Rwanda: Kagame akomeje kwinangira nka Farawo, abapastore bakomeje gutotezwa ngo kuko bavuga ijambo ry'Imana!

Publié le par veritas

Aba bapasteri batawe muri yombi bataratangira kuvuga, bikaba bivuga ko urutonde rwabagomba gufungwa kubera amasengesho rwarangije gukorwa!

Aba bapasteri batawe muri yombi bataratangira kuvuga, bikaba bivuga ko urutonde rwabagomba gufungwa kubera amasengesho rwarangije gukorwa!

[Ndlr:Muri politiki ya Kagame–FPR hari gahunda ikomeye yo kubuza abaturage uburyo, buri gihe ubutegetsi bwa Paul Kagame bushakisha gahunda yo guhungabanya abaturage buri mezi 6 kugira ngo batabona agahenge ko gutekereza uburyo bakwikiza ubutegetsi bubi bubakandamiza. Muri iki gihe ikigezweho ni uguhana abantu basenga ngo kuko amasengesho yabo arimo ubuhanuzi buhahamura Paul Kagame. Kuva ku italiki ya 17/09/2014 hamaze gufungwa abapasteri n’abavugabutumwa bagera kuri 11, ese gufunga abo bapasteri n’abavugabutumwa bizatuma ubuhanuzi buvugwa mu masengesho ku irimbuka ry’ubutegetsi bwa Paul Kagame budasohora? Abahanga mu iyobokamana (théologie) bazaduhe igisubizo! Ubwo kubuza abantu kuvuga ibya politiki byagezweho mu Rwanda, umenya kubabuza gusenga bizagerwaho ha mana!]
 
Abayobozi b’amadini n’amatorero barindwi naba DG babiri nabo batawe muri yombi mu mpera z’iki cyumweru bazira urusaku. Polisi y’Igihugu ivuga ko nubwo itagamije guhana ariko bagiye guhita bakorerwa Dosiye zigashyikirizwa ubushinjacyaha. Abafashwe ni Pasitori Munyamahoro Charles w’Itorero Methodiste Libre Kicukiro, Pasitori Matinda Gustave, Pasitori Badehe Kuguma Leon na Pasitori Cikuru Vincent Muburanyi bo muri CERPAR Kimihurura, Pasitori Mutwa Samson na Zabanyinshi J. Baptiste bo muri ADEPR Rwampala hamwe na Pasitori Muwabya Isaac wo muri CLA Nyabisindu- Gasabo.
 
Nk’uko byatangajwe na Pasitori Munyamahoro wo mu itorero rya Methodiste Kicukiro na Mutwa Samson wo mu itorero rya ADEPR Rwampala ngo uburyo batawe muri yombi barabukemanga kuko igikorwa cy’urusaku cyabaye badahari nyuma bagafungwa. Munyemana Charles umushumba w’itorero rya Methodiste Kicukiro avuga ko Polisi yageze ku rusengero ataraza kuko n’amateraniro yari ataratangira aho abashinzwe ibyuma bari bakiri mu igerageza. Yagize ati “Sinari mpari dutangira kuko dutangira saa tatu amateraniro birumvikana ko twari tutaracuranga, mu byukuri tugomba kugabanya urusaku ariko iyo babikora twatangiye gusenga niho twari kumenya niba turengana cyangwa tutarengana.”
 
Munyemana avuga ko baciwe miliyoni 10 ngo bashyiremo ibikuta bikumira urusaku ariko ubushobozi bukaba bwari butaraboneka. Gusa ngo bari baratangiye gushyira mu bikorwa kugabanya urusaku cyane ko nabo babona ari ikibazo. Pasitori Mutwa Samson wo mu itorero rya ADEPR Rwampala na we avuga ko yafashwe kubera urusaku rwabaye adahari kuko byakozwe n’abaririmbyi kuri uyu wa gatandatu. Avuga ko amakuru yamugezeho ari uko bafashwe batari gucuranga. Yagize ati “Twari twatangiye gushyira mu bikorwa iki cyemezo kuko gusakuriza abari hanze atari byiza. Njye numva habaho guca inkoni izamba kuko kwigisha ni uguhozaho kandi mu byumweru bibiri ntiwaba ushyize ku murongo abantu 2000.”
 
Umuyobozi w’ Ubugenzacyaha ACP Theos Badege avuga ko ibi bihanwa n’ingingo ya 600 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ndetse n’ingingo zo mu itegeko ririnda ibidukikije rishimangira ko ari icyaha. Yagize ati “Nta rwego na rumwe rugamije kubuza abantu gusenga no kwidagadura ahubwo kwirinda urusaku abantu bakwiye kubigira ibyabo ndetse n’inzego z’umutekano zikishimira ko byubahirijwe batiriwe bahanwa.” Gusa avuga ko aba batawe muri yombi bahita bakorerwa Dosiye hakazubahirizwa icyemezo cy’urukiko.
 
Benshi bibaza ku gipimo Polisi ipimisha urusaku
 
ACP Theos Badege avuga ko igipimo cyoroshye kuko usibye no gukoresha ibipima uburemere bw’urusaku hari na gihamya umuntu atakwirirwa ashidikanyaho. Yagize ati “Iyo uhagaze Kacyiru ukumva umuziki Gikondo utegereje ikihe gipimo ngo wumve ko umuntu yasakuje, igihe usanze ahantu hubatse shitingi hagati y’ingo ukazana ibyuma nk’ibi mureba ukeneye kuzana ikihe gipimo kigaragaza ko abatuye aho babujijwe umutuzo.”
 
Avuga ko ibyo batakibitindaho kuko urusengero rugomba kuba rwubatse ahantu hitaruye haba hatitaruye ugashyiramo ibikumira amajwi. Ndetse ngo hari gukoreshwa igipimo gituma abantu batabuzwa umutuzo. Mu myanzuro yafashwe mu nama yabaye kuwa 17 Nzeri yahuje inzego za Leta zitandukanye hamwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye yo mu Rwanda, hihanangirijwe abasenga bose basakuriza abatari muri izo nsengero, abafite ubuhanuzi bw’iterabwoba, abasengera abantu babahambiriye n’abandi.
 
Umuseke
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
H
Ariko niba ntakihishe inyuma ya conlusion yo kubuza abantu umudendezo wo gusenga,numva ko gusakuza cyane usenga ni bibi.kuko mu Rwanda amadini yahindutse imiramukire.Yesu aragurishwa na le Saint Esprit.Paul yavuze ko hagomba kuba ordre munsengero.Yesu yerekanye uburyo bwo gusenga.Niba gusengera abazilitse bibaho!ibyo nabyo sibyo,keretse abo basengera ari Abasazi bahanzweho ns dayimoni ikaze.
Répondre