Rwanda: Ifungwa rya radiyo BBC-Gahuzamiryango ni “Byendagusetsa”!
Impyisi yakundaga kurya intama z’abaturage, aho inyuze hose abantu bayikubise amaso bakayiha induru, umunsi umwe yigira inama yo kujya kwa padiri kwaka penetensiya kugira ngo ibabarirwe icyo cyaha. Padiri yakiriye impyisi mu ntebe ya penetensiya kugira ngo yicuze ibyaha, impyisi yicujije ibyaha byayo, ibwira padiri ko yariye intama nyinshi ndetse rimwe na rimwe ikarya n’abashumba baziragiye! Mu gihe padiri yarimo abwira impyisi uburyo igomba kuzajya yitwara, nibwo intama nyinshi zanyuraga imbere y’umuryango wa kiliziya, impyisi iba izikubise amaso maze amazi yuzura akanwa! Ntabwo impyisi yategereje ko padiri ayibabarira ibyaha yakoze ahubwo yahise ibwira padiri iti:”Nyakubahwa Padiri ngirira vuba umbwire ibyo umbwira naziriya zitancika!” Padiri yahise yumirwa!
Ubwo ministre Binagwaho yafataga icyemezo cyo gupima abanyamerika n’abespagnole indwara ya Ebole igiye binjiye mu Rwanda, Paul Kagame yaramugaye avuga ko yahubutse, yongeraho ngo “Arakora mbere yo gutekereza” none ibyo yagaye uwo mu ministre nawe nibyo akoze! Gutegeka ikigo cya RURA guhagarika BBC Gahuza mu Rwanda ni ubuhubutsi bukomeye cyane! Dore ibintu bigaragaza ko Paul Kagame yahubutse:
Abashakashatsi kuri jenoside y’u Rwanda aribo Edward Herman na David Peterson banditse igitabo mururimi rw’icyongereza kitwa “The Politics of Genocide”, berekanye muburyo bw’imibare ko muri jenoside yo mu Rwanda muri 1994 ko umubare munini w’abanyarwanda bapfuye (n’ubu bagipfa) ari abahutu. Kagame na FPR bakaba barakomeje gutsindagira amahanga ikinyoma cy’uko amoko atakibaho mu Rwanda kugira ngo akomeze guhishira ubwicanyi bukomeye bwakozwe n’inyeshyamba za FPR ku mategeko zahabwaga na Kagame. Icyo kinyoma cyo kuvuga ko ntabwoko buriho mu Rwanda, Kagame na FPR babonye kidahagije maze bahindura amazina n’imbibi by’ama selire , segiteri, komine na perefegutura kugira ngo bagerageze gusibanganya ibimenyetse by’aho Kagame na FPR bakoreye ubwicanyi.
Imyitwarire y’iyi mpyisi twayigereranya n’imyitwarire ya Paul Kagame ku ifungwa rya radiyo ya BBC-Gahuzamiryango ku mirongo ya FM mu gihugu cy’u Rwanda bitewe na filime ya "Rwanda’s Untold Story yakozwe n’umunyamakuru “Jane Corbin” ikanyuzwa kuri televiziyo ya BBC ya 2 iri mu Bwongereza. Iyo filime ikoze mu rurimi rw’icyongereza ikaba yaranyujijwe ku mbuga za internet mu rurimi rw’icyongereza. Filime "Rwanda’s Untold Story ntiyigeze yerekanwa mu Rwanda bitewe ni uko leta ya Paul Kagame yahise iyamagana itarayibona. Muri iki gihe filime "Rwanda’s Untold Story iri kurebwa ku isi yose n’abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda banyuranye. Ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa biri kwandikira umunyamakuru”Jane Corbin” bimusaba kubahindurira iriya filime mu rurimi rw’igifaransa. Uko leta ya Paul Kagame iri gukaza umurego wo gukora amakosa yo kwamagana iyo filime nta mpamvu itanga ni ko iyo leta iri gukururura amatsiko y’abanyamahanga yo kureba iyo filime ngo bamenye ukuri kuri kuvugwamo cyane ko ukuri kurimo Atari ibintu bishya kubanyarwanda!
