Koko se aba FDLR 800 baba biteguye kurwanirira Nkurunziza? cyangwa ni itekinika ryo gushaka impamvu yo gutera u Burundi?
[Ndlr :Intambara igihugu cya Congo gifashijwe na Paul Kagame bashoye ku mpunzi z’abanyarwanda yivanzemo amayeri menshi y’ibihuha no gusebanya hakoreshejwe itangazamakuru kugira ngo FDLR ivukemo amacakubiri maze abayigize baryane bityo umwanzi abone icyuho cyo kubarimbura bose. Ubuhanga bwo gucamo abantu ibice no gucengera uwo ushaka kurimbura ni iturufu FPR yakoresheje kera kuva yatera u Rwanda mu 1990 maze birayihira, ariko ubu umenya bizayigora. Leta ya Paul Kagame ikaba irimo ishakisha impamvu zose zo kugaba igitero cya gisilikare ku gihugu cy’u Burundi none i Kigali bari gutekinika inkuru z’uko abasilikare ba FDLR bagera kuri 800 bari mu gihugu cy’u Burundi ngo biteguye kurwanirira Nkurunziza; biragaragara ko inkomoko y’aya makuru ari nayo nkomoko y’inyandiko isebya Vice Prezida wa 2 wa FDLR Colonel Wilson Irategeka kuko yavuzwe kenshi muri iyo nyandiko y’igicurano ko akunze kuba ari i Burundi na Tanzaniya. Ni musome hasi aha iyi nkuru yasohotse mu kinyamakuru k’i Kigali« imirasire.com » murahita musobanukirwa itekinika riri gukorwa kugira ngo umutekano uhungabane mu karere kose kandi byose byitirirwe FDLR !]
Ku itariki ya 15 z’ ukwezi gushize kwa Gashyantare mu Burundi havutse umutwe urwanya ubutegetsi witwa M26 ukaba urwanya bikomeye ko Perezida Nkurunziza yakongera kwiyamamaza muri manda ya gatatu mu matora ya perezida ateganijwe muri iki gihugu mu kwezi kwa gatandatu 2015. Amakuru ariko aravuga ko Leta y’ u Burundi ubu yaba iri mu biganiro bya rwihishwa n’ abategetsi b’ uyu mutwe i Roma mu Butaliyani. Muri iyi migambi abarwanyi ba FDLR na bo bakaba bavugwa kuba bafasha ubutegetsi bwa CNDD mu gihe abamurwanya baba biroshye mu mihanda bamwamagana.
Irindi banga muri ibi biganiro ngo ni uko mu gihe cy’ ibyumweru bitatu gusa bagombaga kureba umunyapolitiki Alexis Sinduhije wahungiye mu Bubiligi akaba ari umwe mu bakunzwe cyane mu gihugu ndetse n’ inyeshyamba y’ ibihe byose mu Burundi, Agathon Rwasa utarahwemye kurwanya ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza. Kwinjiza aba FNL muri ibyo biganiro ngo bikaba biterwa n’ uko ubu intambara isa n’ iyahinduye isura kuko kera barwanyaga ubutegetsi bw’ abatutsi none n’ ubu bararwanya ubw’ abahutu biganje mu butegetsi bwa CNDD FDD nk’ uko byatangajwe n’ umwe mu bakada ba FNL, Mwaro Umuhuza.

Umutwe wa M26 wiganjemo abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ ishyaka rya CNDD FDD na perezida Petero Nkurunziza, abacuruzi bakomeye, abasirikare n’ abandi bavuga rikijyana mu Burundi. Abakuru b’ uyu mutwe bavuga ko ko bashyigikiwe n’ abaturage bagera kuri 70%. Kimwe mu binyamakuru byo mu Burundi kikaba cyari giherutse gutangaza ko i Roma mu Butaliyani habera ibiganiro bya rwihishwa hagati ya M26 n’ubutegetsi bwa CNDD FDD ariko ubutegetsi bwo bukabihakana bugatsemba.
Ibiganiro bikaba biganisha ku kuba Perezida Petero Nkurunziza yarekura ubutegetsi ariko ntabushyire mu maboko y’ umusivile akaba yabuha umusirikare mukuru waba yarasezerewe mu ngabo z’ iki gihugu. Uwo musirikare akaba yaba afite komite bakorana ariko ari we uyiyobora. Komite yahabwa kuyobora igihugu ngo yaba igizwe na bamwe mu batavuga rumwe n’ ubutegetsi, abagize sosiyete sivile n’ ibindi byiciro bikomeye muri iki gihugu.

Aya makuru kandi ya Indro cyo mu Butaliyani akomeza avuga ko ibyo mu Burundi bishobora kuba nko ku muturanyi wabo Kabila ariko bikavugwa ko Perezida Nkurunziza yagobokwa na bamwe mu barwanyi bagera kuri 800 ba FDLR n’ imbonerakure zatorejwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Cyakora aho ibihe biri mu Burundi bitandukaniye n’ ibindi ubu abarundi ngo barasa n’ abishakira kwigenga no kubona ijambo na demokarasi mu Burundi; bigatandukana na mbere aho amoko yabaga ari mu nzego zose z’ igihugu.
Bibaye ari byo koko umwuka waba ugenda uhindagura isura mu gihugu cy’ u Burundi cyaranzwe n’ imvururu zishingiye ahanini ku moko mu gihe habura gusa amezi atatu ngo habe amatora ya perezida; ariko ubu hakaba hariyongereyeho ikibazo cyo kurwanira imyanya y’ ubutegetsi n’ ubutunzi ( aho iby’ amoko bigabanukiye ).
Inkuru y’imirasire