Rwanda: Barambiwe inama zikorwa kuri FDLR ! Iyi mvugo ishimangira ubuhanuzi bwa Magayane!!
Kagame mu biganiro na Amb. Said Djinnit, burya ntabwo abantu baba bazi ko abanyamahanga bose baza kureba Kagame baba bamubwira FDLR!!
[Ndlr : «Hazabaho isubiranamo ry'abiyicaje ku ntebe. Hazabaho inzara, agahiri n'agahinda, no kwiyahura. Hazabaho urwikekwe yewe n’umwana azatinya se na nyina ; hazabaho amarira yuzuye intango ku bari mu bihome hazabaho ibisahira-nda birya akaribwa n’akataribwa, bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure Rwara rw' umugara rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira. Bazafatanya n’abanyamahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na l'ONU ya gatatu ». Aya ni amagambo ya Magayane yavuze ahanura uko ku ngoma ya Rwabujindiri bizaba byifashe, none Mushikiwabo Louise ngo arambiwe inama zikorwa kuri FDLR, ntabwo abantu bari bazi ko u Rwanda rukora inama nyinshi kuri FDLR kugeza aho rurambirwa kandi rwanga gushyikirana nayo ! None se bibaho ko igisubizo uha umuntu ashaka ko muganira ari ukumwica ! ntabwo wazabona ugushyigikira !! Nk’uko inkuru iri hasi aha ibivuga, imvugo yo kurambirwa ibiganiro kuri FDLR isohoza ubuhanuzi bwa Magayane !]
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH411%2Fweeeeeeeeeeeeeeeeee-37b6a.jpg)
Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rurambiwe inama zivuga kuri FDLR ati : “FDLR ntabwo ari umutwe ukomeye cyane usaba ingufu zidasanzwe, ariko hagenda hagaragaramo ubushake bwa politiki buke, cyane cyane muri bamwe mu baturanyi bacu, ku buryo twumvikanye ko icyihutirwa ari ugushaka amahoro muri aka karere. U Rwanda ntabwo dushobora guhora mu nama twakira abantu tuganira FDLR, FDLR igihe cyayo cyararangiye.” Yibukije ko iminsi y’uyu mutwe washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ibaze, kandi ko ibyemezo bya Loni, n’iby’indi miryango yo mu karere byagaragaje ko FDLR ikwiye kuva mu nzira kugira ngo hatangire kubaka amahoro arambye.
Amb.Djinnit, Intumwa ya Loni mu karere k’Ibiyaga Bigari yaje guhura na Perezida Kagame nyuma yo gusimbura Mary Robinson muri aka karere. Amb. Djinnit yavuze ko FDLR igomba guhagarika ibikorwa byayo byo guhungabanya amahoro mu karere, kandi ko igihe cy’amezi atandatu yahawe nigishira ntacyo ikoze izaraswa nk’uko byemejwe n’inzego zitandukanye.
UA ibona inzira y’amahoro mu kurandura burundu FDLR
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH419%2Fwerwrwrwrrwrw-40011.jpg)
Amb. Chergui yagaragaje ko hari ibihugu byamagana FDLR ariko bikayigumana, bikayishyigikira ndetse bikayikuraho icyaha. Uyu muyobozi yijeje u Rwanda ko Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uri ku ruhande rwarwo mu kurangiza ibikorwa bibi by’uyu mutwe urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari byo soko yo kubura umutekano n’amahoro mu karere.
Amb. Chergui yagize ati “Twizera ko intego yo gushaka amahoro mu karere itagerwaho igihe cyose twaba tutarakuraho burundu imitwe yose yo mu Burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko FDLR.” Amb.Chergui na we yongeye gushimangira ko FDLR ikwiye kubahiriza igihe cy’amezi atandatu yahawe ngo ishyire intwaro hasi ku bushake, bitaba ibyo hakiyambazwa ingufu. Uruzinduko rwa Amb. Chergui na Amb.Djinnit rureba n’ibindi bihugu byo mu karere, kugira ngo ikibazo cyo gushaka amahoro n’umutekano cyumvwe kimwe kandi gikemuke nyuma y’igihe kirekire kiri mu mpapuro gusa.
Inkuru :gihe.com