RDC: Turifuza kujya mu gihugu cyacu cy’u Rwanda mu cyubahiro kandi tukakigiramo ijambo !
Mu gihe abicanyi b’i Kigali biteguye kumva ko ONU yarangije kwica abana b’abanyarwanda bari mu mashyamba ya Congo ; ingabo za FDLR zo zikomeje igikorwa cyo gushyira intwaro hasi mu mutuzo. FDLR ikaba yariyemeje gukora urugamba rwa politiki! Paul Kagame akaba afite ikibazo gikomeye cyane kuko atinya bikomeye politiki, nyamara iyo politiki ikaba ikomeje kumusatira! Uko byagenda kose nyuma y’italiki ya 02/01/2015 hari icyemezo kizafatwa na ONU cyo gukemura ikibazo k’impunzi muri Congo kuko u Rwanda rwabikoreye publicité cyane ndetse rushaka no gushyiramo agakabyo! Paul Kagame ashobora guhura na wa mugani wa kinyarwanda uvuga ngo « urucira mukaso rugatwara nyoko». FDLR imaze gushyira mubikorwa 30% by’ibyo isabwa gukora ariko Kagame aracyafite 0% y’ibyo agomba gukora kugira ngo impunzi zitahe ! Niba impunzi zemera kwicwa n’amasasu kugira ngo ziticwa na Kagame, biragaragara ko Kagame ariwe wica nabi kurusha isasu bityo akaba ariwe nyirabayazana y'ibibazo by'umutekano mucye, umuryango mpuzamahanga ukaba ugomba kumufatira ibyemezo kugira ngo amahoro agaruke ! Umwaka w’2015 ushobora kurangira utanze igisubizo kuri icyo kibazo.
Ubusanzwe umuryango w’abibumbye ubereyeho kuzana amahoro ntabwo ubereyeho kwica. Izo nshingano za ONU zo kuzana amahoro akaba ari ihurizo rikomeye mu kurwanya FDLR kandi yo ititeguye kurwana na ONU! Paul Kagame arasaba ONU gukora ibinyuranye n’inshingano zayo maze ikagenda yica impunzi z’abanyarwanda kugera mu mashyamba yakure ya Congo aho zahungiye Paul Kagame. Nubwo ibyo bishoboka bwose, ntabwo umuryango w’abibumbye uyoborwa n’abarwayi bo mu mutwe kuburyo wajya kwica ibihumbi bisaga 300 by’abanyarwanda muri Congo kubera ko abo bantu basaba uburenganzira bwo kubaho mu gihugu cyabo ! Izo nizo mpungenge Kagame afite !
Mu rwego rwo kubahiriza inshingano z’umuryango w’abibumbye zo kugarura amahoro mu karere, FDLR yo ikomeje igikorwa cyo gushyira intwaro hasi nk’uko yabyijeje umuryango mpuzamahanga. Ku cyumweru taliki ya 28/12/2014 uwo muhango wo gutanga intwaro ukaba warabereye muri Kivu y’amajyepfo ahitwa Birhala muri zone ya MWENGA. Mubanyacyubahiro bari bitabiriye uwo muhango hari : Umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyepfo, intumwa z’umuryango wa SADC, abayobozi b’ingabo za ONU muri Congo ishami rya Monusco i Bukavu, n’umuyobozi w’ingabo za FDLR muri Kivu y’amajyepfo.
Abasilikare ba FDLR 70 bo muri Kivu y’amajyepfo nibo batanze intwaro, bari baherekejwe n’abantu bo mu miryango yabo 194 ; hatanzwe intwaro zirenga 30. Abo basilikare ba FDLR bo muri Kivu y’amajyepfo biyongera ku bandi 83 nabo bashyize intwaro hasi bo muri Kivu y’amajyaruguru, uwo muhango ukaba warakozwe umunsi umwe muri Kivu zombi. Ubu i Kisangani FDLR ikaba imaze kuhageza abasilikare bayo 186 n’abantu 636 bagize imiryango yabo. Abayobozi bitabiriye uwo muhango wo kwakira intwaro muri Kivu y’amajyepfo bashimye igikorwa cya gitwari cya FDLR cyo gushyira intwaro hasi kubushake kandi bifuza ko icyo gikorwa cyakomeza mu mutuzo.
