FDLR niraswa ntituzaba indorerezi, tuzayitabara (Faustin Twagiramungu).

Publié le par veritas

Bwana Faustin Twagiramungu umuyobozi w'Impuzamashyaka CPC.

Bwana Faustin Twagiramungu umuyobozi w'Impuzamashyaka CPC.

Nyuma y’aho Russ Feingold intumwa idasanzwe ya leta zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari atangarije kuwa kabiri taliki ya 5/08/2014 ko nyuma y’amezi 6 FDLR izaraswa niba idashyize intwaro hasi ndetse ikaba itemerewe no gukora politique mu Rwanda, Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye ikiganiro na radiyo Impala agira icyo avuga kuri ayo magambo,avugako FDLR niraswa ntakurebera kuzabaho izatabarwa !

Ikiganiro n’ibibazo radiyo Impala yabajije Bwana Faustin Twagiramungu : Mu nama yahuje abakuru b’ibihugu by’Afurika na Perezida Barack Obama, iyo nama ikaba yarabereye i Washington ku mataliki ya 4-5-6 uku kwezi; intumwa idasanzwe y’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari yitwa Russ Feingold  ikaba yaravugiye muri iyo nama : Ko mbere y’uko uyu mwaka turimo urangira abasilikare ba FDLR bagomba kuba barangije gushyira intwaro hasi, bakajyanwa mu Rwanda nta kindi babajije, kandi ko FDLR ntaburenganzira ifite bwo gusaba gukora politiki mu Rwanda.

Iyi mvugo ihuye 100% ni uko Kagame  abivuga kandi ashaka ko bigenda, ndetse nk’uko Feingold yabivuze , kuwa kane w’iki cyumweru Martin Kobler uyobora Monusco nawe yavuze ko kuba FDLR isaba ko mu Rwanda haboneka urubuga rwa politiki igataha imeze nk’ishyaka rya politiki, ibyo  monusco itabyitayeho kuko idakora politiki.

1.Mwe nk’inararibonye muri politiki y’u Rwanda kandi FDLR ikaba ari rimwe mu mashyaka agize CPC murabivugaho iki?

a)Murabona ahubwo se CPC itagomba gushyikirana n’Amerika ikayisaba gushyira urubuga rwa politiki mu Rwanda ko bigaragara ko ibyo Kagame akora aribo baba babimutegetse?
b)Muravuga iki kuri gahunda yo kujyana FDLR i Kisangani kandi atariyo nzira igana mu Rwanda?

c)Hari amakuru ari kunyura ku mbuga za internet avuga ko FDLR niraswa na ONU bakayisenya yose , ko na politiki y’amashyaka ari muri  CPC izaba irangiye; ndetse bamwe bagakoresha imvugo isa n’incyuro  ngo FDLR yahisemo nabi kuba iri muri CPC. Mwe mubona bizagenda bite FDLR niraswa?

d)Ni iki mwabwira abanyarwanda n’abasilikare ba FDLR bari muri Congo?

Incamake y’ibisubizo Twagiramungu yatanze:

Bwana Faustin Twagiramungu yavuze ko ibyo agiye kuvuga abazi indimi z’amahanga bagomba kubigeza kubanyamerika bashyigikiye Paul Kagame, yavuze ko arambiwe imvugo z’abanyaburayi n’imvugo z’abanyamerika kubibazo bibera mu karere k’ibiyaga bigari. Twagiramungu avuga ko Kagame yabaye nk’umushumba w’ibibera muri kariya karere k’ibiyaga bigari. Twagiramungu yemeza ko FDLR  itarwanya ingabo za Congo nkuko M23 yazirwanyaga, ko icyo FDLR iharaniranira ari ugucyura impunzi yarindaga mu Rwanda ikagira n’ijambo mu gihugu cyayo.Twagiramungu avuga ko abanyamerika batazategeka abanyarwanda kuyoborwa na Kagame ku ngufu!

