FDLR-MONUSCO: FDLR irasubiza amagambo yavuzwe n’umuyobozi wa Monusco Martin Kobler
Mu gihe loni ivuga ko mu ntara ya Kivu, muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo hari abasilikare ba FDLR bageze ku 1500, imvugo y’umuyobozi wa monusco yavuze kuwa kane w’iki cyumweru turangiza yateye uburakari umuvugizi wa FDLR ; ikibazo abo bagabo bombi batavugaho rumwe n’uburyo batanga ibisobanuro ku gikorwa cyo gushyira intwaro hasi kw’abasilikare ba FDLR.
Abajijwe na radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI kugira icyo avuga ku ijambo ryo kwihaniza FDLR Bwana Martin Kobler umuyobozi w’ingabo za Loni muri Congo yavuze, Bwana Laforge Fils Bazeyi , umuvugizi wa FDLR, yagaragaje uburakari kubyerekeranye n’ibyo Kobler yatangaje, Bazeyi yabivuze muri aya magambo :
«Twahinduye intambara yacu ya gisilikare intambara ya politiki, kubwiyo mpamvu, turasaba ko urubuga rwa politiki rufungurwa mu Rwanda, kugira ngo dutahe iwacu turi ishyaka rya politiki ryemewe, ntakindi dusaba. Aho kugira ngo basabe Kigali gufungura urubuga rwa politiki, baradushyiraho iterabwo, bakatwoherezaho integuza zo kutugabaho ibitero. Ibyo bintu ntabwo byemewe. Ntabwo tuzemera ko igikorwa cyacu gifatwa nk’icy’abantu batsinzwe bagashyira amaboko hejuru ».
«Ntabwo nzi impamvu FDLR itekereza ko igikorwa cyo gushyira intwaro hasi ari ugutsindwa urugamba. Ntabwo nkoresha narimwe ijambo –gutsindwa- ni igikorwa cyo gushyira intwaro hasi kubushake. Batanze intwaro kubushake, none ubu ni ngombwa ko babikomeza. »
Kubyerekeranye n’ibyo FDLR isaba byo gushyira igitutu kuri leta y’u Rwanda kugira ngo nayo yemerwe nk’ishyaka rya politiki nyarwanda, Martin Kobler abivuga yeruye muri aya magambo : «Inshingano z’ingabo za loni muri Congo (monusco) ntabwo ari iza politiki. Hari amanama ahuza ibihugu byo mu karere bifite iyo nshingano».
Iyi nkuru turikesha RFI