Leta ya Paul Kagame yakomeje gushinjwa kenshi ibikorwa byo gupfukirana ukuri no kuniga itangazamakuru, iyo leta ya Paul Kagame yagiye ibihakana kenshi, ariko noneho aho ibintu bigeze ikoze icyo bita "kubandwa habona" kubera icyemezo yafashe cyo gufunga ibiganiro bya BBC mu Kirundi no mu Kinyarwanda! Paul Kagame yashoboye gucecekesha abanyarwanda ariko umenya bizamugora gucecekesha itangazamakuru mpuzamahanga nka BBC! Nk’uko iriya mpyisi yiyemeje kwihana ibyaha byo kurya intama, bitewe no kugenda bayiha induru aho igiye hose, niko na Paul Kagame asigaye ahabwa induru aho agiye hose ku isi, ubusanzwe byakorwaga n’abanyarwanda n’abanyamahanga bamuzi, ariko kuva aho iriya filime isohokeye, abayobozi b’isi yose basigaye bamuha urw’amenyo kuko barangije kureba iriya filime igaragaza amahano yakoze mu myaka 20 yose kandi akaba akomeje gukora ayo mahano!
Impyisi yabonye intama zitambutse ibwira padiri ati ngirira vuba naziriya zitancika! Na Kagame niko bimugendekeye, BBC igaragaje filime y’ibyaha bye, ahita ategeka ko ifungwa mu Rwanda! Abakurikiranira hafi imikorere ya Paul Kagame ni uko yategetse ko BBC mu Kirundi n’ikinyarwanda ifungwa mu Rwanda kugira ngo intore ze zafatanwe ibyuma n’imbunda mu Bwongereza ubwo zaherekezaga shebuja mu Bwongereza, zitagezwa imbere y’urukiko zigahanwa! Ubwo ngo arashaka kugirana imishyikirano n'Ubwongereza ngo bamurekurire abicanyi be!
Guhagarika BBC Gahuzamiryango mu Rwanda byakoranwe ubuhubutsi bwinshi cyane!
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL594xH411%2Furubyiruko-11-cdfd5-5d24b.jpg)
1.Iriya filime ya "Rwanda’s Untold Story” iri mururimi rw’icyongereza rwumvwa kandi ruvugwa n’abanyarwanda bake cyane, iriya filime yanyuze kuri Televiziyo ya BBC 2, iyo televiziyo ikaba itarebwa n'abanyarwanda, iriya filime iri kuri internet kandi u Rwanda ntirushobora kuyisibaho, iyo filime ikaba ibitswe n’abantu benshi kandi ikaba iri kugurishwa ku masoko anyuranye mu mahanga. Gufunga BBC Gahuza mu Rwanda ni iki bizabangamira kuri iyi filime iri mu cyongereza?
2.Iriya filime "Rwanda’s Untold Story” ntabwo yigeze yerekanwa mu Rwanda ,n’abadepite bo mu Rwanda ntabwo bigeze bayibona, bikaba byarabaye urwenya rukomeye cyane kubwira abantu ngo nibajye kwamagana ibyo batazi, ibyo byatumye umwe mu bategarugori bashoye mu muhanda kuwa gatanu taliki ya 24/10/2014 yarabwiye umunyamakuru ko yagiye mu muhanda kwamagana abadage ! Uwo mutegarugori agomba kuba yaratekereje imyigaragambyo nk’iyo yashowemo ubwo igihugu cy’Ubudage cyafataga Rose Kabuye!
3.Mu gahagarika BBC mu Rwanda, RURA yavuze ko icyo cyemezo ari agateganyo ngo nyuma yo gukora ubucumbuzi bwimbitse ku cyemezo kizafatwa nyuma bakadohora cyangwa bagafunga burundu! Imikorere ya leta ya Paul Kagame iracuritse! Ni gute hatangwa ibihano byo guhagarika BBC ntacukumbura ryakozwe? Uko iyi leta ifunga abanyarwanda igakora iperereza nyuma niko ibikoze no ku itangazamakuru mpuzamahanga! Ubusanzwe hakorwa iperereza, hakagaragara ibimenyetso simusiga nyuma hagafatwa ibyemezo, ibinyuranyije nibyo biba bicuramye!
