RDC-USA: Perezida Joseph Kabila wa Congo n’abamurinda bavuye muri Amerika kibuno mpa amaguru kubera urugomo bakoreye abigaragambya !
Uwo uryamye hasi ni umukongomani wakubiswe n'abarinda kabila, polisi yari itangiye gukora iperereza kubamugiriye urugomo!
Ubwo Perezida Joseph Kabila yitabiraga inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika batumiwemo na Barack Obama Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuwa gatatu w’iki cyumweru turangiza Joseph Kabila yahuye n’imyigaragambyo ikaze y’abakongomani baba muri Amerika kuburyo byakoresheje amakosa abashinzwe ku murinda bagakubita uwigaragambyaga, bikabaviramo kuva muri Amerika igitaraganya kugira ngo badatabwa muri yombi bagashyikirizwa ubutabera !
Ayo magambo yavugwaga n’abigaragambyaga ntiyashimishije na gato Joseph Kabila kimwe n’abakongomani bashinzwe kurinda umutekano we. Muri iyo myigaragambyo yabaye kuwa gatatu taliki ya 06/08/2014, abashinzwe kurinda Joseph Kabila bahanganye n’abigaragambya bitwa « aba combattants » ; abashinzwe kurinda kabila bafashe umwe muri abo ba combattant bamukurbitira ku mwica , bamusiga ku muhanda ari intere ! Gukubita umuturage wigaragambya yamagana abayobozi batamuyobora neza akaba ari icyaha gikomeye mu bihugu bigendera kuri demokarasi nka leta zunze ubumwe za Amerika !
Nkuko abakongomani hirya no hino ku isi badashyirwa hasi n’ibitotsi , kuwa gatatu bazindukiye mu myigaragambyo yo kwamagana Kabila muri Amerika ; muri iyo myigaragambyo, abakongomani bahamagariraga Kabila gutanga demokarasi mu gihugu cyabo kandi akareka gukomeza gushyigikira imitwe yitwaje intwaro yica abakongomani abifatanyijemo na Paul Kagame, abo bari mu myigaragambyo ntibatinyaga no kuvuga ko Joseph Kabila atari umukongomani ko ahubwo ari umunyarwanda wo mu bwoko bw’abatutsi , bakaba baravugaga ko Kabarebe James, Ministre w’ingabo mu Rwanda amubereye nyirarume, ubusanzwe ngo Joseph Kabila yitwaga Hypolite Kanambe ari naryo zina rya se umubyara, yagera muri Congo akiyitirira Joseph Kabila ariryo zina rya Kabila wamureze nka se !
/http%3A%2F%2Frckmonde.org%2Fwp-content%2Fuploads%2F2013%2F07%2FCHARLY-LAURENT-LOUIS-P1019481-415x260.jpg)
Kuwa kane taliki ya 7/08/2014, ministeri ishinzwe ubutegetsi bw’igihugu y’Amerika yasabye ibisobanuro intumwa za leta ya Congo kubyerekeranye n’iyo myitwarire y’abashinzwe kurinda Joseph Kabila. Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu y’Amerika yahise isohora itangazo rigira riti : « Turimo twegeranya ibimenyetso byaranze urwo rugomo, duhangayikishijwe cyane n’amakuru avuga ko abigaragambya bagabweho igitero n’abashinzwe kurinda perezida Joseph Kabila ». Muri iryo tangazo kandi ministere y’ubutegetsi bw’igihugu y’Amerika yakomeje igira iti : « Urugomo rwose rukorerwa abigaragambya mu mahoro ntabwo rwemewe na gato, twasabye ko abakoze urwo rugomo bakurirwaho ubudahangarwa kugira ngo bashobore gukurikiranwa n’ubucamanza. Niba ubwo budahangarwa budakuweho turasaba ko abo bakoze urwo rugomo birukanwa mu maguru mashya kubutaka bw’Amerika ».
Amakuru yatanzwe n’bari baherekeje perezida Joseph Kabila muri urwo rugendo, bakaba kandi bari hafi yaho iyo myigaragambyo yabereye babwiye itangazamakuru ko perezida Joseph kabila n’abashinzwe kumurinda bahise bihutira kuva mu mujyi wa Washington bitewe ni uko bari bafite impungenge z’uko bashobora gutabwa muri yombi n’abapolisi kubera urwo rugomo.
Hasi aha polisi yari itangiye iperereza ryabakoze urugomo:
Inkuru dukesha Kong Times !