Politiki: Ikibazo si Twagiramungu Faustin ahubwo ni indwara n’imyumvire bya bamwe.
Faustin Twagiramungu , Perezida wa RDI Rwanda Rwiza,ni we wahawe igikombe cy'Umunyapolitiki uharanira amahoro. Yagihewe na Associations zo mu gihugu cy'Ubutaliyani.
Maze iminsi nsoma ibyandikirwa ku mbuga za internet ariko aho bigeze nanjye nshatse kugira icyo mvuga nkurikije uko mbibona. Mu minsi yashize abanyarwanda b’impunzi twariruhukije ubwo amashyaka yatangiraga kwishyira hamwe ngo akorere hamwe atahirize umugozi umwe. Byagaragaraga ko noneho impunzi zimaze kurambirwa zigiye noneho gukorera hamwe zirengagije ibyagiye bibangamira imikorere myiza ku kibazo zacyo. Nanjye byaranshimishije kumva aho Faustin Twagiramungu n'abahagarariye FDLR biyemeza gukorana. Ariko burya koko ngo akabaye icwende ntikoga!!
Who is Romeo? Romeo wowe uri muntu ki? ushinzwe iki muri FDLR? Niki wakoreye igihugu k'uburyo wiha kwandarika abantu bose kubera aho bava cyangwa se urwango ubafitiye? Ngo wafashe video ku mibereho ya FDLR? Ibyo se nibyo bikugira ikirenga cyangwa umunyamakuru? Cyangwa se inararibonye muri politike y'u Rwanda? Ufite uburenganzira bwo gutanga opinions zawe ariko ntufite uburenganzira bwo kwiyitirira abanyarwanda bose cyangwa se kubavugira ibyo batagutumye. Mbona usa nkaho uvugira FDLR kurusha abayishinze n'abayirimo. Niba Faustin Twagiramungu atanze igitekerezo gisobanura uko ibintu byakagombye kugenda, ikibazo kiri he? Erega tugomba kumenya ko FDLR ibyo yakora byose bitavanaho ko niba harimo abakoze ibyaha bagomba kubazwa ibyo bakoze.
Romeo mbere yo kuvuga amateka y’ u Rwanda ujye ubanza ubaze neza abayazi abanyarwanda barakangutse bazi ibyababayeho byose barabikurikira, barababaye mu buryo butandukanye ntacyo wababeshya. Wigeze no kugera aho mubusesenguzi bwawe ujya mu myaka ya 90 werekana uburyo Twagiramungu ari mubi ngo ari ingambanyi aha ndagirango mbaze Romeo ubutaha azaduhe uburyo Faustin Twagirammungu yari gutanga igihugu cyangwa ngo Byumba! Ese Faustin Twagiramungu uretse kuba yari president wa MDR n'indi mirimo isanzwe yakoraga yari gutanga igihugu gute? Yari Perezida se, yari Chef wa Etat-Major se , yari ashinzwe security se cyangwa intelligence y’ u Rwanda, yari prefet se wa Byumba, yari muwuhe mwanya wigihugu wari gutuma abigeraho? Ndacyari kuri wowe Romeo wigize inararibonye mubusesenguzi, uzatubwire nimba Twagiramungu yari afite amakuru yatanga arenze ayo aba bagabo ngiye kukubwira aha bari bafite nicyo bahuriyeho uzakitubwire nacyo kuko uzakimenya, dore urutonde:
Inyandiko aherutse kwandika ku ikaze iwacu niyo yamushyize hanze cyane aho yavugaga ko ngo Twagiramungu yaba ashaka gutanga Gen. Byiringiro kugira ngo agere kuri Gen.Mudacumura noneho amugemurire abanyamerika agamije kubona miliyoni 5 z'amadolari yatanzwe n'abanyamerika ku mutwe wa Mudacumura. Nyamara birazwi ko Romeo yagiye muri Kongo atumiwe na Byiringiro, Gen. Mudacumura atabizi. Iyo ntasi y'Amerika alias Romeo yazungurutse ibigo n'ibirindiro byose bya FDLR ifata n'amafoto video ku nzirakarengane nyinshi ziri muri Kongo abishyikiriza abari bamutumye nyuma akwiza ku mbuga nyinshi za Internet agamije kubibyaza umusaruro w'ifaranga yitwaje association Hope -ikizere ngo igamije gufasha impunzi z'abanyarwanda ziri muri Kongo.
Ko Gen. Byiringiro ariwe watangaje mbere ko azatanga Gen. Mudacumura (http://www.rfi.fr/afrique/20140410-rdc-sylvestre-mudacumura-fdlr-va-il-etre-livre/ )ngo akamushyikiriza ubutabera kuki noneho mu izina rya CPC, Twagiramungu yabisubiramo, Romeo agasisibiranya agasya atanzitse ngo Twagiramungu niwe ugiye gutanga abo bagabo bombi kandi ahubwo yarabasabye gusa ko bakwitangira intama baragiye? Mu kutagira isoni kwe, Romeo yongeyeho gushima cyane abiyemeje je gusenya CPC bakishyiriraho umutwe wabo ukora kimayi mayi wiswe FCLR ngo uyobowe na Gen. Byiringiro wenda na Capt Romeo akaba ariwo abarizwamo. Uwo mutwe kandi ngo ninawo Murayi Paulin n'ishyaka rye bayobotse.
Bose bahuriye kukumenya iturufu ukinisha. Uko Kagame akinisha iturufu ya genocide atababajwe na gato n'abacitse ku icumu, ninako Romeo acuruza iturufu y'impunzi ziri muri Kongo atitaye k'uburyo ahubwo izo mpunzi zagira mahoro zigasubizwa uburenganzira bwazo. Aha nibaza ahubwo niba FDLR itari ikwiriye kureba uwihaye kuyivugira ariwe Romeo. Ikindi Kagame na Romeo bahuriyeho ni ukwigaragaza nkaho aribo bisubizo. Ikindi bose ntibashaka kumva ukuri kw'ibintu ni intabwirwa, ikindi bahuriyeho kagame atonesha abo bavanye i Bugande kurusha abandi nubwo ubu asigaye abatera imigeri muri ino minsi, Romeo nawe ari kuvuga ko ntawavugira impunzi zo muri congo atarabanje kujya gufatayo video n'ibindi ubwo rero murumva ikintu ari kubaka.
Mu minsi ishize nagiye gusoma ngo ndebe aho bigeze nsanga ahubwo kabaye, bivanguye!! Nakomeje gusoma ibikurikira ariko, nsanze ari ngombwa ko ngaruka kunyandiko zanditswe. Muri macye ndangira nti: ikibazo si Faustin Twagiramungu nkuko bamwe babyanditse ahubwo ikibazo ni abantu bagifite imyumvire ibogamye, ubuhezanguni ubwibone buvanze n'inzangano zidafite ireme.
Nyuma y'uko Faustin Twagiramungu afatiye initiative yo guhuriza amashyaka hamwe, bamwe mu ntagondwa z'abahutu bagize bati: Twagiramungu aturyanye umugati, adutanze umugati dore ko mu mitekerereze yabo byose byabaye ibiryo kugeza naho igihugu bacyita umugati. Murayi na Byiringro bati nimuze tumwegere tumurye runono tuzarebe uko tumwirenza dusigare tuyoboye CPC! Hari ikibazo cy'imyumvire mibi ikiranga bamwe mu ntagondwa zihora zishaka kwitwaza amateka zitanazi. Hari uwiyita Romeo wigize expert mubijyanye na politike y’ u Rwanda, wirirwa asesengura amateka atanazi.

Kuvuga ngo yavuze ngo bishyikirize ubutabera ikibazo kirihe? Ubu se Uhuru Kenyatta ntiyagiye kwitaba urukiko mpuzamahanga ku byaha akekwaho ngo yaba yarakoze ataranaba Perezida kandi biciye mu matora adafifitse? Niba se umuti wo gutabara impunzi kwishyikiriza ubutabera birimo ikibazo kiri he nimba koko duhangayikishijwe nikibazo k'impunzi? Kwitanga ukishyira imbere y'inkiko ntibivuga kwemera icyaha ahubwo bivuga gushaka kwerekana ko uri umwere ndetse ko nabo uvugira ari abere. Ndagirango aha mbibutse ko Byiringiro Victor ari we muntu wabivuze mbere n'ubwo uwo ngo ni Romeo ntabyo yavuze kandi yarabyirengagije abishaka .

Kanyarengwe Alex, Pasteur Bizimungu, Rizinde, Biseruka, Kajeguhakwa, aba bagabo bari bafite amakuru menshi cyane ku Rwanda kuburyo amakuru ya Twagiramungu atarigukenerwa muri icyo gihe. Reka nkongerereho abandi bake bakomeje no kugambana: Rucagu Boniface, Rwarakabije, Generari Ndahimana cyangwa Ngendahimana nimba nibeshya uzankosore sindabona na article nimwe wigeze ubandikaho? impamvu ni wowe uyizi. Reka kujijisha abanyarwanda witwaza urubyiruko kuko ntarwo ufite ndi murubyiruko nkorana n'urubyiruko kandi ntawatubeshya amateka turakureba tugaseka gusa tukakwihorera.
ROMEO AKORERA NDE?
Amakuru mufiteho yemeza ko ari umusirikari mu ngabo z'amerika ufite ipeti rya Kapiteni ngo waba warigeze no kujya kurwana muri Iraki. Aha ndabibutsa ko Amerika itemera ubwenegihugu bubiri. Bityo Romeo ntashobora kuba umunyamerika ngo abe n'umunyarwanda kuko Itegeko nshinga ry'amerika ritabyemera. Romeo rero kugeza ubu si umuyarwanda kandi arabigaragaza kubazi kwitegereza neza. Abanyarwanda bose bashatse kwishyira hamwe ngo bashake umuti w'ibibazo bafite arabarwanya. Ngiyo RNC ngiyo CPC ngayo andi mashyaka yose ntarondoye nta kintu cyiza cyabaho atariwe ugikoze.

Ubu rero akaba yifuza ko zitavayo kugira ngo akomeze kuzihahisha. Romeo kuki nimba ari koko umunya politiki udafite ibyo agambiriye atigaragaraza ngo avuge amazina ye mbese atange umwirondoro we wuzuye atubwire nicyo yakoreye u Rwanda?? Byibura se yavuze ko avuye mu gisirikare cya Amerika agiye kurwanirira FDLR! Ubu kubera abamutumye bazi neza ko ahazi ntibizabatangaze ariwe uje ayoboye abazarasa impunzi kandi ntabushobozi afite bwo kubyanga kuko yabirahiriye ko Amerika iteye igihugu uturukamo, warwanirira Amerika nkanswe rero Romeo umusirikari w'amerika wategekwa igihe icyo aricyo cyose kujya kurasa ku mpunzi zitari mu mu gihugu cyazo (Rwanda) zifatwa nk'izibangamiye umutekano w'igihugu, Amerika ishaka gukama uko ishaka mu mudendezo uzira induru. Abanyamerika si injiji bazi iturufu bibitseho iyo bemeza ko bazatera FDLR.
Gen Byiringiro ashobora kuba yaraguye mu mutego w'uriya mucancuro (uretse ko hari n'amakuru avuga ko baba bafitanye amasano ya hafi cyane) w'intasi ukorera abanyamerika akaba akwiye kumwirinda cyane ndetse n'ibirindiro yafatiyemo amafoto bigahindurwa hakiri kare n'ubwo bwose za Drone nazo ariho zitunze cameras zazo nka Romeo. Ntabwo se mwiboneye ko no munyandiko ze agenda avuga n'akari i Murori kugirango abanzi bamenye aho abayobozi bakuru b'ingabo za FDLR baherereye mu birindiro byabo ? None mukujijisha ngo atazavumburwa kuko azi amakuru yatanze atangiye gushaka uwo bizagerekwaho ariwe Twagiramungu!

None Romeo abonye ko umugambi we w'ubugambanyi ugenda uvumburwa arashaka uwo awugerekaho. Bigaragazwa naho avuga ko uruzinduko Twagiramungu yaba ateganya kuzajyamo muri USA nka Perezida wa CPC ngo rwaba ruri mu mugambi wo kugambanira FDLR kandi yararangije kuyishyira hanze no kuyigambanira mu nzego z'ubutasi z'amerika. Nzakomeza gukukiranira hafi imikorere y'iriya nyangabirama Romeo yigira nyoni nyinshi mu rugamba yashoje kandi adateze gutsinda rwo gukomeza gukurura umwiryane mu bana b'u Rwanda yongera kubyutsa inzigo n'inzangano hagati y'abanyarwanda baturuka mu majyaruguru n'abaturuka mu tundi turere twose tw'Urwanda. Romeo na Kagame ntaho bataniye k'uburyo nibaza niba Romeo ataba akorera Kagame mu cyayenge afatanije n'abanyamerika.
Dore icyo bahuriyeho ni iki:

Inyandiko za Romeo zuzuyemo ukutumva cyangwa se kudasobanukirwa n'imigendekere ya demokrasi. Kubwibyo rero kimwe nibindi byinshi ntavuze byerekana uwo Romeo uwo ari we. Reka mpinire aha ariko sinabura kwibutsa abanyarwanda ko ibibazo by'u Rwanda ntawabirebera mukantu gato cyane gusa , impunzi zo muri congo zahuye n'ibibazo bikomeye ariko ntitwakwiyibagiza ko hari n'izindi mpunzi ziba hirya no hino kwisi zishaka gutaha ntamuntu wifuza kuba impunzi, Romeo yiyibagiza kandi ko hari miliyoni nyinshi ziri mu Rwanda zibabaye cyane ndetse kurusha n'impunzi zo muri congo, hari abanyururu mu Rwanda barenze ibihumbi nibihumbi bamaze imyaka 20 muri gereza zo mu Rwanda barara bagerekeranye nk'amatafari yubatse inzu,ntacyo bazira, barimo bariya bahora batoranywamo abicwa bakabanyuza mu Kiyaga cya Rweru, urumva rero ko abanyarwanda bose bababaye k'uburyo utarebera ikibazo cy'u Rwanda muri congo gusa kuko niyo wakemura ikibazo cya congo ntabwo ibibazo bizaba birangiye.
Jean Gakuba
Umusomyi wa veritasinfo