4.Gufunga BBC gahuza mu Rwanda ni uguta igihe kuko abaturage bazakomeza kumva iyo radiyo binyuze ku mirongo migufi ya SW kandi leta y’u Rwanda ntifite ububasha bwo guhagarika iyo mirongo ; muri make iki cyemezo cyo guhagarika BBC ku minara ya FM mu Rwanda akaba ari ugukora ubusa nk’umwana wenda undi!
5.Mu mwaka w’2009 leta ya Paul Kagame yahagaritse BBC Gahuzamiryango amezi abiri ngo kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bayivugiyeho, uko iyo leta yaje gufungura BBC ntawabimenye, n’ubu rero BBC izongera ifungure mu Rwanda, abo leta ya Paul Kagame iri gushyira mu mihanda badahawe ibisobanuro, kubwira abanyarwanda ngo nibajye mu mihanda kwamaga ibyo batazi ntabwo bihombya abongereza nta nicyo bibabwiye!
BBC ni radiyo televiziyo igera ku isi yose mu ndimi zirenga 27, ntabwo igitugu cyangwa igitutu cya Paul Kagame cyayihungabanya na gato, no mu ntambara ya kabiri y’isi yose BBC niyo radiyo yasigaye ikora yonyine ku isi, Hitler yashatse kuyisenya biramunanira, uretse kwiha amenyo y’abasetsi ntacyo Paul Kagame ashobora gutwara BBC uretse kwerekana ko ntabwisanzure buri mu Rwanda. Ikibazo k’imibare y’abahitanywe na jenoside cyateye ubwoba Paul Kagame kiri muri filme ya Jona Cobin, veritasinfo yakivuze kera, dore igice cy’iyo nkuru yatangajwe umwaka ushize:
Abahutu nibo bapfuye ari benshi mu itsembabwoko ryo muri Mata 1994.
/http%3A%2F%2Fs2.dmcdn.net%2FAKbHQ.jpg)
Kagame na FPR bakora ibikorwa byo kuzimanganya ibimenyetso by’ubwicanyi bakoze babuza abanyarwanda kuvuga ibyo bazi kuri jenoside ariko nihahandi aho ibihe bigeze ntibashobora kuzimanganya ibyo bimenyetso kuko byanditswe mu bitabo ndetse bikaba binagaragara muri za mudasobwa. Kugirango buri wese asobanukirwe neza ikinyoma cy’ubwicanyi bw’abahutu bwakozwe na Kagame na FPR twafashe urugero rumwe rwatanzwe n’aba banditsi twavuze haruguru.
Urwo rugero barutanze bakurikije ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu kwezi kwa kanama 1991 kandi iryo barura n’imibare yavuyemo byakozwe ni ishami rya ONU rishinzwe ubukungu ariryo PNUD n’iyo mibare akaba ariho yavuye ! Kagame na FPR bavuga ko jenoside yo mu mwaka w’1994 yahitanye abatutsi miliyoni, naho ONU ikavuga ibihumbi 800; ari u Rwanda ari na ONU nta numwe muribo wigeze akora ibarura ryo kumenya mubyukuri imibare y’abatutsi bishwe. Kugeza ubu Kagame na FPR ntibazi mubyukuri umubare w’abatutsi bishwe n’umubare w’abarokotse, banze gukora iryo barura kuko bazi neza ko imibare batanga ari ibinyoma bijyanye na propaganda y’ubutegetsi bwabo kugira ngo bakomeze kwica, kuyobora abanyarwanda mu gitugu, kubatera ubwoba no kujijisha amahanga.
Dore umubare w’abaturage b’u Rwanda mu moko y’abahutu n’abatutsi nk’uko bigaragazwa n’ibarura ry’abaturage ryo mu mwaka w’1991.