Izi ni ingabo za FDLR muri Kivu y'Amajyepfo zashyize intwaro hasi, biragaragara ko ari abasore bakomeye.
Umuyobozi w’ingabo za FDLR muri Kivu y’amajyepfo yafashe ijambo asaba intumwa z’ibihugu bya SADC n’umuryango wa ONU gusaba Leta ya Paul Kagame gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda no gukuraho impamvu zose leta y’u Rwanda yashyizeho zibuza impunzi z’abanyarwanda gusubira mu gihugu cyazo mu mutekano no mu mahoro. Muri uwo muhango wo gutanga intwaro hari abaturage benshi b’abakongomani n’impunzi z’abanyarwanda bawitabiriye. Abaturage b’abakongomani bari muri uwo muhango veritasinfo yashoboye kubaza uko bakiriye icyemezo cyo kugaba ibitero kuri FDLR nyuma y’italiki ya 02/01/2015, bose bamaganye icyo cyemezo. Abaturage benshi b’abakongomani bavuze ko babanye neza n’abanyarwanda ko kandi ibitero byo kubica nabo bitabasiga amahoro!
Kubyerekeranye n’amakuru y’ibitero kuri FDLR, ingabo za FDLR ndetse n’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Kivu y’amajyepfo bayakira kuburyo butabahungabanya, basanga atari ubwa mbere bagabwaho ibitero kuko n’ubundi basa nabahora mu ntambara z’imitwe inyuranye yashinzwe na Paul Kagame muri Congo iza kubahiga ngo ibice, ikindi kandi bizera ko umuryango w’abibumbye ufite abantu bafite ubwenge kuburyo bagomba gushishoza mbere yo kwica impunzi bagombye kurinda.
Amakuru anyuranye dukura mu bayobozi b’ingabo z’umuryango w’abibumbye monusco ndetse n’abayobozi ba Congo yemezako Perezida Joseph Kabila wa Congo kimwe n’abayobozi b’ingabo za Congo FARDC badashyigikiye igikorwa cyo kugaba ibitero bya gisilikare kuri FDLR ; ingabo z’umuryango w’abibumbye monusco nazo ntizifuza kugaba ibitero ku mpunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo kandi zituje mu gihe ibyo guhagarika ubwicanyi bw’abaturage mu gice cya Beni bukorwa na ADF NALU bukomeje kunanirana! Igihugu cya Tanzaniya ndetse n’Afurika y’epfo bifite ingabo mu mutwe udasanzwe wa Monusco, byamenyesheje ONU ko ingabo zabo ziri muri monusco zitazajya mu bikorwa byo kugaba ibitero bya gisilikare ku mpunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo, ahubwo ingabo zibyo bihugu zikaba ziryamiye amajanja yo guhangana n'ingabo za Kagame na Museveni ziri gusubira muri Congo mu izina rya M23.
Kugeza ubu rero igikorwa cyo gushyira intwaro hasi kubasilikare ba FDLR kikaba gikomeje uko gisanzwe, mu gihe hategerejwe ko leta ya Paul Kagame yagira icyo ikora muri politiki yayo kugira ngo abanyarwanda b’impunzi bashobore gusubira mu gihugu cyabo mu mutuzo. Birashoboka ko umuryango mpuzamahanga waba umaze gusobanukirwa ko ikibazo k’impunzi z’abanyarwanda kidashobora gukemurwa n’intambara ko ahubwo kigomba kunyura mu biganiro bya politiki ! Kagame akaba adashaka ibyo biganiro ariko kandi akaba nta kindi gisubizo afite gishobora kurangiza ubuhunzi kubanyarwanda uretse kwica izo mpunzi, kandi ubwo bushobozi bwo kuzica akaba atabufite kuko yabigerageje mu myaka irenga 20 bikamunanira!
Andi mafoto yerekana uwo muhango wo gutanga intwaro za FDLR muri Kivu y'amajyepfo:
Umuyobozi w'intara ya Kivu y'amajyepfo afashe imbunda nk'ikimenyetso cyo kwakira intwaro ku mugaragaro
abaturage b'abakongomani n'impunzi z'abanyarwanda nabo bari bitabiriye uwo muhango wo gutanga intwaro
Ubwanditsi.