RDC :Umuntu wese utekereza kugaba igitero kuri FDLR ni umwanzi w’abakongomani wabivukanye mu maraso !
Aha ni i masisi mu ntangiriro z'ukwezi kwa cumi na biri 2013 ingabo za Congo zifashijwe n'iza ONU zigaba ibitero kuri FDLR!
Nyuma y’aho abayobozi n’intumwa z’ibihugu bishyigikiye Paul Kagame nta kindi basigaye bahoza mu kanwa uretse kuvuga ko bagomba kugaba ibitero bya gisilikare kuri FDLR, abakongomani benshi batangiye gutera hejuru bibaza umuntu uzirengera ingaruka zizava muri iyo ntambara cyane cyane ko intambara nkizo zihitana abakongomani benshi nk’uko byagenze mu ntambara nyinshi zagabwe kuri FDLR mu bihe byashize, abakongomani bakahashirira !
Abakongomani babona batagomba kuryozwa ingaruka z’intambara FPR Inkotanyi yashoye ku gihugu cy’u Rwanda mu mwaka w’1990 igasozwa na jenoside y’abanyarwanda izo nkotanyi zagizemo uruhare mu mwaka w’1994 kandi iyo ntambara igasuka imbaga y’impunzi z’abahutu batagira umubare kubuteka bwa Congo ; kiretse niba abakongomani bagomba kuzira ko bubahirije amategeko mpuzamahanga yo kwakira impunzi !
Ikinyamakuru « Mondo Blog » kivuga ko ntazindi mbaraga zizaboneka zizarwanya FDLR kurusha ibitero byarimo igihugu cy’u Rwanda ubwacyo cyashakaga kurimbura FDLR mu myaka 17 yose bikananirana, icyo kinyamakuru kivuga ibitero (opérations) bya , kimya I, Ikimya II, uwomja wetu … hakaba hari harimo hategurwa na Kamilifu, ariko ibyo bitero byose bikaba byarananiwe gutsinda FDLR ahubwo bigahitana abakongomani bagera kuri miliyoni 6 ! Ikindi ibyo bitero byabyaye n’imitwe yari ishyigikiwe n’u Rwanda y’abakongomani b’abatutsi bicaga abandi bakongomani bo muyandi moko basa n’abahutu kugira ngo mu gihe abakongomani bicwa n’abahutu ba FDLR babigwemo ariko bikananirana ! Iyo mitwe ni RCD, CNDP na M23 !
Umwanzuro ibinyamakuru byandikirwa muri Congo bitanga ku kibazo cya FDLR ni uko igihugu cyabo cya Congo kigomba kwirinda kuzongera gutekereza ibyo kugaba igitero cya gisilikare kuri FDLR, kiretse niba abayobozi ba Congo badakunda abaturage babo ! Abahanga muri politiki bakurikiranira hafi ibibera mu karere k’ibiyaga bigari batanga umwanzuro ukurikira :
«FDLR ni abanyarwanda buzuye, niba amahanga ashaka gukemura koko ikibazo cy’umutekano muri Congo, agomba gutegeka leta y’u Rwanda iriho muri iki gihe, ikagirana ibiganiro bihuza abanyarwanda bose mu mitwe ya politiki yabo barimo bagasuzuma ikibazo cy’imiyoborere myiza y’u Rwanda n’uburyo impunzi z’abanyarwanda zigomba gataha mu gihugu cyabo. Igihugu cya Congo kigomba kwibanda kuri iyo ngingo mukuyisobanurira amahanga, aho gutekereza inzira zishobora kuganisha ku irimburwa ry’abaturage bayo kubera amateka mabi yabaye mu gihugu cy’u Rwanda. Niba hari abantu bakoze ibyaha bari muri FDLR ntabwo igisubizo cyaba icyo kubica binyuze mu nzira y’imirwano ahubwo icyo kibazo cyashyikirizwa ubutabera akaba aribwo bugikemura, ariko abanyarwanda baramaze kumvikana uburyo bagomba kubana no kuyoborwa mu gihugu cyabo. Niba leta ya Congo irangaye hakabaho ibitero bya gisilikare kuri FDLR abaturage b’abacongomani bazabigwamo ndetse bitaretse n’ingabo za Congo dore ko FDLR izizi neza imbere n’inyuma ! Ntabwo rero kwicira abanyarwanda muri Congo bizigera bitanga igisubizo k’ikibazo ahubwo utekereza inzira y’intambara wese kuri FDLR ni umwanzi w’abakongomi wabivukanye mu maraso ! »
Abo bakongomani bibutsa ko abana b’impunzi z’abanyarwanda muri iki gihe bivanze n’abana b’abakongomani kuburyo kubatandukanya ari ihurizo rikomeye, bakaba batumva ukuntu wagaba igitero kubaturage ngo urabashakamo abantu 1600 gusa kandi ubafitiye umugambi wo kubica gusa nta kindi gisubizo ubafitiye ! Ni ubwo mu mpunzi z’abanyarwanda muri Congo harimo abakoze ibyaha bikomeye kubaturage b’abakongomani, birumvikana ko ibyo byaha babakoreye ahanini ni uko izo mpunzi zahigwaga ndetse n’abakongomani bakabahiga ! Kuba u Rwanda rudashaka kwakira abana barwo rukaba rushaka ko bicirwa muri Congo, abategetsi ba Congo bagomba kwirinda kugwa mu bicumuro byo kwisiga amaraso no kuba ruvumwa babitewe n’abategetsi b’u Rwanda badashaka gukemura ikibazo cy’abavandimwe babo ! Congo igomba kwitaza ibyo bikorwa byo gushora intambara k’ubutaka bwayo.
Amahanga agomba gushaka uburyo igisubizo cy’abanyarwanda kiva mu banyarwanda ubwabo, abakongomani bagahabwa amahoro. Ibyo binyamakuru birahamagarira abakongomani bose guhaguruka bagahagarara bakamaganira kure abantu bose bashaka ko intambara yo kurwanya abanyarwanda ibera kubutaka bwa Congo, kugira ngo u Rwanda rukemure ibibazo byarwo ni uko izo ntambara zabera kubutaka bwarwo naho ubundi ntagihe abayobora icyo gihugu bazigera bumva ko ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda kibareba!
Ubwanditsi