Twagiramungu avuga ko impuzamashyaka CPC itagomba gusaba uruhushya abanyamerika, ko abanyarwanda bagomba kwiyemeza babona igihugu cyabo, ko u Rwanda atari urw’abanyamerika;  Faustin Twagiramungu avuga ko imvugo yo kuvuga abantu bazaraswa n’abatazaraswa irambiranye. Twagiramungu atangazwa n’abanyarwanda bumva ko FDLR izaraswa bakabyinira hejuru ngo birarangiye! Twagiramungu avuga ko abatekereza batyo atari abanyepolitiki ahubwo ari ba Rusisibiranya!

Twagiramungu asanga abantu batagomba kujyanwa i Kisangani nk’amatungo, ko niba ibyo byo kujya i Kisangani batarabigishijeho inama FDLR ngo babyumvikaneho si ngombwa ko ijyayo. Twagiramungu ntiyiyumvisha ibyaha bikomeye Paul Kagame yakoze by’ubwicanyi ariko abanyamerika ntibabimubaze bakavuga ibiterekeranye gusa, Faustin Twagiramungu yasubiye mu mvugo ya Perezida Habyarimana, aho yavuze ko u Rwanda ruzazamurwa n’amaboko y’abana barwo, nawe akaba abona u Rwanda ruzabohorwa abicanyi n’amaboko y’abana barwo ntabwo ruzabohorwa naba Kobra cyangwa Feingold!

Twagiramungu avuga ko hari amezi 6 FDLR ifite yo gushyira intwaro hasi , bityo icyo gihe kikaba gihagije kugira ngo ikibazo kibe kivuye mu nzira ko kandi niba bidakunze nyuma yayo mezi 6 ntabwo FDLR izaraswa, ko nibaramuka bayirashe, CPC izashyiraho uburyo bwo kuyitabara, Twagiramungu akaba ahamagarira amashyaka yose kwishyira hamwe muri CPC, ko amashyaka adashaka ko yishyira hamwe ashyigikiye Paul Kagame!

