POLITIKI: KUDINDIZA GAHUNDA ZA CPC NI UGUTIZA UMURINDI FPR-KAGAME
Abaturage mu Rwanda bakomeje kwicwa no kuragizwa imbunda mu gihe abaharanira kubabohoza nabo batorohewe n'ababaca intege!
Tumaze gusoma itangazo CPC yashyize ahagaragara kuri veritasinfo kuwa 6/10/2014 rivuga inzira yo kuburizamo umugambi wa LONI wo kurasa impunzi, tumaze gusoma inyandiko ya Samuel Ryarahoze yanyujije ku ikazeiwacu ku wa 8 / 10 / 2014 aho yatinyutse akavuga ko iyi nzira ya CPC ari umuti w'amenyo, tumaze gusoma itangazo rya Byiringiro na Murayi ryasohotse ku ikazeiwacu.com kuwa 8/10/2014 rivuga ko bitandukanije na CPC, tumaze gusoma n'inyandiko ya Francis Karamira yanyuze ku ikazeiwacu ku wa 25 / 09 / 2014 aho yavugaga iby'amajyojyi, hanyuma tugahera kandi ku bimaze iminsi bivugwa haba ku maradio haba mu binyamakuru, n'ibijyanye n'urugamba rwo guhindura ubutegetsi bubi buri hano mu Rwanda, dusanze tugomba kugira ibyo dutangariza Abanyarwanda aho bari hose.
Reka mbanze nibwire abasomyi. Nitwa NTIBIZIGIRWA Anaclet nkaba mpagarariye ishyirahamwe ryitwa TEBUKA rikorera rwihishwa mu Rwanda. Intego yacu ni ukujoora ibyandikwa n'ibivugwa mu mihindukire y'ubutegetsi mu Rwanda, tukabigeza ku badashobora kugera kuri net, byaba ngombwa tukagira ibyo tugira icyo tuvugaho nk'uko ubushize twabagejejeho ibya Kayumba Nyamwasa nka Herode wa none. Gukora rwihishwa biratugora kuko bidusaba gusohoka iyo dushaka kugira icyo dutangaza nk'uku, ariko twiyemeje kubikora nubwo tutayobewe urwo Kagame azadukanira umunsi maneko ze zatuvumbuye. Ariko muhumure turi benshi kandi turifite.
Muri gahunda dufite turateganya kuzajya dutanga ibiganiro ku maradiyo akorera hanze, ibiganiro byacu bizajya byibanda ku gutanga ibisubizo cyangwa kwerekana uko abaturage bari imbere mu gihugu babona cyangwa bakiira ibyo amashyaka akorera hanze akora. Uyu munsi tuzinduwe no kuvuga akababaro dutewe n’uko tubona ikinyamakuru ikazeiwacu muri gahunda zo kubangamira imigambi myiza ya CPC, dore ko Abanyarwanda benshi twari duteze amakiriro kuri iyo mpuzamashyaka n’Umuyobozi wayo, Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin, kubw’impinduka bimirije imbere, yo kudukiza iyi leta ya mukotanyi itugeze ku buce.
1.Ikinyamakuru ikazeiwacu.com muri gahunda zo kubangamira impinduka
Kuva CPC yajyaho, ikinyamakuru ikazeiwacu.com (cyo na mugenzi wacyo kamarampaka) ni cyo cyonyine cyakunze gutambutsa inyandiko zigamije guca integer CPC. Usanga abantu bamwe barakigize umuzindaro w'ingengabitekerezo yo mu majyaruguru benshi bazi ku izina ry'abakiga. Nta nyandiko n'imwe ivuga CPC na Twagiramungu neza turasoma kuri icyo kinyamakuru ku buryo ubisoma wese ahita abona ikazeiwacu ari ikinyamakuru cyashinzwe kandi gikorera abari baratonnye ku ngoma ya MRND, bumva barambuwe ubutegetsi bafashe ku ngufu muri 1973, bagashyira Twagiramungu mu majwi ko ari we watumye babutakaza kandi barabwambuwe n'amabi bakoze, arimo : kubaka akazu – kwanga ko impunzi z'abatutsi zitaha – kwica urubozo intwari zakuyeho gihake na gikolonize – kuburizamo demokarasi.
