Birashoboka ko intwaro yo gusenya opposition y’umu DMI wiyise KAKI ORANGE yatanze umusaruro!

Publié le par veritas

Abanyarwanda bari mu mihanda i Paris bamagana uruzinduko rwa Paul Kagame mu Bufaransa

Abanyarwanda bari mu mihanda i Paris bamagana uruzinduko rwa Paul Kagame mu Bufaransa

Kuva mu minsi ishize abanyarwanda twifuza impinduka mu gihugu cyacu, twakubiswe n'inkuba ubwo twumvaga inkuru y'ubwumvikane buke bwavutse mu mpuzamashyaka ya CPC, abanyarwanda uko tubibona dutegereje umusaruro w’impinduka ifatika mu gihugu izanywe n’impuzamashyaka CPC bitewe ni uko iyo mpuzamashyaka yavutse ku gitekezo cy’umunyapolitiki w’inararibonye kandi akaba n’umuyobozi wayo Bwana Faustin Twagiramungu, ibyo bikomeje guha ikizere abanyarwanda benshi; byarushijeho kuba akarusho tubonye hari abandi ba nyepolitike benshi bashyigikiye icyo gitekerezo cye cyo gushinga iyo mpuzamashyaka.
 
Ikigaragara ariko ni uko ako ka nyamuneza twaterwaga no kubona abanyapolitike batandukanye mu mashyaka atandukanye, bahuriza hamwe imbaraga bafite muri politike ndetse n’abafite imbaraga za gisilikare bakifatanya nabo, ako kanyamuneza katangiye kuyoyoka. Impuzamashyaka ikimara gushingwa, twe turi hano i Kigali, twabonaga KAGAME na FPR ye batakibona agatotsi kuko babonagako akabo gashobotse. Birumvikana ko Kagame na FPR bakoze ibishoboka byose ngo basenye CPC. Kugira ngo ibyo babigereho babanje gusenya uwatekereje akanashinga iyo mpuzamashyaka ariwe Faustin Twagiramungu, nyuma bagakurikizaho opposition yose.
 
Umugambi mubisha wo gusenya impuzamashyaka ya CPC ndetse na opposition yose nk’uko byagiye bivugwa ntitubyemere wacuriwe i Kigali na FPR, ubu bikaba byaramaze kugaragara ko FPR ikoresha abantu bamwe biyita ko barwanya ingoma y’igitugu ya Kagame na FPR kugira ngo basenye opposition yose. Ubu dusigaranye ikizere kimwe gusa cy’uko twizera ko opposition igizwe n’abanyepolitiki b’inararibonye kuburyo twizera ko bazafata ingamba zihamye zo guhangana n’abo bacengezi b’ubwoko bushya ba FPR mu gusenya opposition kuko byamaze kugaragara ko yacengewe. Abo bacengezi muri politiki niba badafatiwe ingamba bashobora kuzoreka imbaga y’abanyarwanda.
 
Twe, dusoma ibyandikwa ku mbuga za interineti zitandukanye twagiye tubona ibyanditseho zinyuranye tukibwira ko ari amarangamutima y’abantu babyanditse, ariko twasanze ibyo bandika biri mu mugambi ukomeye wo gushyira mu bikorwa gahunda ya Kagame yo gusenya opposition, abo bacengezi ba FPR bashya muri politiki bakaba bitwara nk’intama kandi ari amasega! Havugwa abantu benshi biyoberanya mu gusenya opposition bavuga ko bayikorera kandi bafite ubutumwa bwo gusenya, urugero natanga ni urw’uwiyita KAKI ORANGE ; tumaze iminsi tubona ibintu bimwandikwaho ku mbuga nkoranyambaga (facebook) tukibwira ko ari ugusebanya byateye ; ariko iyo witegereje ibyo uwo KAKI ORANGE yiyandikira ubwe k’urukuta rwe rwa facebook, byerekana ko ari umu DMI kabombo !
 
