Rwanda : Isano y’intambara y’inkotanyi na Ex-FAR n’intambara ya RPF na FDLR
Nyuma y’imyaka 20, FPR- inkotanyi ifashe igihugu cy’u Rwanda nta mutekano usesuye igihugu cy’u Rwanda kirashobora kugeraho ; ingingo nyamukuru yatumye inkotanyi zifata intwaro nk’uko zakomeje kujya zibivuga kwari ugucyura impunzi z’abatutsi zari zimaze imyaka isaga 30 ziri hanze y’igihugu. Aho inkotanyi zifatiye igihugu hashize imyaka 20, abahutu nabo batangiye guhunga kugeza na n’ubu bagihunga kandi n’abatutsi bose bari hanze y’igihugu ntibatashye ahubwo ubu n’abo batutsi bashoboye gutaha barimo bongera guhunga! Izo nkotanyi amoko yose ahunga, zarwanye ubuhe bwoko bw’intambara bwatumye zitsinda Ex-FAR ? Ni izihe mpamvu zatumye Ex-FAR zitsindwa ? Ese RPF muri iki gihe nayo ishobora gutsindwa ? Niba bishoboka ni izihe mpamvu zatuma itsindwa ? Ibi ni ibibazo radiyo Impala yabajije inararibonye mu mwuga wa gisilikare Major Pilote Kanyamibwa Jacques.
Major Kanyamibwa Jacques uba mu gihugu cy’Ubufaransa yasobanuye kuburyo burambuye ubwoko bw’intambara FPR Inkotanyi yarwanye kugira ngo ishobore gutsinda Ex-FAR. Major kanyamibwa avuga ko habaho ubwoko bwinshi bw’intambara, Ubwoko bw’intambara bukunda gukoreshwa n’abarwanya ubutegetsi bw’igihugu runaka, ni intambara yitwa « Guérilla » cyangwa intambara ya Kinyeshyamba.
Ubwoko bw’intambara ya Guérilla
Ubwoko bw’intambara ya Guérilla, mu ntangiriro ikorwa n’abantu bake, bakagenda bahindura buri gihe aho barwanira , bagakora udutero shuma, bagatega imitego bita embuscade, bakagaba ibitero bito ariko bikaze, kenshi baba bagamije kwangiza ibintu byinshi ku mwanzi, ari ukwica abasilikare cyangwa gusenya ibikoresho cyane cyane bagamije kumwambura ibikoresho bazakoresha mu bitero bizakurikiraho.
Guérilla ni intambara ikorwa n’abasilikare bake bitoje neza kandi bafite ibikoresho bikomeye kandi bakaba batarwana intambara yo guhangana n’umwanzi kenshi uba ufite imbaraga kubarusha ; ni intambara ifite intego za politiki iba igamije guhirika ubutegetsi abenegihugu benshi baba batakibonamo. Abakora iyo ntambara baba bashyigikiwe n’abaturage, akaba aribo babatunga, akaba aribo babahisha igihe baba bashakishwa n’ubutegetsi barwanya, bakabaha amakuru ahagije ku ngabo barwanya, akenshi abaturage nibo bayobora izi ngabo zikora guérilla. Ntabwo byorohera za leta gutsinda ubu bwoko bw’intambara kuko mu byukuri leta iba irwana n’abaturage bayo !
Ubwoko bw’intambara ya Razzia
Ubu bwoko bw’intambara ya «Razzia » babwita gukubura cyangwa gutera itabi, ubu akaba aribwo bwoko bw’intambara inkotanyi zarwanye, guhera mu mwaka w’1991 kugera 1994 zimaze gutsindwa intambara isanzwe (guerre classique). Iyo ntambara ya razzia irangwa no kugota ahantu , abantu bahari ukabarimbura bose, ugasahura, abacitse ku icumu ukabatwara bunyago ukajya kubagira abacakara bakwikorera imizigo, bagutekera, bacukura ubwihisho n’ibindi. Razzia ni ubwoko bw’intambara bwagiye bukoreshwa n’abarabu mu turere bagiye bigarurira.
Ni izihe mpamvu zatumye Ex-FAR zitsindwa intambara ?
Major Kanyamibwa asobanura ko politiki ariyo mpamvu nyamukuru ! Politiki ntiyashoboye gukemura ibibazo byatumye intambara itangira mu 1990, politiki yatumye igihugu kitagira ingabo nyinshi kandi zikomeye zifite n’ibikoresho bihagije mbere y’uko inkotanyi zitera ; urugero ni uko mu 1990 u Rwanda rwari rufite abasilikare batageze ku bihumbi 5, mu myaka 2 gusa inkotanyi ziteye, u Rwanda rwari rumaze kugira ingabo zirenga ibihumbi 25 !
