Rwanda: Ikibazo cyo kunanirwa politiki gitumye Mukabunani ata umutwe! FPR yishe Bakunzibake Alexis ngo umenya byatuma abona umuyoboke umwe !!

Publié le par veritas

Uyu ni Mukabunani ukomeje kuba umuti w'amenyo! Ubucamanza bwa FPR ntibushobora gukundisha abanyarwanda umuntu w'umuswa nk'uyu!

Uyu ni Mukabunani ukomeje kuba umuti w'amenyo! Ubucamanza bwa FPR ntibushobora gukundisha abanyarwanda umuntu w'umuswa nk'uyu!

Nyuma y’uko ibinyamakuru bitandukanye bikwirakwije ko umuyobozi wungirije w’ishyaka PS Imberakuri akaba n’umunyamabanga mukuru w’impuzamashyaka CPC Bwana Alexis BAKUNZIBAKE ko atazitaba urukiko rukuru rwa Kigali aho umutoni w’akadasohoka wa FPR Inkotanyi Christine MUKABUNANE yatanze ikirego(Kanda aha usome inkuru y’ikirego cya Mukabunani), Nyuma kandi yaho abantu ba leta ya Kigali bashimutiye konti ya facebook ya imberakuri PS Imberakuri hakoreshejwe numero y’umuyobozi mukuru wungirije yarasanzwe akoresha bakayikorera SIM SWAP kuwa 17 Nzeli 2014, Ishyaka PS Imberakuri riramenyesha abanyarwanda inshuti z’u Rwanda n'Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira :
 
Ntabwo umuyobozi w’ishyaka yigeze yanga kwitaba ubutabera cyangwa ngo atinye ubucamanza na rimwe, ahubwo namwe mukwiye kubanza kureba uwareze ari inde ndetse nicyo arega n’ugomba guca urwo rubanza, mukareba abarezwe banenga leta ya Kigali aho bari. Nta munyarwanda utazi ibibazo twatejwe muri PS Imberakuri kuva yashingwa kugeza uyu munota, kuba rero ubu ariho Mukabunani n’abamusunika bibutse y’uko bagomba kurega baratinze.
 
Ibyo umuyobozi wungije yakoze yabikoze mu izina ry’ishyaka PS Imberakuri nyayo. Uburyo umuyobozi wungirije aregwamo kandi ntaho butaniye n’uburyo FPR(MUKABUNANI asanzwe abereye umuyoboke yihishe mu gucamo ibice PS Imberakuri) yakoreye umuyobozi w’ishyaka ubwo yamushinjaga ibyaha mpimbano ku giti cye kandi ibyo yavuze byose yarabivugiraga mu ruhame ari iby’ishyaka ryose, aha turagirango tumwibutse ko ibyo yakoze natabibazwa n’abanyarwanda amateka azabimubaza.
 
Kuba yakwitwaza ko dusebya ishyaka kuko twemeye gukorana n’abanyarwanda bashakira igihugu cyacu amahoro maze akabiheraho atanga ikirego ibyo ntitubibonamo ikibazo kuko nta gihe tuzasiba gufatanya n’abanyarwanda bifuza impinduka y'amahoro arambye mu gihugu cyacu, kuri twe tubona ibirego nk’ibyo bidafite agaciro byari byaratinze. Ubufatanye PS Imberakuri ifitanye na FDLR n’ubufatanye buzira umuze ni ubufatanye bushakira igihugu cyacu amahoro kandi budateze guhungabanywa n’uwari wese yakwitwaza umwanya afite muri leta cyangwa ahandi.
 
Christine Mukabunani yagombye guterwa isoni ahubwo no kwirirwa afatanya n’abadashaka demukarasi mu gihugu cyacu bica abantu agaceceka ngo ni Imberakuri da; ibyo ni bigaragaza abo akorera abeshya abanyarwanda nyamara ntaho atandukaniye nabica abanyarwanda kuko ubufatanye bwe na FPR buragaragara neza ko bujyana igihugu mu mahano nkayabaye muri 1994. Turabizi ko ntako leta itagira ngo ubufatanye bwa PS -Imberakuri na FDLR buveho itera abantu ubwoba ibumvisha ko bagomba gukora ibi n’ibi bakabukuraho kugirango barengere ubuzima bwabo ariko ibyo byose ntacyo byageza kuri leta,tuzi neza ko nibi Mukabunani arimo akora ari mu rwego rw’iterabwoba kugirango abayobozi ba PS Imberakuri bumveko byacitse, ariko turizeza abanyarwanda ko twamaze kurenga iterabwoba, kugeza naho dushyiriyeho impuzamashyaka CPC yavugishije ubutegetsi bwa Kigali kuburyo butakibasha no kugoheka aho bwirirwa buca hirya no hino ngo buburizemo intego za CPC ariko bikaba byarananiranye.
 
Turagirango tubwire abanyarwanda ko ibyo umuyobozi wungirije ashijwa byose ari ibinyoma kimwe nibyo bagiye bahimbira abandi banyapoliki batavugarumwe na leta kugirango babafunge, maze baborere muri za gereza. MUKABUNANI abaye azi kubona ntiyakabaye akitiranya ubutegetsi burangajwe imbere na FPR, ubu yakabaye yarabonye isomo ubwo mu matora y’abadepite aheruka kuba yarushwaga amajwi n’umukandida wigenga yitwa ko ahagarariye ishyaka(ryahe ryo kajya?).
 
Ku kibazo cyo gushinuta numero na konte ya Facebook, nyuma y’iperezera ryakozwe byagaragaye ko konti ya facebook yashimuswe n’abakorera leta ya Kigali bakaba barabigezeho bifashishije numero ya telefoni y’umuyobozi wungirije ariyo: +250788814906 bakayikorera swap bakaba kandi babikoze kugirango umuyobozi wungirije ntazongere kugira abantu bavugana b’abarwanashyaka, ariko inyoni ziga ubwenge n’abarinzi biga ubundi. Birababaje biteye n’agahinda kubona duhaguruka tukarwanya umwanzi nyamara wahindukira ugasanga umwanzi muri kumwe. Uku gushimuta konti ya Facebook na numero ya telephone by'umuyobozi wungirije byakozwe n’abantu bafite aho bahuriye n’umuyobozi wungirije w’ishyaka, ariko bikorwa hifashishijwe izindi nzego kuko SIM card yose iba yanditswe kuri nyirayo amaze gutanga numero y’irangamuntu ye no kujya gukora swap byemera gusa ari uko utanze fotokopi y’irangamuntu, ubwo rero icyo babikoreye n’ababibafashije nibyo gutegerezwa nubwo ikigamijwe atari cyiza.
 
Tukaba tuboneyeho akanya ko kumenyesha leta ya Kigali ko iyo numero twavuze haruguru kuva tariki ya 17 Nzeli 2014 itazabaza umuyobozi w’ishyaka wungirije ibyo izaba yarakoreshejwe byose. Ishyaka PS Imberakuri riraburira buri wese ko ibizakorerwa kuri numero ya telephone no kuri konti ya facebook twavuze haruguru ko ntaho bizaba bihuriye n’umuyobozi wungirije w’ishyaka kuko bigaragara ko uri kuyikoresha/abayikoresha arimo yandika ibintu bigamije kugambanira no gucisha umutwe Alexis BAKUNZIBAKE. Bikaba bisa naho agamije/bagamije gukomeza kugerekwaho ibyaha mpimbano.
 
Ishyaka PS Imberakuri rirakomeza gushimangira ko igihe abanyarwanda bagezemo bakeneye kurengerwa, abanyarwanda bagombye kurenga ibibatanya ahubwo bagafatanya guhindura vuba ubutegetsi burangajwe imbere na FPR butaramara abanyarwanda kuko bigaragara ko hari abitwa ko baburwanya bakomeje kubutiza umurindi. Umuyobozi mwiza ni uwumva ibibazo byabo ayobora aho kubihunga akabikemura.
 
 
Alexis BAKUNZIBAKE
Umuyobozi wungirije PS Imberakuri
 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
E
Uru Rwanda rwa abanyarwanda rwari rukwiye kuvugira abicwa bazize ko batemera ingoma ya KAGAME NA FPR!! FPR ITEZA AKADURUVAYO MU MASHYAKA IBESHYESHYA ABENYENDA NINI AMAFARANGA ATAGIZE ICYO AMARIRA BENE NDA NINI; KABONE NIYO YAGIRA ICYO ABAMARIRA. AYO MASHYAKA YARI AKWIYE KWIRUKKANA ABO BINDA NDEDE KUGIRANGO BACE IYO NGESO YO GUTESHA AGACIRO AMASHYAKA BATURUKAMO!! KWIRINDA GUFATA RUSWA YA FPR ISHAKA KWEREKANA KO IKOMEYE!! HAGOMBA AMASHYAKA AKOMEYE AGOMBA GUHANGANA MU BITEKEREZO NA FPR!!
Répondre
H
Ariko FPR ko nayo izi ukuntu yaje mu gihugu nigute bumva ko ntampinduka yabaho?Imana nyiribihe byose yemeye opposition mbi ya Lusuferi,Iha abantu guhitamo uruhande bashaka yewe ntiyabica kandi ibafiteho uruhare kuko ariyo yaturemye,none ziriya nkozi z'ibibi zumva abantu bazakomeza kuvuga Yes!!!!mu gihe intumbi z'abanyarwanda zireremba mu nzuzi.Ingona nazo zanze kurya inzirakarengane none burara amajoro bushaka kwiba imirambo.Rwose igihugu kizagira amahoro ziriya Mpehe ziturumbutse mo.Kwirirwa bibeshyera ngo bateye imbere,umuntu atera imbere yica abo ashinzwe?zaGhana'Benin ko batica abaturage ?Abaturage baratotezwa gusora ngo ni irushanwa barimo,barangiza akayabo ka amafranga akayishwa muli za Rwanda day nibindi bipfuye amaso.Ariko nta gahora gahanze byose muli make bizashira.Buriya niyihe vision ya Rwanda day?ahubwo igihugu cyagombye kuba umugi cyose hatabayeho agatsiko gakoresha umutungo nabi mubidafite akamaro.Sinzi niyo wabona imfashanyo urugero nka million 50 wakoresheje 3o mu kwiyerekana ko uri igitangaza uba ntacyo usaruye.Ngaho za Diaspora,za Rwanda day,iperereza ridafitiye abaturage akamaro,abajya hanze kuniga abandi,imiti y'uburozi yo kumara opposition,indaya zikoreshwa kumara abanyarwanda,gutwikirwa..<br /> Aya mafranga yagombye gusaranganywa mubifiye akamaro abakene.rero iyo tuvuze za serubyogo ngo Muzehe wabo ateje imbere u Rwanda.kuba Kigali isa neza ntabwo bivuga kumara abantu,kandi Kigali siyo Rwanda gusa bigomba kugerahose.d'abord democratie.
Répondre
K
Bakunzibake niba ufite gihamya ko sim card yawe bayi swapishije koko, ugomba kurega MTN kuko niyo yakkugambaniye
Répondre