RWANDA : FPR –Inkotanyi, ishyaka ryiyise moteri y’igihugu rirarwaye !

Publié le par veritas

Col.Tom Byabagamba (wambaye gisilikare) na Gén. Frank Rusagara (wambaye icyatsi kibisi) bafungiwe kuvuga!

Inama ya FPR yo kwinenga no kwinegura yamaze amasaha umunani yose, irangizwa no gucinya akadiho. Mu bibazo igihugu gifite bigaragazwa n’imirambo iri gutoragurwa mu kiyaga cya Rweru, inzara n’ubukene bimereye nabi abaturage, ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda bari gusembera hirya no hino mu bihugu by’amahanga, impanuka z’imodoka zica abantu umusubizo mu Rwanda, inkongi z’umuriro zidasiba, abantu bafungwa n’ababurirwa irengero, abana b’abanyeshuri batiga, ibibazo bikabije by’ubushomeri mu rubyiruko n’ibindi bibazo byinshi tutarondora biri mu Rwanda, ishyaka ryitwa ko ariryo riyobora igihugu rya FPR ryamaze umunsi wose riri mu mazimwe y’abagore maze perezida w’igihugu abiha umugisha nk’uko bigaragazwa na radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI. None se ubwo usebya igihugu ni nde hagati y’abayobozi bakoresha inama nk’iyi n’abayoboke birirwa bumva amagambo y’abagore ?

Nk’uko RFI ibivuga ku cyumweru mu nama ya biro politiki ya FPR, Paul Kagame Perezida w’igihugu yashatse kwerekana ko afite igitsure ku basilikare be amaze iminsi afunze abashinja kugumura abaturage, Kagame yagaragaje ko umuntu wese ugaragaje ibitekerezo bidahuje n’ibye (Dore ko yahindutse ishyaka FPR n’igihugu icyarimwe) atazigera agira amahoro ! Perezida Paul Kagame yanenze bamwe mu bayobozi bashyira imbere kuba hari ibyo bakoreye igihugu mu bihe byo hambere, ubundi bakitwara nk’aho kibafitiye ideni, aboneraho kubasaba gusubiza amerwe mu isaho, agaragaza ko kuba barakoreye igihugu, ntawe ubafitiye ideni ku buryo baza kurimwishyuza.

Kagame yumwa ko ariwe ukora neza gusa kandi ko ariwe igihugu kigomba gushima gusa, abamugize icyo aricyo bakamushyira ku butegetsi bose abarega Ubwirasi, ikinyoma, gutekinika, kwitaka wivuga ibigwi n’imyato, kuba rutemayeze (opportunist), kutagira ibanga, gukwirakwiza ibihuha n’ibindi. Bishoboka bite ko ishyaka ryitwa ko riyobora igihugu rimara umunsi wose riri mu nama y’amazimwe ! Kugira ngo barebwe neza na Kagame, ku karubanda madame Oda Gasinzigwa yibasiye abategarugori bagenzi be aribo Madame Rose Kabuye na Mary Baine bombi bafungiwe abagabo !

Oda Gasinzirwa yavuze ko Rose Kabuye na Mary Baine bishoye mu byaha by’ubugome byo kurwanya leta, bakwiza ibihuha kandi banifatanya n’abagome (abatavuga rumwe na Kagame), nyuma yibasira Madame Immaculée Uwanyirigira wigeze kuba ambasaderi mu gihugu cy’Ubuholandi nawe amushyira mu gatebo k’abanzi b’igihugu(Kagame) ati «aba bose n’ibirura byihishe mu muryango».

Nyuma yaho Madame Edda Mukabagwiza yavuze amagambo akarishye yibasira mwene nyina odette Mukabakomeza ubu uba muri leta Zunze ubumwe z’Amerika ngo kuko yabaye umuyoboke wa RNC itavuga rumwe na Paul Kagame ! Paul Kagame yashimye Depite Edda Mukabagwiza witandukanyije na murumuna we ! Perezida Paul Kagame yamushimiye kuba yavugishije ukuri mu ruhame agaragaza aho ahagaze n’icyo atekereza ku bikorwa by’umuvandimwe we! Biratangaje kumva perezida wa repubulika ashimira umuntu ngo yitandukanyije na mwene nyina kandi yitwa ko ayoboye igihugu cy’abanyarwanda kandi azi neza ko igihugu kiba kigizwe n’abantu bafite imyumvire itandukanye!

Mu masaha 8 yose nibyo inama y’ishyaka nka FPR yagezeho mu bibazo igihugu gifite! Nta hantu na hamwe higeze havugwa imibereho myiza y’abaturage, ahubwo abayobozi bakuru b’igihugu bakanguriraga abanyarwanda bamwe kwanga abavandimwe babo bakabishimirwa, ubwo se icyo gihugu kiragana he? Abanyarwanda barababaje kuba bayoborwa n’abategetsi batekereza batya, none se ubu ibintu nk’ibi byigiwe mu nama nk’iyi bikaba byasakaye ku isi yose, u Rwanda rukaba rwabaye urwamenyo kubera abayobozi bashishikariza abo bayoboye kwanga abandi ni nde usebya igihugu?

Abanyarwanda babyibazeho!

Inkuru ya RFI
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Biragaragara yuko iyinaya ya FPR irushwa uburemere nazimwe perezida yagayaga zibera mukabari kwa Kabuye. Ibivugirwa mukabari byerekeranye nubutegetsi naho ibivugirwa munama yishaka riyobora igihugu namazimwe yabagore. Karabaye!
Répondre
H
KIgame baraza kujya bamuvuga inshUro nyinshi nkuko bavuga ishapure ;ndakuramutsa Mariya izaba ndakuramu Kagame kuri ziriya za Rubwebwe ze.Nawe asigaje gato ngo apfe urwa Herode,wihaye kwirata ngo avuga nk"Uwiteka hanyuma agahita agwa inyo.
Ni agahinda kenshi mu gihe umuntu utembera mu bihugu bikize akabona uko abantu bagaya ubutegetsi nntibabizire...maze we na za sedoli ze ngo ni abatavuga rumwe nawe ngo ni abanzi b"urwanda.Kagami yiyita URwanda nk'igiki?prezida nyawe nuwemera nguhangana mu myiyumvire no gushishoza biva kubandi,atari ibyo uba ubaye igifuura.

Imana yonyine niyo yasabye ko tuyumvira mmuli.byose kuko byose ni ibyayo
Niba rero uriya mwega ahindutse Imana?ubwo yigize Baali ya Nebukadineza rero bambari be ni mukomeze muramye icyo kigirwamana cyanyu ariko murazi iherezo!!!!handitswe ngo:"mwe hamwe n'Icyabagandije muzajya mu rwobo rumwe"
Mukwiye guhitamo hakiri kkare.nimudasanga Rukokoma mwasanga Rudasingwa Kayumba,Micombero,Gahima cyangwa se Kigeri kuko bose ntibafite ideologie zimwe mais bafite intego imwe ariyo mpinduka mu Rwanda.Mwe gukomeza kumva ko muriho kandi reellement mutariho
MANA FASHA ABANYARWANDA BIZITURE,Bakarabe mu maso bahumuke

U
Mukabagwiza yihakanye umuvandimwe we kumugaragaro! Yewe na Petero yihakanye Yesu! Buryakoko imbehe irahemuza bucyanayandi harigihe azadusobanurira icyabimubimuteye ndetse agasaba na mwene nyina imbabazi!
Répondre