Kunenga ni umuco mwiza abantu bakwiye kumenyera muri demokarasi mu gihe unenga adakoresheje ibitutsi, ahubwo agatanga ibitekerezo bigaragaza ibintu biba bitameze neza bigomba gukosorwa, uwiyise KAKI ORANGE yagiye yandika inyandiko zinenga cyane abanyapolitike batandukanye nka KAYUMBA Nyamwasa, TWAGIRAMUNGU Faustin n’abandi, tukibwirako ari wa muco wo kwisanzura umaze gucengera abanyarwanda n’ubwo kenshi akoresha imvugo itarimo kubahana kera bitaga imvugo ya gishumba, mbese imvugo akoresha yuzuye ikinyabupfura gike kuburyo idashobora gukoreshwa n’umuntu ufite imitekerereze mizima n’ubwo yaba avuga nabi umwanzi we !
 
Kenshi KAKI yagiye yandika inyandiko zirimo ibitekerezo bisa n’ibivugira abarwanya ubutegetsi bw’i Kigali bakoresheje intwaro n’ubwo tuzi ko nta mutwe numwe ufite intwaro avugira kuko abavugizi b’iyo mitwe bazwi ; ahubwo tukabona yarihaye ako kazi kugira ngo atobere y’iyo mitwe. KAKI yerekanye ko ari umu DMI igihe havukaka ukutumvikana hagati y’abayobozi ba CPC, yahise yandika ibitutsi n’amagambo ateye isoni yatumwe na Shebuja Kagame ngo atuke abanyepolitiki abona ko bamuteye ubwoba muri iki gihe ! Uyu KAKI YAGARAGAJE URWANGO RUKOMEYE AFITIYE Twagiramungu Faustin ariko tukabona kumutuka no kumuvuga amagambo y’urukozasoni bidashobora kugira icyo bihindura kubitekerezo bya Twagiramungu byo guhindura ubutegetsi bw’abicanyi ba FPR !
 
Ibitutsi n’imvugo yuzuye uburere buke ya KAKI yahishuye umugambi afite abinyujije kurukuta rwe rwa facebook aho yatangajeko afite umugambi muremure wo kwereka abanyarwanda ko ikibazo atari KAGAME na FPR ye ko ahubwo ngo umwanzi w'abanyarwanda ari abanyepolitiki b’abahutu batagiye kuba mumashyamba ya CONGO bakajya kuba i Burayi n’Amerika ! Aha bikaba bigaragaza ko umuntu ufitiye ubwoba abo banyepolitiki bataba mu mashyamba ya Congo ari Paul Kagame kuko adashobora kubasanga aho bari ngo abivugane kandi akaba adafite ubushobozi bwo kwita abo banyepolitiki baba i Burayi n’Amerika ko ari aba jenosideri banze gutaha nkuko ahora abigereka kubanyarwanda ahora ajya kwicira mu mashyamba ya Congo! Ntabwo abanyepolitki baba i burayi n’Amerika barwanira gusimbura abayobozi b’imitwe inyuranye iri mu mashyamba ya Congo ahubwo bararwanira kwambura ubutegetsi Kagame akaba ari nawe ubangamiwe nabo !
 
Uyu mu DMI wiyita KAKI yahishuye rwose ibanga rikomeye ry’uko abanyepolitiki baba i Burayi n’Amerika bahangayikishije pilato Paul Kagame! Abo banyepolitiki baba i Burayi bagera aho abo mu mashyamba badashobora kugera kandi ibitekerezo byabo bikaba bitangiye kugamburuza Paul Kagame aho akwiza i binyoma hose i Burayi yisanzuragamo none ubu akaba atangiye kujya ajya kwihisha muri Aziya! KAKI yagiye aduhishurira buhorobuhoro n’amazina y’abanyepolitiki baba i Burayi no muri Amerika ingoma ya Paul Kagame ifitiye ubwoba ; abanyepolitiki ahoza mu kanwa ni nka RWAKA Theobard, HABYARIMANA Emmanuel, GASANA Anasthase, TWAGIRAMUNGU Faustin, MUSANGAMFURA Sixbert...
 