Perefegitura
|
Abahutu
|
Abatutsi
|
Abaturage bose
|
Butare
|
618 172 (82,0 %)
|
130 419 (17,3 %)
|
753 868
|
Byumba
|
761 966 (98,2 %)
|
11 639 (1,5 %)
|
775 933
|
Cyangugu
|
489 238 (88,7 %)
|
57 914 (10,5 %)
|
551 565
|
Gikongoro
|
401 997 (86,3 %)
|
59 624 (12,8 %)
|
465 814
|
Gisenyi
|
708 572 (96,8 %)
|
21 228 (2,9 %)
|
731 996
|
Gitarama
|
764 920 (90,2 %)
|
78 018 (9,2 %)
|
848 027
|
Kibungo
|
596 999 (92,0 %)
|
49 966 (7,7 %)
|
648 912
|
Kibuye
|
398 131 (84,8 %)
|
69 485 (14,8 %)
|
469 494
|
Kigali
|
822 314 (90,8 %)
|
79 696 (8,8 %)
|
905 632
|
Kigali(umujyi)
|
180 550 (81,4 %)
|
39 703 (17,9 %)
|
221 806
|
Ruhengeri
|
760 661 (99,2 %)
|
3 834 (0,5 %)
|
766 795
|
ABATURAGE BOSE
|
6 467 958 (91,1 %)
|
596 387 (8,4 %)
|
7 099 844
|
Umujyi
|
313 586 (83,9 %)
|
57 186 (15,3 %)
|
373 762
|
Icyaro
|
6 154 365 (91,5 %)
|
558 265 (8,3 %)
|
6 726 082
|
Duhereye kuri uru rugero rwonyine rw’imibare , biragaragara ko u Rwanda rwose rwari rutuwe n’abatutsi 596387.Mu mwaka w’1995 umuryango w’abacitse ku icumu wa IBUKA watanze umubare ugereranyije w’abatutsi bagera 300000 barokotse mu gihugu cyose, uwo mubare akaba ari nawo Kagame yatanze muri ONU arawusinyira kugira ngo abone imfashanyo nyinshi z’abacitse ku icumu ; izo mfashanyo zatanzwe ku bwinshi n’imiryango inyuranye maze zishyirwa mu mifuka ya Kagame n’ibyegera bye ! Hagendewe ku mibare y’ibarura rusange ry’abaturage ryo muw’1991 ; usanga imibare itangwa na Kagame kubyerekeranye n'umubare w'abatutsi bahitanywe n’itsembabwoko yuzuyemo ikinyoma gikabije !
urugero, FPR ivuga ko mu rwibutso rwo ku Gisozi hashyinguwemo imibiri y’abatutsi biciwe mu mujyi wa Kigali barenga 250000 mu gihe Kigali yari ituwe n’abaturage bose hamwe bagera ku 221795 ; biramutse ari uko byari bimeze uretse n’abatutsi baba barishwe nta muturage n’umwe waba wararokotse mu mujyi wa Kigali (amoko yose yari awutuye) kandi FPR ikajya no gushaka indi mibiri ahandi igera ku 30000 kugirango umubare uvugwa na Kagame na FPR ushyinguwe ku Gisozi ugerweho!
Kagame na FPR bavuga ko muri jenoside ya 1994 hapfuye abatutsi 1.000.000 harokoka abandi 3000.000 mu gihe u Rwanda rwose rwari rutuwe n’abatutsi 596387 mu mwaka w’1991, ni ukuvuga ko ari uko bimeze , muri jenoside ya 1994 hapfuye abatutsi 296387 ; naho umubare w’abahutu bishwe ukaba 703.613 muri icyo gihe; bityo wateranya umubare w'abatutsi bishwe n'umubare w'abahutu bishwe ukabona umubare w'abantu miliyoni bishwe mu 1994 Kagame na FPR bahora baririmba.
Aho gufunga BBC abatekinisiye ba Kagame bagombye kubeshyuza ukuri kugaragazwa n’iyo mibare!
Ubwanditsi