Hari igihe Kagame ashyira Ubunyeshyamba hasi: Twe abashaka impinduka mu Rwanda byatumarira iki ?
Maze kwumva ijambo Kagame yaraye avugiye iwe mu rugo (ndabona inyuma ye hari ifoto y’umugore we n’iyabana be) yifuriza abanyarwanda umwaka mwiza, ibyo bitandukanye nibyabaye umwaka ushize, kuko ho ntiyigeze abona uwo mwanya (umenya yari yiherereye ategura uko aniga Karegeya).
Umenya noneho ntawe yaraye anize, cyangwa ntawe ari bunige muri iyi minsi, gusa coup de chapeau cher Président, ndabona ubunyeshyamba bwari bwagabanutse. Ariko ubugome bwo ntabwo Kagame ajya abushyira hasi :ukurikiranye ijambo rye, urasanga arata rya terambere ahoza mu kanwa, ukagira ngo niwe ushinzwe kwibutsa Abanyarwanda ko bateye imbere, nyamara abanyarwanda nibo bari bakwiye kubona ko yabateje imbere maze bakamushimira.
Iyo witegereje neza, usanga agatsiko kari kubutegetsi karariye igihugu karagiheregeta nubu kagikomeza, ndetse kanyarukira no muri Kongo, kariba, karica karimonogoza, ubu ako gatsiko kamaze kwigwizaho ubukire, kamaze kubaka amagorofa yakataraboneka i kigali, nyuma ako gatsiko kakirirwa kereka ayo magorofa isi yose ngo ngaho Kigali (Rwanda) yateye imbere.
Ijambo rya Kagame ryatumarira iki rero twe nk’abaharanira impinduka mu Rwanda :
Kagame nubwo tumugaya byinshi, njye mushima ikintu kimwe : azi icyo ashaka, kandi akabikorana umwete udasanzwe (détermination), icyo akaba ari cyo mbona twe abaharanira impinduka mu Rwanda tubura. Kagame yavuze ibintu bitatu mbona tubura kandi byadufasha mu ntangiriro z’uyu mwaka, nk’abantu bafite umugambi umwe :
-
Kudatinya cyangwa guhunga impinduka za ngombwa kabone n’iyo byaba bisa n’ibikomeye ;
-
Buri wese agomba guhora aharanira kugera ku ntego yihaye mu mikorere n’ubuzima bye bya buri munsi, kuko gushikama no gukorana umurava bitanga umusaruro mwiza ;
-
Kwirinda kuba nyamwigendaho, bagafatanya n’abo bahuje intego, kandi bagahuza imbaraga umwe yita ku wundi.
Izi ngingo uko ari eshatu zirasobanutse ntacyo nazivugaho, gusa ndasaba buri wese muri twe, niba dushaka impinduka, dufate umwanya duzitekerezeho, kandi twumve ko mu rugamba turiho, nidukomeza gutinya kugira icyo dukora, kabone niyo byaba bikomeye nkuko bimeze ubu, ntacyo tuzageraho. Buri wese muri twe akwiye kwiha intego, kandi agaharanira kuyigeraho, ndetse agakora ibishoboka byose ngo igerweho.
Ndasaba nkomeje mwese muharanira impinduka mu Rwanda kwirinda kuba nyamwigendaho, gushyira hamwe ni byo byonyine bizatuvana mu kaga twashyizwemo na FPR, reka tugerageze muri uyu mwaka dutangiye, dukore udutsinda twabantu bake ariko bafite intumbero imwe, tuganire ku kababaro kacu, ariko ntitugarukire aho, dutekereze icyatuma tukivanamo. Ndabarahiye, ntabaBangladeshi (nk'uko mubabona kuri iyi foto na Kagame) bazadukura muri aka kaga, umugabo (umuntu) arigira agashobora kubaho, yakwibura akaba imbwa cyangwa agapfa.
Mbasabye nkomeje, kandi mbikuye ku mutima, nitureke kuba imbwa, twumve ko impinduka yose izava mu gushyira hamwe, twibagirwe ibidutatanya (tuzagira umwanya wo kubikemura) ariko muri uyu mwaka dutangiye twishyire hamwe kugira ngo tuve muri aka kaga. Ntibikomeye, birasaba ubushake bwa buri wese. Nidushyira hamwe, ubunani butaha twese tuzaburya turi i Rwanda.
Ndabashimiye
Plus que jamais, je m’engage dans une lutte pour le changement au Rwanda
Umusomyi wa Veritasinfo
Maman Joujou