Umu DMI KAKI agerageza kurengera shebuja Paul Kagame mu mahano akomeje gukorera abanyarwanda kugeza n’aho avuga ko KAGAME Paul n’abambari be ntawe ukwiye kubarenganya ngo kuko ibibi bakoze byose kandi na nubu bakomeje gukora, kubwe ngo abona byarakozwe n'abo banyepolitiki b’abahutu baba ku mugabane w’u burayi n’Amerika! Biragoye kugira ngo umu DMI nkuyu witwa KAKI ngo abe yashobora kurengera Kagame kugira ngo abantu bamugarurire ikizere! None se ko avuga ko aba banyepolitiki batigeze bakoza ikirenge muri Congo kandi bakaba batayobora ingabo za FPR bishe impunzi z’abahutu muri Congo bate ? Aba banyepolitiki se nibo bari gukubita abanyarwanda agafuni bakabohereza mu kiyaga cya Rweru kandi nyine baba kure cyane y’u Rwanda ? Hari igihe gufana cyane cyangwa kwangana cyane bishobora gutera indwara y’ibisazi byo mu mutwe umuntu agatekereza nk’uyu wiyise KAKI uvuga ko opposition irwanya FPR na Kagame ko ariyo mbi kurusha Kagame!
 
Kenshi abantu bakunda gusakuza bavuga ko abantu babita aba DMI kandi ataribo, none se haba hakenewe gihamya ingana iki kugira ngo uvuge ko uyu wiyita KAKI ari umu DMI wihishe muri opposition ? Ntabwo navuze inyandiko ze zitandukanye zisebya ihuriro RNC kuburyo abadashishoza bakwibeshyako ngo uyu KAKI ari urukundo afitiye abahutu, ntibakamenyeko ari umugambi wa KAGAME wogutuma abahutu n'abatutsi badahuza imbaraga ngo bamurwanye nkuko biri muri ya gahunda bise « NDI UMUNYARWANDA ».
 
Inama naha imitwe yose ikoresha intwaro mu kurwanya ubutegetsi bw’i Kigali iri muri Congo, Ni uko yajya yiyama aba DMI nk’aba bavuga mu izina ryabo bagamije kubateranya n’abandi banyepolitiki kugira ngo amacakubiri akomeze guhabwa umuzi muri opposition. Igitangaje ni uko uyu mu DMI wiyita KAKI ashobora kuba ataba muri Congo ariko akaba ariwe wibasira abanyepolitiki bataba muri CONGO, nyamara facebook ye akoresha irerekana ko atari muri Congo ! Kuva aho Impuzamashyaka CPC igireyeho, n’abanyarwanda bari muri Congo bakajya muri CPC, isura abo banyarwanda bahabwaga n’amahanga yarahindutse, abashaka ko ubwo bufatanye bw’amashyaka butabaho ni abashaka ko abantu bari muri Congo bakomeza gufatwa nk’inyamaswa, cyangwa se abantu bananiranye,ibyo akaba aribyo Kagame ashaka ; turizera ko abo banyepolitiki bari muri Congo babibona kuburyo bazabifatira ingamba zikomeye, burya ngo « Imbeba irya umuhini yototera isuka »!
 
Harakabaho u Rwanda rw'amahoro, harakabaho ubumwe bw'abifuza impinduka mu rwatubyaye.
 
