POLITIKI/FDU-INKINGI:UJYA GUTERA UBUREZI ARABWIBANZA
FDU-INKINGI yakwizeza ite gukemura ibibazo by’abanyarwanda mu gihe ikomeje kurangwa n’ubwumvikane buke no kuzongwa n’ibibazo byayo bwite? Uyu mutwe FDU wavutse kukwibumbira hamwe kw’amashyaka RDR, FRD, na ADR.Icyo gihe icyo bumvikanyeho ni uko buri munyamuryango yahise ahinduka umunyamuryango wa FDU. Bahise bumvikana ko ntawuzigera yumva ko ari muri FDU nk’uhagarariye igice cya biriya bipande bitatu byahoze ari amashyaka.
None muri iyi minsi hari ababirenzeho bari kuvuga ko igice runaka kidahagarariwe ! Ku munsi wa none kwirengagiza ibyo biyemeje ni ugusubira inyuma imyaka irenga iyo uriya mutwe wabo wa FDU umaze ushinzwe, ndetse nta n’uwabura kwibaza buryo ki abanyarwanda bagirira icyizere abantu badashikama ku cyiza bari biyemeje babitewe no kudatorerwa kuba ku isonga.
Ese umuntu ari mu ishyaka ariko ntatorwe mu buyobozi, byamubuza kurigeza ku ntego nziza? Ese umunyabwenge cyangwa umuntu wese wize aba ingirakamaro ari uko abaye umutegetsi gusa? Muri iri shyaka biragaragara ko hari abashyize imbere inyungu zabo aho guharanira ko ishyaka ritegurira hamwe ibikorwa n’umushinga wa politiki wagezwa ku banyarwanda bakawuhitamo mu gihe waba ubanogeye. Muri FDU hari uwumva ko aticaye ku ntebe runaka y’ubuyobozi ritarema, cyangwa se akibwira ko icyo avuze cyose kitavuguruzwa, bitaba ibyo akihugika ku ruhande agakora indi FDU. Ibi se bitandukaniye he n’ibya wa wundi wavuze ko atsinzwe amatora yo mu gihugu ngo yasubira mu ishyamba?

Bwana Nkiko Nsengimana ni we wari wayoboye inteko rusange yemeje gahunda y’amatora. Nk’umuntu wize akanaminuza ibifite aho bihuriye na politiki yakabaye uwa mbere mu kumenya ko ibyemezo bifashwe n’inteko rusange bitavuguruzwa nyuma n’umuntu uwo ari we wese ku giti cye.
Bagenzi ba Nkiko bavuga ko bagiye kubona bakabona itangazo risaba ko amatora ataba rirasohotse batanagishijwe inama. Gahunda yo kwiyunga n’igice cya Bwana Ndahayo Eugène, nta n’umwe uvuga ko atayishimye. None se ko, yaba gahunda yo gutora, yaba na gahunda yo kwiyunga ko zombi bigararagara ko zashobokaga nta yibangamiye indi (il n’y avait pas d’incompatibilité), kuki igice kimwe ari cyo cyumvikanishije ko imwe igomba guhagarara? Ibiri amambu byari no kuba byishe amategeko, kuko byari kuba ari ukurenga ku byemezo by’urwego rukuru, arirwo «INTEKO RUSANGE». Ibi bintu si gihamya ko inyota y’intebe z’ubutegetsi hari abo yokamye? Si ikimenyetso cy’uko mu gihe Victoire Ingabire afunze, ko hari uwumva yaba ku isonga akayobora uko abyumva ? Kuki aya macakubiri yavutse, amaze gufungwa ?

Muri iki gihe ishyaka riri ku butegetsi, FPR, abanyarwanda bararigaya ko na ryo ubwaryo ryifitemo amakimbirane. None se, abavuga ko bashaka kuyobora neza kurirusha, nibadahindura isura mbi y’amacakubiri na bo bafite, abanyarwanda bazabagirira icyizere gute ?
Nyamara FDU-INKINGI, aba baherutse mu matora kongeraho igice cyiyobowe na bwana Eugène Ndahayo usanga harimo abantu b’abanyabwenge, bafite imbaraga n’ubumenyi ku buryo baramutse birinze gutatanya izo mpano, bateza imbere igihugu ndetse na bo ubwabo bakabyungukiramo. NIBAZIRIKANE.
Jean Claude Mulindahabi
VEPELEX (DHR)