POLITIKI : ROMEO RUGERO NABE UMUNYAPOLITIKI AREKE KWIGIRA UMUVUGIZI WA RUBANDA.
Aho kurebera no kuvuga anenga abandi ngo ntacyo bakora, uyu mukongomanikazi yiyemeje gufata inkoho! Capitaine Roméo Rugero ko yarwanye mu ngabo z'Amerika akarwana muri Irak we azajya kurwana ryari mu Rwanda ngo aducyure ?
Maze iminsi nkurikira ibyandikirwa ku mbuga za internet cyane cyane ibirebana na FDLR none nsanze ari ngombwa kugira icyo nanjye mbivugaho ariko cyane cyane ndibanda ku nyandiko uwitwa Romeo RUGERO yasohoye ku IKAZE IWACU kuwa 13 kanama 2014.
Iyi nyandiko (Rwanda: ese amashyaka aziko abereyeho gukorera rubanda?) ndayibandaho kuko ariyo itumye nterura nkandika. Ikindi gitumye nandika ni uko iyi nyandiko ye inyibukije iyanditswe na Lyarahoze, padiri Thomas akagira icyo ayivugaho noneho Romeo Rugero akunga mu rya Lyarahoze ariko asa n’uwihaniza padiri Thomas. Ibi rero biratuma nibaza ngo iri hangana ni iry’iki ? Hari ikintu icyo gihe padiri yavuze mu nyandiko ye nanjye nkaba ncyemera. Ni uko iyo ubonye uwari ushinzwe gukora ikintu atagikoze, wowe uragikora cyane cyane ko uba ugishoboye, ukaba umuhaye urugero rwiza yakurikiza.
Ibi biba isomo ryiza kuruta kumwibutsa buri gihe ngo ntiyakoze iki n’iki. Yenda ntiyari agishoboye! Wowe ugishoboye rero, gikore maze rubanda rwose rubibone ko ari wowe ugikoze, rukuyoboke cyangwa rugukunde kurusha abandi. Rugero, ko mbona uri umunyapolitiki mwiza, uzi ibyo gukora, igihe bikorerwa n’uburyo byakorwa, kuki udakora politiki ku mugaragaro ngo tukuyoboke ko mbona waba igitangaza kubera kutagira ibya diplomacy ? Abo banyapolitiki bose uri kugaya bahita baceceka kuko ntamuyoboke basigarana, ubundi wowe ugakora gusa, ukaducyura mu Rwanda twemye. Ariko reka ndeke kugutaka kuko nturatugaragariza icyo ushoboye, buriya uzabitwereka nujya gukora politiki. Reka nigarukire ku nyandiko yawe.
Rugero, nkurikije ibyo numva ni uko wabaye mu mashyamba igihe kirekire, ukaba no muri FDLR cyangwa n’ubu uracyayirimo. Harya wari uzi ko akababaro gakabije hari ibice by’ubwonko gasiba cyangwa kagatuma bigira ubukererwe mu gukura ? Iyo uvuga nabi diplomacy uba wiganye Kagame niwe uvuga ko nta bya diplomacy arimo. Ariko rero kuba nta bya diplomacy agira ubonye aho bimugejeje? Nyamara wibuke ko iyo diplomacy FDLR yayimenye kare mu gihe ijya mu biganiro i Roma, mu gihe yiyemeza gushyira intwaro hasi, n’ibindi. Wibuke ko iyo diplomacy urwanya ari yo yatumye FDLR ubu ifite ijambo mu ruhando mpuzamahanga.
Iyo hataba diplomacy, Byiringiro ntaba yaranditse iriya baruwa uri kuvuga, kuko nta jambo yari afite (Aha naguhamagarira kwiyibutsa agaciro ka FDLR mbere y’uko itangira gukorana n’andi mashyaka). Ngiyo diplomacy wowe urwanya. Iyo uvuga nabi diplomacy uba ushatse kuvuga ko ibintu byawe ubivuga brut, bivuze ngo biba bivanzemo n’amarangamutima yawe yose kandi ngira ngo urabizi ko hari ubwo amarangamutima tuyima icyicaro kugira ngo hatagira uwo akomeretsa. Urajye ubyirinda rero kuko mu nama zawe, zuzuyemo ya marangamutima zikomeretsa abantu kurusha uko zibagirira akamaro kandi washakaga gutanga inama zubaka.