Misago Felix
umusomyi wa Vertas i Kigali
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
Hahahahaha!!!!!!!!!!<br /> <br /> Icyo Imbwa yanze ibika hafi, Twagiramungu ashaka kwiyegereza noneho abao yandagaje<br /> Gen Habyarimana yigeze kumutuka kuri BBC ngo yahunze urugamba ariruka,<br /> ngo abasirikari nyabo bari mu Ishyamba, None arimo arata abamfu ashyiraho ifoto barikumwe Umwana w'Ibyumba ntugirengo yarabyibagiwe Dore ko wanamusenyeye Ishyaka woshya Rwaka <br /> Nzabambarirwa ni Umwana w'Umunyarwanda?
Répondre
S
Twagiramungu ntazibagirana Intambara Murwana buli Munsi yo kumusenya nta Gaciro Tuyiha kuko ntacyo Mumurega Kigaragara,kimwe nibyo mwandika kuli Nahimana,murekere aho niba kandi mukomeza kurwana Intambara yo Gusenya abo muli Oposition Turahali tuzayirwana
Répondre
N
Hari amakosa uwo musaza yakoze menshi kuko umuntu wese , ashobora gukosa. ariko sibyiza ko agereranwa na Rwaka, ndetse na Gasana ,ndetse na Emmanuel Habyara bimvejuru.Abanyapolitiki baharanire kurenga ibibatanya, birekane ko babonye igihugu bashyobora gusana la societe Rwandaise yasenywe cyane cyane na amacyabiranya , amayeri ataye ubwo ya FPR YASHOBOYE KWIGARURIRA imitima yabamwe muribo. ibyo yabishoboye ishyingiye ku tuntu duto cyane twari dusanzwe tutagenda neza hagati yabo.&quot; Ntabyera ngo deee&quot;.Abanyamakuru nabo bajye bavugira umuntu bakurikije uko ubwe yigaragaje.Nka Gasana si Umuntu wo gukomeza gutsindagira Abanyarwanda kuko Leardership ye yayangirije we kugiticye.
Répondre
K
Nari ngizengo mwamenye uwo ari we (amazina ye nyakuri)? Ntimuramenya abo murwana?
Répondre
B
Reka mbabwize ukuri, Kagame w'inkoramaraso baratuka kandi akayobora, gusa kuba ari inkoramaraso bigiye kumurkuraho kandi aravaho nabi. Gutaka rero abagabo batijanditse mu maraso, mukihandukira mugatuka Twagiramungu, Rwaka, n'abandi murata igihe kuko ntibizabbabuza guhirika Kagame no gutanga umurongo mwiza kandi nyawo wo kuzayoboreramo u Rwanda.
Répondre
S
Muta igihe cyanyu ku busa,Mu kurwanya Abantu bo muli oposition,Ba Twagiramungu ni benshi aho muzajya hose muzahabasanga,ku murwanya n'uguta igihe niba wumva Ushyigikiye Kagame Gumana nawe Uzabona Ibye mu gihe kizaza aliko ku bwanjye yaba Habyalimana Utali Yuvenal,yaba Gasana yaba Musangamfura yaba Theobard hali ibyo duhuza nibyo dudahuza abo bose bafite ababakunda kandi bavugana nabo kenshi kubadukuraho bizabagora ahubwo ababarwanya iyo Urebye Inyandiko zabo usanga usanga ntacyo babashinja ahubwo ali urwango babafitiye badasobanura urwo alirwo.
Répondre
K
Veritasinfo ariko menya yandikwa n'abarwayi bo mumutwe? Ariko se Twagiramungu n'izi mbwa zose mwarondoye ziracyari kumurongo w'ibyigwa? Twagiramungu yaribagiranye kuburyo kumugarura kuri Scene ni uguta igihe, muminsi mike ukurikiraho akibagirana Burundi ni Thomas Nahimana w'inda nini usigaye yirirwa yiruka amahanga abeshya abantu ngo ba muhe imfashanyo ayijyanire FDLR kandi tuzi urwango ayanga. Umurimo w'Imana waramunaniye none inzara iramuvugisha menshi ikanamukoresha amabi. Hanyuma se ko Mbona mwashyizeho ifoto ya Lewis wigiriye i Rwanda muramushakaho iki, murashaka kuvuga ko ariwe KAKI ORANGE se?
Répondre
G
véritas me fait rire. C'est un journal du fpr.
Répondre
M
RWAKA Theobard, HABYARIMANA Emmanuel, GASANA Anasthase, TWAGIRAMUNGU Faustin, MUSANGAMFURA Sixbert... UWARUSHA ABA BAGABO KUBA INYENZI MUKOTANYI FPR NI NDE? IKIBABAJE NUKO UVUGAGA UWIYITA KAKI NONE SE UWIYITA FELIX WE AKORERA NDE? TWIYAMYE ABO BAKOMBANNYO BA FPR NGO RWAKA Theobard, HABYARIMANA Emmanuel, GASANA Anasthase, TWAGIRAMUNGU Faustin, MUSANGAMFURA Sixbert........
Répondre
M
RWAKA Theobard, HABYARIMANA Emmanuel, GASANA Anasthase, TWAGIRAMUNGU Faustin, MUSANGAMFURA Sixbert...
Répondre