Ohereza uwo murwayi muri Gaza Ububabare bwe burashira !
[Ndlr :Ibisasu Israyeli iri kurasa mu karere ka Gaza bigahitana abanyapalestine benshi, biri gukururira abahudi batuye ku mugabane w’Uburayi urwango rwinshi !]Umuganga wimenyereza umwuga wo mu Mujyi wa Anvers mu Bubiligi yanze kuvura umurwayi amuhora ko ari umuyahudikazi. Abo mu muryango we bakaba batanze ikirego.
Abaturanyi b’uyu muyahudi w’imyaka 90 bababajwe cyane n’ibyakozwe n’uyu muganga wahamagawe kuza kuvura umurwayi akanga kubera inkomoko ye, bakaba bahise batanga ikirego ku rwego rushinzwe ubuzima mu Bubiligi. Urubuga rtl dukesha iyi ruvuga ko umuhungu w’uyu mukecuru, tariki ya 30 Nyakanga ari bwo yahamagaye umuganga atabariza nyina wari umerewe nabi n’imvune yo mu rubavu.
Umuganga yahise asubiza ko adashobora kujya kumuvura, amusubiza agira ati “Mwohereze i Gaza (ahari kubera imirwano n’ubwicanyi hagati ya Palestina na Isiraheri) mu masaha make ntabwo ari bwongere kumva ububabare”. Uyu muhungu yahise ahamagara umujyanama w’Intara ya Anvers witwa Samuel Markowitz akaba n’inshuti y’uyu muryango, amusaba ko yabahamagarira umuganga, ariko ntibyagira icyo bitanga.
Uyu muryango ukaba warahise utanga ikirego gishinzwe ubuzima rusange, bakaba bavuze ko bagiye kugishyikiriza inama y’abaganga byaba na ngombwa bakagishyikiriza ubugenzacyaha. Ihuriro ry’abaganga bo muri Anvers bakaba batangaje ko basabye uwo muganga gusaba imbabazi uwo murwayi .
Uyu muganga yabwiye uyu muyahudi kujya i Gaza mu Mujyi wa Palesitina, ahari gusukwa ibisasu bya rutura n’abarwanyi ba Isiraheli ndetse buri munsi hakaba humviaka umubare munini w’abasivili bicwa.
Igihe