Rwanda day ya Paul Kagame muri Atlanta (USA) iteye isoni!
Kubera ubuke bw'abantu bitabiriye rwanda day Atlanta kubari bategenyijwe , intebe zasigayeho ubusa abaje biyegeranya mu gace kamwe imbere y'aho Kagame yari yicaye!
Nkuko bimenyerewe, Paul Kagame yujuje indege ze abacuruzi b’i Kigali, ahamagaza n’izindi ntore (ubu zisigaye zitwa KAPOTE) yohereje mu bihugu binyuranye byo ku isi, bahurira Atlanta mu ntara ya Géorgie mu gihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika ejo kuwa gatandatu taliki ya 20/09/2014. Icyakora intore nyinshi ntizashoboye kugera Atlanta bitewe ni uko zategetswe kwirihira amafaranga y’ingendo no kwitunga, kuburyo mu bihumbi 5000 by’intore zari ziteganyijwe kuza muri rwanda day Atlanta, izashoboye kuhagera ubariyemo n’abo Kagame yizaniye mu ndege ze ntibageze ku 1500; byabaye ngombwa ko abantu begerana mu gace kamwe kugira ngo abafata amashusho batagaragaza intebe zambaye ubusa mu cyumba cy'inama kinini cyari cyateganyijwe kubera kubura abantu!
Umukuru w’intore (kapote) Paul Kagame yafashe ijambo akangurira intore ze kuzirikana ko zikomoka mu Rwanda, iyi mvugo ye ikaba igaragaza ko hari intore zahawe ubutumwa mu bihugu by’amahanga none ubu zikaba zarabaye “umuti wa mperezayo” zikaba zarigurukije ubutegetsi bwa Paul Kagame! Zimwe mu ntore zagombaga kumuririmbira no ku mubyinira zivuye mu gihugu cya Canada zasubitse urugendo rwazo Atlanta bitewe ni uko zabonaga biteye isoni cyane kujya kwigaragaza iruhande rwa Kagame; mu gihe ubu mu itangazamakuru mpuzamahanga inkuru iri kugaragara cyane ku Rwanda ari iy’imirambo y’abanyarwanda intore za Kagame ziri kwica zikayihambira mu mifuka hamwe n’amabuye zikajugunya mu ruzi rw’Akagera narwo rukayishora mu kiyaga cya Rweru!
Ijambo rya Kagame Atlanta ntacyo ryari rivuze, ahubwo umuntu akaba yakwibaza impamvu ajya gusembera mu mahanga kugira ngo abwire ijambo abanyarwanda kandi aba abasize mu Rwanda, ni uko se abanyarwanda bamwumva neza ijambo rye iyo arivugiye mu mahanga? Biratangaje cyane kubona abana b’abanyeshuri mu Rwanda bari kubura amafaranga ya buruse Kagame n’agatsiko ke bakajya kwinezeza mu mahoteli yo mubihugu by’i Burayi n’Amerika mu mutungo w'igihugu n'uw'abanyarwanda bacuzwa utwabo. Kagame asanga kujya gusembera mu mahanga ari ukwihesha Agaciro ngo no kwigira! Ariko se ushobora kwihesha agaciro ari uko ufashe abana bawe ukajya kubacumbikira kumuturanyi ngo ubakorere umunsi mukuru?
Ibintu bikorwa n’ubutegetsi bwa Paul Kagame usanga biteye isoni, umugabo wigeze kuba umujyanama wa Paul Kagame Dr David Himbara niwe wigeze kuvuga ko abategetsi b’u Rwanda bagira akazi kenshi ko guhangana n’ingaruka z’ibibazo biba byatewe na Paul Kagame aho guhangana n’ibibazo nyirizina bireba igihugu. Ibyo Himbara avuga ni ukuri kwambaye ubusa, urugero twatanga ni urwa ministri w’Uburezi muri iki gihe uhanganye n’ikinyoma cyo kubeshya abana b’abanyeshuri ko yababuriye amafaranga ya buruse kandi ayo mafaranga aba ahari ahubwo agashorwa mu bikorwa byo kwibona no kwinezeza kwa Paul Kagame!
Dore akayabo Rwanda day Atlanta itwaye igihugu n’abana ako kayabo karihira buruse mu gihe cy'umwaka wose! Tudashyizemo amafaranga y’ibikoresho ndetse n’ayo Paul Kagame akoresha n’abamuherekeje nk’umukuru w’igihugu, tugereranyije kandi ko abantu bose badaturuka hamwe, dushingiye ku ngendo z’indege hagati y’Afurika-Uburayi n’Amerika, twafashe impuzandengo y’uko buri muntu wagiye muri Rwanda day Atlanta twamubarira amafaranga make ahwanye ni 2000 by’amadolari y’amerika,ayo madolari akaba ahwanye 1.400.000Frws ku muntu umwe, ayo mafaranga tuyakubye abantu bari muri Rwanda day tubona baratwaye na 2.100.000.000 Frws. Aya mafaranga ahwanye na miliyali ebyiri na miliyoni ijana yarihira buruse abanyeshuri 11667 buri munyeshuri ahabwa amafaranga y’u Rwanda 20000Frws buri kwezi mu gihe cy’amezi 9 umwaka w’amashuri umara aho kwicwa n'inzara nk'uko mu bibona kuri iyo foto y'umunyeshuri wiga muri kaminuza y'u Rwanda; none ngo ministeri y’uburezi yabuze buruse kubanyeshuri biga Kaminuza?
Ikiguzi cyo kwifurahisha kwa Paul Kagame muri Rwanda day giteye agahinda, u Rwanda rwuzuye abashomeri none ngo gutanga akazi bigiye gukorerwa muri Amerika! Hari umushomeri wo mu Rwanda se washoboye kugera Atlanta agiye guhura n’abakoresha ngo bamuhe akazi?
Genda Rwanda warakubititse!
Kanimba Daniel veritasinfo Atlanta