Politiki : FDLR irishimira ko ishyaka CNR- Intwari ryinjiye mu Mpuzamashyaka ya CPC

Publié le par veritas

Politiki : FDLR irishimira ko ishyaka CNR- Intwari ryinjiye mu Mpuzamashyaka ya CPC
Banyarwanda, Banyarwandakazi; abari mu gihugu n’abari hanze y’igihugu, abasanzwe bari mu rugaga n’abatarurimo twifuje kubashimira cyane inkunga y’ibitekerezo n’ibindi mutekereza gushyira hamwe mu bufatanye bwo gushaka uko twabohoza igihugu cyacu cy’u Rwanda.
 
Twishimiye cyane abakomeje kwerekana kumugaragaro ko bashaka kwifatanya n’urugaga rwacu rwa FDLR hamwe n’ihuriro ryandi mashyaka yo muri C.P.C (IHURIRO RY’AMASHYAKA YA POLITIKE AGAMIJE IMPINDUKA MU RWANDA). Tuboneyeho kandi gushima no gushyigikira ubushake bwo kuza kwifatanya natwe bw’abavandimwe bo mu ishyaka CNR-INTWARI ishyaka riyobowe na Bwana Theobald Gakwaya  Rwaka. Iki gikorwa cyo kwifatanya ni igikorwa cyiza kandi gikwiriye gushyigikirwa.
 
Urugaga rwifuriza n’abandi banyamashyaka batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bw’u Rwanda kuza kwifatanya natwe tugashyira ibitekerezo hamwe no gushyira ingufu hamwe muri CPC izi ngufu nizo zizafasha abanyarwanda kwibohora ubutegetsi bw’igitugu bw’u Rwanda.
 
Twongeye kwifuriza amashyaka yose  atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bw’ u Rwanda gushyira ku ruhande ibidutandukanya, kuko aha niho uwo turwanya yifuza. Ahubwo dushakire hamwe ikiduhuza kuko niho hari ipfundo ryo gutsinda no kubona demokarasi duharanira.
 
Bitangarijwe Masisi; taliki ya 31 Nyakanga 2014
 
Col. Wilson Irategeka
Umunyamabanga mukuru w’agateganyo
w’urugaga ruhanira demokarasi no kubohoza u Rwanda (FDLR)   
 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
murakoze cyane Bwana THEOBALD RWAKA wemeye gufatanya na FDLR. Iyi FDLR ni ingirakamaro kandi igomba guterwa inkunga. RWAKA rero uzambwire aho utuye tuzahure tuganire neza. Urakoze.
Répondre
M
Ko cnr irimo se isiniranamo ubwomuzafata iki mureke iki