Abo banyapolitiki ugaya rero(ni uburenganzira bwawe kubagaya) nta rirarenga kugira ngo babe bagira icyo bakora. Baracyakaraga ururimi karindwi mbere yo kuvuga, nkeka ko icyumweru atari cyinshi ku buryo wakwihutira kubagaya. Ikindi ni uko badategetswe byanze bikunze kugira icyo bavuga kuri biriya Feingold yavuze ngo ni uko wabahamagariye kubikora. Nakwibutsa ko kugira icyo ukora atari ukwandika cyangwa kuvugira kuri radio. Diplomatie igira inzira nyinshi inyuzamo ibitekerezo kandi bikagera k’uwo bigenewe, ibyo kandi bikorwa mu ibanga, si ngombwa rero ko bishyirwa ku karubanda ngo bibe akabonabose.
Uburyo usobanura ibyavuzwe na Twagiramungu maze ukabigereranya n’ibyavuzwe na Feingold ni amakabyankuru yuzuyemo ya marangamutima twavugaga haruguru. Sindi umuvugizi wa Twagiramungu ariko kandi mujye mukora analyse nyayo. Iyo uvuga ngo Twagiramungu arashaka ko abacunguzi bamukubitira ibipfukamiro hasi, ngo kubera ko yabasabye kuyoboka CPC, urashaka kumvikanisha ko CPC ari Twagiramungu? Ubwo se ushatse kuvuga ko ba Byiringiro na ba Murayi ari iki muri CPC? Ntimukajye muyobya Rubanda.
Ese ko wateruye uvuga ko ntacyo abanyapolitiki bakoze ku byavuzwe na Russ Feingold, kuki utibutse ko Twagiramungu yabikoze abinyujije kuri radio Impala! Iyo uba umuntu utagira aho ubogamiye, uba wabanje nibura kumushimira ko yagize icyo abivugaho noneho ukaza kumunenga nyuma. Ibi biragaragaza ko wari wazinduwe no kugaya gusa abatabona ibintu kimwe nawe, cyangwa se abatakoze uko wowe wifuzaga ko ibintu byakorwa. Muri uru rwego rero, ubaye umuyobozi waba umunyagitugu!
Kwandikira Feingold ntacyo bivuze kuko aba yatumwe. Aha ariko simvuze ko igikorwa cya Byiringiro ari impfabusa kuko uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe. Muvandimwe wanjye, niba wifuza ko Russ Feingold ahindura imyumvire, banza uhindure imyumvire y’abayobozi ba Amerika muri rusange kuko nibo batuma Russ ngo uvuge atya, ibi ntubivuge n’ibindi n’ibindi. Wibuke ko ari ambassadeur kandi akazi ka ba ambassadeurs urakazi.
UMWANZURO
Mugenzi wanjye Romeo Rugero, iyo nitegereje imyumvire yawe n’ubuhirimbanyi bwawe, nsanga hari ubwo umutima uzaguhagararana tukakubura kandi twari tukigukeneye, ukagenda uzize abanyapolitiki badakora ibyo wumva ko bagombye gukora. Inama nakugira rero, jya muri politiki, ushinge umuryango wa societé civile cyangwa se ishyaka da, maze ibyo byose urega bariya banyapolitiki wowe ubikore. Abanyarwanda tuzi kureba no gushishoza, ntibizaba ngombwa ko wongera kubumbura umunwa wawe ngo uravuga, ibikorwa byawe bizavuga mu mwanya wawe. Maze urebe ngo uraba ikirangirire. Bitari ibyo rero, njye ndi wowe nafata umwanzuro wo kutazongera kugira icyo mvuga kuri politiki ya ba nyiri amakoti.
Ugire Imana
Maître Mbaraga Innocent
Umusomyi wa veritasinfo