Intambara : Ni koko se igihugu cy’u Burundi na Congo byaba biri kwitegura kugaba igitero cya gisilikare ku Rwanda ?
Abasilikare bagera ku bihumbi bibiri b'igihugu cy’u Burundi baba bari mu myiteguro mu misozi iri mu ntara ya Kivu. Leta y’igihugu cya Congo-Kinshasa ifatanyije na leta y’igihugu cy’u Burundi byaba bishaka gutanguranwa bikagaba igitero cya gisilikare kuri Kagame Paul perezida w’u Rwanda izo leta z'ibyo bihugu byombo zitaravaho; icyo gitero ku Rwanda ibihugu byombi biteganya kukigaba mbere y’uko igikorwa cy’ amatora ateganyije mu gihugu cy’u Burundi mu mwaka w’2015 kiba, ibyo bihugu bikaba byizera ko muri iyo ntambara FDLR yabitera ingabo mu bitugu ikabifasha urwo rugamba! Aya ni amakuru atangazwa n’urubuga rw’abakongomani rwitwa http://afrique.kongotimes.info.
Hashize iminsi myinshi abayobozi b’igihugu cy’u Burundi bashinja u Rwanda kohereza abacengezi b’abasilikare mu gihugu cy’u Burundi, abo bacengezi bakaba bafite gahunda yo gutegura igitero cya gisilikare Paul Kagame ategura kugaba ku gihugu cy’u Burundi kubera inyungu za politiki ashaka kugeraho mu karere. Igihugu cy’u Burundi kivuga ko abo bacengezi b’abanyarwanda ubu bagera ku 4000, abenshi muri bo bakaba bihishe mu nsengero zinyuranye z'i Burundi biyita abavugabutumwa ! Urupfu rw’ababikira 3 bo mu gihugu cy’Ubutaliyani biciwe i Burundi mu cyumweru gishize, uwabishe akaba avugwa ko ari umurwayi wo mu mutwe narwo rwarushijeho kongera urwicyekwe hagati y’u Burundi n’u Rwanda n'ubwo bitavugwa cyane!
Mu gihugu cy’u Burundi hateganyijwe amatora mu mwaka w’2015, naho mu gihugu cya Congo ayo matora akaba ateganyijwe mu mwaka w’2016. Ikinyamakuru «kongotimes.info» cyemeza ko gifite amakuru yizewe cyakuye mu bantu ba hafi bakorana n’intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mu kuru wa ONU mu Karere k’ibiyaga bigari Bwana Saïd Djinit ndetse n’abantu bakorana n’intumwa idasanzwe y’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari Bwana Russ Feingold; ayo makuru akaba avuga ko abo bagabo bombi bateganya gushyiraho leta z’inzibacyuho mu gihugu cy’u Burundi na Congo Kinshasa niba amatora ateganyije kuba muri ibyo bihugu byombi adashoboye kuba nk'uko bitegenyijwe. Igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika cyagaragaje ko kitifuza ko perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi na Joseph Kabila wa Congo bahindura ingingo yo mu itegeko-nshinga ry'ibihugu byabo kugira ngo bongere kwiyamamariza indi manda, ariko aba bakuru b’ibihugu byombi bakaba bifuza kuzongera kwiyamamaza !
Nk’uko rero «kongotimes.info» ibyemeza, Ambasaderi Saïd Djinit na Russ Feingold bobona mu gihe amatora adashoboye kubaho muri ibyo bihugu hajyaho leta y’inzibacyuho igomba kumara imyaka 3 iyobowe n’amashyaka atavuga rumwe n’amashyaka ari ku butegetsi muri iki gihe muri ibyo bihugu byombi ariyo MP mu gihugu cya Congo na CNDD-FDD mu gihugu cy’u Burundi kandi izo leta muri buri gihugu zikayoborwa n’abantu bafitiwe ikizere n’abaturage. Uwo mugambi wo gushyiraho leta z’inzibacyuho muri ibyo bihugu byombi (mu gihe abakuru b’ibyo bihugu baba bakomeje gutsimbarara ku cyemezo cyo kwiyamamaza) niwo ntandaro y’amakimbirane ashobora kubyara intambara hagati y’u Burundi, Congo Kinshasa n’u Rwanda bitewe ni uko Paul Kagame perezida w’u Rwanda yemereye Saïd Djinit na Russ Feingold igikorwa cyo kunoza umugambi wo gushyiraho leta z’inzibacyuho mu Burundi no muri Congo !
Uko byaba biri kose, aya makuru atangazwa n’iki kinyamakuru yaba yo cyangwa byaba ibihuha , ikigaragara cyo ni uko mu karere k’ibiyaga bigari hatutumba umwuka w’intambara ; uwo mwuka mubi ukaba ukururwa n’igihugu cy’igihangange cy’Amerika ; ntibyumvikana ukuntu Leta zunze ubumwe z’Amerika zisaba Perezida wa Congo Joséph Kabila na perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza kudahirahira guhindura ingingo yo mu itegeko-nshinga ry’ibihugu byabo kugira ngo batongera kwiyamamaza ariko icyo gihugu cy’Amerika ntikigire icyo kibwira Paul Kagame w’u Rwanda ! Mu minsi yashize, Amerika yategetsi Congo gushyikirana n’umutwe wa M23 wari ugizwe n’abasilikare b’abanyarwanda bikuye mu ngabo za Congo bakayirwanya kandi uwo mutwe wari umaze kwica abaturage benshi b’abakongomani b’inzirakarengane, ariko ubu Amerika ikaba ihangayikishijwe ngo no kwica impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo ngo bitwe ni uko FDLR isaba gusa gutaha mu gihugu cyayo cy’u Rwanda nk’ishyaka rya politiki !
None se iyi myitwarire y’igihugu cy’igihangange nk’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, yo gushyigikira umwicanyi ruharwa nka Paul Kagame ikibasira abandi bakuru b’ibihugu,mubona itazasiga irimbuye abaturage bose baturiye akarere k’ibiyaga bigari ?
Iyi nkuru tuyikesha « kongotimes.info »