Aya makuru tuyakesha Radiyo Impala
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
Free advise: all party should come together as one and have a leader who can lead everybody. my observation is that every hutu wants to lead. this gives impression to western country that you are not organized your self. You should have won this battle longtime but, fight for power among politician have made this situation to happen. not one can't join or help because of that. Greed for money is #one among hutu leaders. Rusesabagina, Padiri Thomas Nahimana and others must stop their arrogance and join CPC to serve the people not to show that they are the on know who can lead and they are better that others, there is also a complexes of inferiority hutu people have.
One person in collaboration with others can lead and is the best way to overcome the struggle we do all have.
Répondre
R
ntabwo ako gasuzuguro kazakomeza niba bumva bashaka kuyirasa bazagerageze nabandi mubindi bihugu hirya no hino turi ready yo gutabara no gukora ibindi bikorwa kubanyamerica bari hirya no hino tukihimura
Répondre
S
Wowe se sha mabya ya so tony, inyenzi ko mwanze gutaha ku neza ubwo mwabwirwaga gutaha mu kanga mugahitamo kuba ibikoresho by'aba west countries mu kwiba Africa, mwe mwishinjaga iki kitari ingengabitekerezo y'ubuhake na shiku na kiboko mwagaruye mu Rwanda?
Burya Mzee Bikindi Simon ni umuhanuzi, ibyo yaririmbye twagiranga go ni ugukabya no kubeshya, none twarabibonye:
Indirimbo ze zizahora mu mitima y'abanyarwanda!!
Komeza Sekuru mzee Twagiramungu Faustin. Naho America? Birazwi ko ariyo yateje biriya bibazo byo mu karere nkuko tuzi neza(Abanyarwanda turiho, abapfuye n'abazavuka ko: Rupiefu(FPR) ariyo yazanye umuborogo mu rwanda!!
Répondre
K
Ibikorwa bikorwe vuba muzi ko Kagame adatinda mu makoni ijambo rye risohoka yakubise.Yaravuze ati ntibazamenya ikibakubise bukeye Karegeya aba aratambutse Harya enquete zigeze he!!!Harya iyo FPR yigumira i Kampala hanyuma bakabwira Habyara ngo nashyikirane aho mwene Nyirazuba yari kwemera!!!Simvuze ngo murwane ariko amashyaka ashyire hamwe ,abumve bateraniye mu Bubiligi,ejo abumve muri Amerika hasohoke amatangazo bose bahuriyeho nibindi nibindi biyahuje Kagame natava ku k'ejo muzampe imbwa!! Aho yazongera no kubita ibigarasha.Union fait la force!
Répondre
A
KUGIRANGO IKIBAZO GICYEMUKE NUKO NAMWE MWAKENGERERA MURIBAMWE MUBANYAPOLITIKI BA AMERIKA BANDASHYIGIKIYEYE KAGAME, MUKABEREKA AMAKOSAYE KUVA UNGANDA KURINDA ANGERA MURI CONGO, IKINDI NUGUSHYIRA AHAGARAGARA AMAZINA YABAMUSHYIGIKIYE NKAHO ARI ABAFATANYACYAHA NAWE, UBUNDI NUKWIFASHISHA IBINDI BIHUNGUNGU BIKOMEYE, UBUFARANSA, UBUBILIGI, UBWONGEREZA, UBUNDANGE, UBUSHINWA, UBURUSIYA, AFRIQUE Y'EPFO, TANZANIYA, ANGOLA, SENEGALE, CAMEROUNE, CODE 'IVROIRE,ZIMBAMBWE; NIBINDI NINGOMBWA NGUHAGURUKA MUGAKORA DIPLOMASSI AHOKUMVUGA AMAGAMBO KUKO NTIRUSHOBORA KURAGIRA HATABAYE AHABAGABO BITAZE BITWARI BAZAHORA BIBUKWA.
IKINDI NIKWITEGA KO UTABA UMUTENGO WO NGUTAGA INTWARO NYUMA BAKABAMBWIRA NGO NIMWURIRE INDENGE NTACYO MUGIHARANIRA? MUNGOMBA GUTAGA CYEYA KANDI NTMWITAGE MWESE, UBUNDI NUGUSHYIRA IMBERE ABANA NA ABAGORE BENSHI IKINDI NUGUSHAKA ITAGAZA MAKURU MPUZAMAHAGA RIGAFATA AMAFOTO YABOBANA NABAGORE BASHAKA KURASA, IKINDI NUBURYO BWOKWIJIZA IBIKORESHO NABANTU RWIHISHWA MU URWANDA CYANE CYANE MU MUGI NO MUBANTU BASHOBORA GUTAGA IFASHANYO CAD IMPUNGA; IKINDI NUGUCAMO IBICE UBUTENGETSI BWA AKAGAME HABA MU BASIRIKARE NABA DEPITE NA ABAMINISITIRI; Ningombwako amashyaka yose mwicara mugushyirahamwe ingufu ngusa mukirinda ayarimo ba amaneko kuko arahari menshi. nimera gukorera hamwe tuzabafasha haba mu mafaranga cg ibikorwa bindi mushaka ikibura nimwe muticarahamwe kdi harimo bamwe babifitemo uruhare kuko baba batumwe kubikora. NTARUGAMBA RUTAGIRA INTWARI ZIRWITAGIRA MUNGOMBA KUBIMENYA NAHO ABAZUNGU BAREBAINYUNGUZABO KUKO BARARYA BAKARYAMA BAGASIZRA. KAGAME YA BEMEREYE BYINSHI KUGIRANGO MUBEREKE KO BIBESHYE NUKO URUSASURWAMVUGA BAGAHINDURA IMVUNGO BASABA IMISHYIKIRANO NAHO UBUNDI NTAMISHYIKIRANO IBAHO NTA NTAMBARAYABAYEHO MUZAKURIKIRANE MU MATEKA YI ISI, Umunsi intambara yabaye kagame azemera kubwa abazungu imishyikirano kububi nubwiza kandi azatsindwa naho ibindi byibiganiniro nuguta igihe kuko yaragije kubagura hiryanohino kwisi. IYINAMA NIMUTAYEMERA MUMENYEKO MUZAPFA MUTARWIJIYEMO;
Répondre
Y
Ahubwo se FDLR irambitse imbunda hasi , abantu benshi babura akazi , nimibereho sufering ya FDLR numunezero wabamwe !!!!
Bivuga ngo : abadashakira amahoro akarere nibo bashaka ko FDLR iraswaho maze rukambikana , bakabona uburyo bigumira Congo !!! ngo baragarura umutekano !!!
Répondre
M
Shahu nimurekegukomeza amagambo gusa. FDLR ishyireho inzira zigaraga zubulyo twayitera inkunga kuko agasuzuguro kabazungu ntabwo aribo bakadukiza. Dufatange twunge ubumwe nka yandirimbo yacu yigihugu dukore mumifuka icyo umuntu afite afashe FDLR
M
FDLR GUSABA URUBUGA RWA POLITIC SI CONDITION

