Rwanda/Kamonyi: Kandi ni uku bitangira! Umukozi w’akagari yasenye inzu, umuturage aramutema !
Ngabonziza Jean Claude, Umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagari ka Kigembe, yatemwe n’umuturage tariki 2/9/2014, amutemera imbere y’inzu yari amaze gusenya. Uwamutemye yahise atoroka ariko abandi baturage bavuga ko yamujijije ko yahawe amafaranga mu kubakwa kw’iyo nzu none akaba ayisenye.
Muri metero nka magana atatu uvuye kuri iyo nzu werekeza mu gishanga, naho Ngabonziza aheruka kuhasenya inzu y’uwitwa Kwizera. Iyi nzu yubatse ahantu bigaragara ko ari mu manegeka, nayo nyirayo avuga ko yayitanzeho amafaranga ibihumbi 30 ayaha uyu mukozi ngo amukingire ikibaba yubake. Umugiraneza Martha, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge, atangaza ko aba baturage bahohoteye umukozi w’akagari kuko igikorwa cyo gusenyera abubatse ku buryo butemewe biri mu nshingano z’akazi ke.
Uyu mukozi yatemewe ku nzu y’umuhungu w’uwitwa Iyamuremye Joseph, iherereye mu mudugudu wa Mushimba, ahitwa i Rugobagoba tariki 03/09/2014. Ni inzu umuntu uri mu muhanda munini wa Kaburimbo abasha kubona amabati ayisakaye. Nyir’iyi nzu aratangaza ko yayubatse abiziranyeho na Ngabonziza Jean Claude, akaba yaramuhaye amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 90 ngo amufashe kubona ibyangombwa byo kubaka.
Uyu musore avuga ashize amanga uko yatanze ayo mafaranga, abivuga muri aya magambo: “yambwiye ko icyangombwa kigura ibihumbi 50, agoronome kugira ngo aze kureba ikibanza ni ibihumbi 20, nawe anyaka ibihumbi 20 byo kumutuma no kumugurira inzoga, bishyika ibihumbi 90; none dore arayisenye”. Ngabonziza ngo yaje gusenya iyo nzu nyirayo adahari, maze murumuna we ahita amutemesha umuhoro mu mutwe no ku kaboko, ahita ahunga none ngo na n’ubu umuryango we ntuzi aho aherereye.
Ngo abaturage basenyewe bari baramenyeshejwe igishushanyo mbonera cy’umudugudu baranga bakirengaho. By’umwihariko ngo uwo muhungu wa Yosefu yari yahawe urwandiko rumuhagarika kubaka we agakomeza kubikora. Naho ku byerekeye amafaranga abaturage bavuga ko bahaye uyu mukozi, Umugiraneza avuga ko ari urwitwazo kuko batigeze babivuga mbere yo kumutema; kandi ngo bose bazi neza ko icyangombwa cyo kubaka kigura amafaranga ibihumbi bitanu.
Ku rundi ruhande ariko, umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere, Murekatete Marie Goretti, uvuga ko atari azi ibyabaye kuri uyu mukozi, atangaza ko havugwa ruswa mu mirenge irimo ubwubatsi. Ngo umuryango utegamiye kuri Leta Transparence International Rwanda urateganya kugirana ibiganiro n’abaturage bo mu mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi ku ruhare rwa bo mu kurwanya ruswa n’akarengane. Ibi biganiro bizaba kuva tariki 08-12/09/2014.
Source:kigalitoday.com