Rwanda-France : Impurirarane y’ikatirwa rya ba Kizito n’imyigaragambyo yamagana Kagame i Paris!
Abari mu myigaragambyo yo kwamagana Kagame i Paris bari bitwaje ibyapa biriho amashusho y'ubwicanyi inkotanyi zikorera muri Congo
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 27/02 /2015 habaye impurirane y’ibintu bibiri byabereye ku migabane itandukanye ariko bivuga umuntu umwe ariwe Paul Kagame ! Kuri uyu wa gatanu Paul Kagame yari mu nama ya UNESCO ishinzwe guteza imbere itumanaho ryihuse rishingiye kuri interineti mu Bufaransa i Paris, muri uwo mujyi akaba ari naho habaye imyigaragambyo y’abanyarwanda ndetse n’abakongomani bamagana itumirwa rya Kagame muri iyo nama kubera ubwicanyi bwe, uwo munsi kandi nibwo i Kigali mu Rwanda, ku mugabane w’Akurika habaye igikorwa cyo gukatira Kizito Mihigo na bagenzi be kubera ibyaha byo gukoresha interineti, bityo gutumira Kagame mu nama yo guteza imbere itumanaho harimo na interineti yihuta bikaba bivuguruza ibihano byahawe ba Kizito ngo kuko bakoresheje interineti !
Ku isaha ya saa saba i Paris nibwo abanyarwanda bari kumugabane w’Uburayi cyane cyane baturutse mu gihugu cy’Ubufaransa n’Ububiligi batangiye kwisuganya mu mujyi wa Paris hafi y’aho umuryango wa UNESCO ukorera muri uwo mujyi bitwaje ibyapa byamagana Perezida Paul Kagame ; ibyo byapa byahuruje imbaga y’abanyamahanga batangazwaga no kubona umwicanyi Paul Kagame atumirwa mu nama mpuzamahanga ku mugabane w’Uburayi n’ubwicanyi yakoze mu Rwanda kandi akomeje no gukora mu gihugu cya Congo ! Haje kwiyongeraho indirimbo zaririmbwaga n’abantu bitabiriye iyo myigaragambyo zigaragaza akarengane abanyarwanda ndetse n’abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari barimo bashyizwemo na Paul Kagame !
Kabila na Museveni nabo ntibari borohewe mu myigaragambyo kuko bashinjwa kuba abafatanyabwicanyi na Kagame
Veritasinfo yegereye Augustin Sebahakwa uyoboye komite ya teguye iyo myigaragambyo akaba n’umuyobozi wa COVIGLA imubaza kuri gahunda y’uwo munsi, Sebahakwa yavuze ko amashyirahamwe anyuranye ndetse n’amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali yateguye inyandiko igaragaza amahano y’ubwicanyi Paul Kagame yakoze kandi akomeje gukora mu karere k’ibiyaga bigari iyishyikiriza ubuyobozi bwa UNESCO, muri iyo nyandiko ayo mashyirahamwe n’ayo mashyaka akaba agaya UNESCO mu gikorwa yakoze cyo gutumira umwicanyi ruharwa nka Paul Kagame i Burayi kandi agereranywa na Hitler wo k’umugabane w’Afurika, ibyo bikaba biteye isoni ku muryango wiyubashye nka UNESCO !
Veritasinfo yabajije Sebahakwa icyo atekereza ku mpamvu yatumye uwo muryango wa UNESCO watumiye Paul Kagame, asubiza ko yatumiwe n’amasosiyeti akomeye akora za telefoni za NOKIA zikorwa mu mabuye y’agaciro Paul Kagame yibira ayo ma sosiyeti mu gihugu cya Congo kugira ngo ashobora gukora izo telefoni zigendanwa ; mu byukuri Paul Kagame akaba ari umukozi w’ayo masosiyeti ; ayo masosiyeti akaba aba agamije kurata Kagame kugira ngo arusheho kuyibira amabuye menshi muri Congo naho abantu bapfa ntacyo biba bibabwiye, akaba ari nayo mpamvu abayobozi b’igihugu cy’Ubufarasa banze kubonana na Paul Kagamekuko urwego agezemo afatwa nk’umwicanyi kaminuza. Abayobozi b’amashyaka cyangwa se ababahagarariye hafi ya bose bari muri iyo myigaragambyo bakaba bahawe ijambo bashimira abayitabiriye baturutse hirya no hino ku mugabane w’uburayi. Abantu bose bari muri iyo myigaragambyo batangajwe ni uko mu gihe amasosiyeti ashinzwe itumanaho rya telefoni na interineti yatumiye Kagame muri iyo nama ngo kuko yateje imbere itumanaho ryihuse, nibwo i Kigali abacamanza ba Paul Kagame bakatiye Kizito Mihigo imyaka icumi y’igifungo, bakatira Ntamuhanga Cassien imyaka 25 na Dukuzumuremyi imyaka 30 ngo bitewe ni uko bakoresheje itumanaho rigezweho rya interineti ngo bakavuga nabi ubutegetsi bwa Paul Kagame ! Abantu bose bakaba bumiwe bakimara kumva ibyo bihano binyuranyije n’icyazinduye Paul Kagame mu Bufaransa !
Abantu benshi bumvise ibyo bihano cyane cyane abanyarwanda ntabwo batangaye kuko basanzwe bazi ko Paul Kagame ari umwicanyi ruharwa, ubwo bahitaga bavuga bati ibyo bihano biroroshye ugereranyije n’igihano cy’urupfu Paul Kagame yahaye Dr .Gasakure wamuvuraga na Rwigara Assinapol wateye inkunga yose inkotanyi ngo zifate igihugu ; gusa abenshi bakemeza ko ibikorwa bya Kagame birimo ubukunguzi kuburyo bitazamusiga amahoro ndetse bikagira n’ingaruka mbi ku gihugu !
Kagame afite amafaranga n’andi y’ubusa !
Mu gihe abanyarwanda barimo bamagana ibikorwa bibi bya Paul Kagame, hari abandi banyarwanda bari kuruhande nko muri metero 500 bigaragambyaga bamamazaga Kagame ! Ibyo byiciro byombi by’abanyarwanda bikaba byari bitandukanyijwe n’umuhanda umwe kandi birinzwe byombi bikomeye n’abapolisi b’Ubufaransa, ibyo bikaba byahise byereka abanyamahanga ko bwa bwiyunge Kagame ajya aririmba ko yazanye mubanyarwanda ntabuhari. N’ubwo byari bimeze gutyo bwose ntibyabujije abanyarwanda bazanywe na Kagame kunyura kuruhande bagasanga bene wabo bamwamagana ! Bamwe muri abo banyarwanda bazanywe na Paul Kagame batangaje ko bakuwe mu bihugu binyuranye by’Uburayi, bakaba barahawe amatike abazana, barihirwa amahoteli baba mo iminsi 2, ndetse barihirwa n’ibyo kurya no kunywa uko bashatse ! Aho niho umutungo w’igihugu washiriye mu gihe abanyarwanda barimo bicwa ubutindi n’amavunja n’abana babo batiga naho abandi baryoha mu mahoteli i Burayi!
Abo banyarwanda bazanywe na Kagame bavuga ko mu byukuri nta kundi bari kubigenza kuko basuzuguye Kagame yabubikira imbehe dore ko abenshi ari abanyeshuri, abandi akaba ari abakozi baza ambasade ariko bakaba bashyigikiye mubyukuri abamagana Kagame ; abenshi usanga barangwa n’ubwoba kuko iyo bari kukubwira agahinda kabo usanga baba bari gukebaguza! Kuba hari abigaragambya baje gusingiza Kagame bashobora kwivanga n’abaje kumwamagana biragaragaza ko abanyarwanda babajwe bose n’ubutegetsi bubi bafite bakaba bifuza bose ko bwahinduka, gusa bamwe bakaba bazitirwa n’ubwoba bw’uko imbehe yabo yakubama !
Abigaragambyaga bamagana Kagame bavuga ko byanze bikunze abanyarwanda batazemera ko yiyongeza manda ya gatatu, ko kandi nabikora ku gitugu bizakurura intambara mu gihugu kuko ntabundi buryo buzaba busigaye bwo kumukura kubutegetsi, naho abigaragambya bamushyigikiye bo basabaga ko yaziyongeza manda ya gatatu ikizaba bakazanywa umuti! Umuryango wa UNESCO nawo watewe ipfunwe no kuba waratumiye Kagame kuburyo watanze amabwiriza ko atagomba kwiyereka umuntu numwe haba kubaje kwigaragambya bamwamagana cyangwa se bamwogeza ! Nta buryo kandi UNESCO itagira isoni za Kagame mu gihe umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka (Reporters sans Frontière) muri raporo bakoze y’umwaka w’2014/2015 u Rwanda rufite umwanya w’161 ku bihugu 180 mu guha ubwisanzure itangazamakuru kandi ari nayo ntego ya mbere ya UNESCO ! Kubera iryo hangana ryari mu mujyi wa Paris byatumye abapolisi b’abafaransa baryamira amajanja ari benshi mu kubumbatira umutekano.
Kuruhande rw’abigaragambya bari bashyigikiye Kagame hari abantu bari hagati ya 60 na 90 naho kuruhande rw’abigaragambya bamagana Kagame hari abantu bari hagati y’100 ni 150. Nta mahane cyangwa se imvururu zigeze ziba muri iyo myigaragambyo yombi.
Ubwanditsi.