Rwanda: Umuryango w'umucuruzi Augustin Kamegeri uratabaza ko nawe yanyerejwe!

Publié le par veritas

Aya ni amwe mu mafoto y'abantu bacye cyane baburiwe irengero!

Aya ni amwe mu mafoto y'abantu bacye cyane baburiwe irengero!

Mu gihe inkuru ikomeje kuvugwa mu karere k’ibiyaga bigari ari iyerekeranye n’iterana ry’amagambo hagati y’u Rwanda n’u Burundi ku nkomoko y’imirambo yagaragaye mu kiyaga cya Rweru, Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa radiyo ya Contact FM Bwana Albert Rudutsimburwa, asanga inkuru zivuga ko iriya mirambo igaragara muri kiriya kiyaga ari iy’abanyarwanda ari uburyo bwo gufata u Rwanda nk’insina ngufi, ngo ikibazo cyagombye gushakirwa i Burundi ngo kuko ariho iyo mirambo yabonetse. Iyo nyandiko ye yasohotse mu kinyamakuru “igihe.com” ayirangiza agira ati :”Mu gihe iperereza risobanutse rishingiye ku bimenyetso ritarakorwa, birababaje cyane kuba abaroshywe muri Rweru ari bo bonyine bakatubwiye uko byagenze”! Ese iyi mvugo itaniye he niyo barega Bagosora ngo yavuze ko abo yishe bazamushinja? None Albert nawe ngo imirambo yabonywe mu kiyaga yagombye kuvuga uko byayigendekeye! Nta yindi mpuruza rero uretse abanyarwanda bakomeje gutaka abantu babo baburiwe irengero mu gihe i Burundi nta muntu ukoma!
 
Umuryango wa Augustin Kamegeri uratabaza. Nyuma y'inkuru yatangajwe na The Rwandan ku izimira ry'umukozi w'inzego z'iperereza z'u Rwanda NISS witwa Olivier Maniriho ; umuryango w'umucuruzi witwa Augustin Kamegeri nawo uratabaza kuko abo muri uwo muryango bavuga ko Augustin Kamegeri yaba yaraburiye rimwe na Olivier Maniriho!
 
Mu butumwa twagejejweho n'umuryango wa Augustin Kamegeri, havugwamo ko Bwana Kamegeri yaburiwe irengero mu ntangiriro z'ukwezi kwa Gashyantare 2014, kubera kutizera inzego za polisi uwo muryango wirinze kuyitabaza ngo nawo utajya mu kaga dore ko kwitabaza polisi byasa nko kurega uwo uregera. Bizeraga ko wenda bazamubona ashyizwe imbere y'ubutabera n'ubwo urubanza rwaba rubogamye ariko bakumva ko agihumeka, twavuga ko na n'ubu amaso yaheze mu kirere.
 
Mu gushakisha Bwana Kamegeri umuryango we wakoze uko ushoboye ugera ku mukozi ukorera inzego z'iperereza ariko uwo muryango ukaba utarashatse gutangaza amazina ye kubera umutekano we, ngo yababwiye ko nawe atazi amaherezo ya Bwana Kamegeri na Maniriho ko ariko ari ikibazo bagomba kwitondera kuko ngo amakuru afite avuga ko aba bombi bashinjwa guha amakuru abarwanya Leta y'u Rwanda bo mu ishyaka RNC na Amahoro baba mu gihugu cya Canada.
 
Uyu mu maneko avuga ko muri abo ngo bahaga amakuru asebya Leta ndetse abangamiye umutekano w'igihugu harimo abanyarwanda batuye muri Canada bahamaze igihe bamwe muri bo ni abitwa Emmanuel Hakizimana, Philibert Muzima, Emmanuel Nsanzimana n'abandi... Uyu muryango wa Kamegeri ukaba wifuza ko umuntu uwo ari we wese waba ufite amakuru kuri iri zimira yabafasha ukuri kukajya ahagaragara kuko uhangayitse cyane dore ko hakomeje kugaragara imirambo y'abantu bishwe mu nzuzi n'imigezi mu Rwanda.
 
Ubwanditsi
 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
Yantumye ngo musenga gutya: umva iyo ndirimbo urumva byinshi niba ufite amatwi yo kumva<br /> <br /> https://www.hulkshare.com/karasiraaimable/gahoranimana-by-prof-nigga
Répondre
L
Inkuru imwe, inyandiko imwe, coherent avec le titre please. Ntimukavangavanga amakuru. Vs risquez de nous dégouter de votre journal de presse.
Répondre
L
Ndakebura ngo umwuga ugende neza kandi abasomyi bagwire ukandwanya???!!!!!! Muhesha agaciro umwuga niyo mwaba mwugarijwe n'agahinda kangana iki please!!!!!!!!!!!
O
Si tu es dégouté tu n'as qu'à te taire. Hari abantu bategereje gukora deuil ; reka bivugire ikije ntahandi bafite bavugira. Merci veritas info.
O
Semana we ; iyo umuntu ababaye avuga ikije adatekereje. Inyenzi zitishe ni abacu . Dukeneye abanyarwanda bose batikoreye amaraso. Umunsi gashakabuhake yavanye amaboko kuri iyi ngoma y'abicanyi ; abasigaye twese abanyakuri tuzabana dufatane mu mugongo . Bariya bicanye bagishyigikiwe na loni batambitsemo ibizungerezi barakagwa ku gasi nk' imbwebwe.