Rwanda: Ubutumwa bw'umuyobozi mukuru w'ingabo za FDLR-FOCA ku mpunzi z'abanyarwanda aho ziri hose ku isi
UBUTUMWA BW'UMUYOBOZI MUKURU WA FOCA BUGENEWE ABACUNGUZI BOSE N'IMPUNZI Z'ABANYARWANDA.
1.Bacunguzi,bacunguzikazi,muri iyi minsi, mu bitangazamakuru binyuranye, umwanzi ari gukwirakwiza ibihuha, ajijisha abadashikamye kuntego twiyemeje, avuga ko" les FDLR" urugamba rwabananiye bakaba barashyize intwaro hasi ngo bajye mumakambi, babacyure bamanitse amaboko ,kandi ko nabategetsi batumvikana.
Mumenye ko ari ibihuha bidafite aho bishingiye, bigamije amacakubili no kudutera igihe,twe twiyemeje urugamba rwa Politiki kandi ruri kugenda neza, twarwiyemeje kugira ngo twerekane ko ibyo batwagiriza gukora muri RDC , ataribyo, ko ataritwe tubangamiye amahoro, ahubwo ko natwe twiyemeje kubafasha kugera kumahoro arabye no kugarura umutekano mu karere k'ibiyaga bigari, biciye mu mishyikirano ya Leta ya Kagame na FDLR ndetse nandi mashyaka atavuga rumwe niyo Leta , atari mu ntambara y'amasasu, ko icyo dushaka ari uguharanira uburenganzira bw'abanyarwanda bapyinagajwe n'ubutegetsi bwa Kigali, batagira ijambo n'uruhare ku butegetsi.
Dushaka rero gukuraho urwitwazo rwabo bose baturwanya kugirango dushobore gushaka abadufasha kumvisha leta ya Kigali kwemera imishyikirano ntayandi mananiza. Urugamba rwacu, nubwo rwahinduye isura, ahubwo ubu niho rurimbanije; abantu bime amatwi abashaka kubayobya nibyo bitangaza-makuru byo gushyushya imitwe biyobya abantu kandi bikorana n'umwanzi. Mugirire ikizere ubuyobozi bwanyu kuko buri maso, intego twiyemeje iracyari yayindi yo kubohoza abanyarwanda bari kungoyi y'agahotoro ,dukoresheje imbaraga zacu zose n'ubwenge bwacu bwose.
Ntitugamije kubaroha cyangwa kubatatanya. Ubu twashyize imbere intambara ya Politiki, ariko siyo kwiyahura mu menyo ya rubamba cyangwa kwisubiza mu mahanga ya kure. Ntabwo rero turwanira guhera ishyanga, ahubwo dushaka gutaha mu rwatubyaye tutari inkomamashyi za Ndiyo bwana.
2.Bacunguzi, bacubguzikazi, musabwe gushishoza no kwirinda gufata amakuru yose ho ukuli, ahubwo mwegere abayobozi banyu ,mu nzego zose, mubabaze ibyo mudasobanukiwe neza; abayobozi nabo, kunzego zose, basabwe kwegera abo bayobora no kubaba hafi buri gihe, babasobanurira ibyiyi ntambara ya politiki turimo, imvano yayo naho twerekeza.
Bacunguzi, bacunguzikazi, mugire umurava mpaka dusoje ikivi cy’urugamba turiho!
UMUYOBOZI MUKURU WA FOCA.