Koko se aba FDLR 800 baba biteguye kurwanirira Nkurunziza? cyangwa ni itekinika ryo gushaka impamvu yo gutera u Burundi?

Publié le par veritas

Imigambi y'aba bagabo bombi ishobora gutwika akarere kose

Imigambi y'aba bagabo bombi ishobora gutwika akarere kose

[Ndlr :Intambara igihugu cya Congo gifashijwe na Paul Kagame bashoye ku mpunzi z’abanyarwanda yivanzemo amayeri menshi y’ibihuha no gusebanya hakoreshejwe itangazamakuru kugira ngo FDLR ivukemo amacakubiri maze abayigize baryane bityo umwanzi abone icyuho cyo kubarimbura bose. Ubuhanga bwo gucamo abantu ibice no gucengera uwo ushaka kurimbura ni iturufu FPR yakoresheje kera kuva yatera u Rwanda mu 1990 maze birayihira, ariko ubu umenya bizayigora. Leta ya Paul Kagame ikaba irimo ishakisha impamvu zose zo kugaba igitero cya gisilikare ku gihugu cy’u Burundi none i Kigali bari gutekinika inkuru z’uko abasilikare ba FDLR bagera kuri 800 bari mu gihugu cy’u Burundi ngo biteguye kurwanirira Nkurunziza; biragaragara ko inkomoko y’aya makuru ari nayo nkomoko y’inyandiko isebya Vice Prezida wa 2 wa FDLR Colonel Wilson Irategeka kuko yavuzwe kenshi muri iyo nyandiko y’igicurano ko akunze kuba ari i Burundi na Tanzaniya. Ni musome hasi aha iyi nkuru yasohotse mu kinyamakuru k’i Kigali« imirasire.com » murahita musobanukirwa itekinika riri gukorwa kugira ngo umutekano uhungabane mu karere kose kandi byose byitirirwe FDLR !]
 
Ku itariki ya 15 z’ ukwezi gushize kwa Gashyantare mu Burundi havutse umutwe urwanya ubutegetsi witwa M26 ukaba urwanya bikomeye ko Perezida Nkurunziza yakongera kwiyamamaza muri manda ya gatatu mu matora ya perezida ateganijwe muri iki gihugu mu kwezi kwa gatandatu 2015. Amakuru ariko aravuga ko Leta y’ u Burundi ubu yaba iri mu biganiro bya rwihishwa n’ abategetsi b’ uyu mutwe i Roma mu Butaliyani. Muri iyi migambi abarwanyi ba FDLR na bo bakaba bavugwa kuba bafasha ubutegetsi bwa CNDD mu gihe abamurwanya baba biroshye mu mihanda bamwamagana.
 
Umutwe wa M26 wiganjemo abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ ishyaka rya CNDD FDD na perezida Petero Nkurunziza, abacuruzi bakomeye, abasirikare n’ abandi bavuga rikijyana mu Burundi. Abakuru b’ uyu mutwe bavuga ko ko bashyigikiwe n’ abaturage bagera kuri 70%. Kimwe mu binyamakuru byo mu Burundi kikaba cyari giherutse gutangaza ko i Roma mu Butaliyani habera ibiganiro bya rwihishwa hagati ya M26 n’ubutegetsi bwa CNDD FDD ariko ubutegetsi bwo bukabihakana bugatsemba.
 
Ibiganiro bikaba biganisha ku kuba Perezida Petero Nkurunziza yarekura ubutegetsi ariko ntabushyire mu maboko y’ umusivile akaba yabuha umusirikare mukuru waba yarasezerewe mu ngabo z’ iki gihugu. Uwo musirikare akaba yaba afite komite bakorana ariko ari we uyiyobora. Komite yahabwa kuyobora igihugu ngo yaba igizwe na bamwe mu batavuga rumwe n’ ubutegetsi, abagize sosiyete sivile n’ ibindi byiciro bikomeye muri iki gihugu.
 