Uretse rero na Twagiramungu, n'undi wese yagombaga kurwanya akazu k’abakiga bari barikubiye ubutegetsi n'igisirikari. Dusanga nta kosa rya politiki Twagiramungu yakoze kuko yahagurukijwe no gushaka ko abanyarwanda bagira uburenganzira bungana. Yagize ibyago gusa FPR iza yambaye uruhu rw'intama kandi imbere ari ikirura, ariko ntiyatinya kubwiza ukuri Inkotanyi, yitandukanya na Leta yazo rugikubita mu w’1995.
Francis ajya kwandika ku majyojyi rero, yigize umuhanga ashaka kutubeshya ngo amajyojyi akomoka ku mwami Kigeli. Hoya. Amajyojyi ni ijambo abakiga bo muri MRND bahaye abo batumvaga ibintu kimwe, abari baranze kugendera mu kwaha kwayo. Mbese nk'uko ubu FPR yise abatavuga rumwe nayo ibipinga. Nta MRND rero nta FPR. Abandika ku ikazeiwacu bose bashyugumbwa kuri CPC ni abababajwe n'uko Twagiramungu yashoboye guhangamura MRND yabo.
2.Nyamara Abanyarwanda benshi bibona muri Twagiramungu
Abanyarwanda tugezaho amakuru nk’uko biri mu ntego zacu, abenshi wumva bashima Twagiramungu. Tuboneyeho kumumenyesha ko agomba gushikama kuko abaturage bazi icyo agamije: GUHUZA ABANYARWANDA, NTA VANGURA. Abaturage bazi ko atigeze yica cyangwa ngo yigwizeho imitungo ya Leta n'ibindi byinshi bibi byagiye biranga abanyapolitiki bacu. Turamusaba kuba maso cyane kuko afite abamurwanya babiri (uretse ko abaturage tutazabyemera): abo ni ABAKIGA b’abahezanguni bigaruriye ikinyamakuru ikazeiwacu.com n' AGATSIKO K'ABATUTSI BAKE, nabo b’abahezanguni, batifuza ko umuhutu yakongera gutegeka mu Rwanda.
Turasanga kandi inyandiko ya Byiringiro na Murayi (abakiga b’intagondwa ku babazi) ari amatiku yo gushaka imyanya n’ibyubahiro bishingiye kw’irondakarere. Turacyakurikirana amateka yabo muri politiki, ariko tumaze kumenya ko Murayi ari we wari uhagarariye CDR mu Burayi muri za 91-93. Ndetse ngo agenda akwiza ahantu hose ko iyo aza guhura na Twagiramungu muri 94, yari kumwinigira ! Icyo ni kimwe.
Ngo ibisa birasabirana ! Byiringiro nawe ngo yaba yarokamwe n’ingengabitekerezo y’irondakoko n’irondakarere, nk’uko byemezwa n’abamumenye mbere ya 94 ubwo yigishaga mw’ishuli rikuru rya gisilikare (ESM) i Kigali. Ngo yakoraga ibishoboka byose, akirukanisha abanyeshuli-officiers bakomoka mu nduga. Ndetse ngo n’iyo mu mashyamba ya Kongo aho yikomatanyirijeho imirimo yose ishoboka mu buyobozi bwa politiki n’igisilikare muri FDLR, ngo ntatuma hagira umunyanduga ubumbura umunwa, ubitinyutse aramufunga cyangwa akamunyuzamo urusasu! Ngo kugira ngo hatagira abamugisha impaka mu buyobozi bwa FDLR, yakoze amayeri ashyiraho umutwe wiswe FCLR-Ubumwe ayoboye wenyine, abeshya ko uhuriweho na FDLR na PS-Imberakuri, akaba ariwo afatiramo ibyemezo byose, abandi bayobozi ba FDLR batabizi. Icyo ni icya kabiri.
