Kuba u Burundi butaragejeje iperereza bwakoze ku nkomoko y'imirambo yo mu kiyaga cya Rweru ku Rwanda, iryo perereza ntagaciro rifite !
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Shehe Musa Fazil Harerimana yatangaje ko u Rwanda n’u Burundi bitazakemurira ikibazo cy’imirambo yo muri Rweru ku maradio, ko ahubwo hakenewe inzira za dipolomasi.
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Sheikh he Musa Fazil Harerimana atangaza ko u Rwanda n’u Burundi bidakoraniraku ku maradio kuko hari inzira za dipolomasi zagenwe zo kuganira ku bibazo kandi ko zitabayeho.
Yavuze ko kuba u Burundi buherutse gutangaza ko imirambo yo muri Rweru yaturutse mu Rwanda bitafatwa nk’ukuri kuko uwatangaje ibyo yaba yarabikoze ku giti cye kuko nta nyandiko igihugu cy’u Burundi cyandikiye u Rwanda kuri icyo kibazo. Yagize ati”Ntabwo twafata ko u Burundi bwabwiye u Rwanda ngo imirambo yo muri Rweru yaturutse mu Rwanda, kuko hari inzira za dipolomasi zo kuganira ku bintu kandi kugeza ubu ntazabayeho. Ibibazo biri i Burundi imirambo iri i Burundi, n’abayishyinguye ni u Burundi.
Minisitiri Harerimana yavuze ko kuva u Burundi butaragaragaza iperereza bwakoze ngo busabe u Rwanda kugira icyo burivugaho , ubwo bukiri kukicyemura kuko kiri ku butaka bwacyo. Minisitiri w’umutekano Harelimana yatangaje ko u Burundi ari igihugu kigenga ku buryo u Rwanda rutajya kuvogera igihugu kigenga ngo rukoreyo iperereza kandi ko kuba ibipolisi by’ibihugu byombi bikorana ari ikintu kiza ku buryo u Burundi iyo bushaka ubufasha buba bwarabubonye, bityo kuba butaratse ubufasha bukaba buri kwicyemura ikibazo kiri ku butaka bwacyo.
Yakomeje gutangaza ko nta mpamvu itangazamakuru ryakwinjiza u Rwanda mu bibazo byabereye i Burundi. Yagize ati” Sinumva ukuntu u Rwanda rushyirwa mu majwi kandi u Burundi bugikora iperereza, imirambo yabonetse i Burundi, yashyinguwe i Burundi kandi ishyingurwa n’abarundi. Uwagiye muri Rweru aho ibihugu byombi bihurira akahashyira akayunguruzo gafata abavuye mu Rwanda ni nde ngo azabitwereke abishingireho. Ibintu by’i Burundi ni i by’i Burundi.”
Ku kibazo cy’imirambo yo muri Rweru Fazil avuga ko igihe iperereza rikorwa n’u Burundi rizagira icyo risaba u Rwanda aribwo u Rwanda ruzagira icyo rubivugaho.
igihe