Irindi banga muri ibi biganiro ngo ni uko mu gihe cy’ ibyumweru bitatu gusa bagombaga kureba umunyapolitiki Alexis Sinduhije wahungiye mu Bubiligi akaba ari umwe mu bakunzwe cyane mu gihugu ndetse n’ inyeshyamba y’ ibihe byose mu Burundi, Agathon Rwasa utarahwemye kurwanya ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza. Kwinjiza aba FNL muri ibyo biganiro ngo bikaba biterwa n’ uko ubu intambara isa n’ iyahinduye isura kuko kera barwanyaga ubutegetsi bw’ abatutsi none n’ ubu bararwanya ubw’ abahutu biganje mu butegetsi bwa CNDD FDD nk’ uko byatangajwe n’ umwe mu bakada ba FNL, Mwaro Umuhuza.
 
Aya makuru kandi ya Indro cyo mu Butaliyani akomeza avuga ko ibyo mu Burundi bishobora kuba nko ku muturanyi wabo Kabila ariko bikavugwa ko Perezida Nkurunziza yagobokwa na bamwe mu barwanyi bagera kuri 800 ba FDLR n’ imbonerakure zatorejwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Cyakora aho ibihe biri mu Burundi bitandukaniye n’ ibindi ubu abarundi ngo barasa n’ abishakira kwigenga no kubona ijambo na demokarasi mu Burundi; bigatandukana na mbere aho amoko yabaga ari mu nzego zose z’ igihugu.
 
Bibaye ari byo koko umwuka waba ugenda uhindagura isura mu gihugu cy’ u Burundi cyaranzwe n’ imvururu zishingiye ahanini ku moko mu gihe habura gusa amezi atatu ngo habe amatora ya perezida; ariko ubu hakaba hariyongereyeho ikibazo cyo kurwanira imyanya y’ ubutegetsi n’ ubutunzi ( aho iby’ amoko bigabanukiye ).
 
Inkuru y’imirasire
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Ibyo byose n'ibihuha.
Répondre
M
Izinkuru biragaragara yuko aribihuha, inyandiko ubwayo ivuga ibyimishikirano hagati yabateye igihugu bagatsindwa. Yewe ntanumuntu wigeze wiyemerera yuko ayobora uwomutwe cyangwa abawugize, rwose ntimukajye mupfakwemera inkuru nkizi zibihuha. Ubwose reta yiburundi yashikirana nabantu ubwabo batagiye ahagaragara ngo bitangaze batangaze nicyo barwanira. Umwanditsi arasa nurota yuko muburundi hajyahu ubutegetsi bwinzibacyuho nonese koko mu Burundi haricyuho gihari ubwobutegetsi bwajya kuziba, mugihe tuzi yuko hari ubutegetsi bwatowe nabaturage kandi hakaba hateganwa amatora abusimbura mubulyo bwemewe nitegeko nshinga? Abantu baralyama bakarota ibintu hanyuma babyuka bakabyandi mubinyamakuru bavuga yuko arinkuru zabayeho.
Répondre
C
S'il vous plait mushobora kwandika ibndi vyos mwipfuza ariko ivya Democracy y'i Burundi mubireke kuk birabarengey. I Rwanda iwanyu turazi ko ari bombe iri compressée umusi yaturits ntibizokworoha! I Burundi inzira y'intwaro rusangi irik ija ku murongo, umuntu arashikira uko abona ibntu mu mwidegemvy ukwiye. Nkurunziza nawe afise abamucunngera bakwiye ntakeney abandi. Naharya atwaye imyaka 10 si ukubera urukundo bensh bamukunda ariko ni ukubera ibibazo vy'igisoda vyatorew umuti. Mwebw rer i Rwanda mufise igisoda c'ubwoko bumwe hari uruhande rukigowe. Abo ba FDLR ntwabwo tubakeneye i Burundi: ABASODA N'ABAOLISI bogucungera umutekano w'abanyagihugu turabafise kandi barakwiye. Hama aho naho muvuga ngo muzotera UBURUNDI; turabarindiriye kabisa muraza! Sinzi ko mwoba mwibuka ayo mwaboneye mw'i Tenga muri kumwe n'abaganda! Karibu turabarindiriye twongere tubahe Une grande leçon!!!!!!!!!!!!
Répondre
H
VERITAS NTIYAGOMBYE GUSEKA IMIRASIRE KUKO NAMWE NTACYO MWANDIKA . MUZI KUVUGIRA CPC. INKURU ZANYU NTAKINDI ZIMAZE URETSE KUVUGIRA RUKOKOMA UMUNTU WEMERAKO KU MYAKA YE MIRONGO 70 NTACYO YAMARIYE ABANYARWANDA.
Répondre