Uko ibintu biri kose niba ONU idashaka amahoro izagabe igitero kuri FDLR. Kuko icyabajyanye nukubahiriza amaho, kandi amahoro yarabonetse kuko FDLR yiyemeje gushira intwaro hasi, ikajya mugihugu gukora politic. Nonese barashaka yuko imanika amaboko ngo ibibyire ngo bayijyane mu Rwanda kwicwa? Baribeshya cyane kuko bulya sibuno. Ubundi kuba FDLR isaba urubuga rwa Politic mu Rwanda ntamyanya yubutegetsi isabye; ntabwo byagombe gufatwa nkamananiza cyangwa condition, kuko nubundi byemewe namategeko mpuza mahango yuko urubuga rwa Politic rufungurwa mubihugu byose. Ahobyo umuryango mpuza mahanga nka ONU warukwiye gufata iyambere ugashyigikira iki gitekerezo cya FDLR kuko ubundi ilyo tegeko. Umuntu wumva yuko gusaba urubuga rwa politic mugihugu cye, aramananiza ahubwo yaba arumusazi adatekereza. Kandi nkuko Twagiramungu yavuze Urwanda nu Rwacu abanyarwanda surwa banyamerika.
BANYARWA BANYARWANDA KAZI AHO MURIHOSE NIMWISHIRE HAMWE DUSHIGIKIRE FDLR ATARI MUMAGAMBO GUSA AHUBWO DUKORE NOMIMIFUKA. KUKI TUTAKWIGOMWA IFUNGURO RYU MUSHI UMWE NGODUKIZE BENEWACU BO MUMASHAMBA YAKONGO?
Répondre
T
Ese ayo mashyamba bakorayo iki ko batababujije gutaha naho wowe uvuga ngo twikore mu mifuka urumva byazageaa ryali? Ese wowe ko utajya muri iryo shyamba ngo wumve uko rimera maze ubone gushishikariza abantu kurigumamo
T
Nibatahe ntacyo bakora mu mashyamba niba ntacyo bishinja
Répondre
H
Twagiramungu komera,komera.Andi mashyaka ko adakoma.Mba muri Amerika mbana n 'Abazungu ariko Umuzungu relation mugirana nicyo akubonamo nk'inyungu nta rukundo bagira na Kagame ntibamukunda.Niba abanyamerika bavuga ngo Amahoro kw'Isi byakunvikana bite ukuntu FDLR yavuga ngo irashaka amahoro bo bati turakurasa !!!! Biragaragara ko aribo bateza ingorane kw'isi gusa barakorera Satani !Dushyireho Fond yo gushyigikira CPC burya nta kuri kutagira ifaranga ndi ready yo gutanga100$ buri kwezi .Imana Iri kumwe natwe.Mbese ba batarimfana bari he!!!
M
Wowe uvuze ayamagambo uribeshya cyane, ngo nibatahe niba ntacyo bishisha? Urinde wowe ushaka kwishyira hejuru yaba Nyarwanda bose, ngo ubacire urubanza?
Nose nese wemeza yuko kagame ntacyo yishisha? Igihe kirageze yuko abanyamakosa bamennye amaraso yabanyarwanda mucirirwa urubanza kimwe ntamututsi cyangwa umuhutu.
F
biliya UK /USA bavuga nta gihe batabivuze.Ikindi kuvuga ngo LONI izarwanya FDLR igizwe n'impunzi z'abahutu,sibwo bwa mbere bayirwanyije.Babikoze inshuro nyinshio kandi FDLR iracyariho. Nta mpamvu nimwe yo kudushyiraho agahato kuko ntabwo turi abashenzi. Dushaka DIALOGUE tukajya iwacu mu Rwanda turi abantu ;aho kugenda nk'amatungo agiye kubagwa. BAZAZE BATERE,UBUNDI BAZUMIRWA.Uzahomba ni Kagame wenyine. Ikindi nuko KUBAHO K'UMUSHWI SI IMPUHWE Z'AGACA!!
Répondre
J
Ni ibyo.
Nta kundi byagenda. Hali ubwo abanyamerika n'abongereza na satellites zabo bibwira ko ari imana.
Répondre
S