Tugarutse ku matiku yahemberewe muri CPC n’abo bagabo bombi Murayi na Byiringiro, ibyabo urasanga byuzuyemo urujijo : baravuga ko bitandukanije na CPC, bakarangiza bavuga ko imirimo ya CPC izajya ikorwa na Byiringiro na Murayi! Nta kiga, nta nduga, nta tutsi, nta hutu dushaka mu Rwanda, turashaka ubuyobozi buhamye, bwimirije imbere amakiriro y’abana b’u Rwanda, nta vangura iryo ari ryo ryose.
Uwitwa Romeo yari akwiye kureka guteza ubwega bwuzuye ubuhezanguni mu ikazeiwacu, ahubwo ubwo twasomye ko yasuye FDLR mu ishyamba, yari akwiye kutubwira igisubizo ONU yamuhaye amaze kuyigezaho rapport y'urwo rugendo rwe rusigaye rwarabaye igikangisho, akagera n’aho yumva ko rumuhesha uburenganzira bwo kubahuka abakuru. Nta soni koko kwikoma umusaza Twagiramungu uzwiho kuba amaze imyaka hafi 25 aharanira guca igitugu mu Rwanda ? Kuba yaragiye yanikira abandi banyapolitiki, ndetse bamwe muri bo bakamugirira ishyari n’urwango bigera aho gushaka kumwicisha, ibyo ntacyo bigabanyaho ubutwari bumuranga n’imigambi ye yo kurengera mwene Kanyarwanda, uwo ari we wese..
3.CPC mu nzira nziza yo kudukura ku ngoyi ya FPR
Baca umugani mu Kinyarwanda ko harira nyirubukozwemo, ko uwo bateruranye n'agatebo atavuga. Twe turi imbere mu gihugu nitwe dufite ikibazo gikomeye. Ni twe tuzi ibitubaho kuko tubibamo, abari hanze mubimenya twe twamaze kubikorerwa. CPC rero niba tubyumva kimwe ni impuzamashyaka ifite imiryaango ikinguye, igikomeza kwakira andi mashyaka. Ni byo koko ntabwo agashyaka kamwe kamwe gashobora kuza kudukiza iyi FPR, habe na FDLR yiyumvamo ko ifite intwaro n'abasirikari, yonyine ntacyo yakopfora imbere ya FPR, dore ko n’abambari ba Kagame batayoroheye mu kuyikomanyiriza mu mahanga no kuyisebya ko abayiyobora bagize uruhare muri génocide ya 94.
CPC dusanga yari ihagaze neza, kuko tubona yaratangiye kumvikanisha ko kwishyira hamwe bizatuma Kagame na FPR bava ku izima. Tubona kandi iyo mpuzamashyaka ifite amahirwe menshi yo kugeza u Rwanda ku mpinduka itegerejwe, mu gihe iyobowe n’ikigugu muri politiki nka Twagiramungu ushyigikiwe n’Abanyarwanda benshi, amahanga nayo akaba amwemera kandi na FPR ikaba imutinya (ntawutazi ko uwo musaza yari yatsinze Kagame mu matora ya 2003, uretse ko bamwibye amajwi).
Hari andi mahuriro tugenda dusoma mu binyamakuru, aho amashyaka amwe n'amwe agenda yishyira hamwe: twavuga nka RNC na FDU, kandi nabo tubona bafite umugambi wo guhashya FPR, ariko ntaho turabona bahamagarira abandi kubagana nk’uko CPC idahwema gusaba ko amashyaka yandi yaza bakifatanya. Iyi nzira yo kudukura ku ngoyi ya FPR nk’uko Twagiramungu yayisobanuye kenshi, aho yasabye abayobozi ba FDLR baba bakemangwa na LONI kwigomwa bakava mu buyobozi kugira ngo imishyikirano yo guhindura ibintu mu Rwanda izashoboke, bityo n’impunzi zose zitahuke zifite umutekano, iyo nzira dusanga ARI YO. Mu biganiro bye kandi Twagiramungu ntahwema gusaba amahanga gufata abicanyi bari muri FPR bahereye kuri Perezida Kagame ubwe.
