Rwanda: Kizito Mihigo aremera ibyo ashinjwa byose atitaye mu kumenya niba ari icyaha cyangwa atari icyaha!
Kuri uyu wa kane taliki ya 6 Ugushyingo 2014, nibwo umuhanzi Kizito Mihigo n’abo baregwa mu rubanza rumwe batangiye kuburana mu mizi nyuma y’igihe kinini hari abo bareganwa basaba impamvu zo kwigizayo urubanza. Kizito niwe waburanye uyu munsi. Mu kwiregura ku byaha Kizito aregwa yagaragaje kwicuza gukomeye ndetse ngo abona nta mpamvu yo kubitindaho kuko abyicuza akomeje byaba bimuhama cyangwa bitamuhama.
Urubanza rwatangiye ubushinjacyaha bugaragaza ibyaha burega uyu muhanzi, bwahereye ku cyaha cyo gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho na Perezida wa Repubulika no kugambirira ibikorwa by’iterabwoba.Muri uru rubanza Kizito yahitaga yemera ibyaha byose gusa abamwunganira bakagaragaza uburyo ibyo yakoze bidahuye n’inyito icyaha cyahawe bifashishije amategeko aho ubushinjacyaha bwavuze ko iyo miburanire idasanzwe.
Gusa Kizito Mihigo we yahitaga avuga ko niba ibyo yakoze aribyo bigize icyaha ashinjwa abyemera.Ku cyaha cyo gufasha kurema umutwe w’Abagizi ba nabi, Ubushinjacyaha bwamushinje ibiganiro byabaye hagati y’abantu batatu aribo Kizito Mihigo,Callixte Sankara wo muri RNC ndetse na Niyomugabo Gerard wakoranaga ikiganiro na Kizito kuri Televisiyo y’Igihugu.Ndetse kandi bumushinja ibaruwa yari yarateguwe na Niyomugabo Gerard Kizito yagombaga gutambutsa haba mu nyandiko mu majwi ndetse no mu mashusho ateruye umwana wo muri FDLR.
Abunganira Kizito bavuze ko ubushinjacyaha bwafashe ikiganiro bugahimbamo ibyaha bine kuburyo bigoye kubisobanura, bavuze ko nta mutwe Kizito yari gufasha kurema kuko iyo bamushinja gufatanya nayo ariyo RNC na FDLR itari gushingwa kandi yarashinzwe cyera kandi akaba atarasinye ku masezerano ayishinga.Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo zisingiza Imana, aha yahise aruhura urukiko asobanura ko iryo tangazo ryari rihari gusa avuga ko atari ashyigikiye intambara. Asobanura ko yumvaga guterura umwana wa FDLR nta kosa ririmo kuko yumvaga ari ukwimakaza ubumwe n’ubwiyunge kandi uwo mwana ari umuziranenge kandi yari yemeye kubikora.
Ndetse yongeyeho ko kuba yari azi iyi migambi ariko ntatere intambwe yo kuyirwanya ari ibyaha bikomeye yishinja ndetse yumva bifite n’uburemere kuburyo yabisabira imbabazi atitaye kureba niba bimuhama cyangwa bitamuhama.Aha ubushinjacyaha bwavuze ko iyi miburanire idasanzwe aho ushinjwa yemera ibyaha ariko abamwunganira bakabihakana gusa abamwunganira nabo bavuga ko icyo bashinzwe atari ukwemera ibyaha cyangwa kubihakana ahubwo ari ukubisanisha n’amategeko no kureba niba ibimenyetso bigize icyaha bihagije.
Bavuze ko abantu badakwiye kubifata nkaho bavuguruzanya nuwo bunganira kuko ubutumwa bugufi babwemera nubwo hari ubwo bibazaho busa nubucurikiranye mu matariki, ubwabaye none bugakurikirwa n’ubwabaye ejo hashize. Ubushinjacyaha bwo bwagarutse ku kindi cyaha cyo Kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika aho ubushinjacyaha buvuga ko hari umugambi wo kwica Perezida wa Repubulika, Hon Eduard Bamporiki, Minisitiri Louise Mushikiwabo n’Umuyobozi wa Polisi wungirije DIGP Dan Munyuza.Abunganira Kizito bavuze ko adakwiye gushinjwa iki cyaha kuko nta gikorwa kigaragara cyakozwe mu gushyira mu bikorwa ubu bugambanyi ndetse kandi Kizito akaba nta n’umwanya uwo ariwo wose yari afite muri FDLR.
Kizito atitaye kubyo abamwunganira bavuze yavuze ko yicuza kuba yaravuze ko Perezida wa Repubulika na Hon Bamporiki bakwiye kwicwa gusa avuga ko abandi bavugwamo atabavuze.Avuga ko yicuza amagambo mabi yavuze ndetse nta n’uburenganzira yari afite bwo gutangaho igitambo Perezida wa Repubulika wamugiriye neza. Ngo arabyicuza ndetse abisabira imbabazi abo yabikoreye ndetse n’abanyarwanda.
Kizito kandi yemeye icyaha cyo kugambirira ibikorwa by’iterabwoba kuko nawe yumvaga yifuza ko Hon. Bamporiki yakwicwa aho byari kugaragaza impinduramatwara gusa avuga ko uruhare rwe yarugize mu magambo bityo ngo niba ibyo yavuze bigize icyo cyaha aracyemera.Abamwunganira bagerageje kumvikanisha ko nta gikorwa cy’iterabwoba yakoze haba mu kugumura abaturage ahubwo kuba yaratanze igitekerezo cyo kwica ntaho bihuriye n’iterabwoba.
Kizito avuga ko mu rubanza rwe hadakwiye kurebwa niba icyaha kivugitse neza cyangwa nabi ahubwo harebwa icyagirira akamaro abanyarwanda kuko hari urubyiruko rwinshi rushobora kugwa mu mutego nk’uwo yaguyemo.Yemera ko yasebeje gahunda ya Ndi umunyarwanda ndetse yanayitutse ariko ashaka impinduka.Avuga ko atakoze ibyaha gusa ahubwo yakoze amahano ariko ngo akurikije uburemere bw’iterabwoba akumva nanone icyo cyaha gikomeye ugereranije nibyo yakoze.Urukiko rwamubajije niba nta mugambi yakoranye ibyaha asabira imbabazi maze avuga ko atashakaga kwica Perezida, nta kibazo bari bafitanye ndetse nta n’ubushobozi bwo kumwica yari afite.
Avuga ko atibagiwe ineza yamugiriye ahubwo ngo yabonaga ibibi birutana aho guteza intambara bakwica Perezida.Ati “Sinigeze mwanga,guhemukira umuntu ntibivuga ko wari umufitiye urwango gusa nasaga n’uwivumbuye kuko hari abandi bayobozi twari dufitanye utubazo ari naho Niyomugabo Gerard yahereye anyangisha ubutegetsi muri rusange…Gusa Nicuza ibyo nakoreye Perezida yarangiye neza”.
Gusa Ubushinjacyaha buvuga ko Kizito yari afite umugambi wo gukora ibi byaha ngo mu magombo ye Kizito yivugiye yari aziko RNC ifite umugambi wo guhirika ubutegetsi, ndetse ikanamubwira ko impamvu ari uko bwishe abantu harimo na Karegeya, kutita ku bacitse ku icumu ,kuba interahamwe zishe abantu arizo zibayeho neza, ndetse n’u Rwanda ruyobojwe igitugu.Buvuga ko kugambanira ubutegetsi nta bindi bikorwa biba bisabwa bitari ubwumvikane.
Umuseke