Igihugu cy’u Rwanda kigeze ku rwego rwo kujya kwiba imirambo i Burundi!

Publié le par veritas

icyambu cyo ku kiyaga cya Rweru ku ruhande rw'i Burundi abari bagiye kwiba imirambo i Burundi bambukiyemo

icyambu cyo ku kiyaga cya Rweru ku ruhande rw'i Burundi abari bagiye kwiba imirambo i Burundi bambukiyemo

Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI ivuga ko itsinda ry’abantu batazwi ryafashe amato atwarwa no moteri mu kiyaga cya Rweru mu ijoro ryo ku cyumweru taliki ya 21 rishyira ejo kuwa mbere taliki ya 22/09/2014; abo bantu bakaba bari bafite gahunda yo kujya gucukura icyobo rusange cyashyinguwemo imirambo y’abantu bane batoraguwe mu kiyaga cya Rweru bagashyingurwa mu Burundi mu byumweru bitatu bishize. Veritasinfo yavuganye n’abaturage b’abarundi baturiye aho abo bantu bashyinguwe bo bemeza ko abantu bari bagiye kwiba iyo mirambo ari abasilikare ba RPF bo mu gihugu cy’u Rwanda.
 
Abasilikare ba FPR Inkotanyi bagiye kwiba iyo mirambo babikoze mu buryo bumeze nk’abakinyi kabuhariwe ba filime z’urugamba rw'intambara ya gisilikare, nk’uko byemezwa na radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI. Abasilikare ba FPR baje mu buryo bwo kwiyoberanya bari mu mato atwarwa na moteri berekeza ku butaka bw’u Burundi aho bashyinguye iriya mirambo y’abanyarwanda yatoraguwe mu kiyaga cya Rweru. Iyo mirambo ikaba yaratoraguwe mu kiyaga cya Rweru mu byumweru 3 bishize ihambiriye mu mifuka y’ibigunira; ari abategetsi b’u Burundi ari n’abategetsi b’u Rwanda nta numwe muri ibyo bihugu byombi wemera ko abo baturage ari ababo cyane ko icyo kiyaga gisangiwe n’ibihugu byombi.
 
Abasilikare b’inkotanyi bitwikiriye ijoro ryo ku cyumweru bucya ari kuwa mbere bagambiriye kwiba iyo mirambo, bamaze komoka mu mato yabo ya moteri, bagiye banyomboka mu buryo bwa gisilikare bajya ku cyobo rusange cyashyinguwemo iyo mirambo kiri kuri metero 30 uvuye ku mazi. Umurobyi w’umurundi wacungaga umutekano w’amato y'abarobyi b'abarundi, wari hafi aho, yabonye urumuri rw’amatoroshyi rwerekeje ku cyobo rusange gishyinguwemo bariya bantu 4; uwo murobyi yahise agira ubwoba atabaza abashinzwe umutekano b’i Burundi. Abasilikare b’inkotanyi bari baje kwiba iyo mirambo bahise bagira ubwoba bw’uko bagiye gufatwa kuko bari batarayigeraho, bahise bahunga bafata amato bajemo basubira mu Rwanda; ariko bitewe n’uko bahunze bihuta bibagiriwe kuri icyo cyobo igitiyo n’ihema ritamenwa n'amazi (plastique) bagombaga gutwaramo iyo mirambo uko ari 4 nk’uko byemezwa n’abayobozi b’igihugu cy’u Burundi
 
Abantu benshi bemeza badashidikanya ko iyi mirambo yari igiye kwibwa n’igihugu cy’u Rwanda bitewe ni uko u Rwanda rwahakanye kera ko iyo mirambo atari iy’abanyarwanda, ko ndetse nta n’umunyarwanda waburiwe irengero! Ariko muri ibi bihe inkuru y’iriya mirambo yabonetse mu kiyaga cya Rweru itangiye guhindura isura, umusesenguzi w’inkuru zivugwa mu itangazamakuru ufite ubwenegihugu bw’u Burundi, yasobanuriye radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI ko igitutu cy’umuryango mpuzamahanga usaba ko hagomba kuba ubushakashatsi n’iperereza bigomba kwerekana abantu bishwe abo aribo, uko bishwe, ababishe hakurikijwe ibimenyetso byo kwa muganga (autopsie na AND) gikomeje kwiyongera! Kubera icyo gitutu, u Rwanda rukaba rushaka kwiba iyo mirambo kugira ngo iryo perereza ritazakorwa kuri yo, ukuri kukamenyekana nk’uko byemezwa n’uwo musesenguzi.
 
Ku ruhande rw’u Burundu, umuyobozi w’intara ya Muyinga Aline Manirabarusha yemeza ko abantu ntacyo bakagombye kwikanga, yagize ati: “imva abo bantu bashyinguwemo ubu zirinzwe bikomeye n’umutwe w’ingabo z’u Burundi” naho ku ruhande rw’u Rwanda umwe mu bayobozi b’icyo gihugu utarashatse kwivuga amazina, yabwiye itangazamakuru ko asanga harabaye ikinamico ryo kwiba imirambo kugira ngo haboneke inkuru yo guharabika u Rwanda! Iyi mvugo y'uyu muyobozi wo mu Rwanda ikaba yerekana ko u Rwanda rutangiye kwikeka amababa!
 
Iyi nkuru yo kwiba imirambo i Burundi ije ikurikira inkuru y’imirambo 2 y’abasilikare bakuru b’igihugu cya Congo yatoraguwe ku mupaka w’icyo gihugu ku ruhande rw’u Rwanda, aho ibihugu byombi biheruka kurasanira bipfa urubibi, igihugu cya Congo kikaba cyari cyaravuze ko abo basilikare bashimuswe n’ingabo za RPF, bakajyanwa mu Rwanda none ubu hakaba habonetse imirambo yabo bigaragaza ko bishwe nyuma! Icyo gihe Congo yasobanuye ko imirambo yahawe n’u Rwanda yitwaga ko ari iy’abasilikare ba Congo itari yo ahubwo Congo ikavuga ko ari imirambo y’abaturage b’u Rwanda bashobora kuba barakuwe mu bitaro! None iryavuzwe riratashye!
 

Niba se koko u Rwanda ruvuga ko rwatanze imirambo y'abasilikare ba Congo baguye mu mirwano, iyi mirambo y'indi iturutse he? Ibi biragaragaza ko u Rwanda rwatanze imirambo y'abanyarwanda bishwe muri icyo gihe bitwa abakongomani, none ingabo za Congo zashimuswe zikaba zarishwe nyuma  imirambo yazo ikaba igiye yagaragara, kuko ntaburyo baba barashyinguwe muri Congo nyuma imirambo yabo ikongera kugaragara mu Rwanda!

 
Inkuru dukesha RFI
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article