FDLR KUBA IKIRIHO RWOSE SI KAGAME AHUBWO NI IMANA KUKO KUGEZA UBU KWIRUKANA ALSHABABU SOMMARIE BYANANIYE USA IMYAKA 30 IRASHIZE NTIMUGIRE UBWOBA KUKO NYUMA YIBIHE BIBI MUSEVENI YABAYEMO MURABIZI KABILA SE MURABIYOBEWE CYANECYUANE ABABAYE TANZANIE KUCYAMBU NONE ARAYOBORA MUHUMURE TUBARI INYUMA KANDI DUSHIGIKIYE IMPINDUKA KANDI RERO INTSINZI YARABONETSE MUZE TUBYAZE ARIYA MEZI6 UMUSARURO FDLR KOMERA TURAGUSHIKIYE ,100%KANDI NYUMA YIBI IMPINDUKA YAJE muze twese twishire hamwe ese amashyaka ya opposition nyarwanda nayahe RNC,FDU,NANDI NIMWISHYIRE HAMWE MURWANYE UMWANZI IRYO GABANA RYUBUTEGETSI RIZAZA NYUMA MUBANZE MWEREKANE IKIVI KANDI BURYA NATWE ABANYARWANDA TURABASHYIGIKIYE
MUGIRE AMAHORO NA DEMOKARASI FAUSTIN TWAGIRAMUNGU KOKO BURYAM NI NARARIBONYE MURI POLITIKE KIUKI NTABANDI BAGIZE ICYO BATANGAZA KOMEREZAHO TUKURI INYUMA
KANDI TUKWIZEYEHO IMPINDUKA NZIZA
Répondre
S
MWARAMUTSE BASANGIRA NGENDOMWE TWESE ABANYARWANDA GAHUTU GATWA GATUTSI MUHAGURUKE DUKENYERE NGEWE NDI HANO MUMUGI WA KIGALI NITEGUYE GUKORA ICYO ARI CYO CYOSE NGO AMAHORO ABONEKE NIGUTE BAVUGA KWICYA HANYUMA MUKABYINA ESE ARIYA MARASO AGIYE KUMENEKA NAYABANDE NTA MUNYAMERIKA CYANGWA UMWONGEREZA AHUBWO NI BENE KANYARWANDA NDABASABA GUHAGURUKA MUGAKENYERA INTAMBARA SIYAYINDI YA TUGEJEJE IRURINDO(KUKIRENGE) MUZE DUSHIRE HAMWE TURWANYE UMWANZI KUKO YAHINDUYE AMAYERE ISUKA AYIKWIKIRA MURWUBATI AJIJISHA KO TURI KUMWE ARIKO ASHAKA KUTUMARA MUZEE FAUSTIN TUKURI INYUMA ESE BABAGENERAL NGO NI INZIRABWOBA ABO BA BM HABYARIMANA KO BADAKOMA ESE ABO BA KABIRIGI BIHISHYEHEHE NTUI YARWANYE NABA KABAREBE TACKITIQUE NTABWO YAHINDUTSE NIYAYINDI MUVE MUMASHYAMBA NAHO MUBUHUNGIRO MWITERERANA BARIYA BAGABO BAKOMEJYE KURWANA KURI ZIRIYA MPUNZI NTAKO BATAGIZE AHASIGAYE ARIYA MEZI 6 MUSHAKE IBISUBIZO INTORE NTIGANYA ISHAKA IBISUBIZO KUMEZI ATANDATU MUKORE ....... HANYUMA IBINDI BIRABA BIZA KANDI NATWE NUBWO TURURIMO TURABASHYIGIKIYE CYANE MUGIRE IBIHE BYIZA
Répondre
C
Ntabwo dufite ubwoba bwo gupfa, hashize imyaka dupfa. Ntabwo USA na UK bagomba kuduhitiramo. N'Imana yaturemye ntiyabikoze; muri India baciye mu bihe nk'ibi, muri SA babiciyemo. No redemption without a fee. We are ready to pay for it.
Répondre
U
Ahubwo CPC Nishyire hanze Program yayo, badushyirireho nurubuga rwo kuvugiraho TUVE MURI YA MISA ya PADRI n'abambari be. CPC agura amarembo kandi abababaye turakumva. RADIYO YANYU IMPALA nayo kandi muvuge icyo ibura ngo ikore 24/7. FDLR Komera.
U
Muzee, umwanzi agucira akobo Imana ica icyanzu. Imyaka 20 ntabwo barashirwa koko! Baratwisheeee ngo bongere baturase? Wirukankana umugabo cyane. Polo niyitere amajeke ko ahawe GREEN LIGHTS ngo arangize---- kubamariramo umujinya. Natuze! Muzee nicyo ngukundira rwose. Aho kuryamira ukuri....
Répondre
S
Umugabo nyamugabo,ntazuyaza,atabara aho rukomeye,Komera Muzehe Twagiramungu tukuri inyuma,ureke za RNC zikiri mu gutekinika bifuza ko FDLR yaraswa ngo babone gushyira ho ingirwa mutwe y ingabo za RNC!
FDU yo iracyiyumvira no kwandika itabariza bene wabo igomba Visa!

