Rwanda : Fora ari nde muri aba bombi : Makuza na Bamporiki, uzatoranywa kuba perezida w'inteko ishingamategeko umutwe wa sena ?
Ejo kuwa gatatu taliki ya 17/09/2014 inkuru yakwiriye hose ko Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène yeguye ku mwanya wo kuba perezida w’inteko ishingamategeko, umutwe wa sena ubwo yari atangiye kuyobora inama y’uwo mutwe yari igiye kwiga ku mikorere ye ! Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo yahise atanga abasenateri bashakaga kumukuraho ikizere, avuga ko yeguye ku mwanya wo kuba perezida w’iyo nteko kubera impamvu ze bwite ariko agakomeza kwibera senateri muri iyo nteko; Ntawukuriryayo yahise ava mu mwanya w’icyubahiro wa perezida wa sena, yicara mu mwanya wagenewe abasenateri, inama iyoborwa n’umwungirije Bernard Makuza, sena ihita yemera ubwegure bwa Ntawukuriryayo.
Kwegura kwa Dr Ntawukuriryayo ku mwanya wa perezida wa sena nta gitangaza kirimo mu Rwanda, ibyo kandi binashimangirwa na Bernard Makuza wabivuze asubiza abanyamakuru, ngo kuriwe akaba abona ari demokarasi yashinze imizi ; nta n’umuntu byatunguye nk’uko abanyarwanda benshi mu Rwanda no hanze babyemeza, ahubwo agashya kari muri iryo yegura n’impamvu zitangwa n’abasenateri bagenzi be zatumye bandika ibaruwa ari 15 ari nayo yatumye sena ikoresha inama idasanzwe yo kwiga kumikorere ya perezida wa sena ! Muri iyo baruwa hagaragaramo amakosa bavugako akomeye ageze kuri 7 agomba gucisha umutwe Ntawukuriryayo, muri ayo makosa yose, abo ba senateri barimo Tito Rutaremara bavuga ko harimo abiri akomeye cyane ariyo aya akurikira :
1.Kujya muri gahunda za rwihishwa. (Urugero : Igihe yari muri misiyo mu Bubiligi yabujije umurindira umutekano kujyana nawe mu Budage.) no Kubonana n’abahagarariye ibihugu byabo cyangwa imiryango mpuzamahanga mu Rwanda abihishe bagenzi be bo muri biro ya Sena kandi nyuma y’iyo mibonano ntabagaragarize ibyayivuyemo.
2.Gukoresha nabi umutungo wa Leta yitwaje umwanya we. (Urugero : kwiyakirira hamwe n’abatumirwa be batarenze batatu akazana fagitire irenga miliyoni 2 ngo yishyurwe na Sena.)
Abasesengura politiki y’u Rwanda basanga ibi birego byombi ntashingiro bifite, ariko kuri leta y’inkotanyi bikaba ari ikibazo gikomeye ndetse bikaba n’urwitwazo rwo kugirira nabi Dr Ntawukuriryayo, Bernard Makuza we yahise avuga ko ibi byaha biregwa Dr Ntawukuriryayo bigomba kugezwa imbere y’inkiko! Kuba Makuza yaravuze ibyo ni uko azi neza gahunda y’uko bigiye kugendera Ntawukurirya nyuma yo kumushyiraho igitutu cyo kwegura ku mwanya wa perezida wa sena.
Amakuru ava mubayobozi ba hafi begereye Paul Kagame aremeza ko Dr Ntawukuriryayo ari mu bantu badashaka ko ingingo yo guhindura manda yo kwiyamamaza kwa Paul Kagame mu itegeko nshinga ihinduka, Paul Kagame akaba yaragize impungenge ko amahanga ashyigikiye Ntawukuriryayo muri iyo myumvire ye, akaba ariyo mpamvu Ntawukuriryayo yashinjwe icyaha cyo kubonana n’abanyamahanga nyuma ntavuge ibyo baganiriyeho! Ngiyo impamvu nyamukuru yo gutekinika ikurwa ku mwanya wa perezida wa sena kwa Ntawukuriryayo. Paul Kagame akaba ashaka kumusimbuza Bernard Makuza kugira ngo ahite ategura umushinga w’itegeko ryo guhindura itegeko nshinga kugira ngo Kagame agume kubutegetsi nyuma y’umwaka w’2017; Makuza kandi ntazashidikanya gukora ibyo asabwe byose ndetse akiyongereraho ibyo atatumwe kuko mu minsi yashize yahawe amasomo y’imikorere yifuzwaho ubwo yanyerezwaga akerekwa urumutegereje harimo n’umufuka we azashyirwamo akajugunywa mu kiyaga cya Rweru igihe yakwiha gutekereza ibinyuranye n’ibyifuzwa na Kagame.
Agatsiko k’abajyanama ba Kagame ko kifuza ko uwasimbura Ntawukuriryayo kubuyobozi bwa sena ashobora kuba Honorable Bamporiki cyangwa Jeannette Kagame kugira ngo mu gihe amahanga yaba akajije umurego mu kwangira Kagame kwiyamamaza ku mwanya wa perezida mu mwaka w’2017, Kagame yazaba perezida wa sena noneho perezida wa sena uzaba asimbuye Ntawukuriryayo akaba ariwe uba perezida w’igihugu bya nyirarureshwa ariko mu byukuri hategeka Paul Kagame! Kugeza ubu impaka kuri icyo kibazo ni aho ziri muri iki gihe, abashobora kugera ikambere kwa Paul Kagame mwamuha inama z’icyo mu bitekerezaho!
Dr Ntawukuriryayo we amaherezo ye si meza na gato kuko kumugumisha mu nteko ya sena bikomeje gutera ikibazo cyane ko hari amabanga yavuganyeho n’abanyamahanga Kagame atazi, akaba agomba gukurwa muri sena, akamburwa ibyo yahashye byose mu gihe cyose yamaze akorera FPR ahasigaye agashyirwa mu bubiko FPR igenera abarangije kuyikorera , aho atazongera kwibukwa iteka ryose ! Ibyo bikaba bigaragazwa n’ikirego cya kabiri cyo gukoresha nabi umutungo wa leta! Umutungo wa Ntawukuriryayo aho uri hose ugiye gufatirwa, ushyirwe mu bigomba kwishyura umutungo wa leta ashinjwa ko yanyereje! Ngayo amaherezo ategereje abitanga cyane mu gukorera FPR!
Ubwanditsi