Ukraine: hari kumvikana urusaku rwo guhagarika imirwano !!
Publicité
Ku mugoroba w’ejo kuwa gatandatu humvikanye urusaku rw’ibisasu bikomeye mu burasirazuba bw’umujyi urimo icyambu gikomeye witwa Marioupol uri mu burasirazuba bwa Ukraine. Ayo masasu yahise agaragaza ko agahenge ko guhagarika imirwano mu gihugu cya Ukraine kumvikanyweho na leta ya Ukraine n’abayivumbuyeho bashyigikiwe n’Uburusiya kadafashe!
Uretse urwo rusaku rw’ibisasu byumvikanaga, umwotsi mwishi cyane wagaragaraga mu kirere cya Marioupol ; ibirindiro by’ingabo za Ukraine biteganye n’abivumbuye kuri leta y’icyo gihugu biri mu nkengero za Marioupol byarimo bishya ; urusaku rw’ibyo bisasu rwahagaze ejo kuwa gatandatu ku isaha ya saa tatu z’ijoro. Ibisasu byarashwe muri Marioupol byahitanye umutegaruri umwe bikomeretsa abandi baturage 3 nk’uko bitangajwe n’umuyobozi w’uwo mujyi kuri iki cyumweru, washimangiye ko inyeshyamba zishyigikiwe n’Uburusiya zagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Ukraine biri mu nkengero z’umujyi wa marioupol barabisenya. Inyeshyamba zishyigikiwe n’uburusiya zikaba zishaka kwigarurira umujyi urimo icyambu cya Marioupol kuko byazifasha kubona inzira yo guhuza igice cya Criméa kigaruriwe n’Uburusiya n’umujyi wa Donetsk ugenzurwa nizo nyeshyamba !
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru urusaku rw’amasasu rwumvikaniye mu wundi mujyi witwa Donetsk uri mu burasirazuba bwa Ukraine ; umwe mu barwanyi bashyigikiwe n’igihugu cy’Uburusiya yahise abwira abanyamakuru bari muri ako gace mu mvugo yo gutebya ati : «mwumvise urusaku rwo guhagarika imirwano ? Hano harimo habera imirwano ikomeye ! » Abantu bose baramutse babona muri uwo mujyi imyotsi myinshi y’umukara iri kuzamuka mu kirere, bigaragaza ko intambara ikomeye. Urwo rusaku rw’ibisasu rukaba rwumvikaniraga ku kibuga cy’indege kiri mu mujyi wa Donetsk ubu kiri mu maboko y’ingabo za Ukraine, mu gihe uwo mujyi ugenzurwa n’abarwanya let aya Ukraine bashyigikiwe n’uburusiya.
Uku kurasana kwa hato na hano kurerekana ko igikorwa cyo guhagarika intambara mu burasirazuba bwa Ukraine kitarafata mu byukuri.
Ubwanditsi