Abandi banyamashyaka yo kuli internet bahagaze kuli Rond point ngo babanze ba rebere uko bizagenda !
Abashaka impunduka y Amahoro nibigaragaze cyangwa bagende nk ifuni iheze!
Iki gihe ntabwo ari icyamagambo,kwiyerekana no gukora imipangu!
Ushaka Amahoro niyigaragaze,ushaka gufasha FDLR kubona igisubizo cy' impunzi n 'Ubu agomba kwigaragaza ntabwo ari mu mezi 7.

Ishyaka ribeshya abanyarwanda nirive mu muhanda
Répondre
M
Naba nuyu yavuze. Abandi ubwoba bwabamaze baheze muli mudasomwa basoma ibyo Twagiramubgu yavuze, aho kwandikira uwo m uzungu usuzugura ushaka kurasa impunzi akazimara. Wagira ngo ntibazi kwigaragambyw acyangw akwandika.
Répondre
M
FDLR GUSABA URUBUGA RWA POLITIC SI CONDITION

Uko ibintu biri kose niba ONU idashaka amahoro izagabe igitero kuri FDLR. Kuko icyabajyanye nukubahiriza amaho, kandi amahoro yarabonetse kuko FDLR yiyemeje gushira intwaro hasi, ikajya mugihugu gukora politic. Nonese barashaka yuko imanika amaboko ngo ibibyire ngo bayijyane mu Rwanda kwicwa? Baribeshya cyane kuko bulya sibuno. Ubundi kuba FDLR isaba urubuga rwa Politic mu Rwanda ntamyanya yubutegetsi isabye; ntabwo byagombe gufatwa nkamananiza cyangwa condition, kuko nubundi byemewe namategeko mpuza mahango yuko urubuga rwa Politic rufungurwa mubihugu byose. Ahobyo umuryango mpuza mahanga nka ONU warukwiye gufata iyambere ugashyigikira iki gitekerezo cya FDLR kuko ubundi ilyo tegeko. Umuntu wumva yuko gusaba urubuga rwa politic mugihugu cye, aramananiza ahubwo yaba arumusazi adatekereza. Kandi nkuko Twagiramungu yavuze Urwanda nu Rwacu abanyarwanda surwa banyamerika.
BANYARWA BANYARWANDA KAZI AHO MURIHOSE NIMWISHIRE HAMWE DUSHIGIKIRE FDLR ATARI MUMAGAMBO GUSA AHUBWO DUKORE NOMIMIFUKA. KUKI TUTAKWIGOMWA IFUNGURO RYU MUSHI UMWE NGODUKIZE BENEWACU BO MUMASHAMBA YAKONGO?