Ingaruka zabyo ni uko umusilikare wigishwaga amezi 12 yigishwaga iminsi 15, umu sous –offier akigishwa amezi 2 aho kwiga 18, officier akigishwa amezi 6 aho kwiga imyaka 4 ! Hari ni ikibazo cy’amashyaka menshi yavutse mu ntambara, abanyepolitiki bakorera amashyaka yabo babona ko intambara itabareba ari iya Habyarimana, kubera iyo politiki y’amashyaka menshi igihugu nticyaguze ibikoresho bya gisilikare kuko abanyepolitiki bari bizeye ko intambara izarangizwa n’amasezerano y’Arusha kandi muri icyo gihe inkotanyi zo zari zirimo zigura intwaro.
Ese izo mpamvu zatumye Ex-FAR itsindwa n’ubu zishobora kuba zikiriho mu ngabo zinkotanyi cyangwa hari izindi mpamvu ?
Kuri iki kibazo Major Kanyamibwa yasubije ko izo mpamvu ku nkotanyi zitakiriho kuko igisilikare cy’inkotanyi aricyo kigena gahunda y’igihugu n’ingengo y’imari kuburyo gifite ibikoresho bihagije. Ariko n’ubwo bimeze gutyo ntabwo ibyo byatuma igisilikare k’inkotanyi kidatsindwa kuko imungu yarangije kukigeramo ! Izo mungu ni : Urwicyekwe, ubusumbane, gutonesha bamwe muribo, amateka mabi bafite mu karere yo kurimbura abantu no kwicana hagati yabo ! Ikindi ni uko icyo gisilikare bagishoye mu ntambara nyinshi bazibeshya ko hari abantu barwanira kugaruka kumara ubwoko bwabo, ubu bikaba byaramaze kugaragara ko izo ntambara zari zigamije inyungu za bamwe ubu bakaba baramaze kuba abaherwe, ibi byose bikaba bituma igisilikare k’inkotanyi atakiri cya kindi cyafashe Kinshasa mu mwaka w’1997!
Ibyo byo gucika intege no gihinduka kw’igisilikare cy’inkotanyi byagaragajwe n’uko nyuma y’intambara yo gufata Kinshasa, ubukurikiyeho inkotanyi ntizarenze Kisangani, intambara yakurikiyeho ntizarenga Goma, intambara yakurikiyeho ariyo ya M23 inkotanyi bazicyuye mu Rwanda ! Ibyo byose byatewe ni uko ubu inkotanyi nyinshi zamaze gusanga ntacyo zirwanira, intambara yo mu Rwanda kuyitsinda ntibizazorohera mu gihe abanyarwanda benshi batazishyigikiye ! Bityo rero gutsindwa kw’inkotanyi ubu birashoboka !
Amaherezo yo kugaba igitero kuri FDLR yaba ayahe ?
Major Kanyamibwa asanga kugaba igitero kuri FDLR byagira ingaruka mbi ku Rwanda no mu karere, ibyo biramutse bibaye ntamahitamo FDLR yaba igifite kandi kurwanira muri Congo na ONU ntiyabikora ahubwo ishobora kuba yajya kurwanira mu Rwanda kuko niho ifite ibyo irwanira, muri icyo gihe yahitamo ubwoko bw’intambara irwana naho yayirwanira ! Mu gihe hariho igikorwa cyo gushyira intwaro hasi, Etat-major ya FDLR igomba no kwiga ikizakorwa igihe iyo gahunda yaba iramutse yanze!
Major Kanyamibwa avuga ko abatekereza ko FDLR ishobora gusenywa burundu baba bari kwirushya kuko ntacyo leta y’u Rwanda itakoze muri iyi myaka 20 ishize ngo iyirimbure ifashijwe n’amahanga bikananirana ! Major asanga gahunda ya FDLR yo gushyira intwaro hasi ari nziza kuko yeretse u Rwanda n’amahanga ko ibibazo by’u Rwanda bishobora gukemuka binyuze mu biganiro, ONU niramuka igabye igitero kuri FDLR bizaba bibaye ikimenyetso ndakuka ku mashyaka atavuga rumwe na leta ya Kigali ko nta mishyikirano izigera ishoboka, ntayindi nzira izaba isigaye yo kugera kubyo baharanira uretse kubishakira mu nzira yo mu bundi buryo !
Major Kanyamibwa yatanze inama kuri leta y’u Rwanda, kuri FDLR no kumashyaka kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza mu Rwanda no mu karere. Ku kibazo cy’uko u Rwanda rudashobora kwemera imishyikirano bitewe ni uko rwizeye inkunga y’ibihugu bikomeye, Major Kanyamibwa yavuze ko kwaba ari ukwibeshya cyane kuko hari ibihugu byinshi byari bifite ingabo zikomeye n’intwaro zikomeye ariko byatsinzwe intambara, ikingenzi ni uko abaturage baba badashyigikiye iyo leta!
Ubwanditsi