu migambi mibi yabo. FDLR rero nayibereye umwe mu bayobozi bayo kuva muri 2006 binyuze mu matora démocratiques aho nagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Ungirije, muri 2011 nyibera Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo kugeza kuri 29/11/2014 ubwo habaga amatora mashya, ngatorerwa kuba Visi Perezida wa 2. Kugeza ubu rero ndi umwe mu bayobozi bo hejuru bayo, kandi mfitanye nayo igihango. Umugambi wa FDLR niwo mpagazeho rero kugeza iwugezeho ariwo nyine wo kwerekeza i Kigali twemye kandi mu cyubahiro, kuko mbona uwayanditse we ashaka ko abana b'abanyarwanda bakwigumira mu ishyamba kuko mbona we adatekereza Kigali.
6.Veritasinfo : Muri iyo nyandiko havugwamo ko ari wowe wateranyije Général Major Victor Byiringiro uyobora FDLR, agashwana na Twagiramungu Faustin umuyobozi wa CPC, wasobanura ute icyo kirego bagushyiraho ? Ese ubona iyo nyandiko igamije iki?
Col.Wilson Irategeka : Abo bavugwa ni Abazehe basheshe akanguhe badateranywa ahubwo bagomba kunga. Ntacyo icyo kirego ngisobanuraho rero, kuko abo bavuga si ibiragi, ni abasaza b'inararibonye ntekereza ko bafite muri bo gufasha ababagwa mu ntege, kugirango bazakore nka bo cyangwa babasumbye. Ngize icyo mvuga rero kandi abo kukivuga bahibereye naba mbaye bukorikori bwa Nzikoraho! Iyo urebye rero icyo iriya nyandiko igamije, usanga ishaka kunyangisha imbabare twababaranye muri Kongo kugeza ubu ndetse n'izindi mpunzi zinyanyagiye ku Isi yose kubera ko abona ndi umwe mu bo zibonamo nanjye nkazibonamo mu kugerageza gufatanya n'abandi gushaka igisubizo cy'ingorane zirimo.
7.Veritasinfo :Abantu benshi bahereye kuri iyo nyandiko bafite impungenge ko nta bumwe buri muri FDLR, bakaba batinya ko hazavuka isubiranamo nk’iryabaye muri M23 aho basubiranyemo bigatuma bakwirwa imishwaro, abatekereza batyo wababwira iki ?
Col.Wilson Irategeka :Abavuga batyo baribeshya. Ubwo rero ibyo batekereza ko twashwanyuka bazabitegereza bahebe. FDLR ni Urugaga rumwe kandi rudahungabanywa. Kubera rero ko ari Icyama kigendera kuri demokrasi, birashoka ko abantu badashobora guhuriza ku gitekerezo kimwe, bityo ikigize ukuri kurusha ikindi kikaba aricyo gifatwa. Byumvikane rero ko tutasimbuza igitugu ikindi mu gihugu, kandi turimo turwanira démocratie isesuye kuri buri muturarwanda wese. Tugomba rero kubyitoza kare, ntituzabyiga tugezeyo. Abatekereza rero ko twasubiranamo kubera kutamenya ibanga ryacu ni basubize amerwe mu isaho!
8. Veritasinfo:Wabwira iki abaturage n’abacunguzi bari muri Congo muri ibi bihe bari kugabwaho ibitero n’ingabo za Congo?
Col.Wilson Irategeka : Icyo nabwira ABACUNGUZI ,Abacunguzikazi ,ni ukubasaba kwihanganira imibabaro barimo, mu muruho barimo bakawuragiza Imana cyane, bakereka Yezu Kristu ko nawe yigeze guhunga bashaka kumwica ariko nyuma y'aho akaza guhunguka, ko natwe dukeneye guhunguka. Natwe ntidusinziye turakora amanywa n'ijoro kugirango abo Imana yanyujijeho kuducira akanzu babishyireho umutima. Bakomere rero ntibarambirwe kuko "amakoma ava ahakomeye".
Ku bandi baturage ba Kongo, nabo nabasaba kwihangana kuko byose Imana irabireba. Ni basabe gouvernement yabo ko yareka intambara ahubwo igahagurukira gufatanya n'andi mahanga gusaba gouvernement ya Kagame ko yakwitabira ibiganiro n'amashyaka atavuga rumwe nayo harimo na FDLR, ikabikora kandi nta yandi mananiza.
Veritasinfo: Turabashimiye kandi Imana ibongerere imbaraga zo kurwana urugamba rwo kubohoza abanyarwanda bari mu karengane gakabije.
Ubwanditsi.