Ibitekerezo: BAKUNZIBAKE Alexis yaba azi neza ibintu yandika?

Publié le par veritas

Ibitekerezo: BAKUNZIBAKE Alexis yaba azi neza ibintu yandika?
Maze iminsi myinshi nsoma inyandiko zinyuranye z’abanyarwanda batanga ibitekerezo ku ngamba za ngombwa zatuma abantu babasha gusubira mu gihugu cyabo bemye aho kugenda bububa nk’uko FPR ya Kagame ibyifuza. Imwe mu nzira benshi bashyigikiye ni iya diplomatie. Iyi nzira kandi ubona ari inzira nziza pee, ndetse na FDLR yasanze ari inzira ya ngombwa mu gukemura ikibazo cy’impunzi ziri muri Congo maze yiyemeza gushyira intwaro hasi ngo irwane urugamba rwa politique nk’andi mashyaka yose. Ibi ariko yabikoze yifuza ko amahanga ayifasha gushyira igitutu kuri Kagame akemera ibiganiro bya politiki n’abamurwanya. Njye mbona iyi nzira itari mbi na buhoro.
 
Ntituyobewe kandi ko uyu munsi wo kuwa gatanu taliki ya 02 mutarama 2015, ariwo munsi wa nyuma wari wahawe FDLR ngo ibe yarangije kurambika intwaro hasi. Ibyo ntibyashobotse kubera impamvu njye ntashobora gusobanura. FDLR rero yagombye gusobanurira SADC yashyizeho icyo gihe ntarengwa impamvu batarangije icyo gikorwa cyo gushyira intwaro hasi byaba ngombwa bagasaba ikindi gihe cyo kurangiza icyo gikorwa. Twizere ko batarasa ku mpunzi z’inzirakarengane.
 
Gusa birababaje gusoma itangazo ryashyizweho umukono na Bakunzibake Alexis ngo mu izina rya CPC kuko ubona ryuzuyemo ubushishozi buke muri politiki. Ntabwo uko umuntu yumva ibintu ari nako agomba kubivuga atabanje gushungura. Politiki na diplomatie njyewe mbona birangwa n’uburyarya ndetse no kugendera ku magi utayamennye. Ngarutse kubyo Bakunzibake yanditse ku ikaze iwacu, ndavuga kuri bitatu gusa :
 
-Kwamagana umuryango w’abibumbye kubera guhishira no gukingira ikibaba Kagame maze ukemera ko abahutu b’impunzi muri Kongo bakomeza kwicwa ;
-Niba umuryango w’abibumbye ukomeje gutera impunzi ubwoba ko uzazica aho kuzirinda ahubwo ugakomeza gushyigikira Kagame, ubwo uwo muryango ni “agatsiko k’amabandi” kagombye guseswa ;
-Ati “abishe miliyoni icumi mu karere k’ibiyaga bigari baririrwa bidegembya babiherewe uburenganzira n’ingirwa america n’ingirwa muryango w’abibumbye”.
 
Yenda hari ibyo avuga bishobora kuba ari ukuri ariko uburyo abivugamo nibwo buteye ikibazo. Mwe musoma murumva ariya magambo yagombye gusohoka mu kanwa k’umunyapolitiki ? Amagambo nk’ayo rero niyo umuyobozi we Me Ntaganda Bernard yamwiyamyeho agira ati :
 
From: NTAGANDA Bernard <ntaganda655@gmail.com>
Date: 2014-09-25 17:39 GMT+02:00
Subject: Gusubiza ibaruwa yawe
To: Bakunzibake Alexis <imberakuri.5@gmail.com>

Bwana Alexis;

Ibaruwa yawe nayibonye.
 
Nabonye umaze gukataza mu kutamenya urwego uriho n'urwo ndiho ndetse n'urw'abarwanashyaka ba PSI muri rusange.

Ndabona rero ntacyo nagusubiza ubu igihe cyose utagaragaza ikinyabupfura  mu nyandiko zawe zikubiyemo imvugo nyandagazi utagombye kunyandikira, ukaba kandi utanubahiriza imigenzo myiza iranga abanyapolitiki.

Nasoza kandi nkubwira wowe n'abakoshya ko nta kintu na kimwe wakoze nigeze numvikana nawe  cyane cyane ibyo wita amasezerano wagiye ugira n'amashyaka atandukanye !

Prezida Fondateri wa PSI

Me NTAGANDA Bernard
 
Nyuma y’iyi message mu maze gusoma, Bernard Ntaganda yabwiye RFI (Rwanda: Les FDLR divisent une coalition de l'opposition) ko Bakunzibake atakiri muri PS Imberakuri nk’umuyobozi. Ibi rero bikaba byatera kwibaza ku bubasha bwa Bakunzibake.
 
