Iryavuzwe riratashye : Bernard Makuza niwe wagizwe Perezida wa Sena !
I. Iryavuzwe riratashye
Icyo abikesheje si ubundi butwari cyangwa ubumanzi ahubwo ni uko Bernard Makuza asanzwe ari umugabo uzwiho kutagira " persosonnalité ihamye " ahubwo akaba yarabaye intagereranywa mu kuba "MUNTU-GIKORESHO" Kagame akoresha amabi yishakiye yose, Bernard Makuza apfa gusanga umushara we utubutse wa buri kwezi wanditse kuri Compte ye, nk'uko adahwema kubyigamba! Ubu "misiyo" y'injyanamuntu ahawe ni ugufunga amaso,amazuru n'amatwi agahindura itegekonshinga n'andi mategeko yose abangamiye Paul Kagame akaba amubuza kwiyongeza indi manda nk'umukuru w'igihugu .
Amakuru dukesha igihe.com yo kuri uyu wa kabiri taliki ya 14 Ukwakira 2014 arahamya ibyavuzwe n'isesengura ryakozwe ku kibazo cy'ukwegura k'uwahoze ari Perezida wa Sena Bwana Ntawukuriryayo Yohani Damaseni, iryo sesengura rikaba ryarakozwe na Padiri Nahimana Thomas, Umuyobozi w'Ishyaka Ishema ry'u Rwanda akaba n'umukandida w'iryo shyaka mu matora y'umukuru w'igihugu azaba mu 2017.
Mu nkuru yiswe Amatora 2017: Perezida Kagame mu nzira zo kuva ku butegetsi ? Ninde ugomba gusimbura Ntawukuriryayo, Padiri Thomas yerekanye ubutiriganya Leta ya FPR irimo gupanga hagamijwe guhindura ingingo y'101 y'Itegeko nshinga kugira ngo Paul Kagame abone uko azaguma ku butegetsi ubuziraherezo ! Nk'uko iryo sesengura ryabyerekanaga mubyara wa Kagame Bwana Bernard Makuza niwe uhawe umwanya wo kuba Perezida wa Sena .

Twibuke imvugo ya kinyarwanda igira iti " ibikundanye birajyana"! Twizeye ko Makuza Bernard yiteguye no kwirengera ingaruka zikaze zishobora kumugwa ku mutwe ziturutse ku buriganya n'amanyanga agiye kwishoramo , amanyanga ashingiye ku gusuzugura ibyifuzo by'Abanyarwanda n'ukwirengagiza akaga rubanda ikomeje gushyirwamo n'ingoma y'igitugu kirenze kamere cya Paul Kagame.
Gusa hari ikintu kimwe kitabura gutera agahinda ababyeyi babyaye! Nk'uko Makuza-papa(Imana imuhundagazeho amahoro n'imigisha) yitangiye kurwanya no gutsinda GIHAKE yahonyoreraga rubanda rugufi mu BUJA, uyu muhungu we Bernard ahisemo inzira ntindi yo kwihesha agaciro yibera UMUMOTSI w'ingoma y'iterabwoba no kwitangira gusubiza rubanda rugufi mu mujishi wa Kalinga (=ngo Kagame yavukiye gutegeka abandi twese tukamubera abagaragu !!!???), ya ngoma n'ingengabitekerezo yayo twishukaga ko byagiye nk'ifuni iheze! Burya koko ngo inda "ibyara Mweru na Muhima"! Mwene Makuza arabitweretse !
Twifurije Makuza-Fils amahirwe masa mu mirimo mishya ashinzwe, kandi azayironkeremo igihembo kijyanye n'ibyo azaba yarakoreye imbaga nyarwanda.
Leprophete