Rwanda: Impuzamashyaka CPC iratera utwatsi raporo y'ibanga Monusco yakoze kuri FDLR ikayohereza muri Loni.
Ibivugwa muri iyi nyandiko ya MONUSCO twavuze haruguru yoherereje LONI nk’uko bishimangirwa n’ikinyamakuru News of Rwanda ni ibinyoma byambaye ubusa. Ibi binyoma bigamije kuyobya buri wese ushishikajwe no gufatanya na FDLR kurangiza ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo. Nta gihe MONUSCO yahwemye gushyira ibara ribi kuri FDLR kugirango ishimishe ubutegetsi bwa leta y’u Rwanda, aho itasibye kuyitwerera ibyaha birimo : kwica, kwiba no gufata abagore ku ngufu. Ubu bikaba bigaragara ko itarashirwa gukwirakwiza ibi binyoma ikaba iremekanya ivuga ko FDLR izigama cyangwa ngo yunguka miriyoni mirongo irindwi n’imwe z'amadolari y'Amerika kugirango igaragarize buri wese ko FDLR isahura umutungo wa Kongo ndetse ikaba inategeka abaturage ba Kongo mu gace iherereyemo. Raporo nk'izi z'ibinyoma za monusco kuri FDLR ni izo kugerageza kwikura mu isoni bitewe ni uko izo ngabo za ONU zihagarariye umuryango mpuzamahanga watereranye impunzi z'abanyarwanda mu mashyamba ya Congo imyaka 19 yose kugeza n'ubu!
Izi miliyoni zivugwa, iyo FDLR izigira iba yarubatse inzu zo kubamo, ibitaro, amavuriro nka dispanseri, amashuri,insengero, n’ibindi. Biratangaje kubona MONUSCO imaze imyaka 12 muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Kongo(RDC), ivuga ko ikurikirana ibirebana n’ibihungabanya umutekano w’Abakongomani, ikabihemberwa miriyari imwe na miriyoni maganatanu na mirongo irindwi n’ebyiri z’amadolari y’Amanyamerika(US$ 1.572.000.000), ikaba itaramenya gukora raporo nibura yaba yenda gusa na Raporo yatanzwe n’Umunyamerika witwa Hege wanditse agira ati : «FDLR igomba gufatwa kimwe n’indi mitwe yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari yashyizweho n’impunzi cyangwa igakorwa n’abanyapolitiki baba mu buhungiro bamwe muri bo bakaba baravanyeho ubutegetsi butagenderaga ku matwara ya demokarasi …Umutwe wa Paul Kagame, wakorewe muri Uganda witwa, RPF/FPR ni rwo rugero twatanga»(Underestandig the FDLR in the DRC: Facts on the Disarmements and Repatriation of Rwandan Rebels).Birababaje kandi biteye n’agahinda kubona amahanga abona muri FDLR abanyabyaha akirengagiza abanyabyaha bidegembya mu Rwanda, birirwa bagororerwa ndetse bamwe muri bo akaba ari nabo bakomeza gushyira mu bikorwa ibikorwa byo gusiga ibara ribi ndetse no kwica FDLR. Mapping Raporo yakozwe MONUSCO iri muri RDC, nisabe muri LONI ko ibihumbi maganatatu by’Abahutu (300.000 Hutu) na miliyoni zigera kuri eshanu z’Abakongomani (5.000.000 z’Abakongomani) bishwe n’abasirikare ba RPF/FPR, aho kuyobya uburari babeshyera FDLR bahinduye ruvumwa mu gihe abicanyi bakomeje umurego bica Abenegihugu. Ibi byose amahanga akaba abikora nkana kandi abigambiriye, mbese abishaka kuko kugeza magingo aya ibyasohotse muri rapport ya mapping aho kureba ababigizemo uruhare ahubwo amahanga, ariko cyane Loni yashyinguye iyo raporo. Iyi politike ya LONI yo kurengera abicanyi bari k’ubutegetsi yari ikwiye gukorwaho ankete bigasabwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika( AU/UA).
Impuzamashyaka CPC irashimangira ko nta bikorwa ibyo ari byo byose by’ubucuruzi FDLR ikorera ku butaka bwa Kongo kimwe n’ahandi hose havugwa mu nyandiko twavuze. FDLR nk’urugaga rushaka amahoro rubanye neza n’abaturage ba Kongo bari mu gace iherereyemo. Abashaka gusiga FDLR ibara ntibazacogora, ariko baritonde kuko igihe kigeze ngo indorerwamo baboneragamo FDLR bayihindure kuko bigaragara ko uwo bafatanyije (leta y’u Rwanda) agenda ababeshya cyane bakishora mu bikorwa bigayitse ndetse bishobora no gutesha agaciro imiryango bakorera.
Impuzamashyaka CPC yamaganye cyane abanyamahanga bakomeje kwivanga mu kibazo cy'u Rwanda, bashyigikira ubwicanyi bwa leta ya FPR, kandi bakabikora bihishe mu miryango mpuzamahanga itandukanye ubusanzwe yagombye gufasha mu gukiza ikibazo cy'umutekano muke mu karere kose no mu Rwanda by'umwihariko. Impuzamashyaka CPC irashimangira ko nta yindi nzira iboneye izarangiza ibibazo by’u Rwanda atari inzira y’ibiganiro hagati ya leta y’u Rwanda n’abatavuga rumwe nayo, bityo amahanga yakagombye kumva ko FDLR atariyo yonyine igomba guhora igerekwaho umutwaro wose w'ibibazo by'umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, kandi leta y’u Rwanda yo bizwi neza ko yagabye ibitero bitabarika muri Congo igakomeza kuvunira ibiti mu matwi. Aha tukaba twibutsa amahanga ko FDLR kuva yatangira igikorwa cyo kurambika intwaro hasi ntacyo leta y’u Rwanda irakora kugirango igaragarize abanyarwanda ko yifuza amahoro.