Ishyirahamwe TEBUKA rirasanga nta buryo wakwamagana abicanyi bari mu Rwanda hanyuma ku rundi ruhande ngo ushyire imbere abandi baregwa ibyaha by'ubwicanyi cyangwa bafatiwe ibihano mu rwego mpuzamahanga. Na Kagame ubwe nibyo akomeza kubatsindisha kuko, aravuga ati ntabwo nashyikirana n'abicanyi (kandi nyamara ari we mwicanyi kabuhariwe, wamarishije amamiliyoni y’Abanyarwanda n’Abanyekongo!)
Bantu muri hanze rero muri inyuma y'ikazeiwacu.com twe tubona nka ba nyirubukozwemo, nimwongere mutekereze mureke kujijisha rubanda kuko tutaza kwemera ibintu tutabonamo ukuri kwabyo. Turasanga mukina mu bikomeye, kubera ko muri guca intege abakomeje kwitangira urugamba rwo kubohoza igihugu, mugusha ku nyungu zidafite epfo na ruguru, mu gihe zishingiye ku ngengabitekerezo yimakaza irondakarere.
4.Twanzure
Nyuma y'Imana n'Amateka, umucamanza mukuru ni umuturage. Abantu barapfuye bazira gahunda mbisha za FPR, abatutsi barishwe bazira ubusa, abahutu barishwe bazira ubusa haba mu Rwanda haba no muri Kongo. Inkiko zagiyeho, kandi twumva ko hari benshi bagenda bagirwa abere. Ntawagombye rero gutinya kwishyikiriza Urukiko mpuzamahanga, mu gihe ari yo nzira yatuma ikibazo cy’u Rwanda gikemuka burundu, tubifashijwemo n’amahanga. Kuki wa mugani Byiringiro ataba umushumba mwiza, wa wundi witangira intama ze ? Kuki we n’abandi amahanga akomeje gushyira mu majwi batabererekera bagenzi babo mu buyobozi bwa FDLR, maze amahanga agacururuka, bityo aho kugira ngo impunzi ibihumbi amagana zirasweho nk’uko bitegerejwe tariki ya 2 Mutarama 2015, hategurwe uburyo buboneye bwo gucyura mu Rwanda impunzi zose, binyuze mu biganiro bitaziguye hagati ya Leta ya Kagame n’imitwe ya politiki itavuga rumwe nayo ?
Byiringiro, Murayi, Romeo n’abatekereza nkabo nibasigeho kudindiza CPC, ahubwo basubize ubwenge ku gihe, bashyigikire Twagiramungu Prezida wa CPC, ku nyungu rusange z’abana b’u Rwanda. Niboye kwirengagiza ko impunzi ziri mu kaga zikeneye abacunguzi nyabo, kimwe n’uko natwe abanyarwanda turi imbere mu gihugu dukeneye abatabazi nyabo : dukomeje guhonyorwa n'inzara, inzangano, TIG na gereza, none ubu tukaba dusigaye turohwa mu kiyaga cya Rweru izuba riva. Nimusigeho, mureke gutiza FPR umurindi. Mumenye ko umuturage abareba kandi ko niba muharanira koko demokrasi, igihe kizagera mukaziyambaza wa muturage kugira ngo abemerere kumuyobora.
Bwana Twagiramungu n’abo mufatanyije urugamba, dukomeje kubashimira ko mutahwemye kwerekana ubutwari n’ubwitange buzira amaranga mutima n’ubutiriganya bw’abanyapolitiki bamwe bokamwe n’irondakarere. Nimukomereze aho, mwoye gucibwa intege n’ababarwanya; abanyarwanda benshi dukomeje kubibonamo no kwibona muri CPC muyoboye. Imana y’i Rwanda ihorane na mwe !
Ishyirahamwe TEBUKA
NTIBIZIGIRWA Anaclet, Perezida.
Kigali.