Bakunzibake akwiye kuba yandika mu izina rya CPC?
 
Uretse no mu izina rya CPC, Bakunzibake ntiyagombye no kuba acyandika mu izina rya PS Imberakuri kubera ko prezida w’ishyaka ahibereye noneho. Noneho rero kuba yarabeshyujwe na prezida wa PS Imberakuri ko nta kintu na kimwe yakoze babyumvikanyeho, ibyo bishatse kuvuga ko ayo masezerano yose yakoranye n’andi mashyaka nta gaciro afite kuko yasinywe n’umuntu utabifitiye ububasha kandi PS Imberakuri ikaba idateze kuyakurikiza.
 
Ibi biragaragaza ko ku nyungu za Bakunzibake, we n’abamwoshya nk’uko Me Ntaganda abimubwira, yasinye na ririya tangazo mu izina rya CPC (Against UN Military operations)abeshya ngo ari muri CPC kandi atari byo. Ntabwo abayobozi ba CPC n’ubushishozi tubaziho batinyuka kuvuga ko umuryango w’abibumbye ari agatsiko k’amabandi kandi ukaba utigenga. Iriya message umuyobozi wa PS Imberakuri yandikiye umurwanashyaka we irasobanutse kandi twayikuramo ibi bintu by’ingenzi :
 
-Bakunzibake nta cyizere agifitiwe n’ishyaka kubera imyitwarire ye mibi cyane cyane kutamenya urwego rwe mu ishyaka n’urwa perezida w’ishyaka. Yitwaye nk’aho ari Prezida wa PS Imberakuri ;
 
-Umutwe wa FCLR-Ubumwe ntukibaho kuko rimwe mu ishyaka ryari riwugize ritawemera (ryihakanye amasezerano yose yakozwe na Bakunzibake Alexis) kandi uyu Bakunzibake niwe wasinyanye na FDLR mu izina rya PS Imberakuri bashyiraho FCLR-Ubumwe ;
 
-Ishyaka PS Imberakuri ntirikiri muri CPC kuko n’ubundi amasezerano ashyiraho CPC yagiyeho Bakunzibake ariwe uhagarariye PS Imberakuri kandi nk’uko tumaze kubibona, PS Imberakuri ntibyemera na buhoro.  Niba kandi PS Imberakuri itaraje muri CPC nka PS Imberakuri ahubwo ikaza nka FCLR-Ubumwe nk’uko FDLR ikunze kubyemeza, nabyo nibyo hahandi kuko nk’uko tubibonye hejuru, PS Imberakuri ntikiri muri FCLR-Ubumwe, bityo FCLR ikaba itakibaho kuko yari igizwe n’amashyaka abiri gusa rimwe rikaba ritayemera!
 
-FDLR nayo niba ikomeje gushimangira ko yaje muri CPC iri muri uwo mutwe FCLR-Ubumwe, nayo ntiyaba ikiri muri CPC kuko nk’uko tumaze kubibona uwo mutwe FCLR-Ubumwe ntukibaho kuko waba usigayemo FDLR yonyine. Nta shyirahamwe ribaho rigizwe n’umunyamuryango umwe.
 
-FDLR yaguma muri CPC mu gihe yaba yarayinjiyemo nk’ishyaka ubwaryo itaje muri rirya shyirahamwe FCLR-Ubumwe twavuze haruguru.
 
Nyuma y’iri sesengura dukoze haruguru, biragaragara ko Bakunzibake Alexis ari gukoreshwa n’abantu bifitiye izindi nyungu bashaka kugeraho. Kwandika mu izina rya CPC atari umuvugizi wayo, hari prezida n’abandi bamukurikiye mu nzego, birumvikana ko bikozwe hatubashye inzego za CPC kandi bigakorwa n’umuntu utabifitiye ububasha kuko Bakunzibake ntiyari muri CPC nk’umuntu ku giti cye ahubwo yarimo nk’uwoherejwe n’ishyaka aturukamo ariryo PSI. PSI rero yavuze ko itemera amasezerano yose Bakunzikabe yashyizeho umukono.
 
Muri make narangiza mbwira Bakunzibake Alexis, ngo nareke kuba igikoresho, yumvire inama agirwa n’ishyaka rye maze areke gukomeza gutobera CPC kariya kageni mu nyandiko nyandagazi nk’iriya yasohoye ku Ikaze iwacu ku italiki ya 31 ukuboza 2014.
 
Me KUBWIMANA Jacques
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :