Rwanda : Ibisobanuro bya Tito Rutaremara kuri politiki, bigaragaza ubwibone bwa FPR !
«Gukora politiki ni ukugaragariza ibitekerezo bizima abaturage atari ukugaya ibyo abandi bakora». Iri ni isomo ry’umunyapolitiki w’umucurabwenge wa FPR-Inkotanyi Bwana Tito Rutaremara arimo aha abandi banyepolitiki ! Iri somo Tito Rutarimara yaritanze kuri radiyo ya KFM, incamake yaryo yandikwa mu kinyamakuru igihe.com. Tito Rutaremara ni we munyepolitiki w’inararibonye FPR ifite akaba ariwe utanga amasomo n’umurongo wa politiki uwo muryango ukurikiza, kuriwe akaba abona ibyo yemera n’amasomo atanga aribyo bigomba kugenderwaho n’abatemera imiyoborere ya FPR-Inkotanyi !
Mu kiganiro Tito Rutaremara yahaye radiyo KFM, aragaragaza ko FPR-Inkotanyi n’abayigize aribo basimbuye abanyarwanda bose, ko ikibashimishije cyangwa icyo badashaka, kiba gihuje n’ibyifuzo by’abanyarwanda, bityo ibyo FPR ishaka akaba ariko abanyarwanda bose bagomba kubishaka (pensée unique),ubibona ukundi akaba ari umwanzi w’igihugu. Ibyo bitekerezo Tito Rutaremara yigisha yabigaragarije mu nama ngo arimo agira abanyepolitiki baba hanze y’igihugu ; ngo umunyapolitiki uri hanze y’igihugu yagombye kuza gukorera politiki mu Rwanda, akaba yarabivuze agira ati «Keretse uje atanga ibitekerezo by’ibyo twavuyemo bivangura Abanyarwanda ni we udashora kwemererwa kuko uwo ntabwo aba akunda igihugu. Nk’urugero akaza avuga ati abahutu nyamuneka nimuhaguruke, iyo ukunze Abahutu uretse Abatutsi ntabwo uba ukunze igihugu, ugomba gukunda Abanyarwanda bose ».
Igitugu kiragwira ! None se abanyepolitiki ba FPR-Inkotanyi nibo bemerera abandi banyarwanda gukora politiki mu gihugu biyita ko batavuga rumwe na FPR ? Ni ubuhe bubasha FPR Inkotanyi ifite bwo kuvuga ko umuntu akunda igihugu cyangwa atagikunda ? Ni nde umenya ko umunyepolitiki runaka akunda ubu bwoko akanga ubundi ? Ibi byose byagombye kugaragazwa n’abaturage ubwabo, bakamenya umunyepolitiki mubi n’umwiza, bakamenya ubabeshya n’ubwabwiza ukuri, bakamenya ubanga n’ubakunda ariko batagiye gutoranyirizwa na FPR Inkotanyi ngo uyu ni mwiza uriya ni mubi kandi izo nkotanyi nazo zigomba gusaba amajwi abaturage !
Ubusanzwe ijambo demokarasi rigira ibisobanuro 3 kugeza ubu bitarahinduka aribyo : Ubutegetsi butangwa n’abaturage, ubutegetsi bukorera abaturage, ubutegetsi bw’abaturage. Ntabwo FPR-Inkotanyi isimbura abaturage , ahubwo nayo ni umwe mu mutwe wa politiki usaba guhabwa ubutegetsi n’abaturage ; ntabwo FPR ariyo igena ubutegetsi abanyarwanda bashaka , niba ari uko FPR yibona, imenye ko atariko abanyarwanda bayibona kandi ko amaherezo bizayigira ho ingaruka!
Ubutegetsi butangwa n’abaturage : Abaturage bagomba kugira uburenganzira n’ububasha byo gutanga ubutegetsi, ubwo burenganzira abaturage babuhabwa binyuze mu matora, umuntu wese ushaka ubutegetsi akajya imbere y’abaturage akababwira icyo azabamarira, abaturage babishima bakamuha ubwo butegetsi. Umenya muri iyi nzira ariho Rutaremara yavugaga ko amashyaka agomba kuvuga icyo azamarira abaturage. Ntabwo rero amashyaka ajya kubibwira FPR-Inkotanyi ahubwo FPR nayo kimwe n’andi mashyaka ndetse n’abantu ku giti cyabo, bajya imbere y’abaturage bakabasobanurira ibyo bazabakorera n’inzira bazabinyuzamo abaturage bashima ibitekerezo byabo bakabaha ubutegetsi !
Mu Rwanda rero ubu burenganzira FPR yarabunyonze kugeza naho Tito Rutaremara avuga ngo «udashobora kwemererwa», aba se bemererwa na nde, ko niba umuntu avuga ibitanyuze abaturage batamuha ubwo butegetsi,undi ujya kubatoranyiriza ni nde ? Ni ukuvuga ko niba FPR igira uwo yemerera ngo akore politiki ni uko yafashe bugwate uburenganzira bw’abaturage ! Ibyo kandi byo gufata bugwate uburenganzira bw’abaturage byagaragaye mu matora yo mu mwaka w’2003 aho abaturage batoreshejwe ku ngufu za gisilikare naho mu mwaka w’2010 abagombaga kwiyamamaza barimo na Madame Victoire Ingabire inkotanyi zikabagongesha urukuta ahasigaye amatora agakorwa nk’ikinamico! Niba hari agatsiko kafashe bugwate uburenganzira bw’abaturage, amaherezo, kwikiza aka gatsiko bizanyura mu nzira y’imbaraga, babaturage bazisuganya, bakirukane ; abambuye abaturage uburenganzira bwabo babiryozweo ; ngira ngo iki nicyo gitegereje FPR kandi nanicyo gituma ayo mashyaka ari hanze y’igihugu adashobora gutaha kuko yajya mu gihugu akabura uburenganzira bwo gukora politiki !
Ubutegetsi bukorera abaturage : Iyo abaturage bafite uburenganzira bwo kwishyiriraho ubutegetsi , abahawe ubwo butegetsi bakora uko bashoboye kose bagakora ibintu biri mu nyungu z’abaturage, bagakora ibintu bishimisha abaturage ; muri icyo gihe amashyaka nayo ashaka kuzahabwa ubutegetsi n’abaturage abona umwanya wo gukurikiranira hafi ibikorwa byabo abaturage bahaye ubutegetsi,iyo bakoze ibintu nabi ya mashyaka arabanenga ; muri demokarasi biremewe kunenga ufite ubutegetsi atari ukumukomera amashyi nkuko Rutaremara abitekereza, kandi ishyaka cyangwa umunyepolitiki unenga abahawe ubutegetsi ntabwo ari ngombwa ko aha abaturage gahunda y’ibyo we azakora n’uko azabikora k’uko ataba ari igihe cyo kwiyamamaza mu matora ngo abo baturage bamuhe ubwo butegetsi !
Ibi bikaba bigaragaza ko ibitekerezo bya Tito Rutaremara bicurika ibintu, aho avuga ko nta shyaka rigomba kunenga abari kubutegetsi ngo riterekanye gahunda yaryo ! igihe cyo kwerekana iyo gahunda kiba kitaragera ! Urundi rugero naha Rutaremara ni uko mu gihe Kagame yavugaga ko azarasira abaturage ku karubanda, imvugo nkiriya idasaba kwerekana porogarame kugira ngo inengwe ! uretse kandi u Rwanda rugendera ku gitugu cyuzuye ubwicanyi nta gihugu kiyubashye umukuru w’igihugu ashobora kuvuga ko azarasa abaturage ngo azongere kubayobora, bucya yavuyeho !
Ubutegetsi bw’abaturage : Iyi ngingo yerekana uburenganzira bw’abaturage irakomeye cyane ariko abaturage ntibashobora kuyigeraho batabonye uburenganzira 2 bubanza. Ubutegetsi bw’abaturage bivuga ko umutegetsi washyizweho n’abaturage ariko bamara kumuha ubutegetsi akabakorera nabi baba bafite uburenganzira bwo kumukuraho ! Niyo mpamvu mu Rwanda tutakwirirwa tuvuga kuri ubu burenganzira. Mu bihugu bifite demokarasi ubu burenganzira bugaragazwa n’abayobozi begura kuko baba bananiwe inshingano abaturage babahaye, uku kwegura babikora kubushake bwabo cyangwa abaturage bakajya mu mihanda bakigaragambya bakabibasaba !
Ngira ngo uretse no kunenga gusa Tito Rutaremara avuga ko abanyepolitiki batagomba gukora, no kujya mu mihanda biremewe ! Mu bihugu byacu nk’u Rwanda rutagira demokarasi, bitewe ni uko abaturage badafite ubu burenganzira, biratinda hakavamo abarakare bagafata imbunda ubutegetsi bakabukuraho ku ngufu binyuze mu guhirika ubutegetsi (coup d’Etat) cyangwa habaye intambara ! Iyi nzira mbi y’intambara akaba ariyo ikunze kuranga ibihugu birimo igitugu gikabije ariko iyo bigeze k’ubutegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda buvanze n’ubwicanyi (tyrannie) biba umwaku !
Tito Rutaremara aba ari gushinyagura iyo asaba abanyepolitiki bari hanze kuza gukorera politiki mu Rwanda nk’uko ishyaka rya Green Paty ryabigenje ! Kagame Paul ubwe yivugiye ko ishyaka Green Paty baryandika ariko ko nihagira uwiha kunenga FPR atazamenya ikimukubise ! Iryo shyaka Rutaremara ashinyagurira ryaranditswe koko ariko umwe mubayobozi baryo Munyeshyaka Jean Damascène ntiyamenye ikimukubise, Green Paty yarasakuje ariko byafashe ubusa, imirambo y’abanyarwanda yabonetse mu kiyaga cya Rweru , nta shyaka na rimwe ryashyize urutoki hejuru mu Rwanda ngo ribaze abari kubuyobozi iby’iyo mirambo, iyo niyo opposition Tito Rutaremara ashaka mu gihugu !
Nyamara perezida w’Ubufaransa François Hollande umugore yamwanditse mu gitabo amuvugaho gusa ko adakunda abakene none abafaransa bari gusaba Hollande kuva kubutegetsi ! None se Tito yigeze yumva abo bafaransa basaba Hollande kwegura ku mwanya wo kuba perezida bari kwigisha abaturage b’abafaransa porogaramu y’ibyo bazabakorera ? Oya igihe cyabyo ntikiragera kuko ibyo bikorwa mukwiyamamaza mu gihe cy’amatora ! Abanyamakuru 2 b’abanyamerika bishwe n’intagondwa z’abayisilamu muri Irak ariko abaturage b’Amerika bari gusaba perezida Obama kugira icyo akora agahorera abo banyamerika ; mu gihe mu Rwanda abaturage bashimutwa n’ubutegetsi bwa FPR abaturage bagatinya kuvuga ngo badashyirwa mu mifuka ! None umucurabwenge w’umuryango wa FPR ukorera abaturage amahano nkayo niwe uri kwigisha abanyapolitiki uko bagomba kuyikora no kuyirwanya !
Ubwanditsi