Rwanda : Isoni ntizica ! Kagame ntabwo ari «Charlie Hebdo» kuburyo yihanganishije abafaransa !
Inkuru iri kuvugwa cyane ku isi ni iyerekeranye n’ibitero by’ibyihebe byagabye ku nzu y’aho ikinyamakuru « Charlie Hebdo » cyo mu Bufaransa gikorera. Abanyamakuru ba Charlie Hebdo bari mu nama y’ubwanditsi yo gutangira umwaka w’2015 kuwa gatatu taliki ya 07/01/2015 mu masaha ya saa tanu n’igice z’amanyanywa bagabwaho igitero n’ibyihebe 2 byitwaje intwaro zikomeye byica abantu 12 barimo abanyamakuru 5 bakomeye b’icyo kinyamakuru, hakomerekana n’abandi bantu 11. Ibyo byihebe byishe n’abapolisi 2. Abanyamakuru ba « Charlie Hebdo » bandikaga inkuru zishushanyije gihanga zikanenga imigirire idahwitse muri politike no mu madini !
Abo banyamakuru ba Charlie Hebdo bari barabonye integuza kera ko bazicwa n’ibyihebe bigendera ku idini rya Isilamu ngo bitewe ni uko batinyutse gushushanya Mahomet ndetse bakanenga n’imwe mu myitwarire y’abayoboke ba Islamu bakabya mu kwemera kwabo ! Igihano rero cyahawe abo banyamakuru ni ukwicwa kandi ibyo byihebe byabigezeho. Isi yose yababajwe n’ubwo bwicanyi, abantu benshi bakaba batumva uburyo umuntu yicwa ngo bitewe ni uko yashushanyije gusa kandi akagaragaza ibitekerezo bye uko abyumva !
Ibi byabaye kuri aba banyamakuru biramenyerewe cyane muri Afurika ariko cyane cyane mu Rwanda aho abanyamakuru bicwa abandi bagafungwa batazize ko bashushanyije Imana ahubwo bazize ko bavuze ibitagenda neza mu buyobozi bw’igihugu ; bagashinjwa gusebya umukuru w’igihugu. Ibyo byabaye kubanyamakuru benshi barimo Léonard Rugambage waciwe umutwe, Uwimana Nkusi Agnès, Mukakibibi Thaciana n’abandi bafunzwe bazira ibitekerezo byabo mu Rwanda! Aha twavuze abanyamakuru batinyutse kuvuga ibyo batekereza ariko kandi mu Rwanda hari n’abafungiye ko bavugiye kuri telefoni cyangwa bakabikekwaho ko bavuze banenga abayobozi b’igihugu cyangwa se bakabatega iminsi, ibyo nibyo byabaye kuri Kizito Mihigo n’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien n’abandi benshi cyane !
Kuru tonde rw’ibihugu byubahiriza itangazamakuru, igihugu cy’u Rwanda kiri mu byanyuma ku isi ! Agahomamunwa kabaye mu mwaka w’2014 ni uko Paul Kagame yategetse ko radiyo BBC ifungwa ku minara yo mu Rwanda ngo bitewe ni uko ikigo cya BBC cyasohoye filime ya «Rwanda’s untold story» ; gufunga ikinyamakuru nka BBC bikaba ntaho bitaniye n’ibyo ibyihebe byakoreye ikinyamakuru « charlie Hebdo » kuko ibyo byihebe byishe abanyamakuru bacyo kugira ngo gifunge, kagame nawe afunga BBC mu Rwanda ngo iceceke !
Ese Kagame aramutse abonye umunyamakuru Janne Corbin wakoze iriya filime yamugenza ate ? Ku munsi w’ejo kuwa gatanu taliki ya 09/01/2015 Paul Kagame yaratinyutse abwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ngo ko yifatanyije n’igihugu cy’Ubufaransa cyagabweho ibitero n’ibyihebe, Kagame yifuje ko leta z’ibihugu zigomba gufatanya mu kurwanya ibyihebe ariko ntiyigeze acisha ko ibihugu bigomba gufatanya mugushyigikira ubwigenge bw’itangazamakuru ! None ko Kagame nawe atekereza ndetse agakora kimwe n’ibyihebe bicecekesha abanyamakuru azafatanya na leta z’ibindi bihugu mu gukora iki kandi akora kimwe n’ibyihebe ?
Ijambo rya Paul Kagame ryo kwifatanya n’Ubufaransa ryuzuye uburyarya bwinshi kuko ritavuga ukuri kandi rikaba rigaragaza ubwoba Kagame afite. Ntabwo isi ishobora kurwanya abahohotera itangazamakuru ngo isige Kagame, niba kandi bibaye gutyo Kagame nawe azi neza ko ntacyo ashobora kuvuga ngo gihabwe agaciro igihe abanyamakuru yabamaze !
Kagame rwose ntabwo ari Charlie hebdo !!
Ubwanditsi