USA-FDLR : Urwishe ya nka ruracyayirimo! Amerika ntirava ku izima irashaka kurimbura impunzi z'abanyarwanda ziri muri Congo!
Nubwo USA yagiye ibihisha kenshi ariko ikibazo cya FDLR kigaragaje ko icyo gihugu aricyo kishe impunzi z’abanyarwanda mu mashyamba ya Congo kugeza ubu gikoresheje umukozi wabo Paul Kagame ! Mu gihe SADC irimo ikangurira amahanga ko leta y’u Rwanda yakwemera kuganira na FDLR ndetse n’impunzi zose kugira ngo amahoro agaruke mu karere, USA yo yiteguye kohereza ingabo zayo kurwanya FDLR no kwica impunzi z’abanyarwanda muri Congo ! Russ Feingold intumwa ya USA mu karere ntacyo ahisha, ngo ingabo za USA ziteguye kugaba ibitero kuri FDLR kandi ngo icyo gihugu ntigishaka ko FDLR ikora politiki kuko USA izi neza ko Kagame adashobora kutitsinda ! Nyamara USA yagombye kumenya ko aho kwicwa n’Akandoya ka FPR wakicwa n’isasu ! Kenshi abantu bakunda kwita Kagame perezida w’u Rwanda ariko ikigaragara cyo ni uko ahubwo ari Perefe wa USA mu Rwanda ! FDLR na CPC basanga ibibazo by’impunzi z’abanyarwanda bizakemurwa n’abanyafurika ubwabo kuko abazungu baba bishakira inyungu zabo gusa akababaro k’abanyafurika ntacyo kababwiye !
Mu nama ihuje abakuru b’ibihugu by’Afurika n’abayobozi b’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika, Russ Feingold yagize ati : « Bagomba kwitanga bose bagashyira intwaro hasi kandi mu gihe cya vuba cyane, bitaba ibyo tugakoresha ingufu za gisilikare ». Mu gitekerezo cya Russ Feingold ngo FDLR nta mpamvu nimwe ifite yo kwaka ibiganiro bya politiki, ngo abasilikare bayo bose bagomba kuba barangije gutanga ibirwanisho mbere y’uko uyu mwaka w’2014 urangira !
Ejo kuwa kabiri taliki ya 5/08/2014, intumwa idasanzwe ya leta zunze ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari Russ Feingold yavuze ko ateganya kuzabwira intumwa z’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari zizateranira mu nama izabera muri Amerika ku kicaro cy’umuryango w’abibumbye ONU ; ko ingabo za FDLR ziri mu burasirazuba bwa Congo ntamahitamo zifite, ko zigomba gushyira intwaro hasi kuneza zitabikora zikagabwaho ibitero bya simusiga bya gisilikare. iyo inama ikaba izaterana kuwa kane w’iki cyumweru ikaba igomba kuzasuzuma ikibazo cya FDLR. Twakwibutsa ko impunzi z’abanyarwanda zimaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa Congo ; izo mpunzi zikaba zaragiye ziteranwa n’umuryango mpuzamahanga wagiye utera inkunga ubutegetsi bwa Kigali bwo kujya kuzirimburirayo nanubu igihugu cya USA kikaba kitarava ku izima mugushaka kurimbura impunzi z’abanyarwanda zarokotse.
/http%3A%2F%2Ffr.allafrica.com%2Fdownload%2Fpic%2Fmain%2Fmain%2Fcsiid%2F00251663%3Afd1c035b35f1a0fab786588729d6138f%3Aarc614x376%3Aw290%3Aus1.png)
Guhera taliki ya 30/05/2014, abasilikare ba FDLR barenga 300 bamaze gushyira intwaro hasi, ariko muri icyi gihe icyo gikorwa kikaba kiri kugenda buhoro bitewe ni uko inkambi za monusco zuzuye abasilikare ba FDLR bamaze gushyira intwaro hasi kandi igikorwa cyo kubajyana i Kisangani kikaba kitarumvikanwaho na Congo, abayobozi b’ibanze b’i Kisangani kimwe n’abayobozi ba FDLR. Russ Feingold avugako ko Amerika idatekereza ko igikorwa cya gisilikare ko kigomba gushyirwa mubikorwa kuri FDLR ko ahubwo icyo gihugu cyo gihora kiteguye kugaba icyo gitero mu gihe ibintu bitagenda uko USA ibishaka ! Muri iki gihe ONU ikaba ivuga ko abasilikare ba FDLR bari hagati 1500 ni 2000.
Umutwe wa M23 wari ushyigikiwe n’igihugu cy’u Rwanda nicya Uganda watsinzwe intambara warwanaga n’ingabo za Congo ndetse n’umutwe w’ingabo udasanzwe wa ONU uri muri Congo, igihugu cya USA kikaba kitarasobanukiwe uburyo M23 yakubiswe incuro nko guhumbya ikaba yifuzako izo mbaraga zakoreshejwe icyo gihe arizo zigomba gukoreshwa kuri FDLR ; nyamara iyo mitwe yombi ntihuje impamvu zituma irwana ! Muri iki gihe umutwe wa ADF Nalu ukaba waraciwe intege cyane n’ingabo za Congo zitewe ingabo mu bitugu n’ingabo za ONU ; kubera iyo nkunga ikomeye ingabo za ONU zateye igihugu cya Congo niyo mpamvu umunyamabanga w’Ububanyi n’amahanga w’Amerika John Kerry yabonanye imbonankubone na Joseph Kabila kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru, agasaba Kabila ko atagomba kuzahindura itegeko nshinga kugira ngo yongere kwiyamamaza mu mwaka w’2016